Rwanda : Paul Kagame arashyirwa mu majwi mu guhungabanya umutekano w’igihugu cya Tanzaniya !

Publié le par veritas

Baca umugani mu kinyarwanda ugira uti «Akabaye icwende ntikoga ngo gacye, niyo gacyeye ntigashira umunuko»! Uyu mugani ushobora gucirwa Paul Kagame n’ubutegetsi bwe bwa FPR-Inkotanyi. Paul Kagame yabaye icwende kandi arimo anukira akerere kose! Nyuma y’igihugu cya Rrepubulika ya Demokarasi Congo(RDC) ndetse nu Burundi, ubu noneho ni Tanzaniya iri kuzamura ijwi, aho raporo nyinshi zivuye mu ipereza ndetse n’amakuru atangwa n’itangazamakuru, abayobozi n’abaturage b’icyo gihugu, yemezako uyu mugabo Paul Kagame ariwe uri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano mu ntara ebyiri za Tanzaniya zihana urubibi n’igihugu cya Mozambique!

Mu mpera z’umwaka w’2023 no mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo w’2024, ntabwo umutekano wifashe neza mu ntara ebyiri za Tanzaniya zihana umupaka n’igihugu cya Mozambique, aho ingabo za Paul Kagame RDF zikambitse. Uturere twa « Mtwara » na « Ruvuma » two muri Tanzaniya, dukomeje kugaragaramo ibikorwa bihungabanya umutekano watwo, bitewe n’umutwe w’ibyihebe bya kisilamu biva mu gihugu cya Mozambique ; ibyo bikaba byaratumye havuka umutwe w’insoresore witwaje intwaro witwa « Ahlu Sunna Waljama’a, ASWJ » muri utwo turere. Urwo rubyiruko rukaba ruvugako rwashinze uwo mutwe kugirango rurengere umutekano w’aho rutuye, ariko uwo mutwe rwashinzwe n’urwo rubyiruko ukaba utazwi na leta  ya Tanzaniya.  

Amakuru « Veritasinfo » ikura ku rubuga « The Citizen » rwo mu gihugu cya Tanzaniya, yemeza ko leta y’icyo gihugu yakuyeho abayobozi bakuru babiri b‘ibiro bishinzwe iperereza muri icyo gihugu, kuberako bananiwe gutahura no kumenya neza abari inyuma y’ibitero bihungabanya umutekano mu ntara za Tanzaniya zihana umupaka n’igihugu cya Mozambique. Perezida wa Tanzaniya « Madame Samia Suluhu Hassan » yafashe icyemezo cyo kugira « Bwana  Ali Idi Siwa » umuyobozi mukuru ushinzwe ibiro bikuru by’iperereza mu gihugu cya Tanzaniya, akaba yarinjiye mu mirimo ye ku mugaragaro ku italiki ya 28/08/2023. Bwana Siwa akaba yarabaye ambasaderi w’igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda.

Nyuma ya raporo z’umuyobozi mushya w’ibiro bishinzwe iperereza muri Tanzaniya Bwana Siwa, Perezida w’icyo gihugu « Madame Samia Suluhu » yavuzeko ikibazo cy’umutekano mucye mu ntara za Tanzaniya zihana urubibi ni igihugu cya Mozambique ari ikibazo gikomeye gihungabanya umutekano w’igihugu cya Tanzaniya ndetse n’uw’ibihugu byose biherereye mu karere k’ibiyaga bigari ; akaba yarasabye abayobozi b’ibihugu byose bituriye ako karere ubufatanye mu kurwanya abateza umutekano mucye mu gihugu cye. Amakuru menshi ava mu nzego zishinzwe umutekano za Tanzaniya, muri SADC, kimwe n’amakuru aturuka mu bayobozi b’inzego zibanze ndetse no mu baturage, ashyira mu majwi leta  ya Paul Kagame iri mu Rwanda ko ariyo iri inyuma y’ihungabana ry’umutekano mucye mu ntara za Tanzaniya zihana umupaka na Mozambique (Umva Nyamuhombeza guhera 1H38).

