Rwanda: Ihurizo rikomeye kuri «Paul Kagame» kubera intambara yashoye ku gihugu cya Congo (RDC) mu izina rya M23 !

Publié le par Veritas

Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Congo (RDC), ikibazo cy’u Rwanda n’uruhare rwabwo muri iyo ntambara kiri kugenda kirushaho kuba ingorabahizi ku butegetsi bwa Kigali. Paul Kagame akomeje kunengwa n’amahanga n’abaturage b’imbere mu gihugu cy’u Rwanda n’akarere kose kubera kunanirwa gusobanura impamvu nyakuri yatumye yohereza ingabo ze muri Congo, no kuba yarananiwe kuzikurayo nubwo igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera.

Umushingamateka muri sena y'Amerika "Bwana Chris Smith" aganira n'umunyamakuru "Hariana Veras"

Mu minsi ishize, amagambo amagambo yarimo avugirwa i Washington yongeye gushyira leta ya Kigali mu kato ka dipolomasi. Nk’uko byatangajwe na « Chris Smith », uhagarariye komisiyo ishinzwe Afurika muri «House Foreign Affairs Africa Subcommittee », Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirasaba leta y’u Rwanda n’umutwe wa M23 gutanga ibisobanuro bifatika bigaragaza « uburyo bazasubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR » kuko bari mu gice bagenzura. Ibi bikaba byaravuzwe bikurikije amakuru akomeje kuvuga ko mu Rwanda hari abantu bafatwa ku ngufu bakajyanwa kurwana muri Congo, ibyo bikaba byarateye ubwoba n’uburakari Abanyarwanda benshi bari imbere mu gihugu.

Impamvu z’intambara zitumvikana.

Kuva u Rwanda rwinjiye mu ntambara ya Congo, Paul Kagame yakunze kuvuga ko intego nyamukuru afite ari «kurinda Abatutsi bo muri Congo» no «kurwanya FDLR». Ariko ibi bisobanuro byagiye bitakaza ishingiro yabyo uko iminsi yagiye ishira. Abatutsi b’Abanyecongo n’Abanyamulenge ubwabo bagiye bagaragaza mu nyandiko no mu biganiro bitandukanye ko batigeze basaba u Rwanda kuza kubatabara. Ku rundi ruhande, FDLR ivugwa nk’impamvu y’ingenzi ituma u Rwanda rwohereza ingabo zarwo muri Congo, abarwanyi bayo (FDLR) bakomeje kugaragara mu bice bimwe na bimwe bya Congo bikigenzurwa na AFC/M23 na RDF, ibyo bigatuma havuka ikibazo gikomeyeabantu benshi bibaza kigira kiti : «niba kurwanya FDLR byarananiranye, kuki ingabo z’u Rwanda ziguma ku butaka bwa Congo?»

Leta ya Kinshasa ikomeje gusaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwayo, ivuga ko niba FDLR ari ikibazo kandi RDF ikaba yarananiwe kuyirwanya mu gihe kirenga imyaka 30, Congo ubwayo ishobora kuyirwanya mu gihe cyose u Rwanda rukuye ingabo zarwo ku butaka bwa Congo rwigaruriye ari naho FDLR iba! Ibi bije byiyongeraho amakuru ava kumirongo y’urugamba yemezako RDF/M23 itangiye gutsindwa urugamba mu turere twinshi yigaruriye turi mu burasirazuba bwa Congo (RDC). Uko gutsindwa urugamba rwa gisilikare hiyongereyeho no gutsindwa urugamba rwa diplomasi bikaba biri gutera ubwoba bwinshi Paul Kagame bikamutera guhuzagurika mu magambo avuga no gufata ibyemezo bitarimo ubushishozi!

Amabuye y’agaciro: impamvu itavugwa.

Abasesenguzi benshi bavuga ko impamvu nyakuri yatumye Kagame ashoza intambara kuri Congo atari ukujya kurwanya FDLR cyangwa kurinda Abatutsi, ahubwo ari inyungu zishingiye kubusahuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo. Ibi bikaba bituma ikibazo cyo gukura ingabo za RDF ku butaka bwa Congo kiba ingorabahizi, kuko Kagame aramutse abikoze yaba atakaje inyungu zifatika z’ubukungu kandi aribwo yifashisha mu gushimangira ubutegetsi bwe imbere mu gihugu no kubutangaho ruswa kubanyamahanga kugirango akomeze gushyigikirwa n’ibihugu bikomeye ku isi! Kubwira Kagame ngo akure ingabo ze muri Congo, bihwanye no kumubwira ngo ni ave ku butegetsi.

Ikibazo gikomeye Kagame afite muri Congo gishingiye ku kuba yarananiwe gusobanura ku buryo bufatika impamvu yateye Congo, akaba yarananiwe gukomeza iyo ntambara ngo akureho ubutegetsi buriho bwa Tshisekedi , akaba yarananiwe no gukura ingabo ze za RDF muri Congo ngo ahagarike iyo ntambara burundu! Icyo kibazo Kagame afite kikaba cyarabereye ihurizo ibihugu byamushyize ku butegetsi kuko byabuze uko bimufata, akaba ameze nka « wa mwana wahiye mu kwaha »!

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article