Impamvu Abanyaburayi bafite inkomoko muri Afurika bagomba kwitabira amatora y’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (UE).
Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti : «Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve » ! uyu mugani usobanura ko iyo umuntu umusabye ubufasha ntabuguhe, iyo nawe agize ikibazo akagusaba ubufasha ntumutega amatwi! Ku italiki ya 9/06/2024 hateganyijwe itora ry’abagize inteko inshingamategeko y’Ubumwe bw’Iburayi (UE). Ku rutonde rw’abiyamamariza kujya muri iyo nteko mu bihugu binyuranye by’Uburayi harimo n’Abanyaburayi bafite inkomoko mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.Ese ko bari gusaba amajwi abantu bakicecekera, aho bo nibabiyambaza bazabumva?
Abanyepolitiki bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari baba ku mugabane w'Uburayi bahora bitabaza inteko ishingamategeko y'Uburayi (UE) kugira ngo babashe kugeza ibibazo byabo ku nzego zifata ibyemezo mu bihugu bakomokamo. Ni yo mpamvu ari ingenzi kugira abagize inteko y’ubumwe bw’Uburayi(UE) bazi neza ibibazo byabo, kandi abo banyepolitiki bagombye gushyigikira ko hazatorwa abadepite b’inteko y’Uburayi (UE) bumva kandi bazafasha kugera ku bisubizo by'ingenzi ku kibazo biri mu bihugu bakomokamo.
Abanyaburayi bafite inkomoko mu karere k'ibiyaga bigari (RDC, u Rwanda n’Uburundi) bagomba kwitabira amatora y'inteko ishingamategeko y'Uburayi kugira ngo bagire uruhare mu guharanira inyungu zabo, guteza imbere umubano n'akarere k'ibiyaga bigari, kugira ijambo mu byemezo bikomeye bahura nabyo mu bihugu bafitiye ubwenegihugu ndetse n’ibihugu bakomokamo, kwitabira imishinga y'iterambere, no gusigasira umuco n'indangagaciro zabo. Aya matora ni amahirwe adakwiye gupfa ubusa. Dore impamvu z’ingenzi 5 nibura zishobora gushishikariza Abanyaburayi bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari kwitabira aya matora :
1. Guharanira Inyungu z'Abaturuka mu Karere k'Ibiyaga bigari :
Abanyaburayi bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari bafite uruhare rukomeye mu guharanira inyungu n'uburenganzira byabo. Kwitabira amatora y'inteko ishingamategeko y'Uburayi bibaha amahirwe yo gutora ababahagarariye bazi neza ibibazo byabo n'ibikenewe mu guteza imbere imibereho yabo. Ababahagarariye bakomoka muri aka karere bashobora kumva neza kandi bagaharanira inyungu z’abaturage b'ibihugu bakomokamo.
2. Guteza Imbere Umubano n'Akarere k'Ibiyaga bigari :
Inteko ishingamategeko y'Uburayi ifite uruhare rukomeye mu gufata ibyemezo bifasha kugirana umubano mwiza n'abaturage b’ibihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari, aho kuwugirana gusa n’abayobozi b’ibyo bihugu. Abagize inteko y’Uburayi bakomoka muri aka karere bashobora gushyira imbere imishinga n'imigambi yo gufasha ibihugu byabo by'amavuko, nk'ibijyanye n'iterambere ry'ubukungu, uburezi, ubuzima, ndetse n'ituze n’umutekano.
3. Kwitabira Ibyemezo Bikomeye ku mpunzi n'abimukira :
Kwitabira amatora bituma abanyaburayi bafite inkomoko mu karere k'ibiyaga bigari bagira ijambo mu byemezo bifatwa bijyanye n'impunzi n'abimukira. Ibi bibafasha kumenya neza politike nshya zireba abimukira no guharanira ko ziba nziza ku baturage bakomoka mu bihugu byabo by’amavukoo, ndetse no guteza imbere politiki zituma bakirwa neza mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.
4. Kugira Ijambo mu Mishinga y'Iterambere :
Kwitabira aya matora bituma abanyaburayi baturuka mu karere k'ibiyaga bigari bagira uruhare mu mishinga y'iterambere ry'Uburayi n'ibihugu byabo by'amavuko. Abagize inteko bashobora gushyira imbere imigambi y’iterambere rirambye, harimo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, guteza imbere uburezi bwiza, no gushyigikira imishinga y'ubuzima.
5. Gukomeza Gusigasira Umuco n'Indangagaciro :
Gutora abahagarariye bakomoka mu karere k'ibiyaga bigari bishobora gufasha gusigasira umuco n'indangagaciro by'abaturage b'inkomoko yabo. Abahagarariye bakomoka muri aka karere bashobora guharanira ko imico y’aka karere ishyigikirwa no kumvikanisha akamaro kayo ku mugabane w'Uburayi.
Hari Abanyaburayi bakomoka muri Afurika bavugako kwitabira aya matora ntacyo bimaze ngo kuko abamaze gutorwa ntacyo bahindura ku bibazo biba biriho, ibyo aribyo byose ntabwo umuntu yavuga ko abari muri iyo nteko ntacyo bakoze mu gihe uba utaragize uruhare mu kubashyiraho ! Mu gihe hari abari gusaba amajwi yo kujya muri iyo nteko tugomba kubashyigikira kugirango tuzababaze icyo bakoze mu gihe bari bayirimo.
Hakenewe ibiganiro mpaka kuri iyi ngingo.
Veritasinfo.