Abagomba gusaba imbabazi ni abakomeje kwima Abanyarwanda Demokarasi: Ismail Mbonigaba

Publié le par veritas

Ismael-Mbonigaba.pngNdifuza gusubiza Haguma Marcel ndetse na Manirakiza Albert ku ngingo imwe irebana n’icyo bita gusaba imbabazi, ibindi bizagarukwaho uko ibiganiro bizajya byicuma. Ubundi dukunze kwibwira ko gukoresha amagambo menshi ndetse n’ubukana ari byo bituma umuntu yumvikana, ariko si byo na gato. Nko mu butumwa bwatanzwe n’aba bantu navuze hejuru, dushobora kwibaza tuti » ni iki kigamijwe? » Gufasha Bwana Twagiramungu guhinduka uko bifuza? Kumuca umutwe(assassinat politique)? Ese bo bazwiho iki ku giti cya bo ngo bifatwe ko hari urugero bagamije gutanga?

Ku birebana no gutegeka Bwana Twagiramungu gusaba imbabazi, birakwiye ko ababyifuza bakwirinda kuvuga ko icyaha yakoze ari icyo kurwanya ubutegetsi. Ushobora kwibwira ko ubutegetsi ari bwiza ukabuvuga imyato kubera indonke ubufitemo, ariko nta butegetsi bushobora gutunganira abantu bose. Nkaba rero nabwira abashaka gukora politiki ko iyo utishimiye système, ukagira ubwenge bukumvisha ko ushobora gukora ibyiza kurusha abari ku butegetsi, urabarwanya. C’EST LÉGITIME ».

Iyo abari ku butegetsi bemera ko kubujyaho bihatanirwa mu matora, bemerera ubishaka wese kandi abishoboye kujya mu ihiganwa. Ibyo byitwa Demokarasi. Abatakaje ubutegetsi na bo, ntibaheka amaboko ngo bahugire « mu kubogoza » (se lamenter) ngo kuki uriya yagenje kuriya ngo afate ubutegetsi? Abavuga ba tyo nta bwo ari abanyapolitiki. Ku bw’ibyo, Faustin Twagiramungu yaharaniye Demokarasi, barayimwima. Bayimwimye ku butegetsi bwa Habyarimana, bayimwima ku butegetsi bwa Kagame, na n’ubu aracyayiharanira. Kwima Demokarasi Twagiramungu ni ukuyima Abanyarwanda bose. Ni nde ugomba gusaba imbabazi Abanyarwanda? Haguma na Manirakiza nibansubize.

Ismail Mbonigaba
Komiseri w’Itangazamakuru

RDI Rwanda Rwiza

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Komera Bwana Ismaël, ngushimiye ibitekerezo utanze kandi ukaba uhise ushyira no mu bikorwa umurimo wawe mwiza watorewe muri RDI Rwanda nziza, mukomereze aho mubuvugizi bw'ishyaka no gusobanura
ibibazo byose bijyanye n'ishyaka kimwe n'abayoboke baryo muhereye kumuyobozi waryo.

Kuri iki kibazo cy'abantu batera hejuru bavuga ngo Twagiramungu nasabe imbabazi barimo bajijisha, umuntu asaba imbabazi ari uko yakoze icyaha , kandi icyo cyaha kiba kigomba guhanwa n'amategeko,
ibyiza rero abantu babona Faustin hari ibyaha yakoze babishyikiriza inkiko.

Naho ubundi , niba ntacyo bagomba kubwira inkiko nk'abantu bafite ibimenyetso ko Faustin yakoze ibyaha nibaceceke kuko si ibyaha , niba yaranakoze amakosa muri politique , ntabwo baba bamufitiye
urukundo ruruta uko yikunda ubwe kuko azi neza ko niba yaritwaye nabi muri politiki adashobora kubona abayoboke, icyo gihe abandi banyepolitiki baba babyungukiyemo kuko bamurusha abayoke ,
akikura mu kibuga cya politike kuko yaba ari wenyine !

Ababa bashaka ko Faustin asaba imbabazi ni nkababandi babwiye Bizimungu Pasteur ngo nasabire imbabazi z'abahutu, ibyo bizimungu yarabikoze, ariko mubyukuri bashakaga ko ava muri politiki kandi
ntagire icyo avuga kuko nyuma y'izo mbabazi yasabye, yahise afungwa ngo yashatse gushinga ishyaka; na Faustin rero ibyo kumubwira ngo nasabe imbabazi za baringa ntacyo byaba bimaze kuko
ababimusaba mubyukuri bifuza ko yaceceka kandi akava muri politiki, kuko bamurega ko ngo ko abantu bemeye ibitekerezo bye ngo none bakaba barahuye n'akaga, none se asabye imbabazi ni ubundi
agakomeza gukora politike abantu bakamukurikira , imbabazi yasabye zaba ari iziki ? Ese yaba yarazihawe !! Nibajyane urwenya hirya!!

Répondre
C

Ndagushimiye cyane Ismaël, ndabona utangiye neza umurimo wawe watorewe muri RDI rwanda Rwiza. Komereza aho! Ubundi abantu bapfa gucurikiranya amagambo batazi ibyo bavuga! Ibi byo kuvuga ngo
Twagiramungu Faustin nasabe imbabazi bimeze nka birya inkotanyi zasabaga Bizimungu Pasteur ngo nasabire abahutu imbabazi, Pasteur yarabikoze ,zirangije ziramufunga kandi zimurenganyije ngo kuko
ashatse gushinga ishyaka!

Naba batera hejuru bavuga ngo Rukokoma nabasabe imbabazi baratera mury'inkotanyi kandi ni  hahandi kabo ntibamuha imbabazi kuko sicyo bashaka;  nene se Rukokoma azasaba imbabazi z'uko
abantu bemeye ibitekerezo bye bakamukurikira ? Niba se ari uko byaba bimeze , asabye imbabazi nabwo abantu benshi bagakomeza kwemera ibitekerezo bye byiza bya politique ubwo imbabazi azaba
yasabye yaba azihawe ? Ahubwo aba bantu barifuza ko Twagiramungu Faustin yaceceka bityo kuribo bakaba bumva ko ngo imbabazi yasabye yaba azihawei!! Ariko ye , umuntu yakwicira , yarangiza
akagusaba ngo umusabe imbabazi hanyuma ngo unaceceke!! Umenya izo mbabazi bazihirika batazibonye !!

Nimukomeze bana b'u rwanda ,mugire ibitekerezo byiza bya kidemokarasi kandi byubaka igihugu!

Répondre