AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kaminuza y'Urwanda dukomeze tuyitegerezeho "Urumuri n'umukiro wa Rubanda" cyangwa yahindutse Ikiraro Agatsiko kororeramo AMATUNGO ? (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Mwaba mwarize iki niba koko mudashobora gutekereza ngo mubone inzira zo kurwanya politiki mbi ya Humirizankuyobore y'Agatsiko k'Indobanure gakomeje kwikubira ibyiza byose by'igihugu ?

IBANGA RYA 75

Nta mpinduramitegekere (Révolution) ikomeye ishobora kuba mu gihugu idatangijwe n'urubyiruko rw'abanyabwenge biga muri Kaminuza. Impamvu ibitera ni uko urwo rubyiruko ruba ruzi indimi nyinshi bityo rugashishikazwa no gukurikira amakuru yo mu gihugu ndetse n'ayo hirya no hino ku isi. Urwo rubyiruko ni rwo rusoma ibitabo binyuranye ,rukamenya ibitekerezo by'abahanga bamurikiye isi. Urugero : Ntawe urangiza Kaminuza adasomye ibitabo bya ba Bafilozofe b'Urumuri (Philosophes des lumières) batanze ibitekerezo byerekana ukuntu ishingiro ry'imibereho y'ibihugu ari ukwishyira ukizana kwa buri munyagihugu (liberté) gushingirwaho iyubahirizwa ry' uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Abo Bafilozofe berekana ukuntu umutegetsi w'igihugu adafite ububasha bwo gufata abenegihugu nk'amatungo ngo yikorere ibyo ashatse byose ntawe umuvuguruza. Abo Bafilozofe basobanura kandi ukuntu burya no mu bihugu biyoborwa n'abanyagitugu abaturage bahinduka nk' abacakara mu gihugu cyabo ari uko babyemeye gusa kuko baramutse banze gutiza umurindi umunyagitugu ubategekesha agahato, bahaguruka bakamusezerera banyuze mu nzira zose bashoboye ! Ubwo bushobozi abaturage babwifitemo ku buryo budasubirwaho. Bashobora gutinda kubukoresha ariko barabuhorana , iyo akarengane kamaze kurenga urugero nk'uko bimeze mu Rwanda muri iki gihe, nta we umenya umunsi n'isaha, umunyagitugu ajya gushiguka abaturage barangije kumuviraho inda imwe, ubundi imbwa zikaba ziramuriye!

Ibitekezo by'abo Bafilozofe nibyo byatumye habaho impinduramitegekere ya rurangiza yabaye mu gihugu cy'Ubufaransa mu mwaka w'1789 ariyo yiswe La Révolution française, igatera impinduka zikomeye mu myumvire ya politiki no mu miyoborere y'ibihugu byinshi byagenderaga ku ngoma ya cyami na gihake.

Muri Kaminuza y'Urwanda barahumeka mwuka ki ?

Intego yanyu iracyari ILLUMINATIO et SALUS POPULI ?

Kuva yashingwa,Kaminuza y'Urwanda yafashe intego yo kuba "Illuminatio et Salus Populi", bisobanura "Urumuri n'Umukiro wa Rubanda"! Abaharerewe bose barangwaga n'ishema ryo kuba abanyabwenge bafitiye rubanda akamaro. Kandi koko rero muri Kaminuza ya Butare, hasohotse intiti nyinshi zagiriye igihugu akamaro mu buryo bwinshi, ariko cyane cyane ni bo batozaga Abanyarwanda kudatinya ubutegetsi bityo bagashobora guhaguruka bakavugira ku mugaragaro ibyo batishimiye , bifuza ko byahinduka mu miyoborere y'igihugu. Ndibuka ukuntu abanyeshuri ba Kaminuza bigeze gukora imyigaragambyo bagaragaza ibyo batishimiye, noneho baza gucyocyorana n'abasilikari bari batumwe kurinda umutekano ndetse umwe mu basilikari ararakara, akora ku mbunda ye arasa abanyeshuri! Kuva uwo munsi abari INZIRABWOBA bahabwa akazina k'INZIRABWENGE kubera amakosa y'uwo musilikari utarashoboye gushyira mu gaciro ngo yubahe uburenganzira bw'abo banyabwenge igihugu cyari gitezeho byinshi !

