Rwanda : Ese koko abanyepolitiki bandikiye perezida Donald Trump ku bwicanyi bwa RDF/M23 muri RDC, bataye igihe cyabo?
Mu kiganiro cyanyuze kuri chaîne Youtube ya « Jean-Claude Mulindahabi », hakozwe isesengura ku masezerano y’amahoro yabaye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) babifashijwemo na leta y’Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump; ariko n'ubwo ayo masezerano yagezweho, nta kintu cyahindutse ku rubuga rw'imirwano, ahubwo intambara yarushijeho kongera umurego mu burasirazuba bwa RD Congo! Muri icyo kiganiro kandi havuzwe ku ibaruwa amashyaka n’imiryango ya politiki y’abanyarwanda igera kuri 11 yandikiye perezida Donald Trump w’Amerika.
Muri iyo baruwa, ayo mashyaka n’iyo miryango basabye perezida Trump kubanza gukemura ibibazo by’imiyoborere mibi iri mu Rwanda kuko ariho hari umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye muri RD Congo no mu karere k’ibiyaga bigari. Dr Nkiko Nsengimana, impuguke mubya politiki wari muri icyo kiganiro, yavuze ko amashyaka n’imiryango yanditse iyo baruwa «arimo guta igihe»! Ni ryari abanyepolitiki b’abanyarwanda bazabwira ba mpatsibihugu ibyago baterwa n’ubutegetsi bubi bashyigikiye mu Rwanda, ntibyitwe guta igihe ? Ese guceceka kw’abanyepolitiki nicyo gisubizo kiboneye ?
Mugusobanura igitekerezo cye, Dr Nkiko Nsengimana yasobanuye ko Amerika (USA) itarakura amaboko ku Rwanda bitewe n’ibikorwa bibi birimo ubwicanyi bukomeye icyo gihugu cyakoranye n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Ikindi kimenyetso Nkiko yatanze ni uko amasosiyete y’abanyamerika afite inyungu nyinshi mu Rwanda no mu karere ; aho ayo masosiyete afatanya na leta y’u Rwanda mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro y’igihugu cya RD Congo. Dr Nkiko avuga ko nta hantu na hamwe ku isi Amerika yigeze izana demokarasi, ko ahubwo buri gihe iba iri kureba inyungu zayo.
Dr Nkiko abona amashyaka agomba gushyira imbaraga zayo hamwe kandi akagirana umubano n’abaturage b’ibihugu bigize SADC na EAC aho gushyira imbaraga nyinshi mu bihugu by’ibihangange biri kure. Dr Nkiko yavuze ko ibyo kwandika amabaruwa nawe yabiciyemo, akaba yarakoranye n’amakoperative y’Abanyamerika, bakaba baramubwiye ko igihugu cyabo kireba inyungu zacyo gusa. Nkiko yagize ati : «barambwiye ngo ibyo turimo ni byiza, ariko ko umunsi tuzabona hari aho u Rwanda, guverinema ya Kagame ibangamiye inyungu z’Abanyamerika tuzabibabwira bakaza kudufasha gukuraho ubwo butegetsi». Nkiko asanga gukora politiki umuntu yirengagije ibi yabwiwe n’Abanyamerika, ntaho byamugeza!
Muri icyo kiganiro, Bwana Denis Serugendo washyize umukono kuri iyo baruwa mu izina rya RNC, yavuze ko amashyaka y’abanyarwanda agomba kugaragaza ibitekerezo byayo byamagana imikorere y'ubutegetsi bubi buri mu Rwanda; yasobanuye ko perezida Trump atandukanye n’abandi bayobozi bayoboye Amerika kuko ariwe wenyine wemeje ko u Rwanda rwateye igihugu cya RD Congo, iyo ntambara imaze imyaka 30 ikaba imaze guhitana abantu barenga miliyoni 10. Serugendo yavuze ko amateka y’Amerika yerekana neza ko icyo gihugu cyagiye gishyigikira abayobozi b’abanyagitugu mu bihugu binyuranye, nyuma kigasubira inyuma akaba aricyo kibakuraho. Serugendo yasobanuye ko ibaruwa bandikiye perezida Trump ikubiyemo ibitekerezo by’ayo mashyaka kandi ko bayigejeje no kubandi bayobozi, ntabwo kandi bahagarariye aho, ko ahubwo bazakomeza kwandika andi mabaruwa.
Inama Dr Nkiko Nsengimana aha amashyaka atavuga rumwe na FPR igomba kwibazwaho!
/image%2F1046414%2F20250821%2Fob_c58f38_denis-serugendo.jpg)
Dr Nkiko Nsengimana n'impuguke muri politiki kandi akaba ayifitemo impamyabumenyi y'ikirenga kuburyo ibitekerezo bye bigomba guhabwa agaciro gakwiye. Ntabwo Dr Nkiko ari impuguke gusa muri politiki nyarwanda ahubwo ayifitemo n'uburambe kuko yayibayemo mbere y'uko jenoside iba mu Rwanda mu mwaka w'1994 kugeza ubu. Kuba Nkiko yaravuze ko amashyaka n'amashyirahamwe 11 yandikiye ibaruwa perezida w'Amerika Donald Trump ari guta igihe, byatumye twibaza ibintu byinshi. Ese Dr Nkiko Nsengimana yaba yaritegereje abanyepolitiki b'abanyarwanda n'amashyaka barimo, akabona ntacyo bazageraho, uretse gutegereza icyo Amerika izababwira kugirango bagire icyo bavuga?
