ABAKUNZI B’URUBUGA leprohete-umuhanuzi B’I KIGALI BARASABA ABASHUMBA BA KILIZIYA GATOLIKA YO MU RWANDA KWEMERA KUBA ABAHANUZI BYUZUYE

Publié le par veritas

Muri iyi minsi twatunguwe no kubona urubuga rwa Internet rwitwa leprophete-Umuhanuzi rwatangijwe n’abasaserdoti babiri bifuza, nk’uko bigaragara mu ntego ya 2 n’iya 4, kugeza ku Banyarwanda  « Urubuga bavugiramo ibitekerezo byabo mu bwisanzure bwuzuye ;  kugerageza gusesengura  ibimenyetso by’ibihe  tugezemo no guhamagarira Abanyarwanda kungurana ibitekerezo ku gikwiye gukorwa turangamiye ejo hazaza ». 

Dushyigikiye bidasubirwaho iki gikorwa ariko tuboneyeho no kwibutsa abayobozi ba Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ko mu bihe bikomeye nk’ibi, urugamba rutagomba guharirwa abapadiri babiri gusa. Inkubiri iri mu majyaruguru y’Afurika ikomeje gukubura ingoma z’igitugu zari zimaze imyaka n’imyaka zikandamije abanyagihugu. Nta cyemeza ko iyo nkubiri itazagera n’iwacu. Kwitegura kare ni ryo banga ryo kutazatungurwa. Ariko se hari uwahakana ko igihugu cyacu nacyo gikeneye kwigobotora ingoma y’agatsiko k’abaherwe bifatiye igihugu bacunga nk’akarima kabo, bakaba bakomeje no kurengaya abakene ku mugaragaro ? Dore uko tubibona :

 

I. AKARENGANE KARAVUZA UBUHUHA

 

1.Guhera ku italiki ya 1.10.1990 igihugu cyacu cyinjiye mu ntambara yatangijwe na FPR Inkotanyi. Iyo ntambara yabaye umuzigo ukomeye ku Banyarwanda twese kuko yahinduye ibintu byinshi mu gihugu, abantu benshi baricwa, bamwe barakomereka, abandi bagirwa ibimuga, imfubyi n’abapfakazi ntibagira umubare. Imitwe yitwara gisilikari yavutse tuyireba, yitoza kwica turebera, igera ubwo irimbagura Abatutsi tutagishoboye kugira icyo tubikoraho, muri 1994. FPR yarwanye intambara mu buryo bwa kinyeshyamba, ntidushobora kwiyibagiza ko aho yanyuze hose hacuraga imiborogo kuko yagendaga yica birenze urugero. Yageze n’aho yambuka ijya Congo itikiza imbaga y’impunzi z’Abahutu, imirambo yabo iracyandagaye iyo mu mashyamba. Kuva yafata ubutegetsi mu 1994, dore imyaka ibaye 17, FPR yiyemeje kuyobora igihugu mu buryo bw’igitugu gikaze. Ibikorwa by’amajyambere bigaragara bimaze iki iyo biherekejwe no gukusanyiriza umutungo w’igihugu mu biganza by’agatsiko kari ku butegetsi, kurenganya abakene bikagirwa politiki iyobora igihugu ? Muri iki gihe, akarengane gakabije FPR igirira abaturage kagaragarira muri ibi bikurikira :

1. Kubasenyera amazu ngo ni nyakatsi batabanje kubakirwa andi

2. Kubambura amasambu yabo hadakurikijwe amategeko azwi

3. Kubirukana mu mugi wa Kigali no kubambura ibibanza byabo badahawe ingurane

4. Gukenesha abaturage bacibwa amafaranga y’ikirenga kandi mu buryo bwa hato na hato

5. Guca imanza zibera abifite zikarenganya umukene

6. Gushyira icyaha ku bwoko bw’Abahutu bonyine kandi tuzi neza ko FPR yakoze ibyaha bikomeye birimo kurimbura Abahutu i Kibeho no muri Congo (Mapping Report): aho kugira ngo abo muri FPR bakoze ibyaha nabo bahanwe ahubwo bakagororerwa amapeta yo hejuru (Fred IBINGIRA n’abandi)

7. Inkiko Gacaca zitagira iherezo si ubutabera, zahindutse “ijyanwabunyago”.

8. Gutindahaza abanyeshuri bamwe no kubima inguzanyo ngo bashobore kuriha amashuri mu gihe abana b’abaherwe bari ku ngoma biga za Green Hills na La Colombière, iyo badafashe indege ngo bajye kwiga mu bihugu by’Abazungu.

