INGUFU ZA LETA : Byanditswe na F.Rudakemwa

Publié le par veritas

 Ibi byose ni ibikangisho, iyo rubanda yarakaye biratwikwa !

Ikimonyo cyarivugiye ngo “Sinanga abatware ; ariko bakantwara neza”. Byari byagenze bite? Cyari gitahutse nimugoroba, kizamuka kigana aho cyari gituye. Umuvu w’amazi uturuka haruguru, ugitwara shishi itabona. Kirawubwira kiti “ese ntiwareka, nibura ngahina amavi ?”. Umuvu uragihakanira. Kirongera kiti “ese ntiwareka nkarambura amaboko?”. Umuvu urongera uragihakanira. Nibwo noneho kiwubwiye kiti “erega sinanga abatware ; ariko bakantwara neza”. Ubwo cyashakaga kuvuga ko kidakunda abantu bagitwara intambike cyangwa ruburiki. Umugani ntuvuga uko byarangiye. Umuvu ushobora kuba waranyuze ahantu hari utwatsi, ikimonyo kigahagamamo ; ubwo kikaba kirarokotse.

FPR nayo yafashe ubutegetsi ku ngufu, kuva ubwo yibwira ko n’ibindi byose, birimo no kuyobora Urwanda, igomba kubikoresha ingufu. Yemwe, “ingufu nyinshi ntizihambira amavuta”. Ingero ni nyinshi. Reka dufatemo zimwe.

  1.  Gahunda yo kurwanya nyakatsi

Mu by’ukuri kurwanya nyakatsi byatangiye ku ngoma ya Kayibanda. Abanyamakuru bigeze kubaza Bwana Esdras Mpamo bati “Ko ugiye guhagararira Urwanda mu Budage, icyo wimirije imbere kurusha ibindi ni iki?” Yarashubije ngo “ni ukurwanya nyakatsi”. Kurwanya nyakatsi byaje gutera intambwe ikomeye ku ngoma ya Habyarimana, cyane cyane guhera muri wa mwaka (sinibuka uwo ari wo) yise uwo “gutura heza (amélioration de l’habitat rural)”. Ingoma za Kayibanda na Habyarimana ntabwo zarwanyije nyakatsi zisenyera abaturage, ahubwo zayirwanije zongera ubushobozi n’amikoro yabo. Bakoraga ku buryo amafaranga agera mu cyaro, mu baturage. Bashishikarije Abanyarwanda ubuhinzi bw’ikawa, icyayi n’ibindi bihingwa ngengabukungu. Uwabaga yejeje ibihingwa ngandurarugo byinshi yabijyanaga ku isoko, akabona udufaranga two kwikenura. Rwose, ku ngoma ya Habyarimana, abasore bose bari bamaze kwiyumvisha ko nta n’umwe muri bo washoboraga gushinga urugo adafite inzu y’amabati cg. amategura. N’abakobwa bari bazi ko nta n’umwe muri bo wajya gushaka ku musore udafite inzu ya kijyambere.

 

Kawa yari igihingwa ngengabukungu ku muturage. Naho ku ngoma ya FPR...!

 

Ku ngoma ya Habyarimana, hariho ikigega cyo kugoboka abahinzi ba kawa (Fond de compensation) cyakoraga ku buryo amafaranga ahabwa umuhinzi ku kilo cya kawa yiyongera buri mwaka, cyangwa se nibura ntagabanuke. Amafaranga y’icyo kigega ntiyavaga mu isanduku ya leta. Leta yayageruraga kuyo yinjije igurisha ikawa y’Urwanda mu mahanga. Harimo guteganyiriza umuhinzi, kugirango igihe igiciro cya kawa cyagabanutse ku masoko mpuzamahanga, we akomeze agurishe kawa ye ku giciro kitagabanuka na rimwe. FPR ifashe ubutegetsi, ntawamenye amarengero y’icyo kigega. Igiciro cya kawa cyaragabanutse ; aho kuvunikira ubusa, abaturage bahitamo kuzirandura, n’utaziranduye ntakomeze kuzitaho nka mbere. Ku ngoma ya Habyarimana, ikawa yari nshinganwa. Umuturage yayifataga neza ku buryo bwose bushoboka, atari uko gusa abitegetswe, ahubwo ari uko yari amaze kubona akamaro kayo.

