Agatero shuma ka Ministri Aloyiziya Inyumba i Dayton. Jean Paul Sikubwabo (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

 

Aloysie Inyumba arazenguruka isi yinginga Abanyarwanda ngo birengagize ibibi byose bakorewe maze ngo bagarurire icyizere H.E Paul Kagame. Madame Aloysie aritonde atazamera nka za nkorabusa zibagara ibijumba!!

Muri iyi minsi perezida Paul Kagame yahawe akato n’abategetsi bose bo mu bihugu by’abazungu ku buryo bose basigaye bagira isoni zo kumwakira no kwifotozanya na we ku mugaragaro! Ngo ibyo kandi biterwa na polotiki ye ruvumwa y’igitugu n’iterabwoba ikomeje gukandamiza Abanyarwanda. Abazungu ntibishimiye uko ingoma ya Paul Kagame ikomeje gusahura Urwanda no kunyonga uburenganzira bwa kiremwa muntu. Muri urwo rwego, kugira ngo yikure mu isoni yereka Abanyarwanda ko acyakirwa nka kera, iyo Kagame abeshye ngo agiye mu ruzinduko mu mahanga, agomba kwishakira abazamwakira byaba ngombwa akamena ibifaranga (ya mafaranga yagombaga kurihira abanyeshuri muri Université!) ngo akunde abone abaza kumukomera amashyi. Muri urwo rwego, uruzinduko azakorera i Chicago rumuteye ubwoba cyane kuko aho kubona abamukomera mu mashyize ashobora kuzakirwa n’ikivunge kimuha induru. Ngicyo icyahagurukije Madame Aloyiziya Inyumba agaba agatero shuma i Dayton……


Hari ku itariki 28 Gicurasi, ahagana mu ma saa kumi za nimugoroba, tuli mu gitambo cya missa yo kwizihiza umunsi mukuru w’amasezerano y’umusore n’inkumi bemeranijwe kurushinga. Misa yari hafi no guhumuza. Ubwo njye nari mu batumirwa bari bicaye mu ntebe z’imbere zegereye Altari.


Mugenzi wanjye wari wicaye iburyo bwa njye aza guhaguruka ajya gusingira hirya ye agatabo k’indirimbo z’Imana. Mu kugaruka aza guterera amaso inyuma yacu. Amaze kwicara, aratubwira ati “mbonye Ministri Aloysia Inyumba na Senateri Valensi Munyabagisha mu ntebe zihera z’inyuma”. Njye na mugenzi wanjye w’ibumoso bwanjye, tuti “ nibyo koko se?” Ati “ni byo rwose, nsanzwe mbazi”; ati “ahubwo nari nibagiwe no kubabwira ko mu ruhande rwo hirya aliko kure y’abo mpabonye Dr Theogene Rudasingwa”. Mugenzi wanjye wundi ati “Dr Rudasingwa we twari tumwiteze, azakoresha akanama hano, kandi ndi umwe mu batumiwe muli ako kanama; nta muntu umwishisha hano na we kandi nta we yishisha; aliko se ziriya ntumwa za Kagame ziragenzwa n’iki, mwokabyara mwe?” Nti “nitutitonda ahubwo, dushobora kubona amagrenade adusandaje!”.


Njye n’abo bagenzi banjye babiri twasohotse mu bambere kugirango tujye kwirebera Intumwa za Paul Kagame muli Dayton. Twarategereje, tureba hose, tubura irengero ry’izo ntumwa. Cyakora bitinze, abantu baje kutubwira ko Intumwa zaba zaravuganye n’abantu bake ngo zikababwira ko zifite listi y’abantu bamwe b’i Dayton bashobora gusubira mu Rwanda ntibagire ikibazo.

 

Twaje kwibaza byinshi kuri uru ruzinduko rw’intumwa za Kagame i Dayton kugeza n’igihe zije gutaha ubukwe bw’abantu bacu:


- Twabajije bene ubukwe niba alibo batumiye ziliya ntumwa; bati: “Reka da! Twatumira abantu tutazi”!


- Baliya bantu se baba baraje butasi kugira ngo noneho ubutaha bazatwoherereze igitero cy’Intore zize kutumarira hano!


- Uliya Aloysia Inyumba, twumva ko afite umugabo bakaba yenda banafitanye n’abana, ibyo bikamushyira mu rwego rw’ababyeyi. Amaze gufata umugambi wo kuza gutata muli Dayton, ntabwo yibutse ko hariho umubyeyi wundi nka we ukunzwe n’abanyarwanda benshi kandi b’ingeri zose bari muli Leta ya Ohio no mu bindi bice byinshi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uwo mubyeyi, Victoire Ingabire Umuhoza, ubu akaba aborera mu ibohero lya 1930 azira akarenganye k’ingoma mbisha ya Shebuja!


- Aloysia Inyumba wari uzwiho ko aho ageze hose akoresha amanama yo gukangurira impunzi gutaha, yageze i Dayton yibuka amarorerwa akorerwa uriya mubyeyi wundi, noneho agarura agatima k’ubumuntu, agira isoni n’ubwoba, noneho ahitamo kwinjira bujura no gusohoka bujura!


- Uliya Senateri Valensi Munyabagisha, umwe mu bashyigikiye byimazeyo, hamwe na Safari Stanley, amategeko ahana ngo abafite ingengabitekerezo za jenocide, yaraje iwacu kugirango se adukore mu jisho, noneho arebe uko amaraso y’abasore bacu ashyuha! Nahumure, turi ba Mutangana.


(Ndr: Ubwo Kagame yatangiza icyumweru cy'icyunamo i Kibeho, yahavugiye ijambo ry'uko ababajwe ni uko impunzi zamucitse atazishe zose ngo azirangize! None se izi ntumwa yohereza gukoresha inama izo mpunzi zamucitse ni urukundo , cyangwa ni rimwe mu mayeri meshi FPR ifite rigezweho ?).

 

 


 

Jean Paul Sikubwabo

Dayton muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

TUBONGEREREYE KURI IYI NKURU IBITEKEREZO ABANYARWANDA BAMAZE KUYITANGAHO KURI LEPROPHETE nimwisomere nabyo si bibi ! :

 

  • #71

    kamikazi (mardi, 07 juin 2011 06:25)

    nsomye inonkuru ku www.igihe.com aho basebya musonera jonathan na RENE mugenzi bavuga ko yanditse muri THE guardian ikinyamakuru cy'ubwongereza ngo yanditse nuwo bita Gad. Nayishatse ndayibura. Ese yaba ihari koko cg nibyabinyoma bya leta ya kagama yamenyereye kubesha abanyarwa nda. uwaba yayibonye muri the guardian yayishira hano kurubuga tukayibona.
    nimurebe ibyo leta ya kagame yabanditseho hasi hano

    http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13383

  • #70

    Nibarize (mardi, 07 juin 2011 06:15)

    Uyu harya ni we wasimbuye Rose Kabuye ? Harya ngo nawe yabaye ikigarasha? iyo umuntu ananiwe kwiyunga n'abahoze ari inshuti ze nibaza niba hari icyo bimubwiye kwunga abanyarwanda.nawe mbarira abagabo n'abagore bakoranye na Nyirubutungane, bose bose bakaba barashyizwe mu gatebo kamwe.

