Rwanda-MRD: Aratabarutse Intwari Faustin TWAGIRAMUNGU

Publié le par veritas

Muvoma MRD ifashe uyu mwanya ngo yifatanye by'umwihariko n'umuryango wa Bwana Faustin Twagiramungu, Imana yahamagaye kuri iyi tariki ya 2 Ukuboza 2023.

Bwana Faustin Twagiramungu yabaye président w'ishyaka MDR aba na Ministri w'Intebe w'u Rwanda. Muvoma MRD yifatanyije kandi n'Abanyarwanda bose muri rusange babuze umwe mu mpirimbanyi za demokarasi uzwi muri byinshi byiza byaranze amateka y'u Rwanda.

Ntawakwibagirwa izina ryamwitiriwe «RUKOKOMA», ijambo ryavugaga inama ihuje Abanyarwanda b'ingeri zose ngo babashe gucoca ibibazo byabo; bityo barusheho kubana mu mahoro no mu bwumvikane bubaka igihugu bahuriyeho bose nta vangura iryo ariryo ryose. Faustin Twagiramungu arinze yigendera iyo nama itabashije kubaho ahubwo igihugu kikirangwa n'amacakubiri n'imiborogo. 

Faustin Twagiramungu kandi muri byinshi yibukirwaho harimo kuba atarihanganiraga ubutegetsi bw'igitugu; ahubwo yaharaniraga demokarasi nyakuri aho abantu bose bareshya imbere y'amategeko, akaba atabarutse akibiharanira. 

MRD izaharanira umurage  w’ibitekerezo byiza asigiye Abanyarwanda ndetse n’inama nziza yaduhaye mu nama twagiranye; Faustin Twagiramungu mu magambo ye bwite yatubwiyeko mbere ya byose no mu bikorwa byose tugamije gukora, inyungu za RUBANDA  zigomba gushyirwa imbere. Ng’uwo umurage ukomeye iyi nararibonye muri politiki no mu mateka y'u Rwanda idusigiye.

MRD ikaba yaranabifasheho igisingizo n’intego yayo yo guharanira UBUMWE BWA RUBANDA, yo nkingi y'amajyambere nyayo n'isoko y'ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Turangije twongera kwihanganisha umuryango, inshuti, abavandimwe kimwe n’abayoboke b’ishyaka rya « RDI-Rwanda Rwiza » Nyakwigendera Faustin Twagiramungu yashinze.

Imana imuhe iruhuko ridashira.


Bikorewe i Washington, ku itariki ya 04 Ukuboza 2023

Mme Christine Coleman, Umuyobozi wa MRD

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article