Rwanda: Ibyo mutamenye ku ishimutwa ry'ibihangano bya Kizito Mihigo n'imigambi mibisha yo gusenya KMP yashinze!

Publié le par Veritas

Iyo witegereje inzira y'umusaraba "Yezu Christo" yanyuzemo muri iyi si, ubona ihuye neza n'inzira "Kizito Mihigo" yanyuzemo mu buzima bwe bwo kuri iyi si. Yezu Christu yishwe n'ubutegetsi bumushinja icyaha cyo kwangisha ubutegetsi buriho rubanda, Kizito Mihigo nawe yishwe n'ubutegetsi bwa Paul Kagame ashinjwa icyaha nk'icyo! Nyuma yo kwicwa, Yezu  yanditsweho ibitabo byinshi bivuga ubuzima bwe n'inyigisho ze byiswe " Ijanjiri", ariko ibyo bitabo byose bimuvugaho siko byashyizwe muri Bibiliya, amadini ya gikirisitu amwe akaba yemera ibyo bitabo ayandi ntabyemere, uko kunyuranya kwatewe ni iki? Nyuma yo kwica Kizito Mihigo, René Mugenzi yashyize hanze igitabo yasize yanditse, ariko icyo gitabo nacyo kiri gukurura impaka z'urudaca kuko kimaze  kwandikwa inshuro 3 ku buryo butandukanye, abantu bakaba batari kukivugaho rumwe! Biraterwa ni iki? Mu kiganiro cy'amasaha 8 ku bihangano bya Kizito Mihigo, René Mugenzi ushinzwe gucuruza igitabo cya Kizito Mihigo yagize ati "nafunzwe nzira amaturo yo muri kiliziya yo mu Bwongereza nanyereje, icyo kibazo kikaba cyararangiye, akaba ariyo mpamvu ndi imbere yanyu, n'ubu rero ndizera ko Imana izamfasha ngasohoka amahoro muri iki kibazo cy'igitabo cya Kizito Mihigo"!

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 2 Kanama (8) 2025 habaye ikiganiro ku byerekeye umurage wa Kizito Mihigo urimo ibibazo birimo no gushaka kuwuzimya. Iki kiganiro cyamaze amasaha 8 ku buryo gukora incamacye y’ibintu byose byakivugiwemo ari ibintu bitoroshye (mushobora kucyumva mufunguye aha). Iki kiganiro cyavugiwemo ibintu byinshi biteye kwibaza, hakaba harahishuriwemo amakuru akomeye yagizwe ibanga  igihe kirekire (alerte rouge/red flag).

Incamacye y’iki kiganiro iribanda kubyavuzwe n’umutumirwa wacyo ariwe Bwana René Mugenzi ndetse n’ibyo nawe yavuzweho. Iki kiganiro cyaje gikurikira ikindi kiganiro cyabaye taliki 19 Nyakanga (7) 2025 aho Madame Delphine Uwituze ariwe wari umutumirwa wacyo. Nyuma y’icyo kiganiro cyo ku italiki ya 19/07/2025, Bwana René Mugenzi yasabye abagiteguye aribo Bwana Rugaba Patrick na Eric Ngoga kumuha uburenganzira bwo gutanga ibisobanuro bye (droit de réponse) ku byo yavuzweho. Ubwo burenganzira yasabye nibwo yahawe muri iki kiganiro (space) cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 02 Kanama 2025. Nubwo iki kiganiro (space) cyamaze amasaha 8, René Mugenzi we yagiye nyuma ya amasaha 2 n'igice gusa icyo kiganiro gitangiye bitewe n’uko ngo yari afite urugendo,bamwe mu bari muri iki kiganiro bakaba baribajije kuri iyi mpamvu yatanze kuko bumvaga idasobanutse.