  • #69

    PHOENIX (mardi, 07 juin 2011 05:38)

    KAGAME we kalibu muri USA

  • #68

    Kabagyero (mardi, 07 juin 2011 04:24)

    Mukomere Banyarwanda. Mugire amahoro n'ituze.
    Ndangirango nsabe imfura zarezwe ziza gusoma comment iri hano hasi yuzuye urwango (Nul besoin de vous montrer lequel/ Anyone can guess which one I am talking about) mwe kugwa mu mutego ufunguye ateze abafite umutima utunganye batagendera ku bitekerezo bye.
    Gusa ntimwabura kumurangira website zisa nk'iyi murangiye hasi aha:
    www.testqiofficiel.com/ www.mon-qi.com.
    Mukomere.

  • #67

    America (mardi, 07 juin 2011 01:33)

    You guys should be pursuing the american dream and making money to be future millionaires and billionaires in $$$ and leave Rwandan politics behind. I would rather be a republican or democrat than go into these kind of meetings. I don't like hearing people attacking each other in newspapers, calling each other names and all that. if you want to do something for Rwanda you should think of investing $$$ in businesses and building companies in Rwanda, as for me, I would want to be sure that the current politics would not affect my company, it may be safer to invest in Kenya. I don't like being reduced to one group or an other, what if I want to be neither ?

  • #66

    CANCRELAT ALOYSIE INYUMBA (mardi, 07 juin 2011 00:41)

    Uyu mugore ufite ubuzuru bunungushuye kandi bw'ubuce, n'uruboko rungana n'umusozi wagira ngo nyirabuja Janet KAGOME yamumanyuriyeho ! Ariko kuki abatutsikazi bagira ibiboko by'imidido di ? kariya gatwe ke se kameze nk'ibuye ry'intoshyo, n'udusatsi tw'injwiri wagira ngo agatwe ke ni ak'umwana wo muli primaire ariko ushaje, arabona harimo ubuhe busirimu da ! Harya ngo ubwiza bw'abatutsikazi ni ikirangirire ku isi hose ? Yewe, ngaho nibajyane simbujije ! Banza undebere uyu ngo ni ALOYIZIYA ujunditse amabinga cyangwa se amajimbiri nka yayandi ya NYIRAHUKU, wagirango yajunditse ibiryo byinshi mu umunwa we ! Ariko wasanga ari bwa BUHIRIMBIRI bwabokamye akaba afite ibyo arimo avundeza ibere ya micro ! Muzandebere na wawundi ngo ni MUSHIKIWAZO uko asa n'icyaha, wagira ngo ntazi aho amavuta yo kwisiga agulirwa kandi ahora azenguruka isi ajajanganya mu ibyo atazi ! Yewe ubwoko buragwira, nimugende musaza nabi cyane kandi vuba nk'ikinyugunyugu, mba ndoga BARAYAGWIZA babajije bati kuki wita INKOTANYI INYENZI, nawe akabasubiza ati : Ntazibitase, none INYENZI zibyara IBINYUGUNYUGU ? Nyamara asa n'uwari yavumbuye ko hari aho INYENZI zihuriye n'IBINYUGUNYUGU !

  • #65

    Matsiko (mardi, 07 juin 2011 00:35)

    Muritondere Imyumba nawe ni umwicanyi kabuhariwe. Mutinye umukobwa wambuye imyambaro y'ababikira agahitamo gukorera icyama kimwe na basazabe.
    Nimusubira kumubona muzamuvugirize induru nawe ni bihehe y'akarimi keza katagira aho gahurira n'umutima.Uyu ndamwibuka turi mu ngando zimwe zihabwa abanyeshuri bitegura kujya muri universite yaratubwiye ngo n'imibiri yabo barayitanze kugira ngo ibyo bashaka bigerweho( ahayashakaga kuvuga ya turufu yabo y'ubusambanyi)

  • #64

    Ineza (mardi, 07 juin 2011 00:27)

    Ariko hanze aha hari abantu bagowe!!! Ubwo muricara mukumva ko muzabeshya abanyarwanda kugeza ryari? Igihe kirageze ngo abo mwagize imbata mubangisha igihugu cyanyu bimenyere ukuri. Uziko migize ba Bangamwabo!!! Aloysia araza bujura se ngo mutamugira mute? Muba mwabuze ibyo mukora. Gahunda Leta yihaye yo kwegera abanyarwanda aho bari hose turayishyigiye, erega hari byinshi mukeneye kumenya niba mutanabyirengangiza. Mukomeze mucuruze ikinyoma natwe duter imbere!!! Twarabamenye, ntimukiduhangayikisha. Umujinya w'iterambere ryacu uzabiyicira! Muze dufatanye kurwubaka kuko u Rwanda ni igihugu dusangiye.

  • #63

    Ntibindeba (lundi, 06 juin 2011 23:40)

    Uyu Aloysia niwe watwaye abitwa ba Camarade n'abo bajyanye muri come and see mukugaruka bahita babashirisha mukagozi, ubu Camarade awurimo ? Aba bantu bazi guhemba daaaaa !!!

  • #62

    baho (lundi, 06 juin 2011 23:26)

    NTAWABA YARADUFATIYE AGAFOTO K'ABAMBARI BA KAGAME MU NAMA Y'AMBASSADERI LYON NGO ATWEREKE RA!!!

  • #61

    turi kumwe (lundi, 06 juin 2011 23:15)

    Ntimwumva ko abandi bashishikariza abandi kwamagana umwambari wa Kagame aho ateye ikirenge hose!!!nsabye nivuye inyuma abatuye LYON FRANCE nk'uko mpemuke ndamuke yabivuze, ko tugomba gutinyuka tukamaganira kure ibibera mu maso yacu. France na Rwanda umubano wabyo turawuzi twese, duterane inkunga kuko ba NZIGUHAKWA BATUGEZEMO!
    Uzabaze JARIYER waje yiruka amze gucisha ba Karamira umutwe, ariko ubu niwe wirirwa yiruka inyuma ya ambasaderi w'i paris, ari nawe uterura urwabya kagame yageneye abambari be! N'abandi bumvireho! Ndashimira abanyarwanda ba ROUEN bageragejeho gato.
    TUZAMWIRUKANA ARABESHYA KAGOME

  • #60

    Aloys Nzanana (lundi, 06 juin 2011 22:50)

    Aloysia ngo azakora ku buryo abhutu bari majorité bazaba barabaye minorité muri vision 2020! Najye adukura ubuzuru bw'ubuce imbere rero!

  • #59

    Dear Rwandese, please read this true comment(Nzabonimpa Calixte) (lundi, 06 juin 2011 22:41)

    KAGAME yabonye ko azabura abaza kumuramya muri USA none yize indi mitwe kandi izakora pe ! : azaza yitwaje abahanzi halimo Massamba na Kizito na gashyushyambaga ariwe Atome etc, biriya ni ibigaragaza ko yashatse icyakurura abantu. Ngo bazakora ibitaramo mu cyo bise Rwanda Day, Kagame asigaye yifashisha abahanzi kugirango abantu baze ku bwinshi; Ariko mwe Banyarwanda mushyira mu gaciro ntibizababuze kumuvugiriza induru nyinshi cyane, abo bahanzi umunsi zahinduye imirishyo bazakorwa n' ikimwaro, tuzajya tubibuka nk' abamotsi b' ingoma, cg nk'abahanzi b' inkomamashyi gusa !!! Atome n' abandi nk awe mufite succès y' akanya gato, mwaguye mu mutego wa Kagame wirirwa abatembereza amahanga ariko uko "kuryoha" ni iby' akanya gato.

