Urugamba ntirworoheye nabusa inkotanyi muri Kongo; zigeze aho zitabaza Masunzu !

Publié le par veritas

kabarebe[1]Amakuru ikinyamakuru Inyenyerinews gicyesha bamwe mubakorana n’abasirikare ba FPR bari muri Kongo, avuga ko u rwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Kagame rurimo kugerageza kwnjira muri Kongo kugirango rugure bamwe mu barwanyi bakuru bari bazwi ko bakorana na Laurent Nkunda ngo babafashe Inkotanyi kurwanya abo bita abanzi babobo.

Nk’uko twabitangaje, mu byumweru bicye bishize igisirikare cya Kagame kiri muri Kongo, cyagerageje kurwana na zimwe mu nyeshyamba zahoze ari iza Gen Laurent Nkunda zitandukanyije na Ntaganda, abo bahoze mu gisilikare cya Nkunda  bica ingabo za Kagame nyinshi abandi  barakomereka.

Nyuma y’iyo mirwano barashwemo  cyane abasirikare ba Kagame batangiye gutinya ndetse babona ko batarebye neza bashobora kuzahatakariza abasirikare benshi, kuko ngo babonaga ko abasirikare barwana atari abari basanzwe barwana nabo bari bazi, ukurikije uburyo babarashe bakabicamo abasirikare batari bacye.

Amakuru dufite avuga ko bakimara kubona ko badashobora kurwana n’izo nyeshyamba, kugeza ubu bivugwa ko zishyigikiwe cyane n’abaturage baho zirwanira muri Kongo, kandi abo baturage bakaba banga kuburyo budasubirwaho abasirikare b’ Inkotanyi, intasi za kagame zatangiye kwinjira mu mitwe isanzwe irwana muri Kongo ndetse zinashaka na bamwe mu bahoze ari inkora mutima za Gen Nkunda ariko bakiri mu gisirikare cya Leta, izo ntasi  zitangira kubemerera amafaranga atubutse kugirango babashe gubafasha urugamba Inkotanyi rumaze gusa nk’aho rugaragara nk’ikibazo ku basirikare ba Kagame bari muri Kongo.

Amakuru avuga ko ibi byatumye Col Dani Munyuza ushinzwe ishami ry’iperereza rya gisirikare DMI aherecyejwe na Maj Rukundo bombi bagiye muri Kongo gushaka abasirikare bacyeka ko bashobora kubafasha urugamba. Mubo babonanye nabo  harimo Gen Masunzu, Col Makenga n’abandi basirikare bayobora imitwe yo muri Kongo , babemerere kubaha agafaranga atubutse nibaramuka babafashije kurwanya izo nyeshyamaba zimaze kubatesha umutwe.

Abo basirikare bageragejwe kugurwa na Col Dani Munyuza, harimo ababyanze ariko ntibagira icyo babwira Col Munyuza kubera gutinya kwicwa n’u Rwanda kugeza ubu rusigaye rutungwa agatoki mu guhitana abantu beshi bahoze ari inkora- mutima za Gen Laurent Nkunda.

Nk’uko umwe muri abo basirikare yabwiye umwe mu banyamakuru b’ikinyamakuru Inyenyerinews, ngo ntabwo bari kwemera gukomeza gukorana n’inzego z’ubutasi za Kagame ngo kuko bazi neza ibibazo abantu bose bagiye bakorana n’u Rwanda bahuye nabyo, ngo uhereye kuri Perezida Muzehe Kabila na Gen Nkunda.

Abo basilikare bakuru b’inkotanyi  barimo kugerageza kumvisha abasirikare ba Monusco baba muri Kongo impamvu ingabo za Kagame zigomba kuza kubutaka bwa bwa Kongo bakaba barimo no kugerageza gutanga ibisobanuro hirya no hino mu bihugu byo ku isi  ndetse no mu miryango mpuzamahanga  bacyeka ko  ishobora gushyigikira no kumvikanisha impamvu abasirikare ba Kagame bagomba kujya kubutaka bwa Kongo.

Nk’uko amwe mu makuru dufite abivuga , abasirikare ba Kagame bakimara kubona uburyo barashwe, bahise bacyeka ko ngo baba bari kurwana n’ abasirikare bakorana na Gen Kayumba na Col Karegeya nk’uko bakunze kubivuga kugirango bababone uko binjira muri Kongo.

Ariko nanone amakuru dufite ducyesha bamwe mu bari muri ibyo bice byabarwanyi, bavuga ko kugeza ubu abasirikare bari muri utwo duce  ari inyeshyamba za FDLR, ndetse n’inyeshyamba zahoze ari iza Gen Laurent Nkunda barwana n’inkotanyi ko  nta ngabo za Gen Kayumba na Co Karegeya ziharangwa.

Kurundi ruhande abazi uburyo Kagame n’abasirirkare be barimo gushyira ingufu muri Kongo, boherezayo abasirikare no kugerageza gutanga amafaranga , ngo n’ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubwoba Kagame afite bwo  gukomeza kwikanga Gen Kayumba na Col Karegeya muri Kongo, bisobanura neza ikibazo afite kandi n’uburyo atinya aba bagabo, akunze gutuka mu magambo avugira muruhame, bemeza ko abiterwa n’ubwoba aba afitiye aba ba basirikare bakuru bahoze ari inkora mutima ze.

(source : inyenyerinews)

Charles I.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G

Nezeyeko ibyanditswe byose muri iyi nkuru ari ibinyoma byambaye ubusa, ingabo zurwanda
nago ziri muri Congo kandi ibyo kuvuga ngo barazirashe baranazica none ngo zikaba zitabaza nukuziharabika peee niyo zajyayo nago zatabaza kuko izongabo uvuga zabarashe nubusa kungabo z’urwanda
intambara zirwanye ninyinshi kandi nawe urazizi. Ingabo zurwanda zirwanye intambara nyinshi ntizitarizo rero ibyo kubeshya ngo ziratabaza n’ukuzisebya cyane peeee zabikoze ntizatabaza kuko
zirihagije kandi ntababigerageza kuzihungabanya bahura ntingorane kuko ntibazikura imbere.

Répondre