René Mugenzi yahawe umwanya wo gutanga ibisobanuro bye asobanura ibya Kizito Mihigo mu gihe kingana n’isaha irenga avuga wenyine. Yavuze ko yamenyanye na Kizito Mihigo mu mwaka w’2016, akaba yaramuhaye e-mail ye yo gucunga imwe muri chaine youtube ze yashinze mu mwaka w’2011. René Mugenzi yasobanuye ko iyo chaîne atayijyagaho ahubwo yahinduraga urufunguzo rw’ibanga rwayo (mot de passe) buri byumweru bibiri. Ariko, Kizito Mihigo amaze kwicwa, René Mugenzi yatangiye gucunga iyo chaîne afatanyije n’abandi bantu barimo «Madame Delphine Uwituze». Muri iki kiganiro, Madame Delphine Uwituze yatanze ibimenyetso (preuves à l'appui) byerekanye ko ariwe ubwe wahaye René Mugenzi urufunguzo rw’ibanga (mot de passe) rw'iyo chaîne youtube ya Kizito Mihigo mu gihe René Mugenzi we yakomeje gushimangira ko urufunguzo rw’iyo chaîne yaruhawe na Kizito Mihigo ubwe!

Nyuma, René Mugenzi yaje kuvuga ko Madame Delphine Uwituze yamuhaye urufunguzo rw’iyo chaîne ariko ngo asanga rudahuye n’imfunguzo Kizito Mihigo yajyaga akoresha (formule) ariko yemeza ko Delphine Uwituze yakoreshaga urwo rufunguzo agafungura iyo chaîne! Urundi rujijo rwagaragaye ni uko ngo nyuma yo gukorana neza na Delphine Uwituze, Bwana René Mugenzi yahaye iyi chaine uwitwa «Vincent Nzeyimana» yita ko yari Vice-président wa KMP, ibyo akaba yarabikoze Madame Delphine Uwituze bakoranaga kandi wamuhaye urufunguzo rw'iyo chaîne atabizi ! Nyuma iyo chaîne ikaba yaraje gushyirwa mu maboko ya KMP Belgique nabwo Delphine Uwituze atabimenyeshejwe. René Mugenzi avuga ko ibibazo bya Copyright kuri iyo chaîne byarangiye ariko abantu benshi bakaba bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo gukoresha iyo chaîne mu gihe bashatse gusakaza ubutumwa bwa Kizito Mihigo.

René Mugenzi (Photo internet/ BBC)

René Mugenzi yavuze ko nta kintu cya Kizito Mihigo agifite mu ntoki ze ko byose yabihaye abantu atagiye avuga amazina yabo nyayo nk’abo yise « Gogo, Cli, Somesound cyangwa Somewhat » uba Nashville ngo akaba yarigeze kumuhamagara. Mbese ibintu byose bya Kizito Mihigo Delphine Uwituze yamuhaye, René Mugenzi we yabihaye abandi bantu atamubwiye. Ariko René Mugenzi avuga ko nta bintu bya Kizito arimo, nyamara iyo wumvise ibisobanuro bye atanga, usanga ibintu bya Kizito Mihigo ariwe ubirimo byose! Icyo René Mugenzi yemeye afiteho ububasha ni Igitabo cya Kizito Mihigo ariko yavuze ko nubwo ariwe ucyandikisha, akagicuruza, ngo amafaranga avuyemo ajya ahandi, ngo  ku muntu Kizito Mihigo yasize amubwiye. Gusa aha yanyuranyije na Christine Mukama we wavuze ko bafite itsinda ry’abantu 4 bahisemo uzajya afata amafaranga y’icyo gitabo.

