Ibaruwa ya «MRD» yo gushima Ministre w’intebe mushya w’Ubwongereza wahagaritse ubucuruzi bw’impunzi na leta ya Paul Kagame!

Publié le par veritas

Kuri Nyakubahwa Bwana Keir STARMER   
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza 
Londoni 

Impamvu: Kubashimira

«Nta muntu wigenga uzafungwa, anyagwe umutungo we, abeho nk’utagira amategeko amurengera, abe impunzi cyangwa yicwe mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ntituzigera dukora ibimubangamiye, ntawe tuzohereza kumurwanya hatabaye urubanza ruciwe mu mucyo kandi hadakurikijwe amategeko igihugu kigenderaho areba buri wese.»Magna Carta y’umwami Jean Sans-Terres, mu w’ 1215. 

«Bwana Keir STARMER» ministre w'intebe mushya w'Ubwongereza (ifoto ya RTBF)

Nyakubahwa Bwana Minisitiri w’Intebe!

Ugutorwa kwanyu nka Minisitiri mushya w’Intebe w’igihugu cy’Ubwongereza kuwa 5 Nyakanga 2024 kwatubereye nk’itara ryatse mu mwijima kuri twe ubwacu, impunzi zose, abasaba ubuhungiro mu gihugu cyanyu ndetse n’abandi bose bambuwe ubwenegihugu kimwe n’abavangurwa bose hirya no hino ku isi. 

Mu by’ukuri, twari twarakurikiranye n’intimba ndende amarorerwa ateye isesemi yakorerwaga abimukira n’abasaba ubuhungiro bategekwaga guhunga bwa kabiri baganishwa mu gihugu cy’u Rwanda, mu buryo bwa kinyamaswa budakwiye gukorerwa ikiremwamuntu kandi buteye agahinda n’ikimwaro. Niyo mpamvu twagize ibyishimo byinshi umunsi mwashyiraga iherezo kuri icyo cyemezo cyari cyarahahamuye benshi. 

Tubikuye ku mutima rero, dufashe uyu mwanya ngo tubashimire ari mwe ubwanyu ari n’umuryango mumugari wa politiki w’Abatravayiste mukomokamo, kuko mwagize ubutwari n’ubumuntu bwo gushyira iherezo kuri iyi dosiye idasobanutse yari iteje ikimwaro atari ku gihugu cyanyu cy’Ubwongereza gusa ahubwo ari no ku isi yose; dosiye yashyiraga icyasha gikomeye ku myaka 800 y’ishema n’icyubahiro muhabwa n’Itangazo-rukokoma rigenga uburenganzira n’ubudahangarwa busesuye bwa muntu Abongereza mugenderaho. 

Turi Muvoma y’abanyarwanda iharanira Repubulika na Demukarasi MRD- Muvoma ya Rubanda, urubuga rwa politiki rugamije kandi rwiyemeje kurandura icyitwa akarengane cyose, urugomo no guhonyora uburenganzira bwa muntu byimakajwe n’ingoma y’agacinyizo ya FPR ikuriwe na Paul Kagame ikaba iyoboye u Rwanda muri iyi myaka 30 ishize. 

Nyakubahwa Bwana Minisitiri w’Intebe, niba Paul Kagame yarabashije kumvikana n’uwo mwasimbuye kugeza aho amuha amagana y’amamiliyoni y’amalivre, ni uko Kagame ari inzobere mu manyanga n’ubutiriganya. Turahamya kandi tudashidikanya ko igice kinini cy’aya mafranga kirimo gikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu bihugu byo mu karere no kwica urubozo abaturage b’inzirakarengane, twatanga urugero nko ku bwicanyi bw’inkambi yabakuwe mu byabo n’intambara ya Mugunga buherutse mu burasirazuba bwa RDCongo. 

Ariko kandi n’ubundi ubutegetsi bwa Paul Kagame n’abambari be bushingiye ahanini kuri izi nkingi eshatu :  IKINYOMA, AMACAKUBIRI (divide ut imperas) n’ITERABWOBA : Paul Kagame agenda abeshya ko yahagaritse jenoside, nyamara ariwe nyirabayazana wayiteje akaba yaranayitije umurindi ngo bimufashe kwifatira u Rwanda bimworoheye; abeshya ko yateje imbere u Rwanda nyamara hagaragara icyuho kinini hagati ya bamwe mu batuye agace kamwe ka Kigali mu murwa mukuru babaho nk’abagashize n’abandi batuye ibindi bice by’u Rwanda bishwe n’inzara, ubushomeri, indwara no kugwingira.  

