Inteko ishingamategeko y'Ubwongereza ikomeje gucukura imva y'ubutegetsi bwa Paul Kagame!

Publié le par Veritas

Kagame ati :"Abafatira u Rwanda ibihano barakajya ikuzimu", ariko umenya ariwe ushobora kujya ikuzimu mbere y'uko abamufatira ibihano bagerayo! Iyo mvugo ya Kagame yuzuye iterabwoba ntabwo yigeze ikanga Ubwongereza! Kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Kamena 2025, inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yakiriye inama idasanzwe yiswe Table ronde sur la RDC. Iyo nama ikaba yagaragaje uruhare rw’Ubwongereza mu gushaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo(RDC).

Iyi nama yayobowe na Sir Gavin Williamson CBE MP, Perezida w’itsinda ry’abadepite ryihariye kuri RDC (All-Party Parliamentary Group on the DRC), yagaragaje icyifuzo cy’uko Ubwongereza buzakomeza gufatanya n’ibindi bihugu mu gufatira u Rwanda ibihano bikomeye, bitewe n'uko rukomeje gushyigikira umutwe wa M23 wigaruriye ibice bya Kivu y’Amajyaruguru n'amajyepfo, uwo mutwe ukaba ushinjwa gukora ibyaha birimo guhohotera abaturage, ubwicanyi n’imyitwarire ihungabanya ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubutegetsi bwa Kigali buri mu mazi abira!

Mu gihe iyi nama yabaga, amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse agashimangirwa na leta ya Kigali, yagaragaje ko u Rwanda rwikuye mu muryango wa CEEAC (Communauté Économique des États de l'Afrique Centrale), Kigali ikaba isobanura ko yafashe icyo cyemezo bitewe n'uko igihugu cya RDC n’u Burundi bibangamiye inyungu zarwo muri uwo muryango; ibyo bihugu byombi bikaba byaratanze icyifuzo cy'uko u Rwanda rutagomba guhabwa ubuyobozi bw'uwo muryango mu gihe rukomeje kubangamira umutekano w'ibihugu bigize CEEAC.

Byongeye kandi, u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi bitewe n'uko icyo gihugu nacyo cyafashe ibihano ku Rwanda kubera intambara rwashoye ku gihugu cya RDC mu izina rya M23 u Rwanda kandi rwahagarikiwe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE). Nk'uko byavuzwe muri iyi nama, Ubwongereza bwemeje ko bushyigikiye ibihano mpuzamahanga ku Rwanda, kandi bukaba bushyira imbere ingamba zose zigamije kugarura amahoro mu karere no kubahiriza ubusugire bw'igihugu cya RDC. Mu bitabiriye iyi nama harimo:

  • Tiffany Sadler, intumwa yihariye y’u Bwongereza mu Karere k’Ibiyaga Bigari,
  • Abagize House of Lords (Inteko nkuru y’abadepite b'Ubwongereza),
  • Ambasaderi wa RDC mu Bwongereza, S.E. Ngokwey Ndolamb,
  • Abahanga mu busesenguzi bwa politiki y’ububanyi n’amahanga y'Ubwongereza n’imiryango mpuzamahanga.

Hagaragajwe kandi icyerekezo cy’ubufatanye mu by’ubukungu hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Bwongereza, aho hateganijwe uruzinduko rw’abashoramari b’Abongereza bazakorera i Kinshasa mu kwezi k'Ukwakira (10) 2025.

Ibi bihano bifite izihe ngaruka ku Rwanda?

Iyo nama yashimangiye ibihano byafatiwe leta  y'u Rwanda n’ibihugu bikomeye ku isi ahubwo isaba ko ibyo bihano bigomba gukazwa cyangwa se hakongerwaho ibindi; mu bihano bikomeye byafatiwe u Rwanda twavuga:

  • Guhagarikirwa imfashanyo za gisirikare,
  • Ihagarikwa ry’imishinga y’ubufatanye mu iterambere,
  • Ibihano ku bayobozi bamwe na bamwe b’u Rwanda, harimo no gufungirwa konti za banki n’ingendo zabo mu mahanga.

