Uzasiga nkuru ki imusozi wowe udatabara igihugu cyawe !

Publié le par veritas

IManif.pngmiryango idaharanira inyungu y'abanyarwanda bari hanze y'igihugu hamwe n'amashyaka ya politiki yavukiye hanze,yiyemeje gutabariza abanyarwanda bari mukaga , baba abari hanze y'igihugu n'abari imbere mu gihugu; ariko bamwe bitwara nkaho bitabareba akazi kakazakorwa n'abandi, Micheli Niyibizi arabaza abo bose inkuru bazasiga imusozi!

 

Inyiturano ikomeye ushobora kugirira igihugu cyawe cyakureze (amashuri, umutekano, kuvurwa, akazi n'ibindi...), ni kugikorera, kugifasha kubona umuti w'ibibazo igihe kiri mu ngorane. Iyo tuvuga igihugu, bishaka kuvuga abagituye b'ingeri zose bagomba gufatanya mu kubaka igihugu cyabo.

 

Ubu rero Urwanda ruri mu makuba y'agahomamunwa, ni igihe buri muntu agomba gutanga umuganda we kugirango tubone umuti w'ibibazo bibangamiye igihugu cyacu: kwimikaza demokarasi, kurwanya umuco wo kudahana, kwamagana politiki yo kwicisha inzara abaturage, yo kubacyenesha, yo kubahungabanya babafungira ubusa, yo kubatera ubwoba, yo kutita k'ubuzima bwabo, kuniganwa ijambo, kubura ubwisanzure, n'ibindi....

 

None se wowe wari mu butegetsi (Minisitiri, Depite, Perefe, burugumesitiri, Konseye,...), wari umukozi mukuru cyangwa uciriritse mu kazi ka Leta cyangwa mu bikorera ku giti cyabo; wowe wari umusilikari, cyane abo mu rwego rwo hejuru (jenerali, coloneli, majoro, komanda,...); wowe wari umucuruzi; wowe wari umwe mu bihayimana; wowe Munyarwanda ujijutse, urakora iki kugirango ufashe igihugu cyawe?

 

Kugenda ubundabunda; kuguma mu rugo ngo abandi barabikora, ngo urashaje, ngo nta kazi ufite; ngo nta mwanya ufite kuko uri ku kazi; ngo ufite ibibazo byawe bwite; ngo ntukora politiki: ibi byose bikaba impamvu n'intandaro yo kutegera abandi ngo mufatanye mu manama, mu myigaragambyo, mu gushaka uburyo bwo kuramira no gutera inkunga abatwitangira, mu gushaka uburyo twabona umuti w'ibibazo bibangamiye Urwatubyaye! Nyamara iyo ari kwitabira iminsi mikuru iyariyo yose no kujya mu runywero, iyo ari gusebya abandi ko ibintu batabikora cyangwa babikora nabi, aho gutanga inama, nubwo amagambo yonyine adahagije, abo bitwaza impamvu zidafashije nibo bagaragara mu ba mbere!

 

Ese ubwo kwitwa Umunyarwanda utita ku Gihugu cyawe n'abo kibarutse, udafatanya n'abandi, wumva uzasiga nkuru ki imusozi?

 

Niyibizi Micheli

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article