FPR : «Uwarose nabi ngo burinda bucya ! » Nyuma y’Afurika y’epfo na RDC, Ububiligi nabwo bwanze « Vincent Karega » kuba ambasaderi w’u Rwanda!
[Ndlr : «Inkoni ikubise mucyeba uyirenza urugo!» Mu gihe FPR yagabaga igitero ku Rwanda ku italiki ya 01/10/1990, igihugu cy’Ububiligi cyavumiye ku gahera perezida Habyarimana Juvénal bitewe ni uko yahisemo kugirana umubano wihariye n’Ubufaransa, akirengagiza Ububiligi kandi aribwo bwakolonije u Rwanda! Ububiligi bwateye inkunga ikomeye cyane ya politiki n’igisilikare Inkotanyi kugeza zishe Habyarimana, zikabohoza u Rwanda ku italiki ya 4/07/1994! Izo Nkotanyi nazo zirengagije Ububibiligi n’inkunga icyo gihugu cyazihaye, maze zishyira mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Uko kwirengagiza Ububiligi nabyo ntabwo byabushimishije kandi aribwo bwakolonije u Rwanda. Muri iki gihe Amerika itari kuvuga rumwe neza na Kagame, we yahisemo kwishyira mu maboko ya Macron uyobora Ubufaransa, ibyo nabyo ntabwo byashimishije Ububiligi, noneho akarusho, Kagame yateye RD Congo mu izina rya M23 kandi yarakolonijwe n’Ububiligi ikaba inayoborwa n’umwana bwirereye Félix Tshisekedi! Niba Ububiligi aribwo bushinzwe kuvuga ijambo rya nyuma mu bihugu bwakolonije, Paul Kagame azarengerwa na nde ? Ese aho ntashobora kugenda nabi cyane kurusha uko byagendekeye perezida Habyarimana? Iyi nkuru y’uko Ububiligi bwanze kwemera ko Karega aba ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, iraca amarenga !]
Vincent Karega wahoze ari ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangiwe n'Ububiligi kuba ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, nkuko byatangajwe na Radio RFI. Ku itariki ya 24 Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yari yagennye Karega, w'imyaka 60, nk'ambasaderi mu Bubiligi, mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w'intebe Édouard Ngirente. Karega yari yitezwe gusimbura ambasaderi Dieudonné Sebashongore, wahagarariye u Rwanda mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2020.
RFI yatangaje ko nta mpamvu minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ububiligi yatanze ku kwanga Karega nk'ambasaderi, ariko ko mu buryo leta iteruye ku mugaragaro, bivugwa ko ari ku mpamvu bwite z'Ububiligi. BBC Gahuzamiryango yasabye umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ububiligi n'umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda kugira icyo babivugaho, nta cyo barasubiza kugeza ubu. Ku mugabane w'Uburayi, Ububiligi ni bwo bubamo umubare munini w'Abanyarwanda, abarenga 40,000, nkuko biri muri raporo yo mu 2019 y'ishami rya ONU ryita ku bimukira.
Tariki ya 29 Ukwakira (10) mu 2022, inama nkuru y'umutekano ya DR Congo, yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yari yahaye Karega amasaha 48 ngo abe yamaze kuva ku butaka bw'icyo gihugu – icyemezo yakurikije. Icyo gihe DR Congo yashinje u Rwanda «gukomeza kwihisha mu mutwe w'iterabwoba wa M23 mu gutera Congo», ibyo leta y'u Rwanda ikaba yarabihakanye. Mbere yo kuba ambasaderi muri DR Congo, Karega yabaye ambasaderi muri Afurika y'Epfo. Ni we wari ambasaderi muri icyo gihugu ubwo Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bwo hanze y'igihugu bw'u Rwanda yicwaga anizwe muri hoteli i Johannesburg, muri Mutarama (1) mu 2014.
U Rwanda rwahakanye kugira uruhare mu iyicwa rya Karegeya, ariko hashize iminsi urupfu rwe rubaye, Perezida Kagame, nta muntu avuze mu izina, yavugiye mu masengesho yo gusabira igihugu yaciye kuri televiziyo y'u Rwanda ko abagambanira igihugu cyabo hari ingaruka zabyo. Karega yirukanwe muri Afurika y'Epfo muri Werurwe mu 2014 hamwe na bamwe mu badiplomate b'u Rwanda bari muri icyo gihugu.
Iyi nkuru yatangajwe na «BBC Gahuza»