    Indirimbo Kizito yahimbye avuga ngo " twamaganye abajora amateka bakayavuga uko bishakiye", njye nsanga aha yaravugaga inkotanyi kuko aribo bahinduye amateka, ubundi hali aho aririmba agira ati "hali abahakana jenocide bakayiha utuzina tw' utubyiniriro" aha naho nsanga yaravugaga FPR kuko ariyo ihakana Jenocide yakorewe abahutu ikabyita ibyaha byo mu ntambara. Kizito we : uririmba uhamagarira abanyarwanda kwiyunga ariko sindumva uvuga ku bwioanyi bwakorewe abahutu. Gusa uririmba neza ariko gira ubutwari uririmbe na jenocide yakorewe abahutu nk' uko waririmbye jenocide yakorewe abatutsi; n' aho ubundi waba uhengamiye ku bwoko bwawe gusa, in that case, ntacyo waba urushije abandi, amahoro witiriye fondation yawe yaba ari ntayo uzigira ubona wowe n' urubyaro rwawe niba utamagana ubwicanyi bwakoze n' impande zombi.

    Uririmba ugira uti " Genocide yakorewe abatutsi niwo musaraba w' uru Rwanda "
    Njye nkubwije ukuri ko amaraso yose yamenetse y'abanyarwanda(hutu, tutsi, twa) niyo musaraba w' uru Rwanda.


    Nzabonimpa calixte(CANADA)

  • #58

    Muheto (lundi, 06 juin 2011 22:21)

    u Rwanda rugeze ahakomeye kubera ubutegetsi bwigitugu bwa kagame.Ariko uko byahanuwe birihafi kugerwaho. Kagame ibyo azakora byose azashirwa bamushize aho yohereje mugenziwe Habyarimana;Burya kumena amaraso sibyiza ubu Kagame ageze aho abona agomba kwegera abanyarwanda kuberako amaze kubona amafaranga amazu amamodoka meza ararya neza akisiga ariko abuze icyizere cyabanyarwanda.Ariko urumutegereje ntarundi uretse ko agomba kwishyura ibyo yakoreye abanyarwanda.Naho Inyumba we agomba kumenya ko abanyarwanda bikigihe batakimeze nka Kanyarengwe;nawe niyirukanke azageraho ananirwe nagira amahirwe bizahinduka akigenda isi.Banyarwanda banyarwandakazi nidukomeza kugira umutima ukomeye tugakomeza gushyira hamwe abahutu abatutsi n'abatwa ntakabuza ruriya rwanda tuzarukuramo Kagame nabambaribe.Kandi Kagame agombakumenyako igisimba kibi ari umuntu.Naho ibyo Inyumba arimo ni ibyo bita ibitabapfu ubwo se ntiyabonye ibyo Kagame yaboneye muri Bubirigi.Haricyo se inyumba atari yakoze.arega intebe yikinyoma ntawe uyicyaraho kabiri.Kandi Kagame agomba kumenyako abamuhaye ubutegetsi bazabumwaka igihe bashakiye.Ikibabaje ni uko ahora avuga ngo ntawe ushobora kumurwanya ngo amushobore.Ndashaka kubaza Kagame ibi bikurikira:1.Kagame ufite inganda zingahe zikora intwaro?2.Urusha iki Mubarake?3.Ese wibagirwa ko u Rwanda ruri mubihugu bikennye kwisi? 4.Umunsi amahanga yagufungiye imfashanyo uzabigenza ute? 5.ese ko nokwica biosigaye byarakubereye ikibazo aho siwowe bigiye kuzagaruka?Ahaaaaaaaaaaaa inama naguha ni ukumenya ko u Rwanda rugizwe namoko atatu 85 kw'ijana babahutu 14 babatutsi na 1 kw'ijana byabatwa.Ubwo rero nawe ubonako ugomba gutanga ubutegetsi abanyarwanda tutarahaguruka kuko niduhaguruka byose uzabibura.Kandi agapfa kaburiwe ni impongo.Kandi kugenda kenshi bitera kubona.Kandi nanyina wundi abyara umuhungu.Igihe kirageze ngo abanyarwanda turwanye ubutegetsi bwigitugu twivuye inyuma.Kandi kagame nakomeza kugundira ubutsegetsi tugombaguhaguruka byaba ngombwa tugafata nintwaro tukajya kumufata mpiri nkuko abaturage bo muri YEMENE barimo kubigenza ,wanga gutanga amaraso yawe imbwa zikayanywerara ubusa.Tugomba kwikiza umwanziw'u Rwanda.UMWANZI W'U RWANDA NABANYARWANDA NI KAGAME N'ABAMBARIBE.TUGOMBA KUBARWANYA TWIVUYE INYUMA.

  • #57

    DR RUDASINGWA (lundi, 06 juin 2011 22:16)

    Dr RUDASINGWA MUKORE AKO KAZI NEZA Ubundi muzarebe ko tutabashyigikira. Mbega MUZAMWEREKEKO ARI WE KIGARASHA mukaba AMATURUFU!
    Muzamwerekoko mutari AMABYI ahubwo muri INTWARI

    Muzamwerekeko mutari AMASAZI....Mutazaba n'INTORE (Interahamwe ze)...

    Ubundi Ubumwa muzabusakaze ku isi yose YICUZE Icyatumye ABIHENURAHO.

    Musuhuze UWO MUSAZA KANDI YAHEJEJE HANZE-UMWAMI KIGELI V!

  • #56

    Rwajekare (lundi, 06 juin 2011 22:16)

    Kuri iriya foto, Inyumba arasa n'agapusi. Wagirango ibibembe byagaciye amazuru. Biragaragara rwose ko gafite umutima mubi.

  • #55

    Gakuru (lundi, 06 juin 2011 21:49)

    Uwaba azi amakuru ya Cherles KABONERO wahoze mu museso yatubwira, uyu nawe njye mushyira mu ntwari kuko yabaye uwa mbere mu kwandika ibitagenda ari nabyo byamuviriyemo indandaro yo guhunga.
    KABONERO NIBA USOMA URU RUBUGA GIRA ICYO UBWIRA ABAKUNZI BAWE.

  • #54

    Nzayino (lundi, 06 juin 2011 21:47)

    NDABIBUTSA KO UWO MUGORE INYUMBA AZWIHO KUBA NGO AZI "KUVUGISHA ABANTU" NEZA KU BURYO HALI BENSHI BAGIYE BAYOBOKA ICYAMA KUBERA WE !!! AZWIHO KUBA AFITE NGO AKARIMI KA KIBYEYI N' IMVUGO IHUMURIZA ABANTU, NIYO MPAMVU KAGAME AMWIFASHISHA, MUMWITONDERE !!! NONE DORE YAJE NO KUVUMBA UBUKWE ATATUMIWEMO. INKOTANYI ZIRI CAPABLE DE TOUT !!! MEME NO KUVUMBA !! BANTU BO MURI AMERIKA : TURINDIRIYE KO TUZUMVA UKO MWAKANYUJIJEHO MUHAGURIKIRA RIMWE MAZE MUGAHA INDURU ABO BAGOME, MUZABERE ABANDI BOSE URUGERO.