Aho Agatsiko gafatiye ubutegetsi muri 1994 kaje kambariye gusenya Kaminuza ya Butare kugira ngo itazongera gutanga Abanyabwenge bashoboye kumurikira rubanda yagombaga gucishwa bugufi ikemera politiki ya Humirizankuyobore yazanywe na FPR! Kuko batashoboye gusenya amazu ya Kaminuza nk'uko byari biteganijwe, abagize Agatsiko bahisemo gusenya abana bacu mu mitwe no mu mutima, buhoro buhoro: barabasuzugura mu buryo bunyuranye; buri munsi babumvisha ko kwiga ntacyo bimaze ko ahubwo kumenya kurasa aribyo buhanga bukenewe; babima abarimu bakwiye, babima ibikoresho bya ngombwa, babakuriyeho amafaranga ya buruse igihugu cyabageneraga kuva Kaminuza yashingwa, babicisha inzara mu buryo buteye agahinda,....Ubu abasore n'inkumi biga i Butare basigaye biberaho nk'amatungo, birirwa biruka inyuma y'icyo kurya gusa, bagwa agacuho bakiryamira nako bagahirima aho babonye, bakabura umwanya wo gusoma bya bitabo twavuze haruguru n'uwo gutekereza ibyafasha rubanda guca ingoyi bashyizweho n'Agatsiko k'Indobanure! Ibyo kandi ni umupango wizwe neza n'Agatsiko.

Banyeshuri ba Kaminuza, muhora mwibonera ukuntu benshi muri mwe bananijwe cyane bikaba ngombwa ko bafata icyemezo cyo kureka ishuri bakundaga, bakicara mu rugo. Abashoboye guhanyanyaza bakarangiza kwiga ababyeyi babo baragurishije twose, bararindagizwa ntibahabwe impampuro zerekana amashuri bize ngo babone uko bashaka akazi, bagahora biruka inyuma y'izo mpapuro, imyaka igashira indi igataha, ari nako batanga amafaranga y'ingendo, bikaba iby'ubusa ntibahabwe izo mpapuro bafitiye uburengazira! Iyo abanyamahirwe bazibonye bamaze kwiyuha akuya, ntibahabwa akazi, ahubwo bagahora bahamagarwa muri "Test" za baringa, batsinda "écrit" , bagatindwa "oral", kuko mu by'ukuri akazi gahabwa abana bavukanye imbuto bonyine , naho abana ba rubanda rugufi bagasa n'abaciriwe urubanza rwo gukeneshwa no gutindahazwa gusa, gusa....Ibyo byose murabibona , buri wese akigungira mu nguni ye, akarira akihanagura, akagira ngo niko Imana yagennye ibintu ! Oya rwose n'Imana ubwayo ibabazwa n'amaganya y'Abanyarwanda bari ku ngoyi y'aka Gatsiko kirimbuzi.

Aka gasuzuguro kagirirwa rubanda rugufi n'akarengane kose mubona muri iki gihugu ntabwo ari "fatalité", si ibitugwirira ahubwo ni gahunda yashyizweho n'Agatsiko yo KWIKUBIRA byose, Kagame we yajya kurindagiza Abanyarwanda akabyita Politiki y'IMIYOBORERE MYIZA no "KWIHESHA AGACIRO" ! Aya magambo mukwiye kuyasiba mu nyunguramagambo yanyu mukarinda ururimi rwanyu kuyasubiramo kuko ari amagambo akoreshwa n'abo banyamurengwe bamara guhaga ibivuye mu mitsi ya rubanda bakiha kuvuga ayo magambo yo gushinyagura no gukina rubanda ku mubyimba!

