Amakuru arambuye ku ifungwa n'ifungurwa rya Sylvère AHORUGEZE mu gihugu cya SUEDE !

Publié le par veritas

053-Sylvere.jpgSylvère Ahorugeze ni umunyarwanda wabonye ubuhungiro muri Scandinavie mu gihugu cya Danemark. Muri Danemark Sylvère yakomeje akazi yakoraga mu Rwanda ku birebana n’ingengabihe mu kirere cyane cyane ibyerekeye indege. Nyuma amahirwe ntiyaje kumusekera, kubera abahimbabinyoma b’i Kigali bamufungishije bamugerekaho cya cyaha cy’inkomoko barega umuhutu wese wize unafite akazi cyangwa se udashyigikiye imikorere yabo. Yafunzwe umwaka muzima ubutabera bwa Danemark bujya gukora itohoza mu Rwanda buhereye kubyavuzwe n’abahimbabinyoma, nyuma bwaje gusanga Sylvère Ahorugeze ari umwere ararekurwa.

 

Iryo rekurwa rye nyuma y’umwaka wose muri gereza nta cyaha kimuhama, Leta ya Danemark yamuhaye miliyoni imwe n’igice y’amakurone yo muri Danemark ( 1 kr D= 120 Frw). Nyuma y’irekurwa rye, Sylvère Ahorugeze yahise asubira ku kazi ke. Ubutabera bwa Danemark bwamugize umwere ariko bumugira inama  yo  kwirinda kujya  gutemberera mu kindi gihugu.

Sylvère yatandukanye n’umugore we wa mbere bafitanye abana batatu; umuhungu umwe n’abakobwa babiri.Nyuma  Sylvère yazanye undi mugore uturutse mu Rwanda, bakaba  bari baziranye mbere ndetse na nyuma y’ibizazane byagwiriye u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana Juvénal.  Umugore amaze iminsi muri Danemark yashatse kujya guhinduza urwandiko rwe rw’ inzira(passeport) n’ ibindi  byangombwa muri Ambassade y’u Rwanda ishinzwe ibihugu by’Amajyaruguru y’Uburayi iri i Stockholm. Sylvère yaje gufatirwa muri Ambassade y’u Rwanda i Stockholm afungishijwe n’uwahoze ari Ambassadeur witwa Mukangira Jacqueline. Sylvère yarashinjwe karahava dore ko abashinjabinyoma bari bahurujwe ari benshi. Hari n’abamushinje batamuzi abandi batabaga no mu Rwanda. Ubutabera bwa Suède bufatanyije na Leta ,kandi binyuze kuri minisitiriri w’ubutabera Beatrice Ask, bwaje gufata icyemezo cyo kumujyana mu Rwanda. Uwunganira Sylvère Ahorugeze witwa Hans Bredberg yagejeje ikibazo ku Rukiko rw’ i   Strasbourg( mu Bufaransa,) rushinzwe kwubahiriza Uburenganzira bw’ ikiremwa-muntu(Cour Européenne de Droits de l’ Homme).Urwo Rukiko rw’Ibihugu by’Uburayi bwahise buhagarika ijyanwa rya Sylvère mu Rwanda, kubera ko mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Hagati aho n’amashyiramwe y’impunzi ziba muri Suwede na Danemark n’ahandi hose  yandikiye ubutegetsi bwa Suwede ko ibizaba kuri Sylvère bizajya ku gatwe kabo. Hanabaye n’ imyigaragambo i Copenhague yo gushyigikira ibohozwa rya Ahorugeze Sylvère .Ubwo Sylvère yagumye muri gereza, ategereje ikizakorwa. Mu manama yose Mukangira Jacqueline yagiye akoresha, yacyuriraga zimwe mu   mpunzi adashinzwe mu mirimo ye ya politiki ko azazifungisha zose nk’uko yabikoreye Sylvère. Mukangira ntiyahwemye kujya yishyira hejuru cyane ngo Sylvère natajyanwa mu Rwanda ngo ntacyo azaba yaraje gukora muri Scandinavie.

Mu buroko Sylvère yaje kumenya inkuru mbi y’uko umwana we w’umukobwa w’imyaka makumyabiri waje kwiyahura kubera impamvu zitashoboye kumenyekana;ariko ntawatsemba ngo ahakane ko ifungwa rya se ritabigizemo uruhare rukomeye.Yatekerezaga cyane  ku buzima                                           bubi bwa se warufungiwe akamama. Ibyo ntibyatumye Sylvère ata umutwe yakomje kulira amarira atemba ajya mu nda.

Nyuma y’imyaka itatu afungiye akamama i Stockholm, urukiko rukuru rwamuhanaguyeho icyaha ruvuga ko nta mpamvu zigaragara zatuma bamugumisha mu gihome. Ibyo byabaye tariki ya 27 nyakanga 2011. Ibinyamakuru byinshi byandikirwa muri Suwede byanditse byinshi kuri iryo fungurwa rye.Byanditse amagambo Sylvère yavuze amaze gufungurwa, ndetse n’umwunganira yasabye ko Sylvère ahabwa 6.6 miliyoni z’amakuroni y’amasuweduwa, kubera imyaka itatu yafungiwe ubusa atabonana n’umuryango we kandi yaranateshejwe akazi ke yakoraga muri DMI.(Ikigo cyo muri Denmark gishinzwe iby’ ikirere n’ indege). Sylvère we ku ruhande rwe, ya malira yatembaga ajya mu nda yahise agaragara mu maso arihanagura ashima Ubutabera na Leta ya Suwede kubera ko batangiye gusobanukirwa n’ibihimbano by’abashinjabinyoma batumwa na Leta ya FPR mugutesha agaciro abatavuga rumwe na Kigali. Ibi bikaba byabera urugero indi mfungwa Bazarama Francois uzira akamama  wafungishijwe na Mukangira Jacqueline. Finlande yagombye gukora itohoza ritabogamye bakarenganura Francois Bazarama, wasanga abamushinje na bo barahatiwe kuvuga ibyo atakoze kugirango acibwe umutwe. Leta ya Suwede ndetse n’ibindi bihugu byagombye kwima amatwi ibisabwa na Leta ya FPR muguhimbira ibyaha abatavuga rumwe na bo. Bakanogombye na none gushishoza mbere yo gufunga umuntu kuko bashobora kuzahora bariha akayabo k’amafaranga kubera gufungira abantu akamama. Ibi ariko ntibibujije abasabwa n’urukiko mpuzamahanga rwa ONU ruri  Arusha mugufata abakekwa kuba baragize uruhare muri genocide yabaye mu Rwanda.

 

         Benoit Rugumaho

        FDU- SUEDE

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article