  • #53

    mpemuke ndamuke (lundi, 06 juin 2011 21:45)

    Cash fpr irazinyanyagiza da!!!cyane iyo ihuye na ba mpemuke ndamuke cyangwa ba rusarurira mu nduru! Muzabaze abatuye mu bufaransa, abatunguwe n'abaje biruka ngo braka ubuhungiro ariko nyamara ambassaderi w'u Rwanda i Paris yasuye LYON abantu barumirwa!!!abahumuriwe n'ifaranga nk'imbwa zihumuriwe n'amagufa baragaragaye, aho batinyutse gushishikariza rubanda gutaha kandi aribo baje batuka Kagame ngo yabamazeho imiryango, biruhutsa ngo bari bapfuye nyamuneka OFPRA ibahe papiers.
    aba bose biyibagiza ko "IFARANGA NI RYIZA ARIKO NTAWE UPFA NGO ARIJYANE", barayarya bagambanira abandi, iwabo wa twese Muzajyanayo ibiceri bya kagame??????

  • #52

    Ndabaza (lundi, 06 juin 2011 21:39)

    Ababa mu Rwanda mwatubwira niba bashobora gufungura uru rubuga bagasoma ibyanditsweho? Kuko ndakeka ko Leta ya Kagame ikora ibishoboka imbuga nk'izi ikazifunga ntizishobore gufunguka mu Rwanda. Abo mu Rwanda bambwira.

  • #51

    NSHAKABATENDA (lundi, 06 juin 2011 21:29)

    Nsubize NKNDABASHAKA 47

    Ngo Aloyizia ni umubyeyi ntiyatera grenade? HAHAHAHAHAHA!!!! Za Nkotanyi ntizigira isoni, yego mama ntiyatera amagrenade!!!! Mu rugano yahingaga ibijumba hahahahahaha!
    Naho ibya za ambassade byo ujyE ubyihorera. Numvise harya ibiki kuyo muri afuRika y'epfo? ngo iy'abafaransa irimo abakozi bangahe? Buriya se iy'ibwongereza isigaye inekera rnc harya nayo murayizeye, za nkotanyi ntizigira isoni!
    Ngushimiye rya shoboja. Uwize wese nTiyakwiye kutamenya gusesengura inyandiko. Iyawe ni agahebuzo

  • #50

    nzabambarirwa (lundi, 06 juin 2011 21:26)

    aha koko ntabukwe butagira umuvumba,ariko sinubukwe bari gatumwa

  • #49

    Expert Online Marketer. (lundi, 06 juin 2011 21:20)

    Mukomere ndabona amatiku abageze kure. Muzagezahe muryana?
    I have decided to change the way of thinking of most of you guys. Yego ni byiza kuvuga ku buzima bw'igihugu cyacu. Tugashima ibigenda, tukanenga ibitagenda. Ariko se ibi byose tubikoze tunatekereza about our finacial freedom nshuti bavandimwe? Ntibyarushaho kuba byiza?

    Let's Introduce Myself:
    I am an Expert Online Marketer. I use Social Network Marketing, Safelists, TRaffic Exchanges and many other means to market my online business.

    I am looking for honest guys, especially those who are used about legit online opportunity. I want to show you how to make money online and Achieve your Financial Freedom.

    Attention: This is Not a Get Rich Quick Scheme. Like other business, It Takes Time and Commitment To Build A Serious Business and This apply also for Online Business.

    Ready To Partner? NKeneye ibitekerezo byanyu. Nyuma nzabaha more information.

    Remember: MUkundane Mwese Kuko Dusangiye Gupfa no Gukira.

    God Bless All Rwandan.

  • #48

    TUZABONANA (lundi, 06 juin 2011 20:53)

    QUI DÉTRUIRA CE QUE TU AIME.CE QUI L'AIME LE DÉTRUIRAS AUSSI.MESSAGE RÉSERVÉ A HE PAUL KAGOME.

  • #47

    Nkundabashaka (lundi, 06 juin 2011)

    Nimwandika inkuru mujye muvuga ibintu birimo gusesengura neza. Kuvuga ngo H. E. Paul Kagame ibihugu byamuhaye akato kandi nta ambassade nimwe y'u Rwanda irafungwa mu bihugu murimo kuvuga, ibyo ni ibinyoma byemerwa n'abantu batabasha gusesengura ibyanditswe. Ikindi kuvuga ngo Mme Ministre inyumba Aloyisie mwaramubonye mugirango aje kubatera grenade, biratangaje kubona umuntu wize yandika ibintu bidashoboka. Inyumba se uretse ko ari n'umubyeyi utakora ibyo bintu, ayobewe ko gutera grenade ari uguhungabanya umutekano? Noneho akanawuhungabaniriza mu gihugu gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda? Nimujya gusebya umuntu mujye mushyiramo akenge! Nta gihugu na kimwe ku isi kitagira abatavuga rumwe na Leta (opposition), ariko hari ababikorana ubwenge n'ubushishozi naho mwe ndabona muhuzagurika!

  • #46

    Haha!! (lundi, 06 juin 2011 19:55)

    Erega kuba yakubita amaso Rudasingwa akagwa igihumure bifite ishingiro. Ubwo se ari nkawe RPF igutumye kujya kubeshya ukahahirirae na Rudasingwa ko mubizi aherutse gukaraba akivanaho ubucafu RPF yamusize, ngira ngo muramwibuka Idaho imbere yababana uburyo yabagaho nawe bwagezeho bukamutera ubwoba akabivamo, uriya mugore nako ubu atangiye gukecura abona guhombeka amaso ariko extremism ari yose akeka ko ubu ikinyoma ke cyafata nde?

    Ababishoboye muzabanterere amagi yaboze niryanjye muzaribanterere

  • #45

    Afrika (lundi, 06 juin 2011 19:48)

    Kuri Gahutu,
    Ikibazo si ubwenge,kuko ubwenge butagira ubupfura ntacyo buba bumaze! Kuvuga ubusa si bwo buhanga no gusubiza ibyo umuntu atabajijwe cyangwa agaca ku ruhande ibyo yabajijwe simbibonamo ubuhanga!
    Yewe nta n'ubwo ari "ad hominem" argument ituma ibyo uvuga byumvikana!Naho ibitekerezo byawe, ufite uburenganzira bwo kubitanga, nanjye mfite uburenganzira bwo gutanga ibyanjye no kugaragaza uko numva inyandiko yawe: kuyinenga kimwe n'uko wanenga iyanjye, mais ndagirango nkubwire iki:nta bihwanye iba hagati y'umuntu cyangwa ubuzima bw'umuntu n'ibitekerezo kuko ibitekerezo bihinduka umunsi kuwundi, niyo mapmvu ubu wenda utukana ejo ukaba waziyungura inama yo kubireka kuko ari ubunyamusozi!Naho ibyo guhembwa uramutse uhemberwa ibitekerezo byawe rwose ngize nti " ntumpeho" ku mugani wa nyakwigendera Rugamba.

  • #44

    Leonard Mwirabumva (lundi, 06 juin 2011 19:45)

    Ngire icyo nibariza #27,
    Ko batubwiye ko Nyirubutungane Paul Kagame, mu rwego rwo kwiyamamaza ku isi no kugira ngo Malawi imwoherereze impunzi z'abanyarwanda zahungiye muli icyo gihugu, ko yaba ariho yubakira umuhanda wa kaburimbo icyo gihugu, uwo muhanda waba wararangiye?