Kubera ibi bihano, u Rwanda rushobora kurushaho kwisanga mu bwigunge mu bubanyi n''amahanga (dipolomasi), bigatuma rutakaza ijambo mu muryango mpuzamahanga ndetse n’inyungu zarwo ziri mu karere no ku isi zigahungabana. Kuba u Rwanda rutakibona inkunga n’ishoramari byaturukaga mu Budage, Uburayi (EU),Ubwongereza (UK) n'Amerika (USA) bishobora:

  • Kugabanya amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta,
  • Guhungabanya imishinga y’iterambere, uburezi n’ubuvuzi,
  • Gutuma abashoramari benshi basubika imishinga bateganyaga gukora mu Rwanda  cyangwa bakayimurira mu bindi bihugu byo mu karere.

Ese u Rwanda ruzahagarika umubano n’ibihugu byose?

Nubwo leta  ya Kigali yanze guhagarara ku mugaragaro ngo itangaze ko yahagaritse umubano na buri gihugu cyose, ibikorwa n'ibyemezo ifata byo gucana umubano n'ibihugu birusaba gukura ingabo zarwo za RDF ku butaka bwa RDC, kwikura mu miryango inyuranye mpuzamahanga kubera kubangamira amahoro mu karere no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ahubwo igahitamo kurwanya no kwigomeka ku mahame mpuzamahanga igenga dipolomasi. Ariko ikibazo abantu benshi bibaza ni ukumenya niba u Rwanda rushobora kubaho rudafitanye umubano n’ibihugu by’ibikomeye ku isi! Ese ko u Rwanda rwahagaritse umubano n'Ububiligi kubera ko rurusabira ibihano, ruzacana umubano n'Ubwongereza ko nabwo buri gukora nk'ibyo Ububiligi bukora?

Inama y’i Londres ishimangiye ko ibihugu byinshi bitakiri kwihanganira ibikorwa by’u Rwanda muri RDC. Niba u Rwanda rukomeje inzira yo kwitandukanya n’imiryango n’inshuti zo mu karere n’isi, birarusaba gutekereza ku ngaruka z’iyo nzira rwahisemo, haba mu rwego rw’ubukungu, umutekano ndetse n’imibanire mpuzamahanga. Muri gahunda yo gushyira leta  ya Kigali mu kato, leta  ya Kinshasa yafashe icyemezo cyo kuva mu miryango yose ihuza ibihugu byo mu karere mu gihe iyo miryango yaba iyobowe n'u Rwanda; kubera inyungu z'ibihugu, iki cyemezo gishyira u Rwanda mu kato gakabije kuko aho gutakaza igihugu cya Congo(RDC), imiryango myinshi ihuriweho n'ibi bihugu byombi ihitamo gutakaza u Rwanda!

Ubuhanuzi bwa Magayane, nk'uko bwemezwa n'ababuhagazeho, bwavuze ko mu minsi ya nyuma y'ingoma ya "Rwabujindiri rurya ntiruhage", u Rwanda ruzaba mu bihe bikomeye aho: Amahanga yose azakomanyiriza ubutegetsi – Ibi bikaba bisobanuye ko ibihugu bikomeye (by’amahanga) bizafatira ibihano ubuyobozi bw’u Rwanda, bigatuma ubukungu bugabanuka cyane, ubutegetsi bugashyirwa mu kato mpuzamahanga. Ikindi kizagaragaza ibyo bihe ni uko imipaka yose izaba ifunze – Bivugwa ko igihugu kizagera aho kibura amahitamo, kikisanga gifunze imbere n’inyuma, bivuze ko ibihugu bikikije u Rwanda bishobora kuruhagarikira ubufatanye, cyangwa ko ubutegetsi ubwabwo bukazashyiraho ingamba zo kwifungirana! Ibi Magayane yavuze akaba aribyo biri kwigaragaza ubu!

Ubwanditsi bwa "Veritasinfo"

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article