9. Kuvutsa abaturage uburenganzira bwabo bw’ibanze burimo kuvuga icyo umuntu atekereza no gukorera mu mashyirahamwe ashaka.

10. Gushinyagurira rubanda ngo barishyira bakizana kandi bahora baragijwe imbunda nk’amatungo, ngo bateye imbere kandi batakigira n’icyo kurya.

11. Gusuzugura Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta iriho, kubahimbira ibyaha, kubafunga no kubacira imanza zififitse, twese tubona ko barengana, tukicecekera.

 

 

                

Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU Inkingi, mbere yo gufungwa

 

12. Kubuza imiryango y’abishwe na FPR Inkotanyi kwibuka ababo nk’aho hari abafite umwihariko wo kubabara kurusha abandi.

13. Gushyiraho gahunda yo gutsemba abakene binyujijwe mu nzira yo gufungira abagabo benshi ibyara burundu kandi ku kingufu : Kuba Leta yaratanze umubare w’abazabyemera “ku bushake”(700 000) mbere y’uko gahunda itangira, byerekana ko ari icyemezo cyarangije gufatwa.

 

II.URUHARE RWA KILIZIYA GATOLIKA

 

Ko tuzi ko mu butumwa Kiliziya ishinga abayobozi bayo harimo no kuba abahanuzi: kwamagana ingoyi z’akarengane no kwereka abantu inzira igana ijuru, Kiliziya y’Urwanda ibyitwaramo ite?

 

1. Mu bihe bikomeye igihugu cyacu cyanyuzemo, ntako Kiliziya gatolika itagize ngo ihumurize abantu, ihanure, ibwire abayobozi n’abaturage ko kwimakaza ubutabera no kubaka amahoro ari byo mutima w’ubukirisitu bw’ukuri, bwa bundi butubyarira ubuvandimwe nyabwo. Ibyo byanyujijwe mu mabaruwa anyuranye Abashumba bagiye bandikira Abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza. Ibyo byagaragaye mu 1992, ubwo Kiliziya yiyemezaga gufasha amashyaka ya politiki n’imitwe yarwanaga kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara no gushyiraho ubutegetsi budahigika igice kimwe cy’abenegihugu (Comité de Contact). Niba ntacyo byatanze, ikosa si irya Kiliziya gatolika. Ni iry’imitwe y’abamaraniraga ubutegetsi batashatse gushyira mu gaciro ngo bashyire imbere inyungu rusange.

2. Nyamara FPR imaze gufata ubutegetsi, byakomeje kuvugwa kenshi n’abayobozi bashya b’igihugu ngo Kiliziya gatolika yagize uruhare rugaragara muri jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ng’uko uko Abasenyeri 4 bishwe na FPR, abapadiri n’abandi bihayimana benshi barafungwa, n’ubu baracyari mu buroko. Ifungwa mu buryo bw’agashinyaguro rya Musenyeri Misago Augustin wa Gikongoro ryerekanye ko Kiliziya gatolika idakenewe mu kibuga n’ubutegetsi bushya. Naho ibyo guhoza Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa ku nkeke, nta kindi bigamije uretse kumufunga umunwa.

3. N’ubwo akarengane ari kenshi, abashumba ba Kiliziya ya nyuma y’1994, baracecetse biteye ubwoba. Ntitukimenya niba babiterwa n’ubwoba, ubushishozi cyangwa niba guceceka kwabo bisobanuye gushyigikira gahunda zose za Leta, n’iyo zaba zigenewe kubangamira Abenegihugu nk’uko bigaragara muri iki gihe. Mbere y’uko baduha ubwabo igisubizo, reka dufatanye nabo gutekereza ku gisobanuro cy’iryo ceceka.

  

                            

                             

Victoire Ingabire afunze.Kwihutira kogosha umugore w'undi icyaha kitaramuhama, bigaragaza ubushake-butindi bwo kumucisha bugufi

 

III.ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BABA BARASEZEYE KU NSHINGANO YO KUBA ABAHANUZI?

 

Igisubizo kiri ugutatu : Yego, oya, barangajwe n’ibindi.