  • #43

    Muny kuri (lundi, 06 juin 2011 19:09)

    Niba ari uko byagenze ni ukurya muri menge kuko hatabuze ibyari bibazanye . Gusa ni ukumenya ko bamwe muri mwe batanzwe imbere n inda bakaba bashobora kuba igikoresho cy ababgirira nabi .

  • #42

    Nyabwishongwezi (lundi, 06 juin 2011 19:08)

    Nagirango mbwire umuhanzi ajye yitonda ejo atazamera nka Simoni yihakana yezu kuko uriya mucancuro Kagame muminsi mike arashyikirizwa inkiko,nibamubaza abo bafatanyije nizere ko umuhanzi atazihisha icyo gihe

  • #41

    Dundu (lundi, 06 juin 2011 18:51)

    Urakoze wa muvandimwe we kutugezaho inkuru y'imvaho y'izo nziragasani ariko zirarye ziri mange kuko ishyamba ritakiri ryarindi. Barariye barya akarika barya n'akatarika igihe cyo kubyishyura kirageze rero bareke abajyaga bakirizwa amashyi bazajya bakirizwa induru, ubajyaga binjira butware bagasohoka butware aho abantu bakoraniye basigaye binjira bagasohoka busambo.
    Imana ihora ihoze.

  • #40

    utuntu n' utundi (lundi, 06 juin 2011 18:48)

    iyi ndirimbo ya Kizito ni nziza ariko n' uko ashobora kuzayiririmbira abo RPF yahaye cash yo kujya USA kandi n' ubundi badateze gutaha cyangwa se n' ubundi basanzwe bibera mu Rwanda

    http://inyarwanda.com/news.php?newsTopic=Kizito Mihigo1612249292

  • #39

    Cyasha (lundi, 06 juin 2011 18:27)

    Ndabashimiye ba Padiri muha abanyarubuga banyuranye gutanga ibibari mu mutwe! Niho tubonera ababoze mu bwonko n'abahanyanyaza, abahanga n'inararibonye! Ikindi nashoboye kubona ni uko mufite webmaster uteye ubwoba, iyi structure yahaye uru rubuga biboneka yakurikije design ijyanye na objective y'iyi site, ndabakunze muri scientific! Ikindi ndabasabira ngo rukomere nkuko Radio Mariya ikomeye kw'isi hose, icyo ndangirizaho nuko mufite format ya mobile nziza ndabakurikirana neza kuri iPhone, Imana ibakomeze ikomeze n'abanyarwanda bashaka amahoro

  • #38

    rekera abo ubwira bazi ubwenjye (lundi, 06 juin 2011 18:26)

    HE kagame urashaka kubwira abantu ngo kgl hari amajyambere, ngo urwanda urugejeje kure?, ngirango ahubwo wagakwiye kuvuga ko wateye imbere, muri byose haba mubukungu usahura igihugu ukagura indege, haba no mubwicanyi, abanyarwanda ubageze kure ubica kandi ukaba waranateye intambwe mukwica kuburyo wumva umuntu aho yaba ari hose ku isi wamusangayo ukamwica utamushatse? ngirango nibwo twakumva ko uvuze ukuri, kandi nizeye ko ubivuze government yawe yose yagukomera amashyi nk'uko bisanzwe. njye ndi muto kandi naragukundaga ariko maze kubona ko ari wowe mu presida kw'isi ahari utukana kurusha abandi nakuvuyeho.

    hari ibibazo byinshi bagiye bakubaza kandi byagombaga gutuma twumva ukuri kwawe, ariko aho kubisubiza ukandagaza abantu ukabatuka kumugaragaro, ukwiriye kwihana. umuntu utiha n'akabanga ari iw'abandi numijwe n'amagambo uvugira kuri BBC hard talk!

    barakubaza ko wishe abantu uti tuvuge amajyambere? agahinda na trauma abanyarwanda bafite ntibivurwa no kwitegereza ama etage n'imihanda wubatse.

    Duhe amahoro no kubaho maze amajyambere yawe uyareke, ubukene ntawe bwishe

    courage inyumba, waje kutwibutsa ko sobuja yaje ngo tumwamagane, ntazakurenganye ko utakoze akazi ikibazo si wowe usibye ko nawe uzabigenderamo nutagenza make muzafatanya icyaha.




  • #37

    Alex (lundi, 06 juin 2011 17:24)

    Kuri GAHUTU
    twe uwo inyumba ntitumwemera kuko arimo gukorera umwicanyi wu mugome kandi isi yose imaze kumuvumbura .
    Rero icyo nsaba abanyarwanda bose nugusenga kugirango umunsi kagame yagiye Chicago azamagannwe nabantu bose kugirango areke ubugome bwe maze twese tubeho mumutuzo .

  • #36

    gahutu (lundi, 06 juin 2011 17:02)

    inyumba ni intwari tura mushigikiye,kandi twese abanyarwanda aho turi mu mahanga azeze rwose tuza mwakira,naho africa wigize umuntu uzi ubwenge cyane,ngo ukosora inyandiko za bandi.komeza wenda wahembwa.nabo bahanzi nibaze wenda ubutumwa bunyuze mu ndirimbo muzabwumva,nubwo mufite mu mutwe huzuyemo amacica.ariko muri mwe amaherezo hari abazagangahurwa mu gakira,mu kawunywa....

  • #35

    Nkundurwanda (lundi, 06 juin 2011 16:50)

    erega ikibazo dufite suguherekeza uwomupagani bazakore uko bashoboye kuko na Habyarimana nti yashengerewe gacyeya ariko se kuki atakinavugwa ikibazo nyamukuru ubundi uwo nimuntu ki? ibikorwa bimuranga nibihe ese akunda abo ayobora cyangwa arikunda we ubwe nabo yafuriza kubahoneza kurusha abandi njye nibaza niba abayobozi tugira bazirikana ejo hazaza cg niba ari bampemuke ndamucye, ibirero rwose turabirambiwe, Imana yomwijuru ni twibuke, murakoze

  • #34

    Gakwaya (lundi, 06 juin 2011 16:38)

    Iyakaremye niyo ikamena, ba Inyumba nabandi nkawww

  • #33

    Bazumvaryari (lundi, 06 juin 2011 16:32)

    Yewe UMUHANZI NYARWANDA, nababwira iki ejo muzaba muyarimo nigaramiye ngo mwaherekeje za nyakubahwa mugiye kuzirwanirira. wagirango amateka ahita nta somo mukurumo cyangwa ahari muba mubona bitabareba! ehhh

  • #32

    UMUHANZI NYARWANDA (lundi, 06 juin 2011 16:08)

    TWEBWE ABAHANZI NYARWANDA ,TWIYEMEJE GUHEREKEZA PEREZIDA WACU PAHULO KAGAME MU RI AMERIKA KUJYA KUMURWANIRA ISHYAKA NGOTWEREKE ANANTU KO TUMUSHYIGIKIYE.ABO NITWE BAKURIKIRA..MISS JOJO,KIZITO MIHIGO.BAMPORIKI ARIWE KIDEWO,RAFIKI,MASAMBA,KITOKO.N,ABANDI NTIBUTSE AMAZINA,TWESE TUZAHEREKEZA NYAKUBAHWA HANYUMA TUREBEKO ABAMURWANYA HARI ICYO BAZAKORA

  • #31

    Imaniriho (lundi, 06 juin 2011 15:16)

    Safari Stanley nawe yamaze gukoreshwa mu gushyiraho amategeko adafite akamaro ahubwo agamije kurimbura abantu abantu barayahunga none nawe yabasanze iyo bahungiye!!! Ariko abantu bagiye bacisha make!Ikindi navuga kubantu bafite ubukana bwinshi mu Rwanda ni uko habaho kugabanya ubukana. Dore mu Rwanda umuntu aba ahagarariwe n'ingwe akavoma ariko dore n'umwana w'umukuru w'igihugu ubu yiga mu mahanga sinakubwira abari muri za internat i Bugande. None se ibi nibikomeza gutya aho kwivuriza kumu specialiste ukorera hanze ufitanye isano n'umuntu utavuga rumwe na Leta ntibizajya bitera ubwoba?!! Ntabwo waba mu karwa ka wenyine niyo wagira ute!

