RDC : Ese Paul Kagame aratinyuka gukura ingabo ze za RDF/M23 muri Congo ?

Publié le par Veritas

Umutwe w’abarwanyi ba Wazalendo umaze gushyira ahagaragara itangazo rimenyesha ko Wazalendo yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano  kuva ku cyumweru taliki ya 13 Mata 2025, kugirango uwo mutwe ushyigikire ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar biri guhuza leta  ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa RDF/M23. Muri iryo tangazo Wazalendo ishyigikiye ko ibyavuye mu biganiro bya Nairobi bikurikizwa bityo u Rwanda rugakura abasilikare barwo ku butaka bwa Congo n’abarwanyi ba M23 bagashyira intwaro hasi bakajya mu buzima busanzwe. Wazalendo ivuga ko iryamiye amajanja ku buryo RDF/M23 iramutse iyigabyeho igitero, agahenge ko guhagarika imirwano kahita gahagarara, intambara igakomeza.

Nyuma y’aho Kagame yangiye kujya gushyira umukono ku masezerano yo kugarura amahoro muri RDC nyuma y’ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola, igihugu cya Congo (RDC) cyakoze ibishoboka byose mu rwego rwa politiki na diplomasi kugirango u Rwanda rushobore gukura ingabo zarwo ku butaka bw’igihugu cyayo. RDC yashyize imbaraga nyinshi cyane muri diplomasi bituma Umuryango w’Abibumbye wa ONU ifata umwanzuro wa 2773 usaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri Congo ndetse n’umutwe wa M23 ukava ku butaka bwa Congo. Nyuma w’uwo mwanzuro, igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyafatiye ibihano Bwana Kabarebe James na Kanyuka, nyuma umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (UE) ufatira ibihano abayobozi 8 b’u Rwanda na M23 ndetse n’uruganda ruyungurura amabuye y’agaciro ruri mu Rwanda i Kigali.

Gufatirwa ibihano byateye umujinya Paul Kagame maze yikoma ku buryo bukomeye igihugu cy’Ububiligi ndetse afata ibyemezo byo guhana icyo gihugu, afunga ambasade y’Ububiligi i Kigali, ahagarika imiryango n’amashyirahamwe akorana n’ububiligi mu buryo bumwe cyangwa ubundi kugeza naho yahagaritse gahunda y’inyigisho  z’igihugu cy’Ububiligi zitangirwa muri « Ecole belge » i Kigali. Ibi bihano u Rwanda rwahaye Ububiligi nabyo byarushijijeho kujegeza ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda ku buryo byageze aho Kagame yitabaza umuyobozi w’igihugu cya Qatar kugirango amuhuze na perezida wa Congo Félix Tshisekedi bityo arebe ko yakwikura mu ntambara ya Congo adasebye cyane.

Muri iyi ntambara Kagame yashoye kuri RDC yizeye cyane imbaraga za gisilikare kuko yari azi neza ko ingabo za Congo FARDC zifite intege nke kuko yazicengeye kugera mu rwego rwo hejuru. Kugirango ashobore guhangana nawe, Tshisekedi nawe yitabaje imbaraga za politiki na diplomasi. Uko iminsi yagiye ishira, niko diplomasi ya Tshisekedi yagiye igira imbaraga ku rwego mpuzamahanga n’ubwo ingabo za RDF/M23 zagendaga zifata ibice byinshi by’ubutaka bwa Congo harimo imijyi minini ya Goma na Bukavu. Diplomasi ya RDC yatanze umusaruro kuko leta  ya Kigali yananiwe gusobanura impamvu yohereje ingabo zayo muri Congo kugeza aho yabonye biyiyobeye ikaba ivuga ko nta musilikare n’umwe ifite ku butaka bwa Congo (RDC) ariko ikajya mu biganiro na Congo byo gukura ingabo zayo muri Congo no guhagarika ubufasha iha M23 !

Ministre w'ububanyi n'amahanga wa RDC Madame Thérèse Kayikwamba niwe uyoboye intumwa za RDC mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar.

Urebye uko ibintu bihagaze ubu, ntabwo ingabo za Kagame RDF/M23 zifite ubushobozi bwo kurwana ngo zigere i Kinshasa maze zikure Tshisekedi ku butegetsi, nta nubwo izo ngabo za Kagame zifite ubushobozi bwo kugumana ibice by’ubutaka bwa Congo zafashe kubera ibihano iyo leta yahawe n’amahanga kandi bishobora no kwiyongera ndetse n’ibitero bya hato na hato Wazalendo igaba kuri izo ngabo mu bice byose zirimo. Leta  ya Congo kandi yashoboye kwiyegereza igihugu cy’u Burundi, Uganda na Tanzaniya ku buryo u Rwanda ruri mu kato gakomeye ! Kubera iyo mpamvu ntayandi mahitamo Kagame asigaranye uretse gukura ingabo ze za RDF/M23 ku butaka bwa Congo mu mahoro, ibyo yaramuka abyanze akaba yiyemeje kugwa mu isayo (bourbier) y’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, akirengera ibikorwa bibi byose bikomeje gukorerwa abaturage bahatuye ku buryo bishobora kumujyana imbere y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga cyangwa se Wazalendo n’ingabo za Congo FARDC bakagira imbaraga zo kumwirukana mu gihugu cyabo, bigatuma intambara ikomereza mu Rwanda; ibyo akaba aribyo umuryango mpuzamahanga udashaka, ukaba usaba Kagame gukura ingabo ze muri RDC vuba na bwangu.

Igisigaye rero ni uko umupira uri mu kibuga cya Kagame akaba ariwe ugomba guhitamo icyo agomba gukora kuko ibyo yasabye Congo (RDC) byose yarabimuhaye ! Ese Kagame ariyemeza gusuzugura umuryango mpuzamahanga maze akomeze intambara muri Congo atari gushobora gusobanura impamvu yayo? Ese aremera gukura ingabo ze muri Congo maze akure amaboko kuri M23 ? Ibisubizo by’ibi bibazo tuzabihabwa n’ibihe biri imbere.

Ubwanditsi bwa « Veritasinfo ».

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article