RDC : « Ahantu hose RDF/M23 iba iri na Wazalendo iba ihari !» (Jules Mulumba).

Publié le par Veritas

Bwana Jules Mulumba, umuvugizi wa VDP-Wazalendo akaba n’umuyobozi wa CMC (Collectif des Mouvements pour le Changement) ikorera muri Rutshuru, Nyiragongo n’umujyi wa Goma, yagiranye ikiganiro kirambuye na Ombe Nyamuhombeza TV. Muri icyo kiganiro Jules Mulumba yasobanuye ku buryo burambuye uko Wazalendo ihagaze muri iki gihe, avuga kubyerekeranye n’ibiganiro byo kugarura amahoro muri Congo biri kubera muri Amerika (USA), agira n’icyo avuga kuri Joseph Kabila wigaragaje ku mugaragaro ko ariwe muyobozi mukuru wa M23/AFC.

Muri iki kiganiro Jules Mulumba yavuzeko Wazalendo ihagaze neza cyane muri iki gihe kuko ishyigikiwe na leta  ya Congo (RDC) ndetse n’abaturage. Mulumba yavuze ko imbaraga nyinshi za Wazalendi izikura mu kuba igizwe n’imitwe myinshi y’abacongomani yishyize hamwe kugirango irengere gakondo yayo kandi ikaba ishyigikiwe n’abaturage ba Congo. Mulumba yemeza ko Wazalendo irwana n’ingabo za Paul Kagame RDF kandi ko yizera ko iyi ntambara izarangira ariyo itsinze n’ubwo iyi ntambara yazamara imyaka myinshi kuko nta ngabo z’igihugu icyo aricyo cyose zigeze zitsinda abaturage bari iwabo, aha akaba yaratanze urugero rw’uko Amerika (USA) n’ubwo ifite igisilikare gikomeye ku isi yatsinzwe n’abaturage ba Vietnam ndetse n’Afghanistan.

Jules Mulumba asanga ibiganiro Congo igirana n’u Rwanda bitazagarura amahoro, ibyo akaba yarabigereranyije n’ibiganiro Museveni yakoze muri Uganda bikarangira afashe ubutegetsi, Inkotanyi zishyigikiwe na Museveni zikaba zarakoze ibiganiro Arusha bikarangira zishe perezida Habyarimana nabwo zigafata ubutegetsi mu Rwanda, hagakurikiraho ibiganiro bya RDC byarangiye Mzee Laurent Désiré Kabila yishwe n’ibindi. Mulumba yasobanuye neza ko iyo Kagame na Museveni bari gusaba ibiganiro baba bari gutegura kurangiza uwo bahanganye nawe kandi ibyo perezida Tshisekedi akaba abizi neza.

Jules Mulumba yasobanuye ko Joseph Kabila ntacyo azahindura ku rugamba kuko kuva cyera ariwe wari umuyobozi mukuru wa M23, ibyo bakaba barabivuze kuva cyera ariko abantu ntibabyemere none ubu akaba ariho bimaze kwigaragaza neza. Jules Mulumba avuga ko mu gihe Kabila yari perezida yakoraga ikinamico ryo kwirwanisha na Kagame binyuze mu mitwe myinshi yashingaga muri Congo [AFDL-RCD-M23 (1)-M23 (2)] kugirango Kagame abone uko yinjiza abasilikare b’u Rwanda mu gisilikare cya Congo byiswe ko ari ibyavuye mu biganiro bagiranye ndetse bagacengera n’izindi nzego zose z’ubuyobozi bwa Congo ; no muri iki gihe akaba ariko bashakaga kubikora ariko perezida Félix Tshisekedi akaba yarabyanze.

Mulumba yemeza ko kuza kwa Joseph Kabila i Goma kubana na M23 byahumuye amaso abakongomani babona neza ko atari umuhungu wa Laurent Désiré Kabila kuko adashobora kujya kubana no kwifatanya n’abantu bishe umubyeyi we, aha niho yagize ati « impfubyi itarakura niyo isangira n’uwishe se », none Kabila we ni mukuru, kuba asangira n’abishe Laurent Désiré Kabila ni uko atari umubyeyi we ! Mulumba yasobanuye ko kuba Kabila atarashoboye kubatsinda ari perezida ntabwo ubu yabaye inyeshyamba aribwo yabatsinda ! Yavuze ko ahantu hose RDF/M23 iba ari na Wazalendo iba ihari, amaherezo wazalendo ikaba izaherekeza RDF/M23 kugera mu ndiri yayo mu Rwanda.

Mushobora gukurikirana hasi aha ikiganiro cyose cya Jules Mulumba.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article