  • #30

    Afrika (lundi, 06 juin 2011 14:53)

    kuri Gahutu # 21,
    kimwe mu bigaragaza ubupfura, habamo no gusubiza wabanje gusoma iby'uwanditse yavuze. Reba comment yawe, wasuizaga Afrika cyangwa wasubizaga undi muntu. Unyihanganire wongere usome comment ya Afrika nurangiza usome n'iyo wanditse, umwbire aho bihurira kandi watagiye ugira uti " Africa,.. " bivugako ariwe wari ugiye gusubiza ku byo yari yagaye #12. Ubwenge ni ukumenya si ugusubiramo iby'abandi ahubwo ni ukubigenderaho ( wabanje kubyumva neza) hanyuma ukareba niba byagufasha mu buryo bwo gutekereza, niba rero udashobora guhera kuri iyi mirongo mike abantu bandika hano ngo ushobore gusubiza igitekerezo cy'undi avec respect sinibwirako igihe waba ugomba gusoma repport ya pages 1000 no kuyikorera synthse byo wabivamo! Umbabarire si ukuvugako bidashoboka ariko nujya gusubiza igitekrezo ujkye ubanza umenye aho kiva n'aho kigana!!

  • #29

    masengesho laurence (lundi, 06 juin 2011 14:48)

    UMUSHYITSI MUTINDI!

    Nsomye muri iyi nyandiko ko Pahulo kagame asigaye shaka kujya mu ruzinduko mu mahanga akaba ariwe wishakira ubutumire akanishakira abazamwakira,kandi ibyo byose akoresheje amafranga ava mu misoro yacu!

    Abasokuru baciye umugani ngo:UMUSHYITSI MUTINDI YIZANIRA INTEBE!!!

    Ejo yaritsamuraga bakamuha ibikombe,yakongera kwitsamura bakamuha imidari y'ishimwe,yakwitsamura bwa gatatu bakamuha diplôme honoris causa!

    Abasokuru baciye umugani ngo:BUCYA BWITWA EJO!!!

    Uwari umushyitsi muhire,bose barwanira kumwakira yahindutse umushyitsi mutindi witumira,akizanira n'intebe yo kwicaraho!

  • #28

    Rugwirorusarusa Tito (lundi, 06 juin 2011 14:23)

    Sha mwe ndabona Inyumba mutamuzi pe! Uriya mugore ni inkotanyi iteye ubwoba, si Kagame umurushya ahubwo ubugome bumurimo. Dore ikibibereka. Inyumba yari umubitsi mukuru mu muryango w'ababikira yabagamo. Bukeye yiyemeza kubikira na FPR igihe yatangiraga urugamba ariko akiri umubikira. Batsinze urugamba, ashinguka mu bubikira atwaye imitungo yose, ayishyikiriza FPR. N'ubu abo babikira baracyari kwishyura icyuho yashyizemo.
    icya kabiri, hano i Kigali birazwi ko umugabo we (baitanye utwana tubiri) arusha inyumba umutima mwiza. Uwo mugabo we witurije kandi usuhuza abantu bose, ngo ahora ahanganye na Inyuma utishimira na rimwe kumva ko umugabo we yasangiye n'abahutu cg se ko yabahaye akazi (cyane iyo ari kubaka nk'ahantu).
    Icya gatatu, kuba Kagame atuma Inyumba hirya no hino si uko ari we ushoboye misiyo yo gucyura impunzi. Ahubwo ni uko ari we wakoze amaliste y'abantu ngo bashobora gutaha nta nkomyi (abibikiye nka ba Camarade), n'abandi bahita bafungwa. None ngo Kagame aramurushya? Ni idayimoni y'ingore ahubwo kandi ngo zitera kubi.

  • #27

    cyprien Ngezahaga (lundi, 06 juin 2011 14:18)

    Ahubwo abashoboye mudutabarize twebwe abahungiye ingoma ya Kagame muri Malawi.Ngo leta ya Fpr yaba yaraguriye lodge (inzu y'ibyumba bicumbikira abagenzi)ushinzwe impunzi muri leta ya Malawi ngo azasinyire ko zicyurwa ku ngufu.Bageze naho bajya gutanga ruswa ngo bagushe mu cyaha bamwe mu bakozi ba leta z'ibindi bihugu!Ahaaa,ubugome buragwira!

  • #26

    Hon. Mitari (lundi, 06 juin 2011 13:58)

    Nimundebere namwe ibi bitabapfu bya Ministri muzima. Murigisha? Murahugura cyangwa murayobwa urubyiruko muruhanagura mu bwonko. Hano Canada murata igihe cyanyu. UK barabamenye, belgique barabamenye...Izo nterahamwe babazanamo ngo barategura ingando cyangwa barategura abicanyi bo kumara ababahunze....Canada si Ubuhinde?


    Ndabasuhuje mwese abari ku rubuga. Amatorero y'urubyiruko rwo muri Diaspora akomeje kugenda ategurwa mu bihugu bitandukanye kandi aritabirwa mu buryo bushimishije.

    Nagirango ariko nkosore ko irigiye kuba London atari irya kabiri ,ahubwo ni irya gatatu,nyuma y'iryo mu Bubiligi na mu Buhinde. Ayo matorero rero ategurwa ku bufatanye bwa Mijespoc,Minaffet, za Ambassade ,Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge na associations z'urubyiruko cyana cyane abanyeshuri.

    Abo iyi gahunda itarageraho rero ndabararikira kuyitabira.

  • #25

    Aloysie Inyumba ngo yagize ubwoba abonye Dr Rudasingwa mu bukwe (lundi, 06 juin 2011)

    Ubwo nange hano muri UK umuntu yahise adutelefona ngo Aloysie Inyumba yaje kuvumba mu bukwe kuko ngo atari yatumiwe.

    Ariko ngo yateganyaga gutera ubwoba abanyarwanda ngo ntibazajye kuvugiriza induru Kagame igihe azaba yaje aho muri Amerika.

    Ariko sinzi uko yakebutse abona DR Rudasingwa na MR Condo nga ahinda umushyitsi ahitamo gusohoka nk'umujura.

    Ubwo jyewe nabwiye mugenzi wange wari watashye ubwo ubukwe ko Aloysie Inyumba ntazibeshye ngo agaruke muru UK kuko ashobora kugira ibibazo.

    DUNIA UK

  • #24

    Ngo Aloysie Inyumba yaba yaratinye Dr Rudasingwa na Condo (lundi, 06 juin 2011 13:35)

    Aloysie Inyumba ngo yarafite imigambi no yo kubuza abanyarwanda kuvugiriza Kagame induru ariko yicanga Rudasingwa asohoka yiruka.