Ndagira ngo mumenye kandi mwemere ko uru Rwanda rushobora kuyoborwa neza , rukayoborwa n'abategetsi batari abajura n'abicanyi, rukayoborwa n'abenegihugu bakunda abaturage , bagaharanira icyabaha amahoro kigateza benshi imbere . Iterambere ryikubiwe n'Agatsiko konyine riragahomboka. Urwanda si urw'abavantara n'abacancuro bakora nka ba Colonisateurs birebera inyungu zabo gusa, Urwanda ni urwa twese, rukwiye kuyoborwa ku neza ya twese. Umwirato uranga Agatsiko wo kumva ko hari abarusha abandi kuba Abanyarwanda ugomba kurangira , ku nabi cyangwa ku neza. Muri make HARI UKUNDI BYAGENDA.

None rero rubyiruko rwa Kaminuza ya Butare , kubera ko zitukwamo inkuru, dore ibibazo Abanyarwanda twese tubibazaho :

(1) Muzakomeza kwemera kubaho nk'AMATUNGO kugera ryari ? Ese ubwo muzi ko n'inka za kijyambere za Paul kagame n'Agatsiko ke zifashwe neza kubarusha bikaba bivuze ko, mu maso y'Agatsiko, izo nka zibarusha agaciro ? Namwe se niko mubibona ?

(2) Bamwe muri mwe birirwa bitura hasi mu ishuri kubera inzara : Ese ubwo muzi ko mufashwe nabi bigeze aho kubera gusa ko mubyemera ntimugire icyo mukora ngo Kagame n'Agatsiko ke bubahe uburenganzira bwanyu nk'abana igihugu kigomba gufasha no kwitaho bihagije ( Soma igitabo cyitwa Discours de la servitude volontaire cya Etienne De la Boetie) ?

(3)Kagame n'Agatsiko ke k'Amabandi baririrwa bambura ababyeyi banyu udusambu twari tubatunze mwebweho mukituramira : nimwibuke abambuwe imirima yabo y'umuceri i Butare na za Bugarama;nimurebe abambuwe udusambu twabo mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu; mwitegereze abirukanywe mu dusambu twabo za Byumba, Kibungo n'Umutara maze imirima yabo igahindurwa ibikingi n'inzuri z'abo bavantara bari ku ngoma.

(4)Mujya mubona uko bashiki bacu, bakuru bacu, ba mama na ba nyogokuru

bakubitwa nk'ibisimba ndetse rimwe na rimwe bakarasirwa hariya hitwa Maraton, (Nyabugogo), none ubu ingabo z'Agatsiko zikaba zirirwa zibirukaho mu mihanda ya Nyabugogo, bitura hasi, bakomereka.... bazizwa gusa icyaha cyo gucuruza udutoryi, utunyanya, utubuto, ngo barebe ko abana babona icyo barya bakaramuka : nako ngo barazira ko banduza Umujyi w'Abaherwe ! Uwo mujyi wa Kigali wirukanwamo abenegihugu ngo ukunde uharirwe abavantara uragashya ukongoke ku manywa y'ihangu ! Ubwose hari uko Agatsiko katagira ngo katwereke ko umukene atari umwenegihugu ? N'iyo umubyeyi yaba atwite inda igera mu menyo cyangwa ahetse abana babiri arakubitwa ukagira ngo si umuntu ! Nyamara wakwibuka ko ubwo bukungu biratana ari ubwo basahura mu isanduku y'igihugu, umujinya wabura kugufata ute ? Abo ba Kagame ko baje bava mu ishyamba baje bazanye amashyo y'inka angana iki ? Baje bitwaje amasanduku angahe y'amadolari ? None bamaze kurengwa, icyo batugororeye ni ukutwicisha inzara, barangiza bakadukubita ngo turi abakene, ngo turabanukira, tukanduza umugi wabo !

