Impuguke z’umunryango wa Loni UNHCR zishyira mu mugambi umwe ingabo za Uganda, Mwenda n’inyeshyamba za M23

Publié le par veritas

Raporo y'Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe impunzi (UNHCR) yashyize ahagaragara amakuru y’ubushakashatsi igaragaza uburyo ingabo za Uganda, umunyamakuru wa Uganda Andrew Mwenda, n’inyeshyamba za M23 bafatanya mu mugambi umwe wo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare by’izo nyeshyamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC).

Kagame ari kumwe na Mwenda uri mu bajyanama be ba hafi aribo bise guverinema y'ikuzimu.

Muri iyi raporo, impuguke zagaragaje ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ingabo za Uganda zatanze ubufasha bw’ibikoresho ndetse n’ubumenyi ku nyeshyamba za M23. Ibi bikoresho byifashishijwe mu mirwano yo kwigarurira uturere dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho izi nyeshyamba zikomeje kugenda zigira uruhare mu bikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano.

Raporo y’itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye UNHCR ivuga ko M23 ishyigikiwe na bamwe mu bayobozi ba Uganda People's Defence Force (UPDF) ndetse n’umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CMI). Iyi raporo ikomeza ivuga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko i Bunagana hari abashinzwe iperereza bo mu gisirikare cya Uganda bahageze kuva nibura mu mpera za 2023, kugira ngo bakore ibikorwa byo guhuza abayobozi ba M23 n’abayobozi b’ingabo za Uganda. Muri ibyo bikorwa harimo gutanga intwaro no gutwara abayobozi ba M23 bakabageza mu turere tugenzurwa n’izi nyeshyamba.

Andrew Mwenda, umunyamakuru uzwi cyane mu karere, nawe yashinjwe kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo kwamamaza no gutanga amakuru afasha izi nyeshyamba za M23. Raporo yerekana ko Mwenda yagiye akora ibikorwa byo guhuza abayobozi ba M23 n'abandi bafatanyabikorwa bo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu guha imbaraga izi nyeshyamba.

Ibi bikorwa byose by’ubufatanye hagati y’ingabo za Uganda, Mwenda, n’inyeshyamba za M23, bigamije guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC, bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’iki gice, aho abakora ubucuruzi bw’imbunda n’abandi bagizi ba nabi bakomeje kwiyongera.

Raporo isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri izi mpamvu zose, ndetse hagafatwa ingamba zikomeye zo guca intege izo nyeshyamba no kubuza ibihugu bihuza umubano nazo gukomeza kuzishyigikira. Impuguke za UNHCR zisaba kandi ko hakomeza ibikorwa byo kurengera abaturage b’inzirakarengane bibasirwa n’izi nyeshyamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article