Mugenzi yahakanye ko nta mpapuro zavanywe muri icyo gitabo. Yumvishwa amajwi (Audio) y’aho Padiri Nahimana Thomas avuga ko babigiyemo inama nawe bakavanamo paje imwe ivuga ku bugambanyi bwa muramu wa Kizito Mihigo. Mugenzi yashatse kuvuga ko Padiri yibeshye, ariko abwirwa ko Padiri uburyo abivugamo mu minota irenze 4 nta kwibeshya kurimo. Christine Mukama we yavuze ko bavanyemo amazina ya abantu 6 kubera impamvu zu umutekano wabo kandi ibyo Christine yavuze, René Mugenzi akaba nawe abyemera ko ariko byagenze. Ibyo bintu byo gukuramo amazina y’abo bantu bikaba nta hantu byanditswe mu gitabo cya Kizito Mihingo nk’icyitonderwa (notice) ku muntu uzagisoma kugirango abimenye.

Herekanywe ko hari inyandiko (version) nyinshi z’iki gitabo zirimo ibika (chapitres) bidasa, ibindi bikaba bibuzemo ndetse na paje zidahuye. Mugenzi avuga ko igitabo kigisohoka mu kwezi kwa mata (4) 2020, byagaragaye ko hari igika (chapitre) kiburamo, nyuma ya amasaha makeya akivana ku isoko, nyuma ahita agisubizaho. Gusa abakiguze mu kwezi kwa Gicurasi (5) 2020 berekanye ko impapuro zaburagamo, kandi nyuma yo kongeramo izo mpapuro zaburaga, nta kosora (erratum) ryakozwe ngo ryohererezwe abaguze igitabo kituzuye. Igitabo cyitwa ko cyuzuye cyandikishijwe inyuguti nini (caractère gras), kikaba gifite impapuro nkeya kurusha ikituzuye cyandikishijwe inyuguti nto (caractère).

Ibyo byose bigaragara muri icyo gitabo Mugenzi yarabihakanye avuga ko ataribyo ngo keretse bamwohereje ibyo bitabo mu Bwongereza akirebera we na Christine Mukama. Gusa yibukijwe ko iyo igitabo cyandikirwa kuri Amazon, umuntu wacyandikishije (hano Mugenzi) ashobora kubona inyandiko (versions) zacyo zose mu bihe bitandukanye. Hanatanzwe ubuhamya bwa abandi bantu bavuze ko bazi ibindi bintu byavanywe mu gitabo cya Kizito. Havuzwe ko iryo tsinda (groupe) ry'abantu 4, rigizwe na Mukama Christine, René Mugenzi, Padiri Thomas Nahimana na Padiri Appolinaire Ntamabyaliro. Bikaba byaragaragaye ko iryo tsinda ariryo ryongera cyangwa rikavana ibintu bimwe muri icyo gitabo Kizito Mihigo yasize yanditse!

Paje zidasa ziri mu gitabo cya Kizito uko cyagiye gihindurwa

Mugenzi abajijwe ku iyicarubozo (torture) Kizito Mihigo ashinja nyakwigendera Protais Mitali ko yamukoreye n'impamvu atamureze mu gihe yari amaze guhungira mu gihugu cy'Ububiligi. René Mugenzi yahishuye ko yashatse Protais Mitali kuri telefone, Mitali agahakana ibyaha Kizito yamushinje. René Mugenzi ngo yabajije umunyamategeko amubwira ko ibyaha Kizito yashinje Mitali bitaregerwa mu Bubiligi cyane ko yari umuntu warimo asaba ubuhungiro muri icyo gihugu…!! Gusa muri iki kiganiro, Bwana René Mugenzi yibukijwe ko ububasha bw'inkiko zo mu Bubiligi bugera ahantu hose (compétence universelle) harimo no gukurikirana ibyaha by'iyica rubozo (torture) byakorewe mu kindi gihugu, ko kandi abaregwa ibyaha bya jenoside baba bari gusaba ubuhungiro cyangwa batari kubusaba bo bakomejwe gukurikiranwa n'inkiko z'Ububiligi.

