Rwanda : Ni irihe zina Abanyarwanda baha italiki ya 1 Ukwakira 1990 FPR-Inkotanyi yatereyeho igihugu ?
[Ndrl : Ku italiki ya 1 Ukwakira 1990 nibwo FPR-Inkotanyi yagabye igitero cya gisilikare ku gihugu cy’u Rwanda.Iyo ntambara yamaze imyaka 4 isozwa na génocide yahitanye imbaga y’Abanyarwanda na nubu bakaba bakicwa.Mu myaka ya mbere FPR ikimara kubuhoza igihugu, iyi taliki ya 1 Ukwakira yarizihizwaga mu gihugu hakaririmbwa intsinzi, none ubu nyuma y’imyaka 33, iyo taliki isigaye ivugwa bucece n’Inkotanyi, ese aho ntibiterwa n’uko FPR ubwayo nayo yasanze iyo taliki ari ruvumwa ku Banyarwanda benshi ? Dore uko umwe mu Banyarwanda abona iyo taliki]
Félicitations ku Banyarwanda mwari impunzi hanze y'igihugu, uyu (taliki ya 01 Ukwakira) ni umunsi w'amateka meza kuri mwe kuko wabaye imbarutso yo kuva mu buhunzi mwari mumazemo imyaka isaga 30, igihugu cyarabafungiye imiryango n'amahanga yarabatereranye.
Ku bari mu gihugu ariko, uyu ni umunsi mubi bidasubirwaho (maudit), ni wo munsi amakuba yacu yatangiye na n'ubu agikomeza kuri benshi muri twe, ndavuga abagihumeka kuko abenshi cyane ayo mahirwe ntayo bagize.
Ni byo ko hari ibibazo kandi bikomeye by'akarengane n'ivangura aho akazu k'abantu bake kari karagundiriye igihugu n'ibyacyo, ariko mbarahiye nkomeje ko n'abatari muri ako kazu cyane cyane Abatutsi n'Abanyenduga twari dufite ubuzima bwa kimuntu (une vie décente).
Kugeza kuri ino tariki ruvumwa, uretse ibyo abato twumvaga mu mateka ya 59 kugeza 73, nari ntarumva umuntu wishwe, wakubiswe, wasenyewe, wambuwe ibye cyangwa waburiwe irengero azize ubwoko cyangwa akarere ke. Hari abasohokaga mu gihugu bajya gushaka amashuri cyangwa andi mahirwe hanze, ariko nta mpunzi itari iya politiki (Kanyarengwe, Biseruka & n’abandi) nigeze numva muri iyo myaka. Uko byaje kugenda nyuma y'iya mbere Ukwakira kugeza none ibara umupfu.
Banyarwanda tujye tworoherana, kuba ibyishimo bya bamwe byarahuriranye n'amakuba y'abandi ni amateka, ntacyo twabihinduraho. Icya ngombwa ni ukureka buri wese akabana n'amarangamutima ye uko abyumva, ubabaye ntabangamire uwishima, uyu na we ntashake ko mugenzi we afungirana sentiments mu kabati ngo abone kunezerwa.
Twese twonse rimwe, ni cyo gikuru !!!
Obed Ndahayo (réseaux sociaux)