Muvoma ya Rubanda MRD iratanga impuruza yo kugeza imbere y’ubutabera mpuzamahanga Kagame na RDF-M23.

Publié le par veritas

IMPURUZA : KAGAME NA RDF-M23 NIBAFATIRWE IBIHANO MPUZAMAHANGA NONAHA!

Bategarugori namwe bagabo bakunda amahoro no kurengera ubuzima, dore ubwicanyi ndengakamere bumaze gukorerwa mu maso yacu bubereye mu nkambi y'abavandimwe bavanywe mu byabo n'intambara baba i MUGUNGA hafi y'umujyi wa Goma, ho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Mushobora kwibwira ko iki gikorwa cya kinyamaswa ari icya mbere kibaye muri iki gihugu cya Patrice Lumumba, nyamara mu mpera z'Ugushyingo 2022 hishwe mu gihe gito cyane abantu bakabakaba 350 ahitwa KISHISHE naho ho muri ibyo bice twavuze. Ibi byabaye mu maso y'isi yose.

Muri iyi si isigaye imeze nk'umudugudu; aho nta kintu na kimwe kigikorwa mu rwihisho; ni nde wihishe inyuma y'ibi bikorwa by'urukozasoni? Ababikoze nta bandi uretse abambari ba RDF-M23, umutwe w'iterabwoba washinzwe n'umunyagitugu w'u Rwanda Paul Kagame. Uyu munyagutugu ni we ubiba ubwicanyi n'amarorerwa muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo hashize imyaka hafi 30. Abikora ntawe umutunga urutoki cyangwa ngo amufatire ibihano kuko yitwaza umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo asahura awugemurira abamukingira ikibaba.

Ubu rero, ubwo agaragaye mu bikorwa by'ubwicanyi n’ibyo kwibasira inyokomuntu; twakomeza se kurebera ntacyo dukora? HOYA. Twebwe, Muvoma y'Abanyarwanda baharanira Repubulika na Demokarasi, ikaba ibumbiyemo amashyaka ya politiki, amashyirahamwe  ndetse n'izindi mpirimbanyi z'abanyarwanda, dufashe iya mbere ngo tubatumirire gushyira umukono kuri iyi MPURUZA  ihamagarira Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga gukurikirana abayobozi b’abasivile n'abasilikare ba RDF-M23, ku buryo bw'umwihariko umunyagutugu w'umwicanyi Paul Kagame ubarangaje imbere.

Tugendeye kuri ibi tumaze kuvuga, tubahamagariye mwese gushyira umukono muri benshi kuri iyi MPURUZA kandi mukararikira ababyeyi banyu, abavandimwe n'inshuti mu mashyirahamwe murimo kuyikwirakwiza ku bwinshi. Umurongo utukura wamaze kurengwa. Ni igihe cyo guhaguruka nk'umuntu umwe tukarengera ikiremwa muntu. Igihe imbaga nyamwinshi izaba imaze gushyira umukono kuri iyi MPURUZA izaherekezwa n'ibimenyetso simusiga byerekana ibyo bikorwa bya kinyamaswa twavuze haruguru; bizashyikirizwa ibiro by'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rubone uko rubikurikirana.

Kanda aha ushyire umukono kuri iyi mpuruza

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article