Rwanda: Ese KAYIBANDA Hildebrand aje kugera ikirenge mu cya se?

Publié le par Veritas

Kuri iyi taliki ya 1 Nyakanga 2025, Abanyarwanda barazirikana imyaka 63 ishize rubonye ubwigenge n'ubwo FPR iyoboye u Rwanda muri iki gihe itemera ubwo bwigenge ikaba yarabufungiye mu kabati! Kuri iyi sabukuru, urubuga "Ikondera libre" rwagiranye ikiganiro na Kayibanda Hildebrand umuyobozi w'ishyaka "RDI-Rwanda Rwiza" akaba n'umwana wa perezida Grégoire Kayibanda, intwari yagejeje u Rwanda ku bwigenge. Muri iki kiganiro  Kayibanda Hildebrand yifurije Abanyarwanda isabukuru nziza y'ubwigenge muri rusange n'abarwanashyaka ba "RDI-Rwanda Rwiza" by'umwihariko.

Kayibanda Hildebrand yasobanuye muri macye ubuzima bwe muri politiki y'u Rwanda ariko anasobanura ku buryo bw'umwihariko ubuzima n'imibereho y'umubyeyi we perezida Grégoire Kayibanda. Kayibanda Hildebrand yasobanuye indangagaciro yarazwe n'umubyeyi we zo gukunda abanyarwanda no gufatanya n'abandi. Kayibanda asanga ishyaka ayoboye rya RDI-Rwanda Rwiza rizakora ibishoboka byose rigashyira mu bikorwa indangagaciro zaranze perezida Grégoire Kayibanda. Yakomeje asobanura ko ishyaka RDI ryifuza impinduka nziza y'ubuyobozi mu Rwanda inyuze mu biganiro aho gukoresha intwaro.

Kurikira iki kiganiro cyose ku buryo burambuye hasi aha:

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article