Umuyobozi mukuru wa «Human Rights Watch» yabujijwe gukoza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda!

Publié le par veritas

Umwuka mubi urimo ugenda wiyongera hagati ya leta y’ u Rwanda n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu; ibyo bikaba byagaragariye ku cyemezo giteye isoni leta  ya FPR yafashe cyo kubuza «Clémentine de Montjoye», umushakashatsi mukuru muri «Human Rights Watch» gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda. Iki cyemezo Leta  ya Kigali yagishyize mu bikorwa kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Gicurasi 2024 ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali (i Kanombe) ubwo uyu mukozi mukuru yabuzwaga gusohoka mu ndege kandi urwandiko rwe rw’inzira rugafatirwa n’abashinzwe umutekano; nyuma yaje kurusubizwa ubwo hari hamaze gufatwa icyemezo cyo gutegeka indege ya Kenya airways kumubiza i Nairobi igitaraganya. Iki cyemezo kibaba giteye impungenge kuko leta  ya Kigali yiyemeje guhonyorora uburenganzira bwa muntu no guhisha ibikorwa byayo bibi ngo bitajya ahagaragara.

«Clémentine de Montjoye», ufite ubwenegihugu bubiri bw’Abafaransa n’Ubwongereza, yari afite gahunda yo kujya mu Rwanda, aho yagombaga kujya mu nama ikomeye yagombaga kumuhuza n’abahagarariye ibihugu byabo baba mu Rwanda (ambassadeurs) ndetse no gukora iperereza ku bikorwa by’ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu bivugwa mu Rwanda. N'ubwo yabanje gusaba uburenganzira bwo kujya mu Rwanda abayobozi bakuru b’icyo gihugu, gukoza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda byaranze ubwo yabuzwaga gusohoka mu ndege yari imuzanye mu rwanda ageze i Kanombe, akaba yarabwiwe ko impamvu z’icyo cyemezo zishingiye kubibazo «by’abimukira (immigration)»! Nta bisobanuro birenze ibyo yigeze ahabwa. Iyirukanwa ry’uyu muyobozi mu Rwanda ryabaye nyuma y’itangazwa rya raporo mu Kwakira 2023 yakozwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa HRW, iyo raporo ku ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, yagaragaje «impungenge zo kwiyongera kw’ikandamizwa riri mu gihugu mbere y’amatora rusange ateganyijwe mu mwaka w’2024 ».

Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda, basanga kwangira uyu muyobozi wa HRW kwinjira mu Rwanda bifite ingaruka nyinshi kuri leta  y’u Rwanda, zimwe muri izo ngaruka twavuga izi zikurikira:

1.Kongera ubwigunge mpuzamahanga: Kwangira umwe mu bayobozi bakuru ba HRW kugera mu Rwanda, bishobora kongerera icyo gihugu gushyirwa mu bwigunge mpuzamahanga ndetse bikarushaho kongera ihungabanya ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

2.Gushidikanya ku kwiyemeza gukorera mu mucyo: Kwanga kwakira abashakashatsi bigenga bitera kwibaza niba u Rwanda rukorera mu mucyo bityo ibisobanuro byose abayobozi ba Kigali batanga ku bibazo binyuranye bigafatwa nk’ibinyoma !

3.Amakimbirane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu: Iki gikorwa gishobora gutera amakimbirane hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bityo bikabangamira ubufatanye n’ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

4.Ingaruka ku mibanire ya diplomasi: Kwirukana «Clémentine de Montjoye » bishobora kugira ingaruka mbi ku mubano w’ububanyi n’amahanga hagati y’u Rwanda n’ibihugu afitiye ubwenegihugu, cyane cyane Ubufaransa n’Ubwongereza.

5.Ingaruka z’ubukungu: Ingamba zo guheza u Rwanda zishobora guhagarika abashoramari na ba mukerarugendo, bityo bikagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, cyane cyane ubukangurambaga mu bukerarugendo no gutesha agaciro «visit Rwanda» igamije gukurura abarusura benshi.

«Clémentine de Montjoye» yangiwe kwinjira mu Rwanda kugirango atagaragaza ibibazo bikomeje kugaragara mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu. Mu gihe igihugu cy’u Rwanda gifatwa nk’icyateye intambwe igaragara yo kuva muri jenoside yabaye mu 1994, ni ngombwa ko u Rwanda rwubahiriza inshingano mpuzamahanga z’uburenganzira bwa muntu kandi rugateza imbere ubufatanye bugaragara n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
J'espere que Clementaine fera rapport a Sunak PM UK!!!
Répondre