RDC: EU yashyize ku rutonde abantu icyenda n'umutwe umwe yahaye ibihano.

Publié le par veritas

Baca umugani ugira uti "n'agato kava ku iguye!" Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi watanze ibihano ku bantu n'imiryango iteza intambara muri Congo, ariko iyo urebye abantu bahanwe ubona ari urwiyerurutso! Nubwo bimeze bityo ariko ikingenzi ni uko bazi ko intambara yo muri i Congo iterwa 'n'abanyamahanga nabo barimo, uku kwiyerurutsa bikaba bigaragaza ko nabo bafite inkomanga ku mutima, amaherezo bakaba bazagera igihe batobore bavuge kandi bafate ibyemezo bikwiye!

Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC (ifoto ya Mediacongo)

Uyu munsi taliki ya 26 Nyakanga 2024, Umuryango w’Ubumwe bw'Uburayi (UE) wafatiye ibihano bikomeye abantu icyenda n'ikigo kimwe bashinjwa ibikorwa bigize ihohoterwa rikomeye ry'uburenganzira bwa muntu mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse no kongera ibikorwa by’intambara, guteza umutekano mucye n'ubugizi bwa nabi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) washyize ku rutonde abayobozi babiri b'umutwe w'inyeshyamba wa M23/AFC, umutwe urwanya let aya RDC ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu, aribo Umunyamabanga Mukuru w'uyu mutwe, Benjamin Mbonimpa, na Brigadier-Général Justin Gacheri Musanga. Abandi bashyizwe kuri uru rutonde ni umwungiriza umukuru w’abarwanyi ba FDLR Pierre Célestin Rurakabije n’umukuru w’izo ngabo Gustave Kubwayo bombi bo muri FDLR-FOCA (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda - Forces Combattantes Abacunguzi).

Imitwe ya M23/AFC na FDLR-FOCA ikomeza guteza intambara, umutekano muke n'ubugizi bwa nabi muri RDC, by'umwihariko binyuze mu bikorwa byo gushishikariza abantu gukora urugomo. Ikindi kandi, bashinjwa ihohoterwa rikomeye ry'uburenganzira bwa muntu, harimo ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibitero ku baturage b’abasivili, ndetse no gukoresha abana mu ntambara. EU yanashyize kuri uru rutonde umukuru w'inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces), Amigo Kiribige, kubera urugomo rukabije rw'uyu mutwe ku baturage b’abasivili.

Umuvugizi n’umukuru w'ingabo za CMC-FDP (Collectif des Mouvements pour le Changement-Forces de Défense du Peuple), umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa RDC kandi ukaba uri mu cyiswe «Wazalendo» cyangwa «Volontaires pour la Défense de la Patrie» (VDP), nabo bahanwe. Ingabo za VDP zikunze kwibasira abaturage zibashimuta, zibafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zibica, zigakoresha abana mu ntambara, zigasaba imisoro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi zigatema ibiti mu buryo butemewe.

Colonel Augustin Migabo wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) nawe yashyizwe kuri uru rutonde. Ikindi kandi, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), umutwe wa politiki n’igisirikare wavukiye muri Kenya ariko ukorera mu burasirazuba bwa RDC kandi ukaba ufitanye isano n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo M23/ARC, nawo washyizwe kuri uru rutonde, hamwe n'umuyobozi wawo wa politiki, Corneille Nangaa Yobeluo.

Muri rusange, ibihano bya EU bijyanye no guhohotera uburenganzira bwa muntu no kubangamira amatora muri RDC byibasiye abantu 31 n'umutwe umwe wa AFC. Abashyizwe kuri uru rutonde bahagaritswe mu ngendo bashobora gukorera hanze kandi imitungo yabo ikaba yafatiriwe. Byongeye kandi, abaturage ba EU n’ibigo byo muri EU babujijwe kubaha amafaranga cyangwa gukorana nabo ikintu icyo aricyo cyose. Itegeko rishyiraho ibi bihano ryasohotse mu igazeti ya EU.

Ibihano bya mbere bya EU ku bantu ku giti cyabo kubera akaduruvayo batera muri RDC byemejwe bwa mbere na UE mu mwaka wa 2016 kubera ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu no kubangamira amatora. Ku wa 5 Ukuboza 2022, UE yafashe umwanzuro wo guhindura no gushyiraho amategeko kugirango ibyo bihano bishobore kujya mu bikorwa akaba aribyo byakozwe uyu munsi.

Sourece : consilium.europa.eu

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article