Ko abakuru batubwira ko na LUNARI ko itigeze ikorera abuturage mahano nk'aya, uku kwishongora kw'aka Gatsiko muzakomeza kubyihanganira kugeza ryari Rubyiruko ?

Ese ubwo muzi ko abaturage ari mwe gakiza bahanze amaso, ko nimutinyagambura ngo mwirenganure nabo batazamenya inzira banyuramo ngo basezerere aka Gatsiko kabahinduye abacakara mu gihugu cyabo?

(5) Aho muzi ko muhagurutse gato, mukanga ubuhake n'iri vangura riteye isesemi Agatsiko gakomeje kubabibamo , abaturage nabo bahaguruka bakabashyigikira bityo iyi ngoma ngome ikaba itamara amezi 2 itarahirima ?

(6) None se mutegereje iki ?

Inama ngira abasore n'inkumi biga Kaminuza y'i Butare n'andi mashuri makuru yo mu Rwanda :

(1) Mwifatira urugero ku basaza n'abakecuru bamenyereye ikiboko no kurya ibyo batamo amarira kubera gucunaguzwa n'Agatsiko kasahuye umutungo wose w'igihugu ugahinduka nk'uwako bwite karazwe na ba se na ba sekuru! Igitera abasaza kwituramira ni uko ubuzima bwabo buri inyuma ariko ubwanyu, mwebwe rubyiruko, buri imbere. Biragaragara rwose ko aho mugana ari habi cyane niba ntacyo mukoze ngo akarengane gacike bwangu muri iki gihugu .

(2) Mwiha agaciro iterabwoba Agatsiko kabahoza hejuru ngo nimwinyagambura muraraswa n'izo NZIRABWENGE za Fred IBINGIRA ! Iterabwoba ribagiraho ingufu(effets) iyo muryemeye, naho muramutse muhagurukanye abo ba terroristes mukabereka ko mwiteguye guhangana, abo bategetsi b'abicanyi bari barigize ibitangaza n'indahangarwa na bo batangira guhinda imishyitsi!

(3) Ni byo koko Agatsiko karashe Abanyarwanda benshi kera, kuko kari kagizwe n' inyeshyamba zitagira amategeko azigenga : ubu byarahindutse cyane kuko bafite igihugu bakaba noneho bafatwa nk'abategetsi b'igihugu (n'ubwo ari ba Bangamwabo ! ) bashobora gusabwa gusobanura ibikorwa byabo bibi . Ubwo rero baramutse bihaye kurasa Abanyeshuri bigaragambya ibyabo byaba birangiriye aho, amahanga yadufasha kubirukaho,tukabacakira batararenga umutaru.

(4)Nimwishakemo ka Equipe k'Aba Leaders kagizwe n'abantu nka 6 cyangwa 8, mutegure imyigaragambyo simusiga kandi ntimuzava mu muhanda ako Gatsiko katavuye ku butegetsi cyangwa se ngo kemere gutangiza vuba na bwangu gahunda y'Impinduramitegekere itavusha andi maraso (reba ibanga rya 56): Abanyarwanda turambiwe iyi politike y'Agatsiko yo KWIKUBIRA ibyiza byose by'igihugu, kurenganya rubanda rugufi, gutegekeshwa agahato, kwamburwa ibyacu, gufungirwa ubusa, kuvangurwa,...n'ibindi bidakwiye abantu bazima.

Nimuvome umujinya mu nzara babicisha, maze uwo mujinya wanyu ubyare ingufu zirwanya akarengane mu gihugu cyacu.

