Rwanda : Yabonye urutonde rw’abantu bazicwa, none byamuviriyemo kuburirwa irengero!

Publié le par Veritas

Bamwe mu rubyiruko bakomeje kugaraguzwa agati mu Rwanda, rwaba urubyiruko rufite akazi, rwaba urubyiruko rw’abashomeri, rwaba urubyiruko rukora akazi k’ubucuruzi,  tutibagiwe n’urubyiruko rukiri ku ntebe y’ishuri, urwo rubyiruko rwose ntiborohewe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Hashize iminsi havugwa ikibazo cy’urubyiruko rushimutwa mu Rwanda, rumwe rukajyanwa mu bigo by’inzererezi gufungirwayo, urundi rukicwa. Kimwe mu bigo bivugwa cyane  bikorerwamo iyicarubozo ku rubyiruko   ni ahakunze kwitwa kwa «Kabuga », icyi kigo kikaba cyarahinduwe ibagiro ry’abana b’u Rwanda, ikindi kigo cyahindutse irimbi ku rubyiruko kikaba kiri ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu ; uretse ibyo, hari n’urundi  rubyiruko  rushimutwa na leta  ya FPR rukajyanwa  mu ntambara  mu gihugu  cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).

urubyiruko FPR yafungiye ku kirwa cya Iwawa rwicwa urubozo nta cyaha rwakoze!

Ikintu gitangaje ni uko ubona urubyiruko rwize, rufite akazi muri leta  ndetse no mu bigo byigenga, kimwe n’urubyiruko rwikorera ku giti cyarwo rumerewe nabi  ku buryo ubona nta cyizere cyejo hazaza rufite  kubera uburyo ubutegetsi bwa FPR burufata. Ubu butegetsi bwa FPR bukoresha igitugu, ubwicanyi, iterabwoba, ku muntu  uwo ariwe wese budashaka cyangwa buketseho ko atabushyigikiye. Ibyo kandi ntabwo biba ku bantu boroheje gusa no mu banyamakuru bagerageza kuvugira rubanda cyane cyane abakiri bato,  kuko usanga bakurikirwa na benshi nabo ntiborohewe!

Kubera ko abana bavutse nyuma  ya génocide, usanga leta idashobora  kubacecekesha ikoresheje  icyaha cy’ingengabitekerezo ya génocide batazi, icyo cyaha ikaba ikirega uwo ariwe wese  idashaka uvuka mu bwoko bw’Abahutu ; niyo mpamvu usanga abo  bana bahimbirwa ibindi byaha  birimo : kubiba  amacakubiri cyangwa  gukorana n’abadashyigikiye ubutegetsi, gutangaza inkuru z’ibihuha  no  gukora inkuru zishobora guteza  imvururu muri rubanda. Aba bose bashumurizwa inzego z’umutekano  kugira ngo zibafunge cyangwa zibice rwihishwa. Twakurikiranye inkuru za Niyonsenga Dieudonné  uzwi nka Cyuma Hassani, Théoneste Nsengimana, Diane Rwigara, Ingabire victoire umuhoza n’abandi n’abandi. 

Iri terabwoba rireba n’abandi benshi, igishya muri iki gihe kiri kugaragara ni uko iri totezwa noneho ryageze no kugitsina gore. Kubona ubutegetsi buvuga ko bushyize imbere ukwishyira ukizana no guteza imbere k’umwari n’umutegarugori ariko bukagaruka bugafunga Victoire Ingabire Umuhoza akaregwa  gushishikariza urubyiruko gusoma igitabo cyitwa « Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit, et sans armes » biteye isoni! Ese leta  iterwa ubwoba no gusoma igitabo hari aho ihagaze ? 

Ibi ntabwo bireba victoire Ingabire  gusa nk’umutegarugori w’umunyaplitiki, hari abandi bana b’abakobwa benshi nabo batotezwa bikayobera ababibona kuko birenze ukwemera: mwabonye ifungwa rya madame Idamange, Ingabire,  Diane Rwigara, n’abandi ; ikinzinduye uyu munsi ni ukuvuga akarengane kakorewe umwari witwa « Akimanizanye Solange » ubu waburiwe irengero.

«Solange Akimanizanye» arazira iki ? 