Mu mwaka w’2022, Paul Kagame yohereje ingabo ze za RDF mu gihugu cya Mozambique mu rwego rwo kurwanya umutwe w’ibyihebe bigendera ku matwara akaze ya kisilamu mu ntara ya « Cabo Delgado » yo mu gihugu cya Mozambique ku bwumvikane yagiranye na perezida w’icyo gihugu ndetse na leta  y’Ubufaransa. Umuryango wa SADC nawo wohereje ingabo zawo muri Mozambique mu kurwanya ibyo byihebe ku buryo amakuru yose ajyanye n’umutekano muri icyo gihugu uwo muryango uyazi neza. Mu kwezi k’Ukuboza (12) mu mwaka w’2023, ibyo byihebe byo muri Mozambique byagabye igitero ku biro bya poliri y’intara ya « Ruvuma » yo muri Tanzaniya, icyo gitero kikaba cyarahitanye abantu 5. Muri uku kwezi kwa Mutarama (01) uyu mwaka turimo, ibyo byihebe byo muri Mozambique byagabye igitero muri kamwe mu turere tw’intara ya « Mtwara » yo muri Tanzaniya, icyo gitero kikaba cyarahitanye abantu 10.

Bimwe mu byihebe byafatiwe muri ibyo bitero bikaba byaratanze amakuru arambuye yerekeranye n’uko ibyo bitero byateguwe, amakuru atangwa n’abayobozi b’uturere twagabwemo ibitero ndetse n’abaturage bahatuye yemeza ko ibyo byihebe bihabwa imyitozo ndetse n’intwaro mu mugambi wo gutera umutekano mucye mu gihugu cya Tanzaniya n’ingabo za RDF ziri muri Mozambique. Amakuru yerekeranye n’ibyo bitero afitwe n’umuryango wa SADC ndetse n’ibiro bikuru bishinzwe iperereza muri Tanzaniya (ayo makuru akaba yarakomeje kugirwa ibanga),yemeza ntagushidikanya, amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’intara za Tanzaniya zagabwemo ibyo bitero yemeza ko ibyihebe byo muri Mozambique bihabwa ubufasha na leta  ya Paul Kagame iyinyujije ku ngabo zayo yohereje muri Mozambique.

Kuva Tanzaniya yafata icyemezo cyo kujya mu ngabo za SADC igakubita RDF/M23 mu mwaka w’2013, Paul Kagame yakomeje kubika inzika y’icyo gihugu, mu mwaka w’2015 Tanzaniya yafashishije leta  ya Nkurunziza Pierre i Burundi kuburizamo ihirikwa ry’ubutegetsi muri icyo gihugu ryari ryateguwe na Paul Kagame. Muri iki gihe RDF/M23 yongeye kubyutsa umutwe muri Congo, nabwo Tanzaniya yohereje ingabo zayo muri SADC kujya guhashya uwo mutwe ubwa kabiri ! Iyo myitwarire ya Tanzaniya yo kugarura umutekano mu karere akaba ariyo ituma Paul Kagame adasinzira, ubu akaba yariyemeje guhungabanya umutekano wa Tanzaniya bidasubirwaho.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, perezida wa Tanzaniya « Madame Samia Suluhu Hassan » yavuze ko igihugu cye cya Tanzaniya kigomba gukora ibishobora byose kigafatanya n’ibindi bihugu mu kurwanya igihugu cy’abaturanyi gishobora gutera Tanzaniya kinyuze muri Mozambique, aya magambo y’umuyobozi wa Tanzaniya arashimangira ikirego perezida wu Burundi Gén.Evariste NDAYISHIMIYE nawe arega u Rwanda ko ruhungabanya umutekano w’igihugu cye runyuze kuri « Red Tabara » iri muri RD Congo, Perezida Félix Tshisekedi we akaba yemeza ko ari Paul Kagame n’ingabo ze RDF bateye Congo mu izina rya M23 ! Abaperezida b’ibi bihugu uko ari 3 bakaba bafite ingabo zabo muri Repubulika ya Demikarasi ya Congo mu ntara ya Kivu ya ruguru aho zihanganye na RDF/M23.

Ese uwavuga ko Paul Kagame na leta  ye yabohoje u Rwanda bamaze kubera akarere kose « icwende rinuka » yaba yibeshye ? Ababibona ukundi bazabidusobanurire, gusa igiteye impungenge ni uko kwegeza iri cwende ku ruhande bizagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda benshi ! Imana ifashe Abanyarwanda n’akarere kose kubona ituze rishobora gutuma buri wese yiteza imbere, aho guhora mu ntambara zihitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
IVYAVUZWE NGIVYO VYASHITSE , HARAGEZE AHUMUNTU ATUGWA NICO YUMVISE
Répondre
G
Namwe mwabahutumwe murakabya. Harubwo niba niba mukunda Urwanda, kumugani wawahundi muri Inyanga Rwanda mwo gahambamwe
Répondre