Amaherezo azaba ayahe? Vumiriya Virginie
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi03f8e1d9ada71401%2F1302899296%2Fstd%2Fimage.jpg)
“Umusazi arasara akagwa ku ijambo”. Umwe muri bo yabonye impyisi yaguye ku nzira, aravuga ati “iki kinyagwa kirya amatungo yacu ndetse kikarya n’abantu. Ubu nanjye ndagifata, njye kukirya”. Aragenda, arayitegura, arayiteka, irashya ; ariko akojejeho iryinyo, asanga inyama zayo zirasharira, zidashobora kuribwa. Ni bwo agize ati “Kirya abandi ; ariko cyo bajya kukirya, kikishaririza”. Umusazi ntajya atinda ku bibazo ahura na byo. Amaze kujugunya izo nyama zitaribwa, yahagaze mu idirishya ry’inzu ye, areba ukuntu izuba riri kurenga, aravuga ati “Ese ko bucya bukira, amaherezo azaba ayahe?”. Izo mvugo zombi nongeye kuzibuka mu cyumweru cyo kwunama cy’uyu mwaka wa 2011.
1.FPR-Inkotanyi ishimishwa cyane no kuvuga ko Abahutu bishe Abatutsi. Nta n’ubwo ivuga ko ari Interahamwe zabishe! Hagira ucisha ko ingabo zayo zishe Abahutu b’inzirakarengane baruta Abatutsi bishwe n’Interahamwe, ikava hasi, igasara igasizora nka wa mukobwa ushira isoni ngo “iyo mbwa ibivuze ni yande”? Ni byo koko “Kirya abandi ; ariko cyo bajya kukirya, kikishaririza”. Ese buriya, igihe kizagera abantu bose bishwe n’Inkotanyi nabo bajye bibukwa?
2.Ubukana ntiburashira, ariko bwaragabanutse. Mu myaka ishize, icyunamo cyatangiraga le 7 Mata, kikarangira le 4 Nyakanga. Ibintu byabaga bicika, abantu batukwa, bakubitwa, bafungwa, rwose bimeze nabi cyane. Ubu bisa naho bimara icyumweru kimwe gusa. Ese buriya, igihe kizagera kwibuka abantu bose (Abahutu, Abatutsi n’abandi) bazize itsembabwoko ryo mu Rwanda bijye bimara umunota umwe nk’uko bigenda ku Bayahudi n’abandi bose bazize ingoma ya Hitler, nk’uko bigenda ku baguye Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani mu kwa 8 kw’umwaka w’1945, nk’uko bigenda ku bandi bose baguye mu matsembabwoko yabayeho mu mateka y’isi kandi bijye biba le 6/4 za buri mwaka?
3.Abanyarwanda barababaye kurusha Abanyatuniziya, Abanyamisiri, Abanyalibiya, Abanyayemeni, Abanyabareyini, Abanyasiriya n’abandi bose. Ese buriya igihe kizagera bahaguruke bose nk’umuntu umwe, ari Abahutu, ari Abatwa n’Abatutsi, birohe ku ngoma ya Kagame, bamwe muri bo bicwe ; ariko ingoma ya Kagame bayihirike burundu uko byagenda kose?
4.Abanyarwanda bose bakunda Urwanda kimwe. Uvuga ngo ararukunda kurusha abandi aba ashaka kurukubira mu nda, aba ashaka kururya. Ese buriya igihe kizagera FPR ishyikirane n’amashyaka atavuga rumwe nayo?
5.Muri Afurika y’epfo, Nelson Mandela yabaye umukuru w’igihugu amaze imyaka 27 mu munyururu. Ese buriya Madame Vigitoriya Ingabire Umuhoza cg. Bernard Ntaganda, umwe muri bo ashobora kuzava muri gereza, agasimbura Kagame cyangwa bazapfiramo?
6.Henshi muri Afurika no muri Aziya, abakuru b’ibihugu bagiye basimburwa n’abahungu babo. Ese buriya Kagame nawe ari gutoza no gutegura umuhungu we Ivan Cyamoro ngo igihe nikigera azamusimbure?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fib58ef0897aaf12ee%2F1302899928%2Fstd%2Fng-uwo-cyomoro-yvan-ngo-yaba-yitegura-gusimbura-se-umubyara-ku-ngoma.jpg)
7.Akenshi inyeshyamba zikunze gutsinda. Kandi Kayumba, Karegeya na bagenzi babo ngo bafite abantu benshi babakunda mu Rwanda, ndetse no mu basirikari ba FPR. Ese buriya bazahera ishyanga cg. bazakusanya ingabo n’intwaro batere Kagame?
