Rwanda : Ubuhanuzi bwa Magayane bukomeje kuzenguruka mu mitwe y’Abanyarwanda benshi!
[Ndlr: Inama z'abakuru b'ibihugu binyuranye n'imiryango mpuzamahanga kimwe n'amanama ahuza Abanyarwanda b'impunzi bari mu bihugu binyuranye, akomeje kuba menshi. Ayo manama yose akaba agamije gushakira igisubizo ikibazo cy'umutekano mucye urangwa mu karere k'ibiyaga bigari; uwo mutekano mucye ukaba uterwa na leta y'u Rwanda iyobowe na Paul Kagame umaze imyaka hafi 30 ari kwica Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n'abari hanze yacyo ngo ari kurwanya FDLR! Ubu noneho aho bigeze Kagame ntakitabira amanama atumirwamo yo gushaka umuti w'icyo kibazo kuko yahebeye urwaje, Abanyarwanda benshi bari imbere mu gihugu bakaba babayeho mu bwoba bwinshi ku buryo badashobora no kuvuga ibibi bakorerwa! Ari abategetsi ba FPR ari n'abo bayoboye , bose ngo bategereje ko ubuhanuzi bwa Magayane busohora! Abantu benshi bakaba baradusabye ko ubwo buhanuzi twongera kububasangiza nk'uko twabutangaje mu mwaka w'2013].
MAGAYANE yari umugabo ufite impano y’ubuhanuzi, akaba yarakomokaga mu karere bitaga «UBUKONYA», komine ya «GATONDE», mu RUHENGERI. Mbere y’uko avuga ibyo yahanuriye abandi, dore ibyo yihanuriye ubwe:
Perefe Zigiranyirazo muramu wa Habyarimana akimara kwumva ko nta kabuza abatutsi bari hanze bazafata u Rwanda,nyuma ariko ngo bakazarwirukanwamo n'umuzungu warubahaye, Zigiranyirazo yatse intsinzi,Magayane ati «kereka Habyarimana yeguye igihugu akagiha abanyenduga kuko nibobazi amacenga y' abatutsi, bityo mwebwe mukicara».
Zigiranyirazo yavuze ko bafunga Magayane.
Magayane akigera mu buroko bwa«1930» yabwiye uwamutekeraga ati: «ku wa kane nzapfa maze kurya imboga». Nikobyagenze. Kuko yahawe imboga z' isogo yakundaga ari kuwa kane yitaba Imana. Yanabwiye n’uwo musoda wamutekeraga ko azagwa mu maguru y'abagore, niko byabaye uwo musore yagiye gusambanya umugore w' undi mugabo, ategerwa ku irembo bamutsinda aho.
Ibyo yahanuriye abandi ni ibi:
1.Yabwiye ambasaderi Kagenza Alphonse muli nzeli 1972 ko Kayibanda uzengurutse u Rwanda rwose ngo aribuka isabukuru y' imyaka 10 y'ubwigenge ko ariho asezera ku banyarwanda ko nta myaka itatu azamara ategeka, ko nategura n' imva ye itazaboneka.
2.Yabwiye Kanyarengwe Alexis ko azahunga akambuka Akagera, akagaruka arwana, akazitwa umutegetsi wa nyirarureshwa, akabona ibibi n' ibyiza, nyuma agapfa adahinwe azize indara-mabuno.
3.Yavuze ko hari abazungu bagiye gufungirwa mu Ruhengeri, abandi b'abatasi bazabakurikira bakagwa kuli Muhungwe byarabaye, abacanshuro bashatse gufata Congo banyuze i Goma mu w’1978 maneko ya Lizinde yari ikaze ibata muri yombi bafatirwa mu mahoteli ku Gisenyi, bafungiwe mu Ruhengeri, nyuma yaho abandi bakoreye gahunda (plan) yo gufata u Rwanda na Congo byombi muli pariki y' i birunga i Rwindi (congo),baje mu Rwanda n'ibyuma kabuhariwe bifotora, indege ibagusha muri komini Kanama(Bugoyi-Gisenyi) hafi ya Muhungwe.
4.Magayane yahamagariwe gukora animation bamamaza banacengeza amatwara ya muvoma, ati: «uwabyiniye.Nkubitoyimanzi Rudahigwa, na bwenge nyakuli Kayibanda, ntiyabyinira muvoma izanywe n'abungura bazubika u Rwanda». Bourgmestre Kabalira yahise amufungira mu kasho amuziza gupfobya MRND, akanatuka prezida wayo ngo ni umwungura w' umushyushya. Nyuma y' icyumweru baramurekuye:
5.Magayane abwira Kabalira ati: «kumfungira ubusa kwawe nawe uzafungirwa ahatava izuba». Bwarakeye basanga Kabalira yarariye imisanzu ya MRND, yafungiwe muli prison spéciale mu Ruhengeri.