Ibi bisobanuro bya René Mugenzi byatangaje cyane abantu bari muri iki kiganiro; cyane ko Kizito Mihigo ubwe yivugiye ko mubamuhohoteye Protais Mitali arimo ariko umuntu yagiriye ikizere (René Mugenzi) ko azamurengera kuko yavugaga ko ashinzwe kurwanya akarengane, akaba ariwe ujya kubaza Mitali wahohoteye Kizito Mihigo  niba koko ibyo amurega abyemera!! Delphine Uwituze yavuze ko mu kiganiro giherutse kubera kuri chaîne ya Padiri Ntamabyaliro, Mugenzi yahakanye ibyo Delphine Uwituze avuga byabaye muri RIB. Mugenzi akaba yaravuze ko umutangabuhamya wanyomoje Delphine Uwituze ari umwe mu bakozi bashinzwe umutekano muri RIB wari urinze Kizito Mihigo (geôlier); abari mu kiganiro bakaba baribajije uburyo René Mugenzi yamenye uwo mukozi wa RIB akavugana nawe n'impamvu ashobora kwizera ko ibyo yamubwiye kuri Delphine ari ukuri!

Amakuru akomeye yatangajwe na Delphine Uwituze muri iki kiganiro agaragaza uburyo ubwo yari amaze kuva mu Rwanda ageze i Nairobi umutekano we utari wizewe, muri ibyo bihe bikomeye, René Mugenzi akaba yarakoze ibintu byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, iyo hatabaho gushishoza akaba yari guhura n'akaga gakomeye kari gutuma yicwa. Twabibutsa ko i Nairobi hamaze kuburira abantu benshi nka capitaine Ntirugiribambe, Sergent Émile Gafirita, cyangwa se Guillaume Rutembesa. Sendashonga na Lizinde niho biciwe…

René Mugenzi yabeshye Delphine Uwituze ko yatumwe na Human Rights Watch (HRW) kugirango amubwire aho aherereye i Nairobi (adresse ze na security report). Delphine Uwituze abaza Lewis Mudge uyobora Human Rights Watch (HRW) ibyo Mugenzi amubwiye; Mudge amubwira ko ibyo Mugenzi yamubwiye atari ukuri, ko HRW idakorana cyangwa ngo yemerere abantu bo hanze kuvugana n'abantu ishinzwe bafite impugenge zu umutekano wabo.

Nyuma René Mugenzi yabwiye Delphine Uwituze ko visa y'Ubwongereza yabonetse, ko yasohoka akajya kuri UK High Commission. Nabwo Lewis Mudge akora igenzura asanga ari ikinyoma. Nyuma René Mugenzi yongera gusaba Delphine Uwituze ko yasohoka akava aho ari kuko Visa y'Ububiligi yabonetse. Nabwo Lewis Mudge akora igenzura asanga ataribyo. Biba ngombwa ko Lewis Mudge wa HRW yihanangiriza René Mugenzi. Nanubu HRW iracyategereje ko René Mugenzi ayiha ibisibanuro yamusabye kuri iki kibazo.

Haracyari urujijo rukomeye ku gitabo cya Kizito Mihigo. Biragaragara ko abo yagiriye ikizere banze kumurika ibyo yanditse byose mu gitabo cye ahubwo bahitamo kugurisha ibice bice. Amafaranga ava muri icyo gitabo nayo ntawe uzi aho ajya, umuyobozi wa KMP Madame Delphine Uwituze yambuwe ibihangano byose bya Kizito Mihigo kandi bamwe mubanyamuryango wa KMP bakagombye kumufasha kugaruza ibyo bihangano, bigaragara ko bamushyira ku ruhande, bakaba batemera ubuyobozi bwe ahubwo bakifatanya n'abashaka gusenya KMP bibikoze mu buryo burimo ubugambanyi bwinshi.

Mushobora gukurikirana iki kiganiro cyose ku buryo bwuzuye mufunguye kanze ku ishusho yacyo iri hasi aha: 

Veritasifo

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article