Rwanda: "FRD-Ingabo za Rubanda", Umutwe mushya urwanya ubutegetsi bwa FPR-Kagame!

Publié le par veritas

UBUTUMWA KU BANYAMAKURU BWO KUWA 10, UGUSHYINGO 2023. N°001/11/2023. ISHINGWA RY'UMUTWE W'INGABO ZA RUBANDA ZIHARANIRA REPUBLIKA NA DEMOKARASI MU RWANDA (FRD)

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1994 ubwo FPR-INKOTANYI iyobowe na Paul Kagame yafataga ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto; FPR ya Paul Kagame yahisemo ku bushake bwayo nkuko yari yarabiteguye, gushinga ubutegetsi bugendera ku miyoborere ishingiye ku ngengabitekerezo n'amatwara bya CYAMI. Iyo mitegekere iyikoresha mu iterabwoba rikomeye, ikaba ikomoka ku ishyaka UNAR (RUNARI) ryari ryarashinzwe n'abayoboraga u Rwanda mbere y'uko rwigenga  na mbere y'impinduramatwara (Révolution) yabaye muri 1959. Ubu butegetsi bukaba bwiganjemo abakomoka cyane cyane kuri abo bategetsi banze gusangira ibyiza by'igihugu bagahitamo kugihunga.

Ubu butegetsi burangwa no gukoresha igitugu gikabije gishyirwa ku baturage, bakabategekesha inkoni y'icyuma. Ubutegetsi bwivanga mu buzima bw’abanyagihugu bwa buri munsi kugirango bubabuze amahwemo n'ubwisanzure, bubahozaho ijisho no kubaragirisha imbunda. Ibyo bigaragarira mu iterabwoba, kubiba urupfu muri rubanda, akarengane n'urugomo ndetse n'ibindi bikorwa byinshi bibangamira uburenganzira bw'ibanze bwa muntu.

Ikibuga cya politiki FPR yaragifunze burundu. Nta tangazamakuru ryigenga rishoboka mu Rwanda keretse irikorera mu kwaha kwa Leta kandi rigatangaza ibyo bashakako bitanganzwa niyo byaba ari ibinyoma. Ubu butegetsi bufungira abantu ubusa bukabahimbira ibyaha, burigisa abantu bakaburirwa irengero; umuntu arabura burundu nkaho ari urushishi rutagaragara hakaba hanakekwako abarigiswa bakurwamo ingingo zikagurishwa mu mahanga. Imibare imaze kuba myinshi cyane.

Hari kandi kutubahiriza amategeko muri rusange no guhindagura itegeko nshinga uko bishakiye bigendeye ku nyungu z'abari ku butegetsi bikabafasha kurengera no gushimangira ubwo butegetsi bwabo buzingiye ku muntu umwe ariwe Paul Kagame. Ntitwibagiwe politiki y'amacakubiri n'igitugu bishyirwa ku baturage ngo babahozemo ubwoba. Tugaruke kandi ku guhungeta no kwica impunzi z'Abanyarwanda banazisanze mu bihugu byazakiriye hirengagijwe amategeko mpuzamahanga arengera impunzi

Nkaho ibyo bidahagije, mu matwara ya FPR no kwishongora kwinshi, bishoye mu bikorwa byo guhungabanya no gukwiza urupfu mu karere kose u Rwanda ruherereyemo. Bashinze imitwe yitwaje intwaro mu bihugu cyane cyane bya RDC n'u Burundi kandi banakomeza guhembera no gushyigikira abakwiza umwuka mubi w'intambara muri ibyo bihugu. Nyamara ibyo bihugu by’ibituranyi bifitanye amateka maremare y'ubuvandimwe n'igihugu cyacu. Turahahirana tugahana n'abageni mbese dusangiye byinshi nk'abavandimwe. Ibi byose FPR yabihinduye ubusa ijya kubangaza no kwica abaturage b'ibi bihugu.

Bigaragarira buri wese ko FPR mu mayeri menshi yagaruye ubutegetsi bushingiye ku ngengabitekerezo ya cyami bakomora ku bakurambere babo (UNAR-ISHYAKA RY'UMWAMI). Ibi byashyize iherezo ku byiza byose rubanda yakomoraga ku ivugururamatwara n'impinduramitegekere yabaye mu w’i 1959. Aho igice kinini cy'abaturarwanda cyane cyane rubanda rugufi mu moko yabo y'inyabutatu (Abatwa, Abatutsi n’Abahutu) babiriye icyuya ndetse bakanahamena amaraso yabo kugirango ibyo byiza bigerweho. Iyi mpinduramatwara yari yaragejeje u Rwanda kuri Repubulika; yimika ubutegetsi bwishyiriweho n'abaturage binyuze mu matora kandi bugakorera abo baturage babushyizeho. Bugerageza kurengera inyungu zabo no kubasaranganya ibyiza by'igihugu cyabo. 

Kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu no kureshya kwa bose imbere y'amategeko nyuma y'ingoma ya cyami yari imaze igihe kinini yica igakiza uwo yishakiye, igacinyiza rubanda kandi ikikubira ibyiza byose by'igihugu. Aho bamwe bicaraga bagatungwa n'abandi birirwa bagoka mu mirimo y'uburetwa. Nibyo rero buri wese abonako byagarutse mu Rwanda rwa none aho nta muntu ukigira uburenganzira ku mutungo we yarazwe n'abasekuruza be. Ingoma ya FPR yanze kwitabira inzira y'ibiganiro ngo hashakwe umuti w'ibibazo by'Abanyarwanda mu buryo burambye kandi binyuze mu nzira y'amahoro. Wagirango hari icyo FPR ipfa n'amahoro. Reka twibukiranye uko amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yahamagariye FPR kuganira nayo muri Mutarama 2023. Batanga impuruza yo kudakomeza gushyigikira FPR mu bikorwa byayo byo guhungabanya akarere kose; mu gushinga imitwe ya gisirikare y'iterabwoba nka RCD-Goma, CNDP, M23 (N°1), RED-TABARA na M23 (N°2) ubu irimo kurwana mu burasirazuba bwa RDC. Iyi mitwe ikaba ikora ibikorwa by'iyicarubozo gufata abagore ku ngufu, kwica abaturage, kwiba no kwangiza imitungo kamere y'ibihugu by'abaturanyi cyane cyane muri RDC. Ikomeza no kubangamira inzira ya Demokarasi ibyo bihugu byahisemo kugenderamo. Bashyigikira kandi bakanakingira ikibaba abashaka guhirika ubutegetsi muri ibyo bihugu.

Aya mashyaka yasabaga ku nshuro ya kenshi guhagarika ibikorwa by'urugomo biranga FPR ari mu gihugu hagati ndetse, mu bihugu duhana imbibi kimwe no mu bihugu bya kure byakiriye abana b'u Rwanda. FPR ihakora ubwicanyi, iterabwoba rikorerwa Abanyarwanda, kubateranya n'abanyagihugu mu mayeri menshi, kurigisa abantu n'ibindi bikorwa by'urugomo... Ibi twabibonye cyane cyane mu bihugu bya SADC. Aba banyamashyaka kandi bahamagariraga FPR mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko kikanubahiriza amahame ya Repubulika.

Mu itangazo ryabo ryo kuwa 27 Gashyantare 2023, amashyaka ya politiki afite imitwe y'ingabo nayo yashyizeho akayo mu guhamagarira FPR kuganira nayo, ariko ntacyo byatanze. Bahamagariraga guverinoma y’u Rwanda guhuza Abanyarwanda bo mu ngeri zose kuganira bagakemura ibibazo byabo. Ibyo nibyo byari gutanga umuti w'amahoro arambye no kurangiza ikibazo cy'ubuhunzi kimaze kuba karande mu Banyarwanda. 

Tumaze kubona akababaro n'ukwiheba kw'abana b'u Rwanda ndetse n'abaturage bo mu biyaga bigali, cyane cyane urubyiruko n'abaturanyi bacu bo mu burasirazuba bwa Congo; 

Tumaze kubona ko FPR yavuniye ibiti mu matwi ku mpuruza y'amashyaka atavuga rumwe nayo, impuruza y'abakuru b'ibihugu duturanye, impuruza y'umuryango mpuzamahanga, impuruza y'ibihugu by'ibihangange harimo na Amerika ndetse n'impuruza y'umuryango w'ibihugu by'uburayi. Izi mpuruza zose zigaragazako inzira y'amahoro FPR itayikozwa kuko ikomeza ibikorwa byayo byo guhungabanya umutekano w'ibindi bihugu, gukwirakwiza urupfu n'iyicarubozo bishobora guteranya Abanyarwanda n'abaturanyi babo bikaba byabashyira mu kaga;

Twebwe, Abana b'u Rwanda : Urubyiruko, Abagore n'abagabo ari abari mu Rwanda n'abari hanze yarwo dufashe icyemezo ko igihe kigeze cyo kumva akababaro k'abana b'u Rwanda bahamagarira gutabarwa ngo nabo babashe kubaho mu bwisanzure no kwiyubakira igihugu cyabo mu mahoro. Twebwe rero abana b'Abanyarwanda twiyemeje guhaguruka nk'umuntu umwe tugakoresha uburyo ubwaribwo bwose bwemewe n'amategeko mpuzamahanga tugakura igihugu cyacu mu kaga bityo tugaha n'abaturanyi bacu amahoro.

