Gutera umujyi wa Goma bibaye imbarutso y’intambara y’akarere kose !

Publié le par Veritas

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 26/01/2025 nibwo ingabo z’u Rwanda zigera ku bihumbi 10 zavuye mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) zinyura ku mupaka mu nini (Grande barrière) n’umupaka muto (Petite barrière) maze zinjira mu mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Ingabo z’u Rwanda RDF mu izina rya M23 zahise zitangaza ko zafashe uwo mujyi. Nyamara kuva icyo gihe kugera ubu nta ruhande na rumwe rwemeza ko rugenzura umujyi wa Goma ijana ku ijana (100%)! Mu kugaba igitero kuri uyu mujyi wa Goma, Paul Kagame yaguye mu mutego wa rugondihene, ikosa ya koze ryo gutera Goma rikaba rishobora gutuma ubutegetsi bwe buvaho ku buryo bwihuse niba adacishije macye agakura ingabo ze muri Congo!

Afurika y'epfo iri kongera intwaro za gisilikare muri Congo

Guhera mu mwaka w’2021, niho Paul Kagame yohereje ingabo ze za RDF/M23 muri Congo mu izina rya M23 maze zifata teritwari zizengurutse umujyi wa Goma ari nawo murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru. Muri uwo mujyi wa Goma harimo abasilikare ba Congo FARDC bagera ku bihumbi 10, abarwanyi ba Wazalendo bagera ku bihumbi 20, ingabo z’u Burundi zigera ku bihumbi 3, ingabo z’Afurika y’epfo zigera ku 1500, ingabo za Tanzaniya zigera ku 1500, ingabo za Malawi zigera kuri 500, abacancuro batazwi umubare n’ingabo zo ONU zitazwi umubare. Umujyi wa Goma ubwawo wari urimo abaturage bagera hafi kuri miliyoni 2 ubariyemo impunzi zawuhungiragamo.

Mugufata ibice bizengurutse umujyi wa Goma, Kagame yabikoze yibwirako agomba gufunga amayira yose yerekeza mu mujyi wa Goma, maze ingabo zose ziwurimo zirenga ibihumbi 40 zikawikuramo zitarwanye kuko zitari kubona inzira yo kuzigemurira intwaro; bityo umujyi wa Goma akawufata nta mirwano iwubayemo. Nubwo ariko byari bimeze gutyo, ingabo ziri mu mujyi wa Goma zakomeje kugemurirwa ibikoresho zari zikeneye byose kuko zakoreshaga ikirere (indege za gisilikare) n’ikiyaga cya Kivu. Abaturage bari mu mujyi wa Goma nabo bagiye bashobora kubona ibiribwa bivuye mu cyaro kuko RDF/M23 igenzura gusa insisiro kuko yafashe akarere kanini cyane kuburyo abarwanyi bayo badashobora kugenzura buri muturage kandi bari no mu mirwano hirya no hino; nubu twandika iyi nkuru akaba ariko ibintu bimeze!

Kagame ariko yari afite ikindi kibazo gikomeye cyo kubona inzira yo gutambutsa amabuye y’agaciro yacukuraga mu birombe binyuranye yigaruriye biri hirya no hino mu ntara ya Kivu ya ruguru. Ingabo zavaga i Goma cyane cyane wazalendo zafungaga imihanga yose yavaga muri ibyo birombe; Wazalendo ikaba igenda itega ibico (embuscades) ingabo za RDF/M23  ndetse n’ingabo za Congo FARDC zikagaba ibitero kuri RDF/M23 zikoresheje indege za drones, bityo bikagora Kagame kugemurira intwaro n’amasasu ku buryo bworoshye ingabo ze ziri ku rugamba mu bice binyuranye zafashe muri Congo. Kugirango iyo nzitizi y’ibitero byavaga i Goma iveho, byabaye ngombwa ko Paul Kagame afata icyemezo cyo kugaba igitero ku mujyi wa Goma kugirango awigarurire burundu noneho ingabo za SADC, iza Monusco n’abacancuro zigahungira mu Rwanda bityo bikamufasha kumvikana na ONU ndetse n’ibihugu izo ngabo ziturukamo.

Ku cyumweru taliki ya 26/01/2025, ingabo zirenga ibihumbi 10 za RDF/M23 zinjiye mu mujyi wa Goma. Imirwano ya RDF na FARDC n’abaterankunga bayo mu mujyi wa Goma yamaze iminsi 3. Mu gutera umujyi wa Goma, Kagame yibagiwe ko igihugu cy’Afurika y’epfo na Tanzaniya bifite ingabo muri Monusco, byabaye ngombwa ko ingabo za Monusco nazo zinjira mu ntambara yo gukumira RDF/M23. Abacancuro n’abasilikare ba FARDC bagera kuri 270 nibo bonyine bishyize mu maboko y’Inkotanyi. Nta musilikare n’umwe w’u Burundi, Tanzaniya, Afurika y’epfo, wazalendo cyangwa se Malawi wishyize mu maboko ya RDF/M23 ! None se niba RDF yarigaruriye umujyi wa Goma wose nk’uko abakunzi bayo babivuga, kandi umujyi wa Goma ukaba ugoswe impande zose na RDF/M23, abasilikare barenga ibihumbi 40 bari muri uwo mujyi bagiyehe? Ese FDLR u Rwanda ruhoza mu kanwa iba muri Kivu ya ruguru yagiye he?