Banyeshuri, Rwanda rw'ejo, nimukomeza kurebera mu gihe Agatsiko gakomeje gahunda yo kubasenyeraho igihugu, kwiga byaba bimaze iki niba bitaduha kumenya inzira zo gukemura ikibazo cy'aba bicanyi badufasheho ingwate? Niba Abanyeshuri bo mu bihugu by'abarabu (Misiri, Tuniziya, Libiya, Siriya,...) bahaguruka, abategetsi babi bakavaho, mwe banyeshuri b'Abanyarwanda muri ibimuga cyangwa koko nta bwenge mugira, mugani wa rya jambo mwabwiwe ngo INJIJI ZIBA MU BIZE? Ijambo nk'iryo rijejeta agasuzuguro muraryumva mukarekera aho, imyaka igashira indi igataha ? Koko ? Nta soni ?

Uko njye mbinona :Igihe ni iki, ibintu bigomba guhinduka.

Wowe munyeshuri wa Kaminuza unyumva, tangira, wita igihe urebera ku bandi, nutera intambwe ya mbere hari abazaza bagukurikiye. N'ubundi ikigora ni ukubona bake batera intambwe ya mbere . Aho si wowe Mucunguzi rubanda ya Kanyarwanda yari itegereje ? Wivuga ngo sindakura, ngo ndacyari umwana, ngo hari abandi babishoboye kundusha...Oya , ni wowe, jya mbere .

Nkwifurije kwanga gukomeza KUBAHO nk'AMATUNGO MAGUFI ! Najye ubwanjye nanze kubaho ntariho . None se ko ngo ko wanga kwiruka n'ubundi ukagwira ubusa ?

Biracyaza...

Zelote Mahoro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Zelotte na
bagenzi be ni nk’isazi

Banyarwanda
banyarwandakazi, muhaguruke turwanye iz’inkorabusa zirirwa zicura ibigambo, ibigambo bisenya u Rwanda n'Abanyarwanda. Ako gatsiko kagizwe na ZELOTE izina mpimbano ariko ry’ubugome n'abambali be
tujya twumva ku maradiyo atandukanye, ako gatsiko muli make kagizwe N'IBIGARASHA. Agatsiko kagamije kusubiza u Rwanda mubihe byashize...  mbega bameze nka ya sazi ikuduhiraho igenda
igaruka kugeza aho igwiliye hasi, ngibyo iby'agatsiko k'IBIGARASHA.

Tubamagane
tubabwira ngo “Never again”

Répondre
N

Abahakana
gahunda nziza za Leta ni nk’interahamwe pe

Burya imbwa yahaze
n’icyago. Mu myaka 1962-1994 UNR yigishije abantu batagera kuri 2,000 none ngo nibo bari bafite agaciro. UNR yigishije bande? Ko yigishaga ubwoko runaka arinabyo bituma wirirwa ubundabunda aho
wihishe, buriya wararozwe wigishwa amoko.  Ubuse kuba mwarishe imbaga y’abanyarwanda niko kwiha agaciro? Dore ko abenshi bakoze itsembatsemba bari insore nsore zari ziturutse hirya no
hino mu gihugu, yewe niyo kaminuza uvuga. Mwari mufite agaciro kuko ntawari uzi icyo muri cyo iyo ngutekereje nkubonamo interahamwe rwimbi

Mwabeshye
bagenzi banyu mubasiga Tingi  Tingi

Ariko ubu buri
munyarwanda afite uberenganzira bwo kwiga. Wowe utekereza usubira inyuma ngo UNR yataye agaciro. Ayo mabondo yuzuye ibiryo bya HCR muzayagumishe mu buhungiro abanyarwanda bazi ubwenge.

Mwa banzi b’amahoro
mwe. Gusa mubivugire aho mwihishe Urwanda murugume kure kuko ntamwanya mwabona wo gutanga ubwo burozi bwanyu mwasize mu Rwanda kuko uko mubyandika na CDR niko yabivugaga kuri RTLM kandi ababivuze
bose bari Arusha. Gusa abanyarwanda barabazi kandi bazabatsinda. Mwarababeshye mubasiga Mugunga na Tingi Tingi barabamenye tuu!

