USA: Trump yavuzeko ashobora kwirukana Elon Musk akava muri Amerika!
Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegura amatora y'abagize inteko ishingamategeko mu mpera z’umwaka w'2026, ubushyamirane bukaze bwavutse hagati ya Perezida Donald Trump n’umushoramari w’icyamamare Elon Musk, bwatumye isi yose ikuka umutima. Trump umaze igihe avuga ko Elon Musk ari “umunyamahanga utaramenya icyerekezo cy’Amerika”, ubu yamaze gutangaza ko ashaka ko Musk yirukanwa burundu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
/image%2F1046414%2F20250607%2Fob_061f55_trump-na-musk.jpg)
Mu itangazo ryasohowe ku wa gatanu w'iki cyumweru n’ibiro by'umukuru w'igihugu (White House), Trump yavuze ko “Elon Musk atagikwiye gukomeza gukorera cyangwa gutura muri Amerika kubera ko ahungabanya umutekano w’igihugu n’ubukungu bwacyo". Yongeyeho ati: “Uyu muntu ni umunyamahanga w’umutima mubi, aho kuba umunyamerika nyawe. Yaje hano azanye ubucuruzi, none arabukoresha kugira ngo yinjire mu bikorwa bya politiki no gusenya gahunda za guverinoma.”
Ibi byose byatewe n'imvugo za Elon Musk aho yagiye anenga umushinga w’itegeko ry’imisoro wa Trump uzatwara tiriyoni $2.4, Musk avuga ko uwo mushinga w'itegeko ari “mubi cyane” kandi ko “ushyira igihugu mu gihombo gikabije.” Uko kunenga uwo mushinga w'itegeko byarakaje Trump n’abambari be bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains, ndetse hatangira igitutu cyo gusaba ko Musk akurwa mu myanya yose y’ubuyobozi bw'igihugu.
Imvano y'ubushyamirane hagati y'aba bagabo bombi b'ibikomerezwa.
Amateka y’ubushuti bwa Trump na Musk yagiye ashingira ku nyungu za politiki n’ishoramari. Musk yashyigikiye cyane Donald Trump mu matora ya 2024, ndetse Trump amugira umujyanama udasanzwe mu kigo gishinzwe "Kuzahura ubukungu bw'igihugu Government Efficiency (DOGE)". Ariko ubwo Musk yagaragazaga impungenge z’uko Trump ashobora kuba afitanye isano n’ibyavuzwe kuri Jeffrey Epstein byo gusambanya abakobwa batujuje ubukure (pédophilie), ibintu Trump yahakanye yivuye inyuma, ubushyamirane bwatangiye gufata indi ntera.
Trump ntiyigeze yihanganira Musk, yahise avuga ko "Elon Musk yataye umutwe" ndetse atangaza ko agiye kugurisha imodoka ya Tesla yari afite, “nk’ikimenyetso cy’uko atagikeneye kugira aho ahurira n’uwo munyabinyoma.”
Uburusiya n'Uburayi (EU) barifuza guha ubuhungiro Elon Musk!
Mu gihe Amerika ishaka kwirukana Elon Musk, ibihugu bikomeye byo mu burasirazuba bw'isi ndetse n'Uburayi byatangiye kumwiyegereza! Igihugu cy’Uburusiya, binyuze mu muvugizi wa Kremlin, cyatangaje ko gifite “ubushake n’ibyangombwa byose byo kwakira Elon Musk nk’impunzi y’icyubahiro”. Yashimangiye ko Musk “ashobora kugira uruhare mu guhindura urwego rw’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi mu Burusiya”.
Naho Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) mu ijwi rya Komiseri ushinzwe inganda n’ikoranabuhanga, yagize ati :“Musk ni umuntu ufite ibitekerezo byiza bishobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’iterambere ry’iki gihe turimo cy’ikoranabuhanga. Twiteguye kumwakira igihe cyose yazagira ikibazo ku butaka bw'Amerika.”
Ingaruka zikomeye z'ubu bushyamirane.
Ubushyamirane bw’aba bagabo bombi bumaze kugira ingaruka zikomeye zikurikira:
- Isoko ry’imari: Imigabane ya Tesla yagabanutseho 14%, bingana n’igihombo cya miliyari $150. Trump Media nayo yahuye n’igihombo cya miliyari $170 ku isoko ry’imari.
- Ingaruka muri politiki: Mu ishyaka rya Trump harimo abatangiye kwamagana umushinga w’imisoro we, bavuga ko utagabanya amadene igihugu kirimo uko bikwiye.
- Musk ashobora gufungirwa ibikorwa bye: Amasezerano ya SpaceX na NASA ashobora gusubikwa, ibyo bikaba byagira ingaruka ku mishinga y’ubushakashatsi n’ingendo zikorerwa mu isanzure.
- Abaturage bari kwamagana Tesla: Hari imyigaragambyo irimo gusaba ko abaturage bikuraho imodoka za Tesla bafite n’imigabane yayo, bita “Tesla Takedown” bakabigurisha kugirango bambure Musk imbaraga afite muri politiki.
Amerika yinjiye mu bihe bikomeye by'ubukungu.
Ubushyamirane bwa Trump na Musk bwahindutse ikibazo mpuzamahanga. Hari impungenge ko ibi bishobora gutuma Amerika itakaza bamwe mu bashoramari bayo bakomeye ndetse bigatera ibibazo mu mikorere y’inzego za leta. Icyakora, bamwe baribaza niba Trump ashobora koko kwirukana Musk, ubarwa nk’umunyamerika wavukiye muri Afurika y’Epfo ariko wamaze kwemererwa ubwenegihugu bw’Amerika kuva kera.
Ese Musk azava muri Amerika agana i Burayi cyangwa mu Burusiya? Ese ibi bizagira izihe ngaruka ku mutekano w’ikoranabuhanga n’ubukungu bw’isi? Ibihe biri imbere ni byo bizatanga igisubizo.
Veritasinfo.