Ibaruwa ifunguye ya MRD kuri UNHCR ku karengane k'impunzi n'abanyekongo bari kujyanwa mu Rwanda ku ngufu bikozwe na RDF/M23!
Muvoma ya Rubanda Iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD)
Washington, 20 Gicurasi 2025.
/image%2F1046414%2F20250521%2Fob_d7ff4f_m23-iri-kujyana-ku-ngufu-mu-rwanda-imp.jpg)
Kuri Nyakubahwa Filippo Grandi
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)
i Genève, mu Busuwisi
Impamvu: Gutabariza impunzi z’Abanyarwanda n’abaturage b’Abahutu ba RDC bari mu kaga ko gusubizwa ku ngufu mu Rwanda
Nyakubahwa Muyobozi,
Muvoma ya « Rubanda Iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) » izinduwe no kubagezaho ibyago bikomeye byugarije impunzi z’Abanyarwanda ziri mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), cyane cyane mu mijyi y’icyo gihugu ya Goma na Bukavu yigaruriwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) zihishe mu mutwe w’iterabwoba wa M23.
Iyi baruwa ije ikurikira iyo twandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku wa 14 Gashyantare 2025, aho twari twagaragaje impungenge zishingiye ku ihohoterwa rikorerwa impunzi z’Abanyarwanda, cyane cyane rishingiye ku butegetsi bw’igitugu bwa Kigali buyobowe na Perezida Paul Kagame.
Ibiri kuba muri iki gihe bigaragaza ko impungenge twari dufite zari zifite ishingiro. Ubu isi yose iri kureba ibikorwa byo gusubiza impunzi ku ngufu mu gihugu cy’u Rwanda — igihugu izi mpunzi zahunze kubera itotezwa zakorerwaga. Ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ingingo ya 33 y’Amasezerano ya Genève y’umwaka wa 1951, iyo ngingo ikaba ibuza gusubiza impunzi mu gihugu zahunze, aho ubuzima cyangwa umutekano wazo bishobora kujya mu kaga (principe de non-refoulement). Ikibabaje kurushaho ni uko ibi bikorwa biri gukorwa n’abakozi b’ishami rya HCR rikorera i Goma, aho byagaragaye ko abo bakozi bari mu bikorwa byo kohereza impunzi ku ngufu mu Rwanda.
Izo mpunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, ziri gusubizwa mu Rwanda ku ngufu ziri kumwe n’abaturage ba RDC bakomoka mu bwoko bw’Abahutu n’abo muyandi moko avuga ikinyarwanda, batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aba baturage barimo kunyagwa imitungo yabo no guhohoterwa n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’ingabo za RDF. Amashusho n’inkuru zitangazwa n’itangazamakuru ndetse n’abaturage ku giti cyabo byerekana abarwanyi ba M23/RDF barimo kwambura izo mpunzi ibyangombwa byabo bibaranga bahawe na leta ya RDC bakabitwika. Turibaza tuti: ni nde wababwiye ko bafite ububasha bwo kwambura abaturage ubwenegihugu bwabo? Ese koko aba basaza, abagore n’abana bagaragara muri ayo mashusho ni abarwanyi ba FDLR?
Nyakubahwa, turabasaba gukurikirana ikibazo cy’abagabo benshi b’impunzi baburiwe irengero. Bamwe muri izo mpunzi b’abagabo bari kumwe n’abagore n’abana ubwo basubizwaga ku ngufu mu Rwanda, ariko izo mpunzi zageze mu Rwanda abagabo batakigaragara ! Turimo twibaza aho izo mpunzi z’abagabo zagiye.
Ibi byose ni ingaruka z’igitugu cya bamwe mu bayobozi b’u Rwanda n’imitwe yitwaje intwaro nka M23, bamaze imyaka irenga 30 barigize indakoreka. Perezida Paul Kagame n’ingabo ze za RDF, yise “Killing Machine”, bahawe rugari mu guhiga no kwica impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose. Ibi bikorwa by’ubugome koko bizakomeza kureberwa kugeza ryari?
Twibutse ko Raporo ya Mapping, yasohowe mu Kwakira 2010 n’impuguke za LONI, yagaragaje ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bwa RDC, bishobora no kwitwa Jenoside mu gihe byemejwe n’urukiko rubifitiye ububasha. Iyo raporo imaze imyaka irenga 15 iri mu bubiko bw’Umuryango w’Abibumbye.
Uko imyaka ihita ni ko ubwicanyi n’ibikorwa by’ubugome bikorerwa impunzi z’Abanyarwanda n’abaturage ba Congo batifuzwa mu Burasirazuba bwa Congo bigenda byigaragaza cyane.
Nyakubahwa, Muvoma ya Rubanda Iharanira Repubulika na Demokarasi (MRD) irasaba ibi bikurikira:
- Kugira icyo mukora vuba na bwangu kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare.
- Kurengera ubuzima bw’amagana y’impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri RDC, zatereranywe n’amahanga.
- Kugeza no gukurikirana mu butabera abakoze ibi byaha byibasiye inyokomuntu, kugira ngo babiryozwe.
- Kugenzura no gukurikirana ubuzima bw’impunzi zasubijwe ku ngufu mu Rwanda.
Mu gihe dutegereje icyo muzakora, tubashimiye byimazeyo uburyo muzita kuri iyi mpuruza yacu, mubikoze mu bubasha mufite bwo kurengera uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Tubaye tubashimiye kandi tubifurije imirimo myiza.
Bikorewe i Washington, tariki ya 20 Gicurasi 2025
Rev. Christine COLEMAN
Umuyobozi wa MRD
Kopi y’iyi baruwa yagejejwe kuri:
- Bwana Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa ONU
- Bwana Donald J. Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Bwana Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa
- Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE)
- Umunyamabanga Mukuru wa Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (UA)
- Bwana Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo
- Bwana Évariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi
- Madame Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya
- Lewis Mudge, Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati.
- Agnès Callamard, Umunyamabanga mukuru wa Amnesty International