Donald Trump yahisemo guhagarika by’agateganyo igikorwa cyo gukoresha ingufu za gisilikare mu guherekeza amato yifuza kunyura mu muhora wa Ormuz.
Nyuma y’amasaha 48 atangaje igikorwa cyiswe « Projet Liberté » (umushinga w’ubwisanzure), icyo gikorwa kikaba cyari kigamije guherekeza amato yifuza kunyura mu muhora w’ingenzi wa Ormuz, Perezida wa « Leta Zunze Ubumwe za Amerika » yatangaje ko icyo gikorwa « agihagaritse by’agateganyo », akaba yavuze ko ibyo yabitewe n’uko hari « intambwe zikomeye » zimaze guterwa mu biganiro (by’ibanga) barimo na Irani.
Washington ivuga ko iri hafi kugera ku masezerano na Irani, nk’uko byatangajwe na « Axios ».
Nk’uko urubuga rwa «Axios» rubivuga, «abayobozi babiri bo muri Amerika hamwe n’andi masoko abiri azi neza aho iyi dosiye igeze» batangaje ko hari «inyandiko y’amasezerano yanditse ku rupapuro rumwe agamije guhagarika intambara no gushyiraho urwego rw’ibiganiro birambuye ku bijyanye n’ingufu za nikleyeri y’igihugu cya Irani».
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zitegereje ibisubizo bigomba gutangwa na Téhéran kuri iyo nyandiko mu gihe kitarenze amasaha 48 ari imbere. Mu gihe twandika iyi nkuru , Donald Trump atangaje ko iba Irani itemeye ibikubiye mu nyandiko yayigejejeho, arafata icyemezo cyo guhanagura Irani ku ikarita y'isi!
Urwo rubuga rwatangaje aya makuru rukomeza rugira ruti: «Aya masezerano ashobora gutuma Irani yemera guhagarika by’agateganyo ibikorwa byo gukomeza kuyungurura nikleyeri ishobora gukorwamo ibisasu bya kirimbuzi ; Amerika ikaba yemera gukuraho ibihano yashyize kuri Irani no kurekura miliyari z’amadolari z’umutungo wa Irani wafunzwe, ndetse impande zombi zikavanaho inzitizi zose zijyanye no gufungura umuhora wa Ormuz.»
Nta cyemezo kirafatwa burundu kuri ibyo byifuzo Amerika yagejeje kuri Irani, ariko abahaye aya makuru uru rubuga rwayatangaje, bemeza ko aribwo bwa mbere impande zombi zihanganye zigeze ku rwego rwo kugera ku masezerano afatika ashobora guhagarika intambara kuva yatangira.
Nyuma y’uko perezida w’Amerika yisubiyeho agahagarika igikorwa cyo guherekeza ku ngufu amato agomba kunyura mu muhora wa Ormuz, ingabo z’Impinduramatwara z’igihugu cya Irani, zatangaje ko « inzira itekanye kandi ihamye » inyura mu muyoboro wa Ormuz, izashobora kuboneka nyuma y’uko « iterabwoba ry’Abanyamerika rizaba rimaze gukurwaho ».
Ingabo zirwanira mu mazi z’Urwego rw’Impinduramatwara ya Islamu, mu itangazo zatanze ruzinyujije ku rubuga rwa X, zashimiye abakapiteni n’abafite amato mu kigobe cya Persi no mu kigobe cya Oman, kubera kubahiriza amabwiriza mashya yatanzwe na Irani ajyanye no kunyura mu muyoboro wa Ormuz.
Izo ngabo zagize ziti: « mu gihe iterabwoba ry’umugizi wa nabi rizaba rimaze gukumirwa kandi hamaze gushyirwaho amategeko mashya, kunyura mu muyoboro wa Ormuz bizaba bitekanye kandi bihamye ».
Abakurikiranira hafi iyi ntambara Amerika na Isiraheli bashoye kuri Irani, basanga perezida Donald Trump yarafashe icyemezo cyo gufungura umuhora wa Ormuz ku mbaraga kugirango ibihugu byo mu Burayi cyane cyane Ubufaransa n’Ubwongereza byohereze ingabo zabyo muri icyo gikorwa ariko ibyo bihugu byakomeje kwifata, byanga kwivanga muri iyo ntambara.
Ibihugu by’Abarabu na Isirayeli biri ku ruhande rw’Amerika mu guhangana na Irani bifite impungenge z’uko Amerika ishobora kumvikana na Irani maze ikava muri iyi ntambara, ibyo bihugu bigasiraga aribyo bihanganye na Irani byonyine. Bamwe mu basesenguzi b’iyi ntambara bakaba bavuga ko Isirayeli n’igihugu cya « Emirate yunze ubumwe z’Abarabu », bisaba Amerika kudahagarika intambara kuri Irani igihe cyose icyo gihugu kiyobowe na leta ya Kisilamu, kuko niba iyo leta itavuyeho amaherezo Irani izihorera kuri ibyo bihugu kubera abantu bayo bishwe.
Amerika rero ikaba ifite ihurizo ryo gukomeza intamba itazi neza ko ishobora kuzarangira igeze kubyo yifuza cyangwa se kwima amatwi inshuti zayo bayifatanyije maze ikumvikana na Irani mu guhagarika intambara burundu, bityo ikaba ikize igitutu cy’amahanga ayisaba gushaka igisubizo cy’intambara yashoje kuri Irani bitewe n’uko ubukungu bw’isi buri kuhangirikira cyane.
Veritasinfo.