RDC : Igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi i Kinshasa cyaburijwemo!
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 19 Gicurasi 2024 nibwo urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Kinshasa aho abashinzwe umutekano wa Vital Kamerhe, ministre w’ubukungu muri guverinema iri gucyura igihe muri Congo (RDC), barasanye n’abantu bari bambaye imyenda ya gisilikare. Abantu 3 bapfiriye muri iryo rasana harimo abapolisi 2 n’undi umuntu umwe wapfuye mubagabye icyo gitero.
Umuvugizi wa Vital Kamerhe « Bwana Michel Moto Muhima » yavuzeko abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kubashinzwe kurinda Kamerhe, ariko abo bagizi ba nabi bakaba bashoboye gutsindwa ndetse batabwa muri yombi. Vital Kamerhe n’umuryango we bakaba ari bazima kandi umutekano wabo ukaba wakajijwe.
Umuvugizi wa FARDC « Gén.Sylvain Ekenge » yavuze ko iryo rasana ryaturutse ku gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi (coup d’état) bwa perezida Félix Tshisekedi cyaburijwemo. Kuri radiyo na televiziyo bya Congo, Gén.Ekenge yagize ati « abashinzwe umutekano baburijemo rugikubita igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi. Icyo gikorwa kikaba cyari kirimo Abakongomani n’abanyamahanga; abo bose bakaba baburijwemo harimo n’umukuru wabo wari ubayoboye wakiguyemo».
Icyo gikorwa cyo kurasana n’abashinzwe umutekano wa Kamerhe kikaba cyabereye ahitwa « Tshatshi » ku bilometero 2 gusa ngo ugere aho perezida Tshisekedi atuye n’ubwo atarahari iri joro ndetse akaba ari naho ambasade ya « Leta zunze ubumwe z’Amerika » iherereye. Amakuru aturuka i Kinshasa yemezako abanyamahanga bari muri icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bari bitwaje ibyangombwa by’inzira (passeport) by’igihugu cy’Amerika na Canada. «Christian Malanga Musumari» wari uyoboye icyo gitero yishwe, akaba yari asanzwe aba muri Amerika kandi akaba yari kumwe muri icyo gitero n’umuhungu we w’imyaka 22 wavukiye muri Amerika!
Amakuru akomeje kuva i Kinshasa yemeza ko abo barwanyi bavuye mu Rwanda, muri Kenya no muri Uganda maze bakagera i Kinshasa banyuze muri Congo Brazzaville. Nubwo nta mutwe numwe urigamba icyo gitero cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi, amakuru menshi aremeza ko icyo gitero cyateguwe na « Sindano » (izina abakongomani bahimbye Kagame risobanura agashinge) bitewe n’uko intambara ya RDF/M23/AFC yo gufata Congo isa nitagishobotse! Andi makuru akaba yemezako icyo gitero cyorohejwe n’amakimbirane ari mu ishyaka rya Tshisekedi UDPS kubera kutumvikana kw’abagize iryo shyaka mu kugabana imyanya y’ubutegetsi nyuma y’amatora, ibyo akaba ari nabyo byadindije ishyirwaho rya guverinema nshya.
🔴#RDC : des passeports #canadiens retrouvés sur certains assaillants de ce matin à Kinshasa. Cet homme était visible dans les vidéos où ils menaçaient les dirigeants. Le voilà maîtrisé par la Garde Républicaine. 👇🏽 pic.twitter.com/5IYv1JWTuA
— Serge Sindani (@sergesindani01) May 19, 2024
Amaherezo byose bizamenyekana kuko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyaburijwemo kandi bamwe mubakigizemo uruhare bagafatwa !
Veritasinfo.