  • #23

    Agatashya (lundi, 06 juin 2011 13:19)

    Ariko abanyarwanda dufite umurage mu pe!ibyabaye muri ( )ntibidutera gutekereza ngo turebe uburyo bitazongera kubaho, ahubwo hari bamwe byasizemo ubukana bwo gushaka amahano arenze ayabaye;kumene amaraso y' umuntu ntawe bitera amahirwe ahubwo umuvumo! none ko Kagame igihe cyose aba ashaka kumva ko har'umunyarwanda waciwe umutwe cg watawe muriyombi kubera ko amurwanya ubwo n'amahoro ashaka cg n'amaraso amena? ahaaa!!!abanyacyangugu ngo baragatoye , nzaba n' umva amaherezo niba nzaba naramye Iyo mu ijuru n' iyo ibizi.

  • #22

    Rwajekare (lundi, 06 juin 2011 13:16)

    Ubumwe n'ubwiyunge se bituruke he kandi Kagame n'abasajya biharira umutungo w'igihugu bonyine; abandi bakicwa n'inzara? None duceceke?  

  •  

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> <br /> Muzahura! Ngo kuki abantu batinya abantu bavuye mu Rwanda? ubwo se wowe ntubona impamvu ? Ni uko leta y'u Rwanda yigisha abanyarwanda amacakubiri? Iyo Kagame n'intore ze bavuga bati tubabajwe ni<br /> uko mwaducitse naho ubundi twari kubamara, ubwo se hari ahandi baba bahishe abantu? Noneho bakongeraho bati naho muri si mwijuru tuzabasangayo!! <br /> <br /> <br /> Amagambo nkayo abantu bayarengaho bagakora iki kindi? ingero zirahari , abantu bitwaza amarozi, intwaro... ngo bagiye kwica ababacitse, none bataye abanyarwanda mu gihugu barimo bapfusha ubusa<br /> amafaranga yagahembuye abana mu mashuri ngo bagiye gukoresha meeting Chicago, nkaho ari mu Rwanda!! Ese mubona bidateye isoni!! Reka tuzareba!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> What is so special about Rwandans in USA, kuki mwumva ko babohereza abantu kubagirira<br /> nabi cyangwa kubaneka? mwumva ko abantu bazahagarika kwitemberera no gukora imirimo yabo bashinzwe hanze mubihugu bitandukanye ngo nuko abanyarwanda muba hanze mubareba nabi? NO WAY.. ese ko<br /> hanze hari umutekano n’amategeko agenga ibyo bihugu impungenge mufite n’izihe, nimukore ibyanyu kuko amategeko nicyo aberaho, nta kibi bakoze ahubwo mwebwe muhora mwikeka ibib mwakoze niba muri<br /> abere ntimwakikanze uruzinduko rwa Minisitiri Aloysie na Senateri muri Dayton.<br /> <br /> <br /> Abanyarwanda turabemera cyane kuko bakora akazi kabo neza kandi bifuriza buri<br /> munyarwanda ibyiza. Kagame nka Perezida nta hantu na hamwe akumirwa yewe n’Amerika ahorayo azagaruka vuba. Ahubwo ahabwa karibu hose kugirango agaragaze ibyiza yagejeje kubanyarwanda mwe<br /> muracyarindagira musabiriza za sandwich na Hamburger ngo muramuke, nimuze ibirayi birahari n’ibindi byinshi mutayobewe.Mugire Amahoro.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
B
<br /> <br /> Tureke kujya twitiranya ibintu, nizeye ko urusengero ar’urwabantu bose ese umuntu kujya<br /> murusengero nicyaha? Aloysie Inyumba ni Minisitiri wemewe mu Rwanda ndetse no kwisi hose aho yajya hose nta gahunda y’ibanga yaba arimo kuko ntiyihisha nkamwe musebya igihugu cyanyu.<br /> <br /> <br /> Kuba baraje aho mwari muri murusengero mu bukwe, ni gute mwahimba icyabazanye Mubukwe<br /> cyangwa murusengero. Ubusanzwe tutabeshye buri muntu aza ukwe akanagenda ukwe rero nigute wavuga ngo umuntu aza bujura agasohoka bujura? Nta gahunda mwarimufitanye, ese wagiraga ngo yiyamamaze ko<br /> aje nuko asohotse reba ibyawe n’ibyakuzanye wireba ibitakureba kuko buri muntu ategura gahunda ye ntabanza guteguza abandi. Mind your own Business.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> Ingingo mudakwiye kwirengagiza<br /> <br /> <br /> Nimuhumure kuko guhora mwikanga bagenzi banyu bavuye mu Rwanda ntibizabaha amahoro<br /> <br /> <br /> Minisitiri Inyumba ashishikajwe no kuzana amahoro ntabwo ari nkamwe byayobeye<br /> <br /> <br /> Uwakoze ibibi muri we azahora yikanga kuko nta mahoro ateze kuzagira (Guilty)<br /> <br /> <br /> Nimwite kubyabateza imbere naho ibyo guharabika urwanda byo muribeshya cyane<br /> <br /> <br /> Guhora muvuga ibintu bimwe bikwiye kubatera isoni birarambiranye pe<br /> <br /> <br /> H.E Paul Kagame ni Perezida uzwi,ukunzwe,ufite icyo yavuga isi ikamwumva, ninayo mpamvu ahora abona ibihembo byabariye biri<br /> hafi kuzabarwaza ibifu.<br /> <br /> <br /> Aba yatumiwe,mwe mutumirwa he? Aba yagiye kwigisha abantu amahoro, mwe mugira ayahe? Yigisha ubufatanye mwe mugira ubuhe?<br /> Akangurira abantu kwihangira imirimo mwe mugira iyihe uretse kwirirwa mumpuha n’ibinyoma bidashinga.<br /> <br /> <br /> Aba intangarugero mwe mwatanga uruhe? Yewe mutavaho mukagirango agahinda kanyu ntikumvikana, mwataye igihugu cyanyu<br /> mugihemukiye, noneho ubu murumva cyarateye imbere mugifitiye ishyari kandi mufite ubwoba, bibiliya n’igitabo cyizerwa na benshi kiti ibya kayizari muzabihe kayizari n’Ibyimana mubihe Imana<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
N
<br /> <br /> Kubera iki muhora mufite urwicyekwe, ese mugize ngo abateza grenade<br /> turabayobewe? ngirango mwirengagiza ko bariya bafatwa binjiza amagrenade mu Rwanda badatangariza Police y’uRwanda ababyihishe inyuma. Nimujya gusebya umuntu mujye mubanza mumenye imikorere ye,<br /> naho mwe ndabona muhuzagurika!<br /> <br /> <br /> Ikibazo si ubwenge kuko murabufite pe kuko mugerageza no kugobeka<br /> amateka ariko mwibuke ko ubwenge butagira ubupfura ntacyo buba bumaze! Urwanda ruzubakwa nababishaka ndetse bazi akamaro ko kwiyubakira igihugu. Amatiku NO, inama YES<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
B