Uyu mukobwa witwa solange Akimanizanye avuka kuri Ndayambaje Emmanuel na  Mushayikazi Espérance bo mu karere  ka  Ngororero mu intara y’i Burengerazuba (Komine Gaseke, perefegitura ya Gisenyi). Abantu bose bazi uyu mwana w’umukobwa bamuziho ubwitonzi kandi akaba akunda gusenga ku buryo kumuhuza n’imigambi mibi bitoroshye kubyiyumvisha. 

Uyu mwana w’umukobwa yari umuhanga mu ishuri, ariko abantu bamwe basaritswe n’amoko bakamwangira ko ari uwo mu bwoko bw’abahutu ;  bigeze no gushaka kumushora mu migambi mibi  ijyanye no kurwana kungoma y’ingome bitewe n’ubumenyi yarafite mu ikoranabuhanga abatera utwatsi kubera yumvaga indangagaciro ze n’imyemere ye bihabanye nibyo yasabwaga. Yahisemo  gukomeza kwikorera umurimo wo gusenga no kwita kumasomo ye.

Ibi byo kwanga gukoreshwa byaje kumubera ihwa mu buzima bwe kuko aho yakomangaga hose yasangaga za nzego za leta  zimugendaho, akisanga  service yose  yasabaga ayimwe. Nyuma yaje kubona akazi mu kigo cyitwa «Gisenyi Technology Innovation Center Ltd (GTIC) »  bigoranye ; aha  naho akazi yarashinzwe yabujijwe kugakora neza bitewe n’uko mu mashini ya mudasobwa yakoreshaga yabonye urutonde rw’abantu bagombaga kwicwa, kuri urwo rutonde yabonyemo izina ry’umusore azi witwa « Hakizimana Fredy », nuko yigira inama yo kumuburira ava ku Gisenyi ajya kuba i Cyangugu. Ubuyobozi bw’aho yakoraga bwamenye ko yabonye urwo rutonde maze ahura n’ibibazo byo guteranywa, ahindurwa umunyacyaha. 

RUBAVU TECHNOLOGY CENTRE

Uriya musore Hakizimana Fredy yageze i Cyangungu ashimutwa n’inzego zishinzwe umutekano, bamukoreye iyicarubozo kubera kubabara avuga ko uriya mukobwa ariwe wamuburiye maze arahunga !Uwo musore kugeza ubu nta muntu uzi aho ari bivugwa ko yishwe ! Uyu mwana w’umukobwa « Solange Akimanizanye » nawe yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano  zimushinja gukorana na rumwe mu rubyiruko rwambukiranya imipaka  ku buryo butemewe ndetse  no kumena amabanga y’akazi y’ikigo yakoreraga. Ibi byo gutabwa muri yombi byamuviriyemo kuzimira kuko kugeza ubu nta muntu uzi aho aherereye! Inshuti z’uyu mukobwa zihozwa ku nkeke n’inzego zishinzwe umutekano kugirango zivuge aho aherereye kandi bizwi ko arizo zamufashe. Habayeho ibikorwa byo gusaka mu ngo z’izo nshuti ze kugeringo barebe ko atariho «Solange» yihishe!

Umuryango wa Solange nawo ntiworohewe kuko uhora ubazwa aho aherereye ; abantu benshi babona inzego z’umutekano ziba zirimo zikora ikinamico ryo kujijisha no kuyobya uburari mu kumushakisha kandi arizo zamutwaye, zikaba zishobora kuba zaramwishe. Igitangaje ni ukubona umwana w’umukobwa ukiri muto atotezwa bene aka kageni, inshuti ze zikaba zitazi aho aherereye ahubwo  abagendanaga nawe bakaba bari kubatoteza bajijisha ngo bnibavuge aho aherereye kandi bazi neza ko ari izo nzego zamutaye muri yombi !

Iyo ubajije abo bakoranaga  nawe ntibashaka kugira icyo bavuga, mbese ibibazo bya Solange bikomeje kuyoberana ! Ubu koko ni nde uzarokoka iya ngoma ngome ya FPR ? « Nahimana » ni umwana w’umunyarwanda !

Uzarama, Rubavu (umusomyi wa Veritasinfo).

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article