 

  1. Yego :

Imbere y’akarengane kagirirwa Abanyarwanda guhera mu 1994, ijwi ry’Abapeskopi gatolika ntiryakunze kumvikana. Rimwe na rimwe Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa yagiye agira icyo avuga, bagahita bamwuka inabi, bakamukangisha kumugerekaho jenoside y’i Nyamasheke. Ubu kuri iryo hagarikamutima hiyongereyeho uburwayi n’ubusaza, none yaricecekeye. Musenyeri Smaragde Mbonyintege agihabwa inkoni y’ubushumba yigeze kugerageza kurengera abantu ; ubutegetsi buhita bumwotsa igitutu, bumwibutsa ko mbere ya jenoside yandikaga, muri cya Kinyamakuru cye cyitwa Urumuri rwa Kristu, inyandiko zinenga intambara FPR inkotanyi yateje. Bamwumvishije ko ashobora kubiryozwa nk’izindi nterahamwe zose, none yararuciye ararumira. Abandi bashumba bo bahitamo kwituriza, bakavuga baziga ngo batikururira ibibazo.

 

           

Abanyamakuru bigenga FPR yabaciye mu gihugu, abadafunze barahunze kugira ngo baticwa

 

Ingaruka z’iryo cecekeshwa zigaragarira buri wese : FPR yikorera ibyo ishatse yizeye ko ntawe uyivuguruza. Iyo tubonye ukuntu nka bariya banyapolitiki batavuga rumwe na Leta (Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Deo Mushayidi,…..) bahimbirwa ibyaha ku mugaragaro, bagafungwa, Kiliziya ntizamure ijwi ngo ibyamagane, turibaza tuti «  ese mama, ko ibihe bihora bisimburana iteka, umunsi bariya banyapolitiki bariho gukora inzira y’umusaraba bonyine biganzuye FPR bagafata ubutegetsi, Kiliziya gatolika izavuga ko yari iri he igihe bari mu buroko ? « Nari mfunze, ntiwaza kundeba » (Mt 25,41-46). Urubanza ruzaba rukaze !

 

  1. Oya

Abepiskopi bo mu Rwanda ntibasezeye ku nshingano y’ubuhanuzi. Yenda icyo badashaka, mu bushishozi bwabo, ni uguhangana n’ubutegetsi bw’igitugu buhubuka bukica abantu nk’ubwica inyamaswa. Kwicirwa i Gakurazo kw’abashumba Vincent Nsengiyumva wa Kigali, Tadeyo Nsengiyumva wa Kabgayi, Yozefu Ruzindana wa Byumba n’irigiswa rya Phocas Nikwigize wa Ruhengeri byateye Abepiskopi basigaye kugenza make. Ifungwa rya Misago Agustini wa Gikongoro na ryo ryerekanye ko FPR nta kigenda. Itinya Kiliziya gatolika bitavugwa, ikanayanga urunuka. Yifuje kuyica umutwe ngo iyisenye birangire. Bityo rero niba Abapiskopi bacecetse muri iki gihe ntibivuze ko ejo batazavuga. Bazi neza ko ubutegetsi bwa FPR butazahoraho iteka. Niyo mpamvu bahisemo kwikomereza ibindi bikorwa bifitiye akamaro Abanyagihugu ubu no mu gihe kizaza :

*Mu kwitegura Yubile yo mu 2000, bateguye imitima y’abakristu bakora sinodi. Iyo nzira yafashije benshi kuganira, gusabana imbabazi, kuzitanga no kuzakira.

*Babaye hafi y’abakristu babo mu kigeragezo cy’Inkiko Gacaca, babandikiye amabaruwa abiri abagira inama y’uko bakwiye kubyitwaramo.

*Caritas zakomeje gufasha abakene mu kubagaburira, kububakira amazu, kubavuza, kurihira abana amashuri, gushyigikira imishinga yo kwikenura, n’ibindi.

*Amavuliro ya Kiliziya niyo acunzwe neza kandi afasha abantu,

*Amashuri ya Kiliziya gatolika akomeje gutanga ubumenyi n’uburere bitambutse kure ibyo amashuri ya Leta atanga, si ku busa Seminari zifata imyanya y’imbere ! Abo bana barerwa na Kiliziya nibakure bajye ejuru, bazatabare igihugu cyabo.

 

3.Barangajwe n’ibindi

  

Umwanya wa Kiliziya uri ku ruhande rw’abakene. Kiliziya yikundira abakire, ikirirwa yunamiye abari ku ngoma, ntikwiye izina rya Kiliziya gatolika. Gusa rero muri iyi minsi twabonye ko Abashumba ba Kiliziya bashobora kurangazwa n’ibindi bibazo nko gucunga imitungo ihambaye cyangwa se guhangana n’ubukene bukabije. Umurengwe kimwe n’ubutindi byonona isura nyayo ya Kiliziya. Ku bw’amahirwe Kiliziya y’Urwanda nta mitungo y’ikirenga ifite muri iki gihe. Ariko n’ubwo bivugwa ko igihugu cyateye imbere, Diyosezi gatolika zo zirakennye cyane ku buryo hari n’izinanirwa gutunga abapadiri bazo, zikabura n’icyo zifashisha abakene. Nyamara abo bihayimana bakorera Abanyarwanda ku buntu. Birababaje ko bakeneshwa kugeza ubwo bahitamo guta igihe kirekire mu gushaka ibibatunga. Aho ubutumwa bwo guhanura ntibuyoyoka iyo padiri cyangwa Musenyeri agombye kujya muri shuguri zo gushaka imibereho? Niba dushaka ko Kiliziya ikomera ku butumwa bwo guhanura, twari dukwiye kuyiba hafi, tukayifasha gukemura utubazo nk’utwo .