 

Ingoma ya Habyarimana yararekaga abantu bakicururiza. Ubu, umuhinzi w’ibirayi si we ubicuruza. Hari abandi babicuruza batarabihinze, akaba ari bo bikiza. Kujyana indi myaka ngandurarugo ku isoko ntacyo bikimarira umuturage kubera imisoro yiyongereye, kandi umuturage agasorera abantu bameze nk’Abamotsi ba kera. Ku ngoma ya Habyarimana ngo hari irondakoko ra ? Irondakoko riri ubu! Habyarimana yararekaga, ushaka gucuruza kandi abishoboye akicururiza. Ibyo nabyo bigatuma mu cyaro haboneka udufaranga. Na we byamukozeho. Muti “gute”? Burya iyo umuntu abonye amafaranga, ashaka n’ubutegetsi. Ni ko bigenda ku isi hose. FPR rero yo yabimenye kare, ubu yashyize ijanja ku kintu cyose cyinjiza amafaranga mu Rwanda. Kugirango ucuruze, ugomba kugira icyo uyigenera cyiyongera ku misoro ikabije y’icyo Abanyarwanda basigaye bita “Rwange, uruvemo (Rwanda Revenues Authority) ”. Kugera mu w’2003, umunyarwanda wese yashoboraga kugura udufuka twa sima kuri CIMERWA mu Bugarama i Cyangugu, nawe akatugurisha. Ibyo bintu byijinzaga amafaranga menshi mu giturage, bakabasha kurwanya nyakatsi. Guhera muri 2003, CIMERWA mu by’ukuri yungukira abambari ba FPR gusa. Ubudandazi bwa byeri n’imitobe yengwa na BRALIRWA na bwo bwazaniraga abaturage amafaranga menshi. Ubu byose byagiye mu maboko y’abambari ba FPR. Ikindi gikenesheje icyaro ni kuriya gufunga abantu hato na hato. Ese nta kuntu abantu badafite ibyaha biremereye bajya baburana bari hanze kugirango babone igihe cyo gukorera ingo zabo?

 

Ubundi umuntu afungwa iyo hari impungenge ko yahunga cg. ko yasibanganya ibimenyetso by’icyaha aregwa. Rwose mu Rwanda hari abafunzwe benshi cyane, kandi bashoboraga kuburana bari hanze. Ni uko rero nyakatsi yongeye gutongora mu cyaro, ni ukubera ubukene.

 

2.Gutuza abantu mu midugudu

Ubona no gutuza abantu mu midugudu bikorwe ku ngufu? Nyamara byari kuba bihagije gufata ahantu habigenewe, hagakatwa ibibanza bidahenze, hagashyirwa amazi, amashanyarazi n’ibindi biranga iterambere nk’ivuriro, ishuri, umuhanda, twa butiki n’ibindi. Abantu bari kujya bijyanayo ubwabo, ahubwo bakanigana. None se barya bavaga mu cyaro bakajya gutura mu migi cg. hafi y’isoko n’andi masanteri ariho biriya byose, hari uwabaga yabashyizeho ingufu? Kuri iyo ngingo, perezida Habyarimana yarebaga kure. Ikintu cyoroheje nka paruwasi, ntiyakibonagamo gusa ahantu ho kuvugira amasengesho. Yabonaga ko ahageze paruwasi, n’ubwo haba ari muri cyaro kibisi, uburi kera hazagera n’umuhanda, ishuri, amazi, amashanyarazi n’ibindi bikorwa by’amajyambere. Yikundiraga ibyo bintu byose bita mu gifaransa “pôles de développement”, ni ukuvuga ikintu cyose cyatuma iterambere rigera no mu cyaro, ntirigume mu migi gusa.

 

3.Ubutegetsi

Mu butegetsi, kuva hasi kugera hejuru, Abanyarwanda baragijwe imbunda. Abalokodifanse (Local defense), abapolisi, abasirikari, ntaho utabasanga.

Ngo bashinzwe gutera abaturage ubwoba ariko bazagera aho babushire !

Abaturage bagira ubwoba iyo bababonye bahetse imbunda, bitwaje n’izindi ntwaro. Abasirikari bari bakwiye kuba mu bigo byabo cg. se bakoherezwa ku mipaka y’igihugu, aho bakeka ko uwanzi yaturuka, umutekano ugashingwa abapolisi ; abacamanza n’abandi bategetsi b’abasivili bagakora imirimo yabo nta mbunda ibari hejuru. Naho ubundi wagirango igihugu kiracyari mu ntambara.

 

4.Gucyura impunzi

Abo twagombaga gucyura, twarabacyuye ; abo twagombaga kurasa, turabarasa”.

