Amahoro avugwa i Washington siyo agaragara mu burasirazuba bwa Congo (RDC).

Publié le par Veritas

Washington, taliki ya 31 Nyakanga 2025 – Umurwa mukuru w’Amerika wakiriye inama ya mbere y’abagize Komite y’Ubugenzuzi ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro yasinywe hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda ku wa 27 Kamena 2025. Iyi nama yahuje intumwa za guverinoma z’impande zombi, hamwe n’abakurikiranira hafi ibikorwa b’aya masezerano baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Repubulika ya Togo n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Abagize komite igimba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC.

Iyo komite yashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC, gukemura amakimbirane no guhuza ibikorwa bya gisilikare hagati y’impande zombi. Muri iyi nama ya mbere, abayitabiriye bemeje abayobozi b'iyo komite, bemeranya ku mategeko azagenga inama zayo, ndetse banarebera hamwe aho ibikorwa byo kubahiriza amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC bigeze.

Nubwo inama yo muri Amerika ifatwa nk’intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro, ku butaka bwa Congo (RDC) haracyari akaduruvayo. Intambara irakomeje cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni iy'amajyepfo no muri Ituri, aho umutwe wa RDF/M23/AFC ukomeje kugaba ibitero ku ngabo za Congo FARDC ndetse ukigarurira ibice bikomeye biri muri Rutshuru na Masisi ndetse n’ahandi hose hitaruye umujyi wa Goma.

Ku wa 25 Nyakanga 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma, umuyobozi wa politiki w'abarwanyi ba M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko batagifite ubushake bwo gukurikiza amasezerano ya Doha basinye ku wa 19 Nyakanga. Yavuze ko bashobora gusaba “ubwigenge bwagutse bwo kuyobora ubutaka bafashe”, aya magambo ubutegetsi bwa Kinshasa bukaba buyafata nk’igikorwa cyo kurenga ku masezerano y’amahoro.

Ibi bikaba byaratumye hari abantu benshi bashidikanya ku musaruro w’inama ya Washington. Abasesenguzi benshi bavuga ko amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC atazagira icyo amarira abaturage, igihe cyose u Rwanda rugikomeje gushyigikira M23, kandi uwo mutwe ukaba ukomeje kuguma mu bice wigaruriye.

Akarere karacyari mu rujijo nubwo hari ubufasha mpuzamahanga.

Abari bitabiriye iyi nama y'i Washington barimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bongeye kwemeza ko bazakomeza gufatanya kugira ngo amahoro aboneke muri RDC. Ariko abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bafite amakenga, kuko kugeza ubu ibiganiro byose byabaye bitarazana impinduka zifatika.

Baravuga amahoro i Washington, ariko twe hano turacyashyingura abacu bicwa buri munsi,” ni ko umwe mu baturage ba Sake, ahaheruka guterwa n’ibisasu bikomeye yabivuze. Abaturage n’imiryango itegamiye kuri Leta bakomeje gusaba ko hakorwa ibirenze amagambo, harimo no gushyiraho igitutu gikomeye ku Rwanda kugirango ruhagarike ibikorwa byo gukomeza gutera inkunga M23.

Iyi nama ya mbere yabereye i Washington ni intambwe ya dipolomasi ikomeye hagati ya RDC n’u Rwanda. Ariko igihe cyose imirwano ikiriho mu burasirazuba bwa Kongo, amahoro nyayo azakomeza kuba inzozi ku baturage bahatuye.

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article