Rwanda : Ni ikihe kimenyetso kizemeza Paul Kagame ko FDLR yasenyutse burundu ?

Publié le par Veritas

Kuri iyi taliki ya 4 Nyakanga 2025, Paul Kagame yongeye kwigaragaza mu itangazamakuru, aho yagaragaye ari kugirana ikiganiro n’abanyamakuru b’indobanure bahawe amahirwe yo kuvugana nawe! Ubusanzwe umunsi nk’uyu warangwaga n’ibirori bikomeye cyane byo kubyina intsinzi ya FPR- Inkotanyi kuva mu mwaka w’1994. Ku munsi nk'uyu ugira uwa 31 wo kwibohoza, ingabo za RDF zagombye gukoraga akarasisi gashimishije aho zigomba kuvuga ibigwi by'uko zatsinze umwanzi wazo w’ibihe byose ariwe Ex-FAR (Inzirabwoba) n’interahamwe.

Ikiganiro cya Kagame n'abanyamakuru ku isabukuru ya 31 yo kwibohoza

Nubwo kuwa 27/06/2025 nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na RDC,  perezida w’Amerika «Donald Trump» yivuze ibigwi ko ashoboye guhagarika intambara y’imipanga Paul Kagame yashoye ku gihugu cya Congo (RDC), iyo ntambara ikaba imaze imyaka igera kuri 30 yarananiranye. Nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono, ubu twandika iyi nkuru, iyo intambara iri kurimbura ibiti n’amabuye mu burasirazuba bwa RDC, aho  RDF/M23 yiyemeje gufata umujyi wa UVIRA, ikaba ihanganye n’ingabo za Congo FARDC n'abazifasha mu rugamba aribo FDNB/Wazalendo. Amakuru aturuka i Kigali yemeza ko iyo ntambara  ari imwe mu mpamvu yatumye umunsi w’intsinzi utizihizwa mu Rwanda, kuko Inkotanyi zashiriye muri Congo kandi n'ubuzima bwa Kagame bukaba butameze neza muri iki gihe.

Mu kiganiro Kagame yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko «Repubulika ya Demokarasi ya Congo nidashobora gusenya FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano bashyizeho umukono i Washington muri Amerika, bizasaba ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rubikoramo»! Ibyo bikaba bisobanuyeko ingabo za RDF –Inkotanyi zizaguma ku butaka bwa RDC byitwa ko ziri kurwanya FDLR! Mossad Boulos, intumwa yihariye ya perezida Trump mu karere k'ibiyaga bigari, ubwo yaganiraga na BBC yagize ati: «ntagushidikanya ko M23 ifashwa n'u Rwanda, nta muntu n'umwe ubihakana», naho raporo y'ibanga yakozwe n'impuguke z'umuryango w'abibumbye ONU, yemeza ko ubutegetsi bw'u Rwanda bufite umugambi wo kwigarurira intara za Kivu zombi bukazomeka ku Rwanda!

FDLR yabaye impamvu yo kuvogera ubusugire bwa Congo !

Leta ya Kigali ikomeje gusobanura ko impamvu ingabo zayo ziri muri Congo biterwa n'impungenge ifite z'uko FDLR ishobora kubaca mu rihumye igatera u Rwanda. Leta ya Kinshasa yo ikaba isobanura ko FDLR yacitse intege cyane ku buryo itabangamiye u Rwanda kandi ikavugako abenshi mu barwanyi ba FDLR batashye mu gihugu cyabo cy'u Rwanda. Congo ivuga kandi ko abo ba FDLR batashye basubijwe mu gisirikare na leta  y'u Rwanda nyuma ikabagarura muri Congo bitwa abarwanyi ba M23! Iyo ubajije leta  y'u Rwanda aho FDLR iherereye muri Congo, ikubwira ko abarwayi bayo bashyizwe mu ngabo za Congo FARDC abandi bakaba bari muri Wazalendo! Biramutse ari uko bimeze ni ukuvugako kuri leta  y'u Rwanda, gusenya FDLR bivuga gusenya igisilikare cya RDC ndetse na Wazalendo! Ubwo ni ukuvuga ko igisilikare cya FARDC cyakwisenya ubwacyo! Ese ibyo birashoboka? Kuri iyi ngingo, Mossad Boulos avuga ko amasezerano yasinyiwe i Washington areba cyane M23 kurusha FDLR!

Perezida Donald Trump yerekana amasezerano yari amaze gushyiraho umukono ahuza u Rwanda na RDC

Leta  ya Kinshasa ivuga ko ubusugire bw'igihugu cyayo bwavogerewe n'u Rwanda kandi ibyo bikaba binyuranye n'amategeko mpuzamahanga, RDC ivuga kandi ko ubutaka bw'igihugu cyayo FDLR iherereyeho bwafashwe n'u Rwanda bityo u Rwanda rukaba rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo kugirango icyo gihugu gishobore gusenya FDLR, kuri iyi ngingo Mossad Boulos asobanurako ibikorwa byo kurwanya FDLR bigomba kubera rimwe n'ibikorwa byo gukura ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa Congo! None se ko Kagame avugako Congo ninanirwa gusenya FDLR atazakura ingabo ze muri Congo, ubwo azabikora ate kandi gusenya FDLR bizakorerwa rimwe no gukura Inkotanyi muri Congo?

Ikindi kigomba gusobanuka ni uko iyo leta  y'u Rwanda ivugako FDLR iri mu ngabo za Congo kandi u Rwanda rukaba rwarasinyanye amasezerano na Congo yo kutarwana hagati y'ibihugu byombi,ku bwiyo mpamvu impungenge z'u Rwanda kuri FDLR ziba zivuyeho kuko idashobora gutera u Rwanda kandi ari ingabo za Congo. Ni ngombwa ko abantu basobanukirwa ko iyo umunyamahanga yinjiye mu ngabo z'igihugu yahungiyemo cyangwa yavukiyemo ahita aba umwenegihugu w'icyo gihugu arwanira! Ibi bisobanuye ko ikibazo cya FDLR kireba Congo nk'abaturage bari ku butaka bwayo, (baba impunzi cyangwa abenegihugu), akaba ariyo izafata umwanzuro wayo u Rwanda rutavogereye ubusugire bwayo! None se ko ingabo za RDF zimaze imyaka irenga 30 zirwanya FDLR muri Congo ni iyihe mpamvu yazibujije kuyisenya?

Inyungu igihugu cya RDC cyakuye mugusinya aya masezerano ni uko cyeretse isi yose ko leta  y'u Rwanda nta masezerano namwe yigeze yubahiriza, igihugu cya Congo kikaba gifite ibisobanuro bifatika byo gukoresha imbaraga mu kwirukana umwanzi wateye igihugu cyabo. Leta  ya Tshisekedi kandi yabonye inyungu nyinshi mu bubanyi n'amahanga bitewe no gushyigikirwa na leta  ya Trump! Ese bizagenda gute Kagame nakomeza gusuzugura Trump maze agakomeza intambara ye muri Congo! Isi yose ko imaze kubona ko FDLR yagizwe urwitwazo mukuvogera ubusugira bwa Congo, Paul Kagame azakura izindi mpamvu he zituma aguma muri Congo? Ibisubizo by'ibi bibazo byose tuzabihabwa n'ibihe biri imbere!

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article