RDC : Ihurizo kuri Tshisekedi ! Igihugu cy’Uburusiya nicyo giha umutwe wa RDF/M23 intwaro.

Publié le par veritas

Nk’uko amakuru atangazwa n’urubuga « africaintelligence » ndetse n’ibindi binyamakuru binyuranye byo mu gihugu cya Uganda abyemeza ; muri aya mezi yavuba, ikibuga cy’indege cya «Entebbe» muri Uganda, kiri kwakira urunyurane rw’indege zo mu bwoko bwa « avion-cargo Iliouchine » z’igihugu cy’Uburusiya zikora ubwikorezi bw’imizigo iremereye. Izo ndege ziba zitwaye intwaro nyinshi Uburusiya bwohereza mu bihugu by’Afurika yo hagati n’uburasirazuba harimo n’umutwe wa RDF/M23.

Izo ndege z’Uburusiya zihagurukira mu gihugu cya « Leta zunze ubumwe z’Abarabu » zikaruhukira muri Uganda, aho zihaguruka zigemuye intwaro mu bihugu bifite umutekano mucye bya : Sudani y’epfo, Centrafrique, Somaliya ndetse n’Uburundi. Intwaro zizanwa n’izo ndege, zoherezwa muri Congo (RDC) mu mutwe wa RDF/M23 zinyuze inzira y’ubutaka zivuye muri Uganda. Nta kintu leta  y’Uburusiya iragira icyo itangaza kuri iryo gemura ry’intwaro mu karere k’ibiyaga bigari. Leta  ya Uganda yo ivuga ko izo ndege z’Uburusiya ziba zitwaye ibiribwa n’imiti bigemurirwa impunzi z’abakongomani zavuye mu byazo kubera intambara  ariko ntisobanura aho ibyo biribwa n’iyo miti biba bivuye !

Ingendo z’indege z’Uburusiya muri Uganda ziteye impungenge zikomeye ibihugu by’uburengerazuba bw’isi kuko bifite impungenge z’uko Uburusiya bushobora guha imbaraga zikomeye umutwe wa RDF/M23 urwanya leta ya Congo bikaba byatuma iyo ntambara ikwira muri icyo gihugu cyose. Amakuru aturuka muri « RDC » ndetse no muri « Leta zunze ubumwe z’Abarabu », yemeza ko leta ya  Tshisekedi yagurishije ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biri mu burasirazuba bwa Congo n'igihugu cya « Leta zunze ubumwe z’Abarabu » muri gahunda yo kugirango Congo ibone inkunga y’icyo gihugu mu kurwanya umutwe wa RDF/M23.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu zagize impungenge ko ingabo za Congo FARDC zidashobora kurinda umutekano w’ibirombe yaguze, maze yitabaza igihugu cy’Uburusiya. Mu mubonano perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yagiranye na perezida w’Uburusiya « Vladimir Poutine » mu nama yahuje Uburusiya n’Afurika ; Museveni yemereye Poutine gukoresha ubutaka bwa Uganda mu kurinda umutekano w’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro byaguzwe na « Leta zunze ubumwe z’Abarabu » mu burasirazuba bwa Congo; ni muri urwo rwego Uburusiya bwiyemeje guha intwaro RDF/M23 mu kurinda umutekano w’ibyo birombe.

Kubera ayo masezerano y’ubugure leta ya Tshisekedi yagiranye na « Leta zunze ubumwe z’Abarabu », byabaye ngombwa ko ingabo za Congo FARDC zihagarika ibikorwa byose byo kurwanya umutwe w’ibyihebe wa « RDF/M23 » mu burasirazuba bwa Congo ku buryo iyo ntambara irwanwa gusa n’imitwe y’abaturage yitwaje intwaro yibumbiye mu kiswe « Wazalendo » ! Ingabo za SADC nazo zagombaga kuza kurwanya « RDF/M23 » zishobora kutaza muri iyo ntambara kuko zaba zibangamiye amasezerano RDC yagiranye na « Leta zunze ubumwe z’Abarabu » !

Abahanga mu ntambara bakaba bagaragaza ko Leta  ya Congo ishobora kuzagira ikibazo gikomeye cyo kurwanya umutwe wa « RDF/M23 » kubera urwo rujijo rwatewe n’amasezerano yo gucukura amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Congo na « Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ».

Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikaba ikirimo amabanga menshi !

Veritasinfo.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article