Twarabamenye sha!
iyo mwibutse ko ntacyo mwungutse mugukora genocide birabarya kubera ko mwarimuzi ko abatutsi muzabamarira kukangozi n’ibyashoboka. icyibazo ubu nuko mutemera ngo mwicuze ibyaha byibuze mutazabura
n'Ijuru.

Répondre
M

Zelote,
igihugu bagifashe urihe

Ariko ubundi Zelote
wowe n’abambari bawe nkwibarize, twarinze dufata igihugu ubwenge mwakuye muri iriya kaminuza bwaragiye he?

Aho iBurayi babagaburira umunsi babarambiwe amaherezo yanyu namwe ngirango murayabona aho muzagana.Murabona ko mugeze ahabi?

Zelote
n’ingirwa bapadiri ba Le Prophete ni Mahwi

Zelote Mahoro we
ntabaho ndabizi neza ko ari umwe na za ngirwa baPadiri Nahimana Thomas, Fortunatus RUDAKEMWA na Bwana Twagiramungu cyakora  kuvuga ni ugutaruka n'Ah'Imana koko naho ubundi
mugeze habi nanjye ntabifuriza...Niba muri abagabo nimuze mutangize iyo myigaragambyo.Niba mutabishoboye mwe gukomeza gushuka Abana b'URwanda barimo gutera imbere bihesha agaciro mu maso
y'amahanga bakunze igihugu cyabo dore ko bahagurukiye kugiteza imbere.

Uribeshya ng’urabeshya Abanyeshuri-Bazi icyo bashaka si nkawe

Abo banyeshuri
uhamagariza gukora imyigaragambyo barajijutse dii! Bazi neza aho iyi leta ibagejeje dore ko bamwe muribo bari barabujijwe uburengazira bwo kwiga bazira uko batiremye.None wowe uririrwa usakuza
ubabeshyera.

Répondre
U

Igituma ibyo byose w’ifuza ko dukora tutabikora, n’uko ibyo utwereka ko ar’ibibazo twe tutabibona. Dufite ukundi tubibona bitandukanye n’uko wowe ubibona.

Wavuze ko leta yatwambuye buruse , igamije kutudindiza. Ibyo  ntabgo twemeranya nawe. Leta ntiyigeza itwambura bourse, ahubwo icyo yadukuriyeho namafaranga
25000frw y’umurengera yaduhaga kugirango tubashe kwikemurira utubazo tumwe natumwe , nkokugura agasabune, resitora, nibindi…kugirango tubashe kwiga tumeze neza. Ariko ibyo 250000frw,
ntibyakuriweho bose, byasigaranye abanyeshuri bakomoka mu miryango ikenye gusa, maze andi ajyanwa mukudushakira ibyangombwa kugirango  ubumenyi bwacu bwiyongere. Rekeraho
kubeshya!

Ibyuko urwanda Ruyoborwa nagatsiko, nabyo ntitubibona kimwe nawe.” Abo wita agatsiko”  kayoboye Igihugu,nabanyarwanda bafite uburenganzira bwo gukora imirimo y’igihugu nkuko
nawe ubufite. Igihe kizagera baveho nabandi bajyeho , kandi niba w’umva ubifitiye ubushobozi, uzaze nawe uhatanire iyo myanya, kuko icyo dushira imbere n’ubushobozi. Gusa ugabanye amagambo
agaraza ubujiji, ndetse n’ivangura, aho wita Abanyarwanda nkawe abagande, ibisambo, amabandi n’ibindi bibi byinshi.

Nta uyoboye ko urwanda rwacu ruyobowe neza, kuba utabibona, n’ikibazo w’ifitiye kugiti cyawe, twe tuzi udufitiye akamaro kandi tuzi ko aho Imana  Imwerekeza, niho nawe
atwerekeze. Ibyiza nibyo atujyanamo.

Ibyo uvuga rero, ntamuntu n’umwe ubiha agaciro.

Répondre