Ntacyo twiriwe tuvuga ku Bepiskopi babiri twatakaje kuko basabwe kurambika inkoni y’ubushumba. Ni Musenyeri Anastase Mutabazi na Musenyeri Kizito Bahujimihigo. Ko hari benshi bikundiraga abo bashumba, twabafasha dute muri iki gihe kitoroshye barimo ? Yego bagize ingorane, ariko si abo gutabwa. Ntitugatinye kubegera.

 

Bernard Ntaganda ,umuyobozi wa PS Imberakuri,yarakatiwe. Benshi babona ko nta kindi azira kitari uko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika.

IV.ICYO ABASHUMBA BA KILIZIYA GATOLIKA BAKWIYE KWITONDERA

 

Niba FPR yarashoboye gucecekesha Abashumba ba Kiliziya gatolika y’Urwanda, ni uko ifite ibanga yakoresheje. Birazwi ko imbere y’ingoma y’igitugu nk’iya FPR, nta muntu umwe ku giti cye wagira icyo akora kigaragara. Ngo « umugabo umwe agerwa kuri nyina ». Ubundi ingufu za Kiriziya FPR ihora yikanga zibarizwa he ? N’ubwo uwayishinze Yezu Kristu ayirengera iteka, adusaba no gukoresha ubwenge bwacu ; ati « murabe inyaryenge nk’inzoka »(Mt10,16). Aha niho dukwiye kumva neza.

  

FPR itinya Kiliziya kuko ari umuryango urenze imbibi z’agahugu k’Urwanda, ufite gahunda ifatika (organisation), disipuline izwi na bose, abayiyobora bakaba bajijutse kandi bakorera mu matsinda (Equipes, Réseaux). Inama y’Abapiskopi gatolika (Conférence Episcopale du Rwanda) na yo yubakiye kuri iyo nkingi. Abasenyeri bacu bagira ingufu iyo bakoreye hamwe mu bwumvikane. Ni ihame rikeneye gusobanurwa kuko nyine aha ari ho FPR yabafatiye ikahabazirikira!

 

1.Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika y’Urwanda ntiyabura kubangamirwa n’ izi mpamvu zikurikira :

 

a.Ntituzi uwacengeje mu mitwe y’Abepiskopi bacu ko gukorera hamwe bisobanura kuvuga rumwe 100 % ku bibazo byose (La règle de l’unanimité).

b.Kugira ngo Abepiskopi bagaragaze ubwo bumwe, bumvishijwe ko ibyo babona batakumvikanaho bazajya babyihorera, ntibirirwe banabiganiraho.

c.Ibyo badashoboye kuganiraho ngo buri wese azajya yirwariza muri Diyosezi ye, ari nyamwigendaho.

d.Muri bo hari abakiriye igitekerezo cya politiki gishingiye ku iterabwoba risa : ngo Paul Kagame na FPR ye batayoboye Urwanda, abantu bashira.

 

2.Ingaruka z’iyo myumvire

 

Abo bana barwaye bwaki kubera kubona icyo kurya

a. Birahagije ko habaho bamwe mu bepiskopi (n’ubwo yaba ari umwe gusa) batoneshwa n’ubutegetsi kugira ngo abagize Inama y’Abepiskopi ntibigere bumvikana ku bibazo birebana na politiki, dore ko ari byo byinshi.

b.Guceceka ibibazo bishingiyeho akarengane kagirirwa abakene ni byo kimwe no gushyigikira buhumyi ubutegetsi burenganya abantu. Abepiskopi bashobora kugwa muri uwo mutego bibwira ko bari kurengera abantu, ntibabone neza ko ahubwo bataye abakene batagira kivugira mu kangaratete.

c.Abepiskopi bahitamo kugendera kure ibyo bita « politiki », bakumva bitabareba, ntibakamenye ko iyo politiki bahunga ari rwo rubuga rufatirwamo ibyemezo byose bigira ingaruka mbi cyangwa nziza ku buzima bw’abayobotse Kristu, n’ubw’abanyagihugu bose.

