Urujijo rw’umutekano mucye mu muyoboro wa Ormuz: mu munsi umwe, nibura amato abiri ya peteroli yagabweho ibitero bikomeye.
Nyuma y’aho ibihugu by’inshuti z’Amerika biri ku mugabane w’Aziya n’Uburayi bishyize igitutu kuri perezida Donald Trump bimusaba gufungura inzira ya Ormuz, ibintu byongeye gufata indi ntera muri iki gitondo mu gace ka Ormuz, aho byibura amato abiri atwara peteroli yibasiwe n’ibitero mu gihe cy’amasaha macye akurikirana, nk’uko amakuru atandukanye abyemeza.
/image%2F1046414%2F20260504%2Fob_bb63bc_bateau-en-feu-dans-ormuz.jpg)
Igitero cya mbere cyabereye mu Nyanja y’Abarabu, aho ubwato bwa peteroli bwagabweho igitero gikomeye bugafatwa n’inkongi y’umuriro. Amakuru ya mbere avuga ko ubwo bwato bwarashweho amasasu aturutse ku mato mato yihuta cyane akekwaho kuba aari ay’Ingabo za Iran, cyangwa se ko hashobora kuba hakoreshejwe drone cyangwa se akoherezwaho igisasu cyaterewe kure. Amafoto yasakaye mu itangazamakuru agaragaza neza ubwo bwato buri gushya ; ibyo bikaba bigaragaza ubukana bw’icyo gitero, n’ubwo kugeza ubu hataramenyekana neza igihugu ubwo bwato bwatewe bubarizwamo. Hari abavuga ko bwari bwanditse igihugu cy’Ubuhinde, abandi bakavuga ko bushobora kuba bufitanye isano n’igihugu cya Koreya y’Epfo, ariko nta gihamya iraboneka.
Mu masaha macye mbere yaho, igihugu cya « Leta zunze Ubwe z’Abarabu » cyatangaje ko ubwato bwacyo na bwo bwagabweho igitero buri ako gace. Nubwo amakuru arambuye ataratangazwa, ibi bigaragaza ko hashobora kuba hari ibitero byinshi byabaye icyarimwe cyangwa byakurikiranye vuba muri aka karere gasanzwe gafite umutekano muke cyane ko igihugu cya Irani kivuga ko cyarashe ku mato y’intambara y’Amerika yashakaga kwinjira mu bunigo bwa Ormuz n’ubwo ingabo z’Amerika zibihakana.
Ibi byose biri kuba mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi nyuma y’icyemezo cya Donald Trump cyo kohereza ingabo ziherekeza amato y’ubucuruzi anyura muri iyo nzira ya Ormuz. Nubwo icyo cyemezo cyari kigamije kurinda ayo mato, hari ababona ko gishobora kongera umwuka mubi hagati ya Amerika na Irani, intambara ikaba yakongera kurota hagati y’ibihugu byombi.
Muri rusange, ibitero bibiri bitandukanye byamaze kwemezwa ko byabaye uyu munsi mu gace ka Ormuz no hafi yako. Gusa amakuru aracyavuguruzanya ku bintu bimwe na bimwe, cyane cyane ku bijyanye n’ibiranga ayo mato yibasiwe. Ibi bintu byongeye kwerekana akamaro gakomeye k’iyi nzira ya Ormuz, kuko ari ho haca igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi. Iyo hagize ikibazo gihabera, bigira ingaruka ku mutekano w’abakozi bo mu mazi ndetse no ku isoko mpuzamahanga rya peteroli.
Mu gihe ibi bikomeje gutera impungenge, amahanga akomeje gusaba impande zose kwitwararika, mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byakomeza kuzamba bikagera ku ntambara yeruye muri aka karere.
Veritasinfo.