<br /> <br /> Ariko koko ubwo muzicara mwibeshye ndetse mubeshye Abanyarwanda<br /> kugeza ryari? Ese muvuga ngo Aloysia araza bujura mwiyibagije ko ari Minisitiri, ko afite uburengazira busesuye bwo kuzindukira mu bindi bihugu. Muba mwabuze ibyo mwandika gusa! Iyi Gahunda ya<br /> Leta yo kwegera Abanyarwanda aho bari hose ni nziza kandi twebwe Abanyarwanda bakunda igihugu turayishyigiye twimazeyo 100 %. Mukome ahubwo akanyu karashobotse Abanyarwanda bagiye kumenya ibyiza<br /> biri mu Rwanda kubundi amateshwa mwirirwaga mukwira kwiza abapfane. Ikinyoma ntikijya gihabwa intebe kabiri, kandi bamaze kubatahura muzajyahe? Nimutuze ibyanyu birazwi hoseeee.<br /> <br /> <br /> Aho guhahamurwa n’iyi gahunda ya leta nziza nimuze dufatanye kubaka<br /> u Rwanda kuko n’igihugu dusangiye. Nimuhinduke birashoboka, nimugire amahoro.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
M
<br /> <br /> Ariko mana iyo umuntu agiye kubeshya koko nta soni agira, uretse<br /> ambassade ya Africa y’epfo hari iyindi ambassade idakora. U Rwanda nta kato rurimo ahubwo ambassade zirafungurwa kw’insi hose.<br /> <br /> <br /> U Rwanda rwabaye intangarugero mukugarura amahoro rwifashishwa na<br /> UN hirya no hino kw’isi uhereye muri SUDAN, muri Haiti, muri Liberia naho mwebwe muri mugucurangira abahetsi ndetse nabahisi n’abagenzi muvuga ibidafite agaciro. Nimuve mu moko no gushaka gusebya<br /> u Rwanda ahubwo muharanire ibyabagirira akamaro.<br /> <br /> <br /> Nimuguma mu moko muzasanga mwirirwa mupfa ubusa mugihe mu bindi<br /> bihugu umuntu asigaye arebamo mugenzi we inyungu. Ibi mutabirwanyije bizabaheza mu butindi, mubuhungiro no mubidi bibi byinshi.<br /> <br /> <br /> Abo bazungu mwirirwa mwiringira nta kindi babamarira uretse<br /> gukomeza bakaboshya kugirango musenye ibyanyu. Uzumve ko basenya ibyabo biyubakiye waapi, mwebwe rero murakataje ntimuzabigeraho. cyakora bazabaragurira imihoro gusa kandi Urwanda ntiruzayemera<br /> ubwo rero muzashaka ahandi muyijyana. Erega  MUZAHERE KUBIBI BYABAYE,NTAWABYEMERA UKUNDI, NAHO ABUBAKA NTAHO BAGIYE KANDI BARABITEGUYE BAZAHANGANA<br /> NAMWE KWANGA IBIBI BYOSE AHO BIVA BIKAGERA.<br /> <br /> <br /> Tubifurije iterambere naho amatiku ntiyigeze yubaka<br /> narimwe.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
S
<br /> <br /> @Agatero shuma ka Ministri Aloyiziya<br /> Inyumba i Dayton. Jean Paul Sikubwabo <br /> <br /> <br /> Umunyarwanda ati iso ukwanga akuraga urubanza rwamunaniye …….., ati ndetse izina niryo muntu pe, iyi nyandiko<br />  yanditswe numwihebe nyamara mushatse mwamwegera bitaraba bibi ntiyorohewe.<br /> <br /> <br /> Bavandimwe dusangiye urwanda n’ikinyarwanda, Inyumba Aloysie n’umunyarwanda wakoreye iki gihugu nanubu aracyakora cyane<br /> ngo abone haba ibyiza murwanda.<br /> <br /> <br /> Kujya muri Dayton nta kosa na rimwe, ndetse n’icyamujyanyeyo mwese ntaubishinzwe kuko we ni Minister udafite aho<br /> ahuriye n’amatiku mwirirwamo.<br /> <br /> <br /> Bimaze kugaragara ko ntacyo mugira mukora aho mwahungiye, uwagiye kwiga ibyo biba bizwi, uretse gusebya igihugu<br /> cyababyaye mwibaza ko byazabaha iturufu yo kubona imfashanyo…NO WAY.<br /> <br /> <br /> Kuza murusengero n’uburenganzira bw’umuntu wizera wariwewese nkuko namwe mwari mwajemo mubukwe, mbese uwababaza mwese<br /> noneho namwe mujya mubukwe hari uwari wabatumye cyangwa mwagiye gusenga ndetse no kwizihiza ubukwe bw’umunyarwanda mugenzi wanyu.<br /> <br /> <br /> Ikigaragaza ibibi muhora mwikeka, nuko mubona umunyarwanda mudasangiye amatiku n’ibinyoma  muti turashize, ubundi se mugera aho mwishishanya murwana niki koko.mwibuke ko igihe kizagera  babandi mwirirwa<br /> mubeshya iby’urwanda babarambirwe nkuko abanyarwanda babarambiwe niba mutabizi.<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
K
<br /> <br /> Yewe muramwaye ni yo mpamvu mwitwa za bihehe zirirwa zizerera zishaka aho zabona amahaho.URwanda ni urwacu muceceke mureke president abayobore kuko afite ingufu mwaragerageje murananirwa. shout<br /> up<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
K
<br /> <br /> Ariko kwirirwa mumoka  bizabageza kuki? His excellence azahanyura yemye mu cyubahiro kandi ari protected kuko arazwi mwe ntimuzwi. Sha tuzajya tubafata buhoro buhoro muzibona ibyanyu byose<br /> byarabaye imfabusa. Sha ubutegetsi twafashe ntimwabutwambura ntitumeze nkamwe your reasons have no sens uretse kumoka gusa. We knows what to do and how. you will see. We are different to you and<br /> not joking If you do not agree we will convince you fuckens<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
G
<br /> <br /> Kagame ati" abahunga u Rwanda ntacyo badutwaye , ni abanyabyaha ndetse n'i nibigarasha, ati abaturage bari mu Rwanda nibo benshi naho abo bahunga ni bake cyane ntacyo batubwi" none se bite? kuki<br /> mubakurikirana hanze ngo mugiye kubakoresha amanama, mugahamagarira Kizito gukora mu ngazo ngo abo bahunze bajye bakomeza bamenye ko ari abanyarwanda? <br /> <br /> <br /> Ngo icyo...umanika aho irebe! Mutwike amafaranga yakagombye kugaburira abanyeshuri , mujye kuyarihiramo abantu amatike y'indege za kagame ngo bagiye gukoresha inama abanyarwanda i Chicago! None<br /> se abo banyarwanda bariyo nibo benshi kurusha abari mu Rwanda? Umutego w'ikinyoma ye!! Chicago se ibaye mu Rwanda!, ubwo abantu bajye kuvuza induru mu gihugu cy'abandi ngo dushyigikiye Kagame ,<br /> bagiye se nyine bakabana nawe mu Rwanda ko bamukunze Chicago bayijemo bate!!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre
P
<br /> <br /> Aho muri hose, mwese izo nkoramaraso nimuzamagane,muzivugirize induru, muzihe akato mpaka zigize ipfunwe n'ikimwaro zikirinda gusohoka mu Rwanda. No mu Rwanda imbere zikwiye guhagurukirwa<br /> zigatabwa muri yombi zikaryozwa amaraso y'inzirakarengane zamennye.<br /> Ndabibutsa ko Ruvumwa Kagame yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Mwese mwese muzitabire gahunda zo kuza kumwamagana no kumuvugiriza induru, dore ko asigaye anukira<br /> abazungu.<br /> Nimugire amahoro !<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre