Amerika irateganya kohereza ingabo zayo mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro !

Publié le par Veritas

Ubwo yafataga ijambo mu nama yiswe « Africa CEO Forum » iri kubera mu gihugu cya Kenya, Paul Kagame yavuze imvugo yabereye abantu benshi inshoberamahanga, yagize ati « ntabwo nigeze manika amaboko no mu bihe bibi cyane twanyuzemo kurusha ibi turimo…, yego ibihano twahawe biratubabaza cyane kandi niyo ntego yabyo ; ariko byari kurushaho kutubera bibi cyane iyo tudakora ibyo twakoze (ndlr : gutera RDC) »! Abari muri iyi nama bakaba baratekerejeko Kagame akomeje gusuzugura ibihano yashyiriweho, kuko ntacyo bimutwaye ! Nubwo bimeze gutyo, radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI yatangaje ko inteko ishingamategeko y’Amerika (Congrès) igiye gushyiraho itegeko riha ibihano bikakaye umuntu wese ubangamiye umutekano wa RD Congo kuko azajya afatwa nk’ubangamiye inyungu z’Amerika ! Ntabwo kandi bizagarukira aho kuko hatangiye gutekerezwa uburyo bwo kohereza ingabo z’Amerika mu burasirazuba bwa Congo !

Amakuru yatangajwe n’umwe mu badiplomate ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi (05) 2026, yakomeje gukurura impaka mu banyapolitiki ndetse no mu bakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Uyu mudiplomate yavugiye kuri telefone ko  nta kintu na kimwe kizabuza Amerika kohereza ingabo zayo muri ako karere mu gihe ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhitana abantu benshi no guteza umutekano muke umaze imyaka irenga 25.

Yagize ati: «Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gufata icyemezo cya nyuma cyo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC niba imyanzuro yavuye mu biganiro by’amahoro ikomeje kudatanga umusaruro. Icyo dushyize imbere ni uguhagarika ubwicanyi n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro ». Mu mitwe yavuzwe harimo uwa M23, leta ya RDC ikomeje gushinja gufashwa n’u Rwanda, ndetse na ADF Nalu, umutwe ushinjwa ibikorwa byinshi by’ubwicanyi n’ibitero byibasira abasivili cyane cyane mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Uyu mudiplomate yanenze kandi ubutumwa bwa MONUSCO bumaze imyaka myinshi muri RDC, avuga ko kugeza ubu MONUSCO itashoboye gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo nk’uko byari byitezwe n’abaturage ndetse n’umuryango mpuzamahanga. Yongeyeho ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwiyemeje kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC uko byagenda kose, kandi ko abantu bose bagize uruhare mu ntambara cyangwa mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro bashobora gufatirwa ibihano bikomeye.

Yagize ati: « Nta munyapolitiki, yaba uwahoze ari Perezida, Senateri, cyangwa undi muntu wese w’Umunyekongo cyangwa umunyamahanga wagize uruhare muri iyi ntambara uzarindwa ibihano. Ndetse ibyo bihano bishobora gukomeza gukurikizwa no mu myaka itanu iri imbere ». Aya magambo avuzwe mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba mubi, aho imirwano hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje gutuma abaturage benshi bava mu byabo, abandi bagahitanwa n’intambara imaze imyaka myinshi.

Abasesenguzi bavuga ko kohereza ingabo z’Amerika muri RDC byaba ari impinduka ikomeye ishobora kugaragaza uburyo amahanga azahindura imyitwarire yayo ku kibazo cya Congo (RDC), ariko kandi iki kibazo kikaba gishobora gukurura impaka mu rwego rwa dipolomasi no mu mubano w’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article