U Rwanda rwashoboye gufata Goma na Bukavu, kuki rwananiwe gufata Uvira ?

Publié le par Veritas

Hashize amezi 5 ingabo z’u Rwanda RDF/M23 zifashe umujyi wa Goma na Bukavu. Mu gihe Bukavu yafatwaga ingabo za Congo FARDC zari mu mujyi wa Uvira zatangiye guhungira i Kalemi naho abapolisi ba Congo bari muri uwo mujyi bahungira i Bujumbura! Bukavu imaze gufatwa RDF/M23 yatangaje ko mu minsi 2 gusa izaba yamaze gufata umujyi wa Uvira! Muri icyo gihe abarwanyi ba Wazalendo batangiye kwambura intwaro ingabo za Congo zarimo zihunga noneho leta y’u Burundi ipakira amamodoka abapolisi bari bahungiye i Bujumbura ibasubiza muri Uvira. Ingabo z’ u Burundi zifatanyije na Wazalendo zahise ziyobora urugamba none ubu hakaba hashize amezi 5 RDF/M23 itararenga Kamanyola !

Umuvugabutumwa Isidore Mbayahaga

Umuvugabutumwa uzwi cyane Apôtre Isidore Mbayahaga yasobanuye ku buryo burambuye impamvu ingabo z’u Burundi FDNB ziyemeje guhagarika u Rwanda mu gufata umujyi wa Uvira mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru «African TV». Abajijwe ku ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze ry’uko u Rwanda rwiteguye gutera u Burundi runyuze muri Congo (RDC), umuvugabutumwa Mbayahaga yagize ati « njye uko mbitekereza ni uko amateka atabeshya ; aho u Rwanda rumaze gutera hose nta narimwe rwateye rwiyita u Rwanda ; rushaka umuntu cyangwa umutwe w’abantu rwihisha inyuma uzitirirwa iyo ntambara kandi atariwo urimo kuyirwana ahubwo rukayitirirwa ; urugero natanga ni uko igihe cyose rwateye Congo rwagiye ruhakana ko ntamusilikare warwo uri muri iyo ntambara ; ko izo ntambara ziterwa n’ibibazo bya Congo bitareba u Rwanda kugera ubwo ibihugu bikomeye bikoresha ubuhanga bukomeye bikerekana ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo muri Congo ariko rwo rugakomeza kubuhakana! »

Mbayahaga avuga ko ashingiye kuri ibyo binyoma ; u Rwanda rufite amayeri yo gutera u Burundi runyuze muri Uvira noneho rukavuga ko ari Red-Tabara yateye ! Mbayahaga agira ati « ko bafashe Goma, bagafata Bukavu, kuki batageze muri Uvira ? Kuki batavuga ababahagaritse ? None se iki gihe cyose bamaze baracyari mu kiruhuko noneho bakaba bararyamye barasinzira kuburyo batarashira umunaniro ngo bakomeze bajye imbere? » Mbayahaga avuga ko buri gihe u Rwanda rurwana intambara rukazitirira abandi kandi arirwo ruri kurwana kugirango igihe cyose ibintu byaba bigenze nabi bizitirwe abandi kandi aribo babikoze ! Mbayahaga avuga ko u Rwanda rudashobora gutinyuka gutera u Burundi kuko ruzi neza ko rwatsindwa, rushaka burigihe gushaka agakingirizo k’abandi bantu rwitirira iyo ntambara nka Red-Tabara, ibyo rero leta  y’u Burundi irabizi neza cyane ku buryo idashobora kubaha agahenge ko gukandagiza ikirenge muri Uvira.

Ikiganiro cya Mbayahaga kirimo amakuru n’ibisobanuro byinshi bishobora gufasha abantu kumva neza intambara u Rwanda rwashoje muri Congo n’ingaruka zayo ku karere kose. Mu magambo ye bwite kandi asobanutse neza , ni mwumve ikiganiro cye ku buryo burambuye hasi aha :

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article