Imyaka imaze kurenga 31 Paul Kagame na FPR bihariye urubuga rwa politiki bonyine mu Rwanda, umuntu wese wagerageje kugaragaza ibitekerezo bidahuye n'ibya Kagame na FPR mu miyoborere y'igihugu yarishwe, arafunze cyangwa yahunze igihugu. Kuba hari abanyepolitiki bashoboye kugera hanze y'igihugu, bagashinga amashyaka n'amashyirahamwe ya politiki arwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Paul Kagame na FPR ; ibyo byagaragaye nk’ikintu cyiza kuko bituma abanyarwanda bagira icyizere ko amaherezo ubutegetsi bw'igitugu bubatsikamiye buzagera igihe bukavaho bugasimburwa n'ubutegetsi bwa demokarasi. Ariko kandi bitera impungenge mu gihe ayo mashyaka n'amashyirahamwe ya politiki adashobora kwamagana imikorere y'ubutegetsi bubi butsikamiye rubanda, kuko guceceka kwayo, ntagire icyo avuga, biba bisobanuye ko ashyigikiye ibikorwa bakorerwa n'ubutegetsi bubi bya Kagame na FPR (qui ne dit mot, consent).
Aha niho twibaza ku gitekerezo cya Dr Nkiko Nsengimana cyo kuvuga ko kwandikira Amerika uyibwira imiyoborere mibi y'ubutegetsi bwa Paul Kagame mu Rwanda ari «uguta igihe»! None se niba ari uko bimeze, Amerika niyo izaza gushaka abanyepolitiki b'u Rwanda ikababwira ko igihe kigeze, ko Kagame yatangiye kubangamira inyungu zabo, none ikaba igiye kubafasha kumurwanya, cyangwa abanyepolitiki b'u Rwanda nibo bagomba gutitiriza Amerika bakayibwira ko igihe cyarenze, ko itagomba gukomeza gushyigikira ubutegetsi bubi bukomeje kwanduza izina ryayo? Abanyepolitiki b'abanyarwanda nibakomeza guturama bagaceceka, Amerika izakomeza gukorana na Paul Kagame kuko ariwe uyoboye igihugu kandi ikaba itabona umunyepolitiki wundi unenga imiyoborere ye. Amerika nibona irambiwe Paul Kagame, izashyiraho undi muyobozi ishaka ikurikije inyungu zayo ; Abanyarwanda batabigizemo uruhare, kuko nta munyepolitiki uzaba yarashoboye kwigaragaza ko ashoboye kuyobora igihugu cy’u Rwanda!
Dr Nkiko yavuze ko amashyaka yagombye kwegera abaturage ba EAC na SADC, ariko dukurikije amakuru tubona ni uko abo baturage nabo ubwabo bari mu kwaha kwa mpatsibihugu, tubona iyo mikoranire ntacyo yatanga kuko byaba bimeze nk’umugaragu usaba ubufasha undi mugaragu aho kujya kubusaba shebuja! Paul Kagame yifatanyije na EAC mu guhungabanya umutekano w’akarere, akaba yarasuzuguye SADC ayigira ivu ku kibazo cya RD Congo ariko akaba yaratinye gusuzugura Amerika! None se ubwo byamarira iki kubanyepolitiki b'abanyarwanda mu gushyira imbaraga muri iyo miryango Kagame atubaha? Umwana wa Madame Victoire Ingabire yandikiye perezida Donald Trump amusaba kurenganura maman we wafunzwe na Paul Kagame, mubisobanura yatanze yavuze ko maman we yiyambaje urukiko rwa EAC, leta ya Kagame ikaba yarasuzuguye ibyemezo by'urwo rukiko; none niba umuturage usanzwe abona ko EAC ntacyo yakora kuri Kagame, umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame yajya kuyiyambaza ngo akuremo iki?
/image%2F1046414%2F20250821%2Fob_2275cc_hq720.jpg%3Fsqp%3D-oaymwEhCK4FEIIDSFryq4qpAxMIARUAAAAAGAElAADIQj0AgKJD%26rs%3DAOn4CLA-zUbiEVsX_3c84G-2n2PiQNVTCQ)
Tutirengagije inama Dr Nkiko agira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame, dusanga politiki y’u Rwanda n’Amerika yo mu myaka y’1990 muri iki gihe yarahindutse. Mu gihe cya shize itumanaho ntabwo ryari ryarateye imbere nk’uko bimeze muri iki gihe. Uko byagenda kose Amerika ikeneye kuvugwa neza ku isi yose, ntabwo yashimishwa (USA) no gushyirwa mu majwi ku bwicanyi n’ibikorwa bibi leta ya Paul Kagame na FPR bakomeje gukora mu Rwanda no mu karere kose k’ibiyaga bigari cyane cyane muri RD Congo.
Nubwo tudafite impamyabumenyi y’ikirenga muri politiki nka Dr.Nkiko Nsengimana, dusanga abanyepolitiki n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame na FPR bagomba gukurikiza umugani Yezu Christu yaciye (Luka 18 :1-8) werekeranye n’umupfakazi watitirije umucamanza utaratinyaga Imana n’abantu, akamubuza amahoro kugeza uwo mucamanza afatiye icyemezo cyo gukemura ikibazo cye. Buri shyaka ku giti cyaryo cyangwa yishyize hamwe, agomba kwandikira buri munsi ubuyobozi bw’Amerika (USA), babinyujije ku mbuga nkoranyambaga (réseaux sociaux) bayisaba gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda no guhagarika intambara zikomeje guhitana abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari zishozwa na Paul Kagame. Byanze bikunze ibi bikozwe gutyo Amerika yahindura ubufatanye bwayo n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR.
Niba abanyepolitiki n’amashyaka ya politiki adashoboye iki gikorwa cyo gutabariza no kubwiza ukuri Amerika (USA), bazaba batereranye Abanyarwanda bari mu kaga.
Ubwanditsi bwa « Veritasinfo ».