Amerika ikomeje gushyira igitutu kuri Iran na Oman, mu gihe hari amakuru avugako ibiganiro byo guhagarika intambara bigeze ku ntera ishimishije.

Publié le par Veritas

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaburiye igihugu cya Oman ko gishobora gufatirwa ibihano bikomeye mu gihe cyakorana na Iran mu kugenzura umuhora wa Ormuz, mu gihe hari amakuru avuga ko hashobora kubaho amasezerano yo guhagarika intambara imaze amezi ane mu Burasirazuba bwo Hagati. Israyeli nayo yongereye umwuka mubi mu mubano wayo na ONU.

Amato ari mu muhora wa Ormuz

Intambara ihanganishije mu buryo butaziguye Amerika na Iran mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati yinjiye mu kindi cyiciro gikomeye cya dipolomasi n’ubukungu, cyane cyane ku kibazo cy’umuhora wa Ormuz, inzira y’ingenzi inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi.

Ikibazo nyamukuru kiri hagati y’impande zombi ni umugambi Iran ikomeje kugaragaza wo gukaza igenzura ku bwikorezi bwo mu nyanja bwo muri ako karere, mu gihe Amerika yo ivuga ko hashyizweho umurongo ngenderwaho w’amasezerano ashobora guhagarika iyi ntambara imaze amezi ane.

Nk’uko bamwe mu bayobozi b’Amerika babitangarije iibiro ntaramakuru bya «AFP» ndetse na « Axios », Amerika na Iran bamaze kumvikana ku bice by’ingenzi by’amasezerano ashobora kuzashyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere. Muri ayo masezerano harimo ko Amerika ishobora gukuraho buhoro buhoro ibihano byo mu nyanja yashyizeho byo gukumira amato ya Iran, mu gihe Iran yakwemerera ibikorwa by’ubucuruzi kongera gukoresha umuhora wa Ormuz wari umaze igihe usa n’ufunze ntankomyi.

Aya masezerano ashobora no gutuma Iran yoroherezwa ibihano by’ubukungu ndetse ikanarekurirwa amafaranga yayo yafungiwe mu mahanga. Harimo kandi gahunda yo gutuma Iran yongera kubona ibikoresho by’ibanze n’imfashanyo z’ubutabazi.

Ariko nyuma y’amasaha make ayo makuru atangajwe, ikigo cya « Tasnim » gikorana bya hafi n’abasirikare bashinzwe kurinda impinduramatwara muri Iran (les Gardiens de la Révolution) bahakanye ayo makuru, bavuga ko nta masezerano ayo ariyo yose aragerwaho hagati ya Téhéran na Washington.

Amerika yaburiye Oman.

Ikintu cy’ingenzi cyaranze uyu munsi ni uburyo umwuka mubi wazamutse hagati ya Amerika na Oman kandi ari igihugu gisanzwe gifatwa nk’umuhuza mu karere ndetse n’inshuti ikomeye y’Amerika.

Minisitiri w’imari wa Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko « yabwiye Oman ko ishobora gufatirwa ibihano bikomeye mu gihe yakorana na Iran mu kugenzura cyangwa gushyiraho amafaranga ku mato anyura mu muhora wa Ormuz ». Nyuma y’ikiganiro yagiranye na ambasaderi wa Oman i Washington, yavuze ko « iki gitekerezo cyo gushyiraho imisoro yo kunyura muri uwo muhora kidashoboka.»

Yakomeje avuga ko ambasaderi wa Oman yamubwiye ko igihugu cye cyifuza gukomeza umubano mwiza gifitanye na Amerika umaze imyaka irenga magana abiri, kandi ko kidashaka gushyira abaturage cyangwa amabanki yacyo mu kaga ko gufatirwa ibihano.

Ku munsi wabanje, Perezida Donald Trump yari yavuze amagambo yakuruye impaka nyinshi ubwo yavugaga ko « Oman igomba kwitwara nk’ibindi bihugu, bitaba ibyo ikaba ishobora gusenywa burundu.» Aya magambo yongeye gushyirwa ku rubuga rwa X na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, ibintu byatumye bamwe bibaza niba Trump atibeshye akitiranya Oman na Iran.

Trump yongeyeho ko umuhora wa Ormuz ugomba gukomeza gufungurirwa buri wese, kuko ari amazi mpuzamahanga atagomba kugenzurwa n’igihugu na kimwe. Nyuma y’amasaha make, leta y’Amerika yahise itangaza ibihano bishya by’ubukungu kuri Iran biri ku rwego rungana n’amafaranga yishyurwa n’amato anyura muri uwo muhora, yashyizweho n’urwego rwitwa « Autorité du détroit du golfe Persique (PGSA) ».

Amerika yanaburiye ko « umuntu cyangwa ikigo cyose kizishyura Iran ayo mafaranga gishobora gushyirwa ku rutonde rw’ibihano bya Amerika ».

Israel yahagaritse umubano na ONU.
Ibitero bya Israyeli mu majyepfo ya Libani

Muri uwo mwuka mubi wa dipolomasi, Israyeli yatangaje ko ihagaritse umubano wayo n’umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres. Ibi bikaba byatewe n’amakuru avuga ko ONU ishobora gushyira Israyeli ku « rutonde rw’ibihugu bishinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikorwa mu bihe by’intambara ».

Nubwo icyo cyemezo cya ONU kitaratangazwa ku mugaragaro, Israyeli yahise ifata icyemezo cyo guhagarika ubufatanye n’umunyamabanga mukuru wa ONU. Umuvugizi wa ONU « Stéphane Dujarric » yavuze ko « uruhande rwa ONU rwiteguye kugirana ibiganiro » ariko ibyo bikaba bitabujije umwuka gukomeza kuba mubi hagati ya Israyeli na ONU.

Umuhora wa Ormuz ukomeje kuba ishingiro ry’iyi ntambara.

Ibiri kubera mu muhora wa Ormuz byerekana neza ko iyi ntambara ishingiye cyane ku kugenzura inzira z’ubucuruzi bw’ingufu ku isi. Uyu muhora uri hagati ya Iran na Oman ni imwe mu nzira z’ingenzi cyane mu bukungu bw’isi, kuko unyuramo peteroli nyinshi ikoreshwa ku migabane itandukanye.

Kubera iyo mpamvu, ikibazo cyose cyahungabanya amato anyura muri uwo muhora gishobora guteza izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ndetse n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe Iran ikomeje gushaka kugira ijambo rikomeye kuri uwo muhora, Amerika nayo ikomeje gutsimbarara ko uwo muhora ugomba kuguma ufunguye kandi ugakoreshwa n’ibihugu byose nta gihugu na kimwe kiwufiteho uburenganzira bwihariye.

Nubwo hari ibiganiro biri kuvugwa bishobora kuganisha ku guhagarika imirwano, ibihano bishya, amagambo y’iterabwoba ndetse n’intambara za dipolomasi bikomeje kwerekana ko Uburasirazuba bwo Hagati bugikomeje kwegera indi ntambara ishobora gufata akarere kose.

Mu gihe twandika iyi nkuru, Iran yatangaje ko yarashe indege ya drone y’Amerika, ibyo bikaba byatumye ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi nazo zirimo kugaba ibitero ku cyambu cya Iran cya « Bandar Abbas » no mu muhora wa Ormuz. Abakurikirana ibibera mu burasirazuba bwo hagati babona Amerika yakomeje intambara isesuye kuri Iran.

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article