Nk’inzobere mu macakubiri, Paul Kagame yateje icyo twakwita umutingito-nyamugigima mu batuye akarere kose ashoza intambara n’imidugararo ngo aha agenzwa no kurengera ubwoko bw’abatutsi; nyamara urutonde rumaze kuba rurerure rw’abatutsi yishe ubwe uhereye ku bamushyigikiye akiri mumashyamba no kubari abasangirangendo be akomeje no guhiga bukware aho bamuhungiye. Ku bushake bwe yagushije mu mutego umuryango nyarwanda aho yashyizeho icyo twakwita  «icyaha cy’inkomoko» ku bwoko bw’abahutu.  

Kuvuga ko uyu mugabo ari ikihebe cyujuje ibyangombwa niko kuri; twarebera nko ku gikorwa cy’iterabwoba yakoze kuwa 6 Mata 1994 umunsi we ubwe yatanze itegeko hagahanurwa indege yari itwaye abakuru b’ibihugu babiri uw’u Rwanda Yuvenali Habyarimana n’uw’u Burundi Sipiriyani Ntaryamira, igikorwa cyemezwa na bose nk’imbarutso ya jenoside yo muri Mata 1994.  

Ngiyi muri make ishusho ihishe ya Paul Kagame, umugabo utagira isoni, ntagire icyo atinya kugeza aho muri iki kinyejana cya 21 yitoresha mu buryo butemewe n’amategeko akiha 99,15%, amaze kwigizayo abashoboraga bose guhangana nawe. 

Twakwibaza tuti ese koko umuyobozi nkuyu niwe abanyarwanda bakeneye ngo azabageze ku kuri, ku bwiyunge, ku mahoro no ku busabane bw’abanyagihugu bose? Birumvikana ko atari uyu. Ese koko uyu muntu uteza intambara muri RD-Congo, akayitiza umurindi kandi akayiyobora ubwe agamije gusahura umutungo kamere wayo, akaba amaze guhitana abarenga miliyoni 15 mu baturage b’inzirakarengane, uyu niwe akarere kacu k’ibiyaga bigari muri Afrika gakeneye ngo kabone amahoro n’ituze mu baturage bako bamaze imyaka ibinyejana basangira ibyiza n’ibyago ari nako bagerageza gushyira hamwe no gushyigikirana? Rwose umuntu rutwitsi nk’uyu siwe ukenewe. 

Nyakubahwa Bwana Minisitiri w’Intebe, tugendeye kuri raporo za LONI n’iz’imiryango irengera ikiremwamuntu yizewe, Paul Kagame niwe mwicanyi ruharwa uri ku butegetsi nk’umukuru w’igihugu muri iki gihe, akaba ariho yihisha ku butegetsi ngo bumukingire ikibaba kuko bimuha ubudahangarwa nk’umukuru w’igihugu. Ndetse dufite impungenge ko iyi manda itemewe yihaye y’imyaka 5 azayikoresha yiyongeza indi manda y’imyaka 5 mu wa 2029 bikamugeza muri 2034. Ibi byaba ari akarengane no gukomeza guhoza abanyarwanda mu mibabaro, ubwicanyi n’ibindi byago by’urudaca, haba mu Rwanda haba no mu karere kose. Niyo mpamvu tubasaba ibi bikurikira:  

1. Gukoresha inzira zose zemewe n’amategeko mukagaruza amafranga yahawe Kagame mu gikorwa kigayitse cyo kugurisha abimukira n’impunzi. Dufite impungenge ko amafranga yavuye mu mitsi y’abongereza akoreshwa mu ntambara zo kwica abantu no kwiba umutungo kamere wa RD-Congo, ibi bikitirirwa abanyarwanda batazi naho ibyemezo byafatiwe kandi bakazasabwa kuyishyura. 

2. Gushyira mu bikorwa inshingano z’ubwisungane ziri mu ndangagaciro nyamukuru z’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza u Rwanda rubarirwamo (Commonwealth), bityo mugaherekeza imbaga y’abanyarwanda yapyinagajwe mu nzira yo kwibohoza hashakishwa ukuri n’ubutabera kugeza igihe u Rwanda ruzabera koko igihugu kigendera ku mategeko kandi kikarengera ubuzima.  

3. Gutekereza no gushinga politiki ishyira imbere agaciro ka Kiremwamuntu, igendera ku butabera n’ubwisungane mu batuye akarere k’ibiyaga bigari bya Afrika kugirango intambara z’urudaca zihagarare burundu kuko icyizere cy’ubuzima cyamanutse cyane bitewe n’izo ntambara ziyogoza akarere zigasiga abantu bameze nk’abatakigira iwabo nta n’agaciro inyoko muntu ikigira.  

Turangije tubizeza, Nyakubahwa Bwana Minisitiri w’Intebe, ko duhari igihe cyose hari amakuru y’inyongera mwakenera kumenya. Kandi tubashimiye kwakirana ubushishozi iyi mpuruza yacu. 

Bikorewe i Washington 

Kuwa mbere 22 Nyakanga 2024 

Mme Christine Coleman 
Umuyobozi mukuru wa MDR

Source:mrdrubanda.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article