 

3.Basimbuka bate izi nzitizi ?

 

a.Birabasaba guhindura imyumvire bakamenya ko ubumwe bwa « conférence épiscopale » bitavuze kuvuga rumwe 100% ku bibazo byose. Icy’ingenzi ni uko impande zose zigaragaza uko zibona ibintu, ntibatinye kujya impaka, kugaragaza ibyo batumvikanaho, guhitamo icyagirira abantu akamaro kurushaho.

 

b.Abepiskopi ntibagomba guhunga urubuga rwa politiki ahubwo bakwiye gukurikiranira hafi ibyemezo byose bifatwa n’abayobozi b’igihugu, amategeko atorwa…, byashoboka bagatanga n’umuganda wabo w’ibitekerezo mbere y’uko imyanzuro ifatwa (en amont). Nta we ubabwiye ngo bajye mu nzego z’ubuyobozi (Comité Central), icyo ni cyo babujijwe. None se basobanura bate ko Papa ukuriye Kiliziya gatolika afatwa hose nk’Umukuru w’igihugu, niba koko politiki ari iyo kwirindwa ? Litirujiya na yo ifite uko ibitwigisha iyo idusaba guhimbaza umunsi mukuru wa Thomas More umurinzi w’abanyapolitiki .

 

c.Bakeneye kwishakamo Leadership : Iyo bigaragaye ko hari impande ebyiri cyangwa eshatu zidakunze kubona ibintu kimwe, si ishyano ahubwo ni amahirwe. Buri ruhande rurisuganya rugahitamo Leader warwo, rugakora utunama twihariye, bigafasha buri wese gutekereza, bakazabona uko bajya impaka n’abo batabona ibintu kimwe, mu nama rusange. Abepiskopi bacu nibumve neza ko ayo atari amacakubiri, ni bwo buryo bwo gukora bwa Kiliziya kuva yashingwa. Inama za Sinodi cyangwa Concile se hari ukundi zikorwa ?

 

d.Nibitaba ibyo, Inama nkuru y’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda izakomeza yibere ihuriro ryo kwiterera urwenya no gutambutsa amatangazo anyuranye mu gihe intama zugarijwe n’ikirura zibategerejeho ijambo ryiza ry’Abashumba bakagombye kuzihumuriza no kuzitabara. Mbega igihirahiro !

 

V. ICYO TWIFURIZA ABEPISKOPI BACU

 

Abepiskopi nibakomeza kurangara ntibite ku bibazo nyabyo bihangayikishije Abanyarwanda muri iki gihe, bakigumira mu nyigisho z’amahame adahinduka n’amayobera matagatifu, ntibazatangazwe n’uko umunsi umwe bazakanguka bagasanga intama zitakibamenya, ijwi ryabo risigaye ryitabwa na Nyiramubande gusa.

Bashumba bacu turabakunda kandi turabashyigikiye. Tubafitiye icyizere ariko tuzarushaho kukibagirira nimwemera kuba abahanuzi byuzuye. Ikirura cyugarije intama mwaragijwe, na zo zikeneye kumenya muri bashumba ki ! Ngaho nimuhitemo kurengera intama, cyangwa se mwiyirukire mukize amagara , inyungu n’ikuzo byanyu. Gusa mwibuke ko imbere aha hari urubanza.

                                                  

Bamwe muri twe bize mu mashuri ayoborwa n’Abihayimana, abandi bize muri za seminari nto, ndetse harimo n’abageze mu Nyakibanda n’ubwo batabaye abapadiri. Turashima uburere bwiza twahawe n’Abasaserdoti n’ababikira batwitangiraga amanywa n’ijoro. Ntitwakwishimira kubona Kiliziya yacu ita isaro. Ni yo mpamvu tubahaye uyu muganda w’ibitekerezo. Nimwakira neza ubu butumwa bwacu, ubutaha tuzaganiriza Abapadiri n’abandi Bihayimana ku buryo bw’umwihariko.

 

Tubari inyuma, mpore, ntimugatsikire.

 

Bikorewe, i Kigali, taliki ya 22.02.2011

 

Abakunzi b’urubuga leprophete-umuhanuzi :

 

 

Ingabire Marie Rose, Kayitesi Joséphine, Ihogoza Béatrice, Niyonzima André, Hagenimana Stany, Murinda Médard, Uwimana Jean Joas, Karangwa Bonaventure, Mugiraneza Casimir, Rwigimba Romuald, Nkurikiyinka Jean de Dieu, Nsabimana Frédéric.

 

( source : http://www.leprophete.fr/)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article