Abanyarwanda ntibazibagirwa na rimwe aya magambo, nta n’ubwo bazibagirwa uwayavuze. Burya kujya kumvikana na leta z’ibihugu Abanyarwanda bahungiyemo ngo zibirukane, na byo ni ugukoresha ingufu. Nyamara, icyatuma uwitwa impunzi wese asubira mu gihugu cye ni uko icyo yahunze cyakosorwa. Ibyo rero, abategetsi bacu ntibabikozwa. Ahubwo ugira utya, ukumva bari gusesereza Abanyarwanda bahungiye mu bihugu byateye imbere, aha ngo ni amaco y’inda atuma badataha. Baba biyibagije ko imishahara yabo kimwe n’iy’abandi bakozi benshi b’Urwanda aturuka ku mfashanyo z’amahanga. Baba biyibagije kandi ko hari izindi mfashanyo z’amahanga banyereza, ntizigere ku baturage ziba zigenewe ; ibyo bigatuma hari Abanyarwanda bahunga kubera ubukene koko. Ibihugu byinshi ku isi byatejwe imbere n’abana babyo bagiye gukora mu mahanga. Abagize amahirwe yo kuronka bakajya bafasha bene wabo basigaye mu gihugu, ndetse bakagikoramo n’imishinga ibateza imbere. Ibyo ntaho bitabaye ku isi. Byumvikane rero ko kuba hari Abanyarwanda batari mu Rwanda bishobora kubera igihugu cyacu iturufu, kuko byatuma cyunguka amaboko. Mu bihigu byateye imbere no mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere, uhabonera kandi ukuntu ubucamanza bukora ntawe burenganije. Uhabonera uko abategetsi bashishikajwe n’icyagirira abaturage akamaro. Uhabonera uko ingabo z’igihugu atari zo zica abaturage, ahubwo akaba arizo zibarengera. Uhabonera uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa.

 

Icyo benshi mu Banyarwanda bari hanze bifuza, si ugusubira gutura mu Rwanda. Ni uko mu Rwanda, kimwe no mu bihugu tumaze kuvuga, haba izo ndangagaciro (valeurs), buri wese akarya mu mahoro utwo yiyuhiye akuya, Abanyarwanda bari hanze bakaba bajya mu Rwanda igihe cyose babyifuje cg. bibaye ngombwa. Ntagushidikanya ko Abanyarwanda bari mu Rwanda bafatanije n’abari hanze, ibyo byagerwaho mu kanya ko guhumbya ijisho. Ni uko rero bya byiza byose Byumvuhore yifuje kandi yahanuye mu ndirimbo yitwa “Aho hantu ni he?” bigasakara mu Rwanda. Dore amagambo ya Byumvuhore muri iyo ndirimbo :

 

Aho hantu ni he mwa bagenzi mwe, hataba abagome, ntihabe urugomo,

Ntihabe amazimwe, ntihabe n’ishyari.

Numvise ko isi muyizenguruka, muturangire rwose, tujyeyo.

Aho hantu hatuwe n’abareshya, ntihabe abakire banga abakene, …

Ntihabe ikinyoma, harangwa n’ubwiza bwiza gusa,

Muturangire rwose, tujyeyo…..

Aho hantu bavuga ururimi rumwe, ntibavangure amoko, bakunga ubumwe,

Ntihabe ruswa, nta kimenyane,

Aho hantu ni hehe, muturangire rwose, tujyeyo.

Aho hahora amahoro, hagahora ubumwe,

Izuba ryarasa, bakaryota kimwe ; aho heza haganje abeza gusa,

Muturangire rwose, tujyeyo.

Numvise ko mwagenze Amerika, numvise ko Aziya muyizenguruka,

Uburaya ni nk’aho mvugiye aha, Ositraliya naho munyarukirayo,

Afurika ni nziza ibyo turabibona.

Ariko se ni hehe hazima ? Nimundangire rwose, bagenzi….

Aho urukundo nyarwo ruhabwa intebe…

Habaye mu Rwanda se Banyarwanda !

Abatuye mu Rwanda tukumvikana, …

Ishyari n’amatiku, uwabireka ; kurenganya abandi, uwabireka.

Guteranya abandi, uwabireka ; kurebana ikijisho, uwabireka.

Kwihoorera nabyo uwabireka, nyangire igacika mu gihugu…

Kuvangura amoko, uwabireka ; kuvangura uturere, uwabireka.

Cya kimenyane, uwakireka ; kwibonekeza, uwabireka,

Kwiratanaho, uwabireka,

Tugakundana twese, twese ariko.

 

Ibi rero, ntihakagire Umunyarwanda wibwira ko bidashoka mu Rwanda, ngo yihebe agihumeka. Kireka utarabonye cyangwa utarumvise aho biba.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article