Rwanda : «Imana idukinguriye imiryango yo kuzana impinduka mu Rwanda no mu karere » (Rev. Christine Coleman).

Publié le par Veritas

«Mana, ubushake bwawe ni bube, ya saha wambwiye irageze, wa munota wambwiye urageze, ubwo ingoma ya RPF-Kagame yikubise isasu mu kirenge, ikaba yiteye inkota ikiranginza, iyo saha irageze ; Mana uhabwe icyubahiro ». Ayo ni amagambo y’ isengesho « Pasteri Christine Coleman Uwizera » yavuze ubwo yatangizaga ikiganiro ku rubuga rwe rwa YouTube, aho yavugaga ku rutonde rw’Abanyarwanda 25 nawe arimo leta y’umunyagitugu kandi akaba n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame, yashyize ahagaragara ibashinja ko ari ibyihebe kuko banenga ubutegetsi bwe !

Rev. Christine Coleman ari kumwe na Trump (mandat ye ya mbere) ku ifoto ya kabiri Christine Coleman yari kumwe n'umuhungu wa Trump (2025)

Komite ishinzwe kurwanya iterabwoba rishingiye ku mutungo FIC (Financial Intelligence Center) ya leta ya Kigali kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/10/2025 yashyize ahagaragara itangazo rikubiyemo urutonde rw’Abanyarwanda 25 ishinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, gushinga imitwe y’iterabwoba cyangwa gushyigikira ibikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bwa Paul Kagame. Abantu bari kuri urwo rutonde bari mu byiciro 4 bikurikira :

  1. Abahoze ari abarwanyi bakaba n’abayobozi ba FPR –Inkotanyi batakivuga rumwe na Paul Kagame.
  2. Abahoze ari abasilikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda FAR biyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Kagame bamwe muribo akaba ari abayobozi muri FDLR.
  3. Abanyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame bari hanze y’igihugu.
  4. Abanyamakuru n’abantu bakora ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube bakurikirwa n’abantu benshi kimwe n’abari mu miryango ya sosiyete sivile banenga ubutegetsi bwa Kagame.

Urutonde rwemejwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba, rurimo amazina akurikira (Ndlr : amazina y’ibyo bashinzwe yatanzwe na Kigali):

  1. Lt Gen Gaston Iyamuremye (Rumuli, Victor Byiringiro) – Umuyobozi wa FDLR
  2. Gen Maj Pacifique Ntawunguka (Omega) – Umuyobozi w’ingabo za FDLR
  3. Col Sylvestre Sebahinzi (Zinga Zinga ZZ) – wahoze ari umuyobozi wa FDLR
  4. Maj Alphonse Munyarugendo (Monaco Dollar) – Uhagarariye FDLR muri Afurika y’Amajyepfo
  5. Faustin Ntirikina (Zigabe Pacifique) – Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, utuye i Mulhouse (France)
  6. Gen Maj Antoine Hakizimana (Jeva) – Umuyobozi w’ingabo za CNRD–FLN
  7. Eric Munyemana – Visi perezida wa FLN, utuye mu Bubiligi
  8. Dr. Innocent Biruka (Mitali) – Umunyamabanga mukuru wa CNRD–FLN, utuye i Mulhouse (France)
  9. Faustin Kayumba Nyamwasa – Jenerali wigeze kuba mu gisirikare cya RDF, umwe mu bashinze RNC, ubu ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo
  10. Dr. Emmanuel Hakizimana – Umwe mu bashinze MRCD na RNC, atuye muri Canada
  11. Abdulkarim Ali Nyarwaya (Dick Nyarwaya) – Umunyaburayi ufite inkomoko mu Rwanda, umunyamuryango wa P5
  12. Maj Robert Higiro (Gasisi) – Umwe mu bagize RNC, utuye i Nairobi
  13. Frank Ntwali – Uhagarariye RNC muri Afurika y’Epfo
  14. Ignace Rusagara – Umuvugizi wa RNC, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  15. Jean Paul Turayishimiye – Washinze «East African Daily», utuye i Washington (USA)
  16. Gaspard Musabyimana – Washinze « Musabyimana.net » na Radio Inkingi, utuye i Bruxelles
  17. Placide Kayumba – Umunyamuryango wa FDU–Inkingi, utuye i Namur (Belgique)
  18. Augustin Munyaneza – Umushoferi w’imodoka rusange i Bruxelles, umunyamuryango wa FDU–Inkingi
  19. Michel Niyibizi – Umwarimu i Tournai (Belgique), ushinjwa gutera inkunga FDLR–FOCA
  20. Jonathan Musonera – Umunyamuryango wa RNC na FDLR, utuye i Londres
  21. Dr. Théogène Rudasingwa – Wigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda i Washington, ubu aba mu buhungiro muri Amerika
  22. Maj Jacques Kanyamibwa – Umunyamuryango wa RUD–Urunana, utuye i Toulouse (France)
  23. Thomas Nahimana – Perezida w’ishyaka Ishema, utuye i Le Havre (France)
  24. Christine Coleman Uwizera – Umupasiteri w’umunyarwandakazi uba i Denver (USA)
  25. Sylvestre Nduwayesu (Jet Lee) – Utuye i Kampala (Uganda), ashinjwa gushakira abarwanyi umutwe wa P5

