«Igihe cy’abayobozi bashyizweho na mpatsibihugu muri Afurika kirageze » ! Nta gitero kizagabwa kuri Niger!
Nyuma y’aho abasilikare barinda umukuru w’igihugu cya Niger, bashyigikiwe n’abaturage b’icyo gihugu bafatiye icyemezo cyo gukura ku butegetsi « Bwana Mohamed Bazoum » taliki ya 26/07/2023 ; ku cyumweru taliki ya 30/07/2023, inama y’abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’iburengerazuba CEDEAO yarateranye. Inama y’uwo muryango yahaye abasilikare bahiritse ubutegetsi muri Niger igihe kingana n’icyumweru kimwe gusa kugirango bebe basubije ku butegetsi uwari perezida w’icyo gihugu Mohamed Bazoum. Igihe abo basilikare ba Niger Bahawe kirarangira uyu munsi ku cyumweru taliki ya 06/08/2023 saa sita z’ijoro ku isaha ya Niger.
Abo basilikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bakaba barasuzuguye icyemezo cy’uwo muryango, ahubwo batanga integuza ko biteguye guhangana n’ingabo z’ibihugu bya CEDEAO mu gihe ibyo bihugu byaramuka bifashe icyemezo cyo kugaba igitero cya gisilikare kuri Niger. Ibihugu bya Burukinafaso, Mali na Guinée nabyo bikaba byiteguye gutera ingabo mu bitugu abasilikare ba Niger mu guhangana n’ingabo za CEDEAO ! Ese iyo ntambara izabaho ? Ibihugu by’Amerika (USA) n’Ubufaransa byatangaje ko bizashyigikira ingabo za CEDEAO niziramuka ziyemeje kugaba igitero ku gisilikare cya Niger. Igihugu cy’Algeria na Tchad bihana imbibi na na Niger ntabwo bishyigikiye ko umuryango wa CEDEAO ugaba igitero ku ngabo za Niger kandi ibyo bihugu byombi bikaba bifite igisilikare cyihagazeho muri Afurika !
Abagize inteko ishingamategeko ya Nijeriya ntabwo bashyigikiye ko ingabo z’igihugu cyabo zigaba igitero ku gihugu cy’abaturanyi ba Niger, kuri iki cyumweru, abaturage ba Niger biriwe mu myigaragambyo yo gushyigikira ingabo z’igihugu cyabo zahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum bashinja kuba yaribye amatora yo mu mwaka w’2021! Uwari perezida Mohamed Bazoum nawe aho afungiye ari gusaba igihugu cy’Amerika (USA) n’Ubufaransa gukora ibishoboka byose bakamusubiza ku butegetsi kugirango akomeze kubibira umutungo w’igihugu cya Niger aho gusaba abaturage ayoboye kumusubiza ku butegetsi! Nyuma y’amakuru anyuranye ava muri Niger no mu karere ka Sahel agera kuri « Veritasinfo », agaragaza ko ibihugu bigize umuryango wa CEDEAO (Nijeriya, Cote d’Ivoire, Sénégal na Bénin) bidashobora kugaba igitero kuri Niger, biramutse kandi bibaye ko CEDEAO igaba igitero kuri Niger, ingabo zayo zatsindwa ruhenu vuba cyane! Ingaruka zo kudashobora kwirukana ku butegetsi abasilikare babufashe ku ngufu muri Niger zikaba zigiye gukwira muri Afurika yose !
Abayobozi hafi ya bose bayoboye ibihugu by’Afurika bashyizweho kandi bakorera ba mpatsibihugu bakirengagiza abaturage b’ibihugu bayobora; abenshi muri abo bayobozi bakaba barafashe ubutegetsi bamennye amaraso kandi bashyigikiwe na bampatsibihugu, bagakoresha amatora ya nyirarureshwa kugirango bazabugweho bizeye ko bazakomeza kurengerwa na mpatsibihugu bakorera, urubyiruko rw’Afurika rurabarambiwe, rutangiye gufata ibyemezo byo kwicaza abo bicanyi n’ibisambo rutitaye ku byemezo byose mpatsibihugu ashobora gufata. Muri iki gihe amakuru akaba yihuta cyane ku buryo mu myaka itarenze 2 nta munyagitugu uraba agisigaye muri Afurika! Ibigo bya gisilikare ba mpatsibihugu bashyize mu bihugu binyuranye muri Afurika ntacyo bikimariye ba mpatsibihugu n’abaperefe babo biyita abakuru b’ibihugu kuko urubyiruko rw’Afurika rwiyemeje kubifunga maze abo basilikare bagasubira iwabo, Afurika ikabona kwigenga!
Harakabaho urubyiruko rw’Afurika rwanze agasuzuguro no kubaho mu bucakara bw’iteka ryose.
Veritasinfo.