Tugendeye ku byakozwe nyuma y'amatangazo twagarutseho haruguru kandi hagendewe ku mikoranire myiza y'imitwe y'ingabo n'abayobozi ba politiki, hanagendewe kandi ku mpuruza y'impunzi z'Abanyarwanda niy'abaturage bo mu bihugu duturanye babaho mu iterabwoba. Kugirango harengerwe inyungu z'Umunyarwanda uwariwe wese: 

Dufashe icyemezo cyo gushinga UMUTWE WA GISIRIKARE W'INGABO ZA RUBANDA twise FRD (UMUTWE WA GISIRIKARE W'ABANYARWANDA BAHARANIRA IBYIZA BYA REPUBULIKA NA DEMOKARASI)

Uyu mutwe wa FRD utangiye ku mugaragaro ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023. FRD igamije ahanini kugarura no gusigasira ibyiza twagejejweho na Repubulika. Tukagira igihugu kigendera kuri demokarasi, aho uburenganzira bwa buri muntu wese bwubahirizwa. Abaturage bazagira uburenganzira ku butegetsi bishingiye kuri demukarasi aho abantu bose bavuka bareshya imbere y'amategeko. Inzira imwe yo kugera ku butegetsi hubahirijwe amategeko mpuzamahanga agenga demukurasi ikanyura mu matora akozwe mu mucyo. Turashaka ahazaza heza h'igihugu cyacu n'abaturage bacyo bakabaho nta vangura iryariryo ryose ryaba irishingiye ku moko, ku turere, ku gitsina cyangwa ku madini. Ibi rero bizagerwaho igihe hazimakazwa demokarasi ariyo nkingi y'amahoro arambye ku gihugu cyacu no mu karere kacu

Inshingano za mbere za FRD ni ukurengera umwana w'Umunyarwanda. Imbaraga zacu tuzazitanga tutizigamye mu guherekeza abaturage muri uru rugendo rwo kugarura no gusigasira ibyiza twagejejweho na Repubulika. Ibikorwa byose ruzakora bizaba bigamije inyungu z'umuturage w'u Rwanda (Umutwa, Umututsi, Umuhutu) nta vangura na rimwe. Tuzubahiriza kandi twimakaze uburenganzira bw'abaturage b'ibihugu duturanye. FRD irahamagarira buri munyarwanda wese, yaba umuntu ku giti cye, yaba amashyirahamwe, kudusanga no kudushyigikira mu buryo ubwaribwo bwose ngo tubashe kugera kuri izi nshingano twiyemeje

FRD irahamagarira by'umwihariko, amashyaka ya politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa cyami bwa FPR, bakaba bagendera ku NGENGABITEKEREZO YA REPUBULIKA NA DEMUKARASI gushyira hamwe ingufu, bagahamagarira abayoboke babo gushyigikira iki cyemezo abana b'u Rwanda bafashe cyo kwitanga ngo bakure igihugu cyacu mu kaga. Bityo bimakaze ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi. FRD irasaba ibihugu byo mu karere kacu, ibihugu byo mu muryango wa SADC byakiriye Abanyarwanda benshi ndetse ikanasaba umuryango mpuzamahanga kumva no gushyigikira aya mahitamo y'abana b'u Rwanda. Turabasaba kuduherekeza muri uru rugendo rwo guharanira uburenganzira bwacu bwo kwibohora iyi ngoma mpotozi ya cyami kandi benshi muri bo banyuze muri iyi nzira.

Turabasaba kandi by'umwihariho kutabangamira amahitamo y'abaturage bahagurukiye kwibohoza. Dushoje dushishikaza Abanyarwanda bose kandi tubibutsako ari inshingano zacu dufatanyije twese zo guhaguruka tugahagarika iyi ngengabitekerezo ya CYAMI; FPR yagaruye ikaba igenda iyishyira mu bikorwa mu mayeri menshi yihishe mu gisa na Republika. Tuzafatanya twese kubaka amatwara n'amahame ya Repubulika na Demukarasi yo nzira yonyine izareshyeshya bose bagasaranganya ibyiza by'igihugu dusangiye twese.  Wanga kumenera amaraso yawe igihugu imbwa zikayanywera ubusa. FRD irashimira Abanyarwanda bose, abayobozi ndetse n’amashyirahamwe arebwa n'ubu butumwa. Ikanashimira by’umwihariko Umuryango Mpuzamahanga. Abo bose irabasaba kuyiba hafi no guherekeza Abanyarwanda muri uru rugendo rugana ku mpinduka twese tunyotewe. 

HARAKABAHO U RWANDA RUZIRA UMWIRYANE. HARAKABAHO ABANYARWANDA BIGENGA MU GIHUGU CYABO. 

Bikorewe i MUSANZE, Icyanya cy'Ibirunga 

Kuwa 10 Ugushyingo 2023

Coloneli MUSONI Epimaque

Umuvugizi wa FRD

Émail: frdingabozarubanda@protonmail.com

Twitter: @FRD_INGABO

IMANA IHE UMUGISHA ABANYARWANDA KANDI IBARENGERE AHO BARI HOSE. IMANA MU RUHANDE RWACU, TUZATSINDA!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article