8.“Uwariye ni we urya”. Ese buriya Kagame azagira atya yigurire indi ndege ya 3, iya 4 ndetse n’iya 5 ku mafaranga asahuye mu mutungo w’igihugu?
9.Ngo abantu barareshya da? Ese buriya umukozi wo hasi nka mwarimu azakomeza ahembwe ibihumbi 30 ku kwezi ; naho umukozi wo hejuru (nka ministiri, senateri, depite, abacamanza bamwe na bamwe) akomeze ahembwe hafi miliyoni 3 ku kwezi, kandi bakorera igihugu kimwe?
10.Mu Rwanda habaye intambara, haba itsembabwoko, Interahamwe zica Abatutsi , Inkotanyi zica Abahutu zitaretse karahava. Ese buriya hazongera kuboneka ubumwe, ubwiyunge n’icyizerane hagati y’Abanyarwanda bo mu moko yose no mu turere twose?
11.Abanyarwanda benshi batuye mu cyaro. Ese buriya ingoma ya Kagame izageraho ireke kubakenesha, yite ku majyambere y’icyaro nk’uko byagendaga ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana?
12.Ku isi yose, Abadepite n’Abasenateri bitwa “intumwa za rubanda”. Ese buriya umunsi umwe tuzumva abo mu Rwanda batinyutse kubumbura umunwa ngo bavugire rubanda?
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi5cc453a69e7c1987%2F1302899236%2Fstd%2Fimage.gif)
13.Mu bihugu byose, ubucamanza bushinzwe kurenganura urengana wese, kabone n’ubwo yaba arenganywa na Leta. Ese buriya igihe kizagera ubucamanza bwo mu Rwanda bureke kuba igikoresho (imbugita) cya politiki ya Kagame, abarenganijwe na Leta barenganurwe, imanza zaciwe nabi ku buryo bugaragara nka zazindi za Gacaca zisubirwemo, ariko abaziburana badafunze?
14.Inzego z’umutekano zishinzwe kubungabunga umutekano w’igihugu n’uw’abaturage, tudakuyemo n’uw’abategetsi. Ese buriya igihe kizagera Abanyarwanda bizere abalokodifanse, abapolisi, abasirikari ba FPR n’inzego zayo z’iperereza nka DMI, NCC, Intore n’izindi?
15.Nta gihugu kitagira amateka. Ese buriya igihe kizagera FPR yemere amateka y’Urwanda uko yakabaye, ireke kuyatoba, kuyahindagura, gukuramo ibitayishimishije, kuyasimbuza amarangamutima, icengezamatwara, ingengabitekerezo n’ibinyoma? Ese ubundi FPR yagerageje kuyobora igihugu neza, iby’amateka y’Urwanda ikabiharira itsinda ry’abantu b’ingeri zose bayadushyirira ku muronko maze akongera akigishwa mu mashuri y’i Rwanda?
16.Urwanda rwabonye ubwigenge le 1/7/1962. Perezida Yuvenali Habyarimana agira atya yimurira umunsi mukuru w’igihugu le 5/7 kuberako kuri iyo taliki mu w’1973 ariho yafashe ubutegetsi ku ngufu. None FPR yawushyize le 4/7 kuberako kuri iyo taliki mu w’1994 ariho yafashe Kigali, yizera ko ifashe ubutegetsi burundu ku ngufu. Ese tuzahera muri urwo?Ese igihe kizagera umunsi mukuru w’igihugu usubire le 1/7, maze amashyaka ya politiki ashaka kugira ibindi ahimbaza akajya abihimbaza ku giti cyayo (d’une manière privée) ?
Reka ndekere aho, nanjye ndasara nka wa musazi navugaga mu ntangiriro. Ibindi bibazo byose nibaza ndabikubira muri kiriya kimwe rukumbi kigira kiti “nk’ubu rwose amaherezo azaba ayahe?”.
Vumiriya Virginie