Inkuru idakunze kugwa ni uko ziriya ngabo zose zari i Goma zigihari, zikaba ziri mu nkengero z’umujyi wa Goma, rimwe na rimwe hari igihe zirasana na RDF/M23 iyo zibonye zisatiriwe. Ingabo za SADC ziri i Goma zanze gushyira intwaro hasi no kwishyira mu maboko ya Kagame nk’uko yabyibwiraga. Umuryango wa SADC wakoze inama wemezako ugomba gukomeza gufasha Congo mu buryo bwose kugirango igarukane umutekano n'ubusugire bwayo. Igihugu cy’Afurika y’epfo cyamenyesheje Kagame ko agomba gukura ingabo ze mu mujyi wa Goma no kureka ibikorwa byo kugota abasilikare bayo bari i Goma bagera kuri 800. Abaturage b’Afurika y’epfo, Malawi na Tanzaniya basabye leta zabo gukora ibishoboka byose bagatabara ingabo zabo ziri mu kaga i Goma. SADC yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo cyane cyane izo rwohereje mu mujyi wa Goma.

Afurika y’epfo yatangiye kohereza abasilikare benshi n’intwaro ziremereye mu burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo gutabara ingabo zayo zagotewe i Goma na RDF/M23 ! Igihugu cy’Angola nacyo kiri gutegura kohereza abasilikare b’ibanze 500 mu burasirazuba bwa Congo. Kuwa gatandatu taliki ya 01/02/2025, Ministre w’ingabo z’Afurika y’epfo «Madame Angie Matsie Motshekga»yafashe indege yamugejeje ku kibuga cy’indege cy’i Goma agiye gusura ingabo z’igihugu cye n’iza SADC zihari. Mbere yo gukora urwo rugendo perezida w’Afurika y’epfo «Ramaphosa» yavuganye na Kagame kuri telefone amubwira ko naramuka abangamiye urugendo rwa ministre w’ingabo w’Afurika y’epfo i Goma, ibihugu byombi birinjira mu ntambara kumugaragaro! ibyo byarakaje Kagame ariko ntakundi yari kubigenza yaretse uwo mu ministre akora urugendo rwe i Goma mu mahoro.

Nubwo Kagame yafashe igice kinini cy’umujyi wa Goma, nta nyungu igaragara yakuyemo ahubwo yikururiye imivumo y’isi yose ! Uretse ikibazo cy’ingabo za SADC ziri i Goma cyamubereye agahwa mu kirenge, Kagame afite ikibazo cy’uko ashobora gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ubwicanyi bw’abantu barenga ibihumbi 2 yishe mu mujyi wa Goma kandi ubwicanyi bukaba bukomeje muri uwo mujyi. Kubera ubwo bwicanyi abakuru b’ibihugu by’i burayi bashyigikiye Kagame bafite igitutu cy’abaturage babo babasaba kwitandukanya na Kagame kandi bakamufatira ibihano! Gutera Goma ntabwo byahagaritse intambara kuko n’ubu ikomeje kandi byakuyeho burundu impamvu zose u Rwanda rwitwaza zo gutera Congo ku buryo igitutu kimaze kuba cyinshi kuri Kagame kugeza aho yihakana abasilikare be yohereje muri Congo nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa CNN!

Iterwa rya Goma ryahinduye isura y’intambara, ikibazo ntabwo kikiri FDLR, M23 cyangwa Tshisekedi, ahubwo intambara ikaba iri guhindura isura ikaba igiye kuba iy’ibihugu byose biri mu karere. Tanzaniya, RDC, u Burundi, Malawi, Angola n’Afurika y’epfo bihanganye na Kagame kumugaragaro na Uganda kimwe na Kenya batigaragaza neza muri iyi ntambara ; hategerejweko ibihugu by’i Burayi biri inyuma ya Kagame nabyo byigaragaza maze rukambikana. Ibihugu byinshi by’Afurika biri gushinja Kagame kwica abanyafurika no gusahura umutungo w’ibihugu by’Afurika ku nyungu z’abanyaburayi, byanze bikunze igihe ruzaba rwambikanye mu karere hashobora kuboneka ibindi bihugu byinshi by’Afurika bizagaragaza uruhande bibogamiyeho. Ni ukubikurikiranira hafi.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article