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ndetse n’iy’akarere k’ibiyaga bigari , basanga leta  ya Kigali yarakoze uru rutonde kugirango ishobore kubona icyo ikinga amahanga mu maso kubera intambara yashoje ku gihugu cya Congo (RDC), ikaba yarabuze ibisoburo itanga byatumye ivogera ubusugire bw’ikindi gihugu. Leta  ya Kagame ivuga ko yohereje ingabo muri Congo kujya kurwanya umutwe wa FDLR ariko ikaba yaragize ikibazo cyo kubona amazina y’abagize uwo mutwe n’aho baherereye !  Kugirango yikure mu kimwaro , niko kwigira inama yo gutangaza urutonde rw’abo yita ibyihebe bigamije guhungabanya ubutegetsi bwa Kigali.

Urwo rutonde rukimara kugera hanze abantu bibajije ibibazo byinshi. Abanyarwanda bari kuri urwo rutonde bari mu bihugu bitandukanye ku isi yose, none ko Kagame yohereje ingabo muri Congo, izo ngabo za RDF zizarwanya ibyo byihebe gute kandi atariho biba ? Ese umuntu wese unenga ubutegetsi bwa Kagame azitwa ikihebe? Ubusanzwe leta  ya Kigali yashinjaga abayinenga icyaha cy’uko bakoze jenoside, amahanga agafata abo bantu abennshi muribo barengana akabafunga cyangwa akabohereza i Kigali, muri iki gihe nyuma y’imyaka 30 iyo turufu ya jenoside ntabwo igikora, nyuma bazanye indi turufu yo gushinja abanenga ubutegetsi bwa Kigali icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, icyo cyaha nacyo ntabwo amahanga yagihaye agaciro, ubu rero bageze ku iturufu ya nyuma yo gushinja abanyepolitiki gukora iterabwoba, iyi turufu nayo ntacyo izatanga!

Bwana Rudasingwa yavuze ko urwo rutonde rwa Kagame ntacyo ruzatanga, kuri we akaba abona Kagame ageze mu bihe bimeze nk’ibyo umunyagitungu Idi Amini Dada wayoboye Uganda yari agezemo mu gihe cy’amarembera y’ingoma ye ! Rudasingwa yagize ati « Idi Amini yarimo areba teveviziyo, noneho yumva umunyamakuru avuga ko ubukungu bwa Uganda bwaguye hasi ifaranga ry’icyo gihugu rikaba ryarataye agaciro, Idi Amini yahise agira umujinya afata imbunda arasa iyo televiziyo » ! Rudasingwa akaba asanga Kagame nawe yakoze nk’ibyo Idi Amini mu gutangaza ruriya rutonde rw’abo yita ibyihebe.

Pasteri Christine Coleman we yashimiye Imana akimara kubona urwo rutonde, yavuze ko abantu bashyizwe kuri urwo rutonde batoranyijwe n’Imana kugirango batabare Abanyarwanda! Christine yemeza ko gushyirwa kuri urwo rutonde byamuhaye imbaraga zidasanzwe zo kuzana impinduka mu Rwanda no mu karere. 

Dusanze ari byiza ko twabagezaho ikiganiro cya Pasteri Christine kuri uru rutonde kugirango mwiyumvire uko we arubona.

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article