Rwanda-RDC :Ubutumwa bwo gushakisha « Uwawe Jeanne Devalois » waburiye mu ntambara zo muri Congo kuva mu 1996.

Publié le par Veritas

Mu bihe by’umwijima byaranze intambara yatangijwe na Perezida Paul Kagame ku gihugu cya Zaïre, ubu cyitwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo RDC), kuva mu mwaka w’1996, hari imiryango myinshi y’Abanyarwanda yakomeje kuburana n’abayo kugeza n’uyu munsi. Izo ntambara zasenye inkambi z’impunzi z’Abanyarwanda zari zarahungiye muri Congo nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda mu w’1994. Abatari bake muri izo mpunzi bishwe urw’agashinyaguro, abandi banyanyagira mu mashyamba ya Congo aho bamwe bakomeje guhigwa no kwicwa kugeza magingo aya.

UWAWE Jeanne Devalois (photo 1996)

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru «Veritasinfo» cyashyikirijwe ubutumwa bwo gushakisha umwana w’umukobwa witwa «Uwawe Jeanne Devalois», waburanye n’umuryango we mu mwaka w’1996 muri ibyo bihe by’intambara n’akajagari.

Amakuru yatanzwe n’umuryango we avuga ko «Uwawe Jeanne Devalois» yavukiye i Kigali mu mwaka w’1980. Niba akiriho ubu yaba afite imyaka 46. Nyina yitwa Mukashema Madeine. Afite abavandimwe barimo : Philomène, Eric witwaga « FISI » akiri muto, Royal, Mathilde, Kankindi n’abandi bo mu muryango we bakomeje kumushakisha imyaka hafi mirongo itatu ishize.

Nk’uko umuryango we ubivuga, mu mwaka w’1996 Uwawe Jeanne Devalois yatwawe n’umusore w’Umunye-Congo (wahoze ari Umuzaïrois) wari umusirikare mu ngabo za Zaïre zari zishinzwe kurinda inkambi z’impunzi zari zizwi ku izina ry’ «Abakontenja » (Les Contingents). Ibyo ni byo biha umuryango we icyizere ko ashobora kuba akiriho.

Amakuru yizewe umuryango wa « Uwawe Jeanne Devalois » ufite ni ay’abantu bamubonye mu gace ka Shabunda muri RDC mu kwezi kwa Gatandatu mu mwaka w’1998. Abo bantu bavuga ko baganiriye na we ababwira ko yerekeje mu ntara ya Katanga ari kumwe n’uwo musore wo mu ngabo za Zaïre wari mu mutwe w’abasirikare barindaga inkambi z’impunzi zari i Luvungi, muri teritwari ya Uvira, mu ntara ya Sud-Kivu.

Umuryango wa « Uwawe Jeanne Devalois » utekereza ko ashobora kuba akiba muri Congo cyangwa se akaba yarimukiye mu kindi gihugu. Uwo muryango urasaba umuntu wese waba azi amakuru ye cyangwa aho yaba aherereye kuyageza ku muryango we kugira ngo bongere bamenye amakuru y’umwana wabo bamaze imyaka myinshi barabuze.

UWAWED Devalois (ibumoso) ari kumwe na Hamisi w'umufurero (hagati) na nyirasenge Mukagasana (iburyo) bari mu nkambi ya Sange 1996

Umuntu wese waba afite amakuru ye yahamagara kuri nimero ya telefoni +18195664312 cyangwa akohereza ubutumwa kuri e-mail ikurikira: royalalbert@live.com. Umuryango wa « Uwawe Jeanne Devalois » uvuga ko umuntu uzatanga amakuru ye yizewe, azabihemberwa mu buryo bushimishije.

Mu gihe imyaka ikomeje kwicuma, imiryango myinshi yakomeje gutandukanywa n’intambara zo muri Congo iracyafite icyizere cyo kongera kubona abayo cyangwa nibura kumenya amakuru yabo. Inkuru ya « Uwawe Jeanne Devalois » ni imwe mu zibutsa amahanga uburemere bw’amateka impunzi z’Abanyarwanda zanyuzemo mu makuba arimo ibyago byinshi kuva mu 1996 kugeza n’ubu.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article