6.Magayane yabwiye Theoneste Lizinde ati:«ugiye kuzafunganwa n’abantu bambaye utubuye tubengerana ku ntugu, mukazashyirwa aho wajyaga ufungira abandi».Bwarakeye Lizinde avumbura imashini yakoraga amafranga, iyo mashini yari ihuriweho na Majyambere n' ibindi bikomerezwa. Lizinde abigejeje i bukuru, bati uyu muntu azabwira abanyamahanga akari i murore bati: «tumwohereze Zimbabwe, navayo tuti yateguraga coup d'Etat, ahite afungwa».
7.Yabwiye Lizinde ati «ikimenyetso cy' ifungwa ryawe n' umwana uzabyarwa na madame Habyarimana ari ikimara». Byarabaye uwo mwana avukira mu Bubiligi ari ikimara (baramuhishaga).Nta cyumweru cyahise Lizinde atabwa muli yombi.
8.Magayane ati «Lizinde nufungurwa n' ingabo zizaturuka hanze, uzicarana nazo akanya gato, uzahunga, zizagutsinda hanze».
9.Magayane yabwiye adjudant-chef wayoboraga gereza ya Ruhengiri witwaga Sembagare ati: «uri igikenya ntuzisazira». Bwarakeye ajya iwabo i Muramba-Gisenyi, inkuba itagira amazi iramwasa.
10.Magayane yabwiye undi muyobozi w' iyo gereza adjudant Cyarahani ati: « uzicirwa muri iyi gereza (prison), umwaga wawe uzashirira aha ».
11.Yabwiye abanyururu bagenzi be ati: « iyi myenda mubona y' umukara twambaye izasimbuzwa ibara ribengerana( rose)» yarongeye ati: «ibohozwa ry'iyi prison rizabanzirizwa no kuma kw'iki giti cy' inganzamarumbu mubona imbere ya gereza », ati «hano mu nzu ndani hazinjira ihene izaherekeza abashyitsi ». Bwarakeye igiti kiriyumisha, naho ubwo musenyeri Nsengiyumva yasuraga gereza ya Ruhengeri, bibagiwe gukinga ihene irabinjirana, n’ijoro bumva iramena amasafuriya irya ubugali.
12.Magayane ati : «ngicyo ikimenyetso mwatashye, ariko abazahungira Rwabeya muzashira». Abahungiye Rwabeya-Musanze bahuye n' abacodo ba Mukamira baje kubohoza Ruhengeri, babamenaho urusoro babita inyenzi.
Kubera atahwemye kwikoma ingoma ya Kinani, byateye ubwoba abayobozi ba gereza ya Ruhengeri, bahitamo kumushyikiriza ibiro by’ipererza ngo yisobanure. Yasabye ko Habyara n’ibyegera bye baza, maze ubuhanuzi bufatwa kuli za CASSETTES buranandikwa. Dore uko yavuze:
13.«Wowe Habyarimana ndagukandagiye ugiye kugwa ku kibuga gikikijwe n'imfunzo kandi nupfa Kigali izuzuramo intumbi agahiryi. Ibimenyetso n’abazungu bazaza kugukanga nawe uzashyira mu bitugu byawe mu bushorishori umugore w'umugambanyi, Inyamaswa y' ihembe rimwe izaba ibiyogoza mu Rukiga na Ndorwa, iyo nyamaswa izakwira u Rwanda imena amaraso menshi, izaguhitana nta kabuza, keretse weguye ».
14.Habyara ati : «shaka intsinzi»: Magayane ati «ntayo», ati «ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk' ubufindo».
15.Magayane ati: «uzasimburwa na Rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho Bihwahwa wo ku ruzi rw' iwanyu, nyuma ye, hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye».
Ihirikwa rya Rwabujindiri rizagenda ritya:
16.Magayane ati: «azaraswa umwambi w' igishirira na bene-nyina ari mu Bugesera nyuma hazameneka andi maraso menshi, noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y' igihugu azane ihumure, acyure Rukara rw' igisage ruzabyinirwa bigatinda. Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro yanyayo».
Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri igeze mu marembera:
«Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n'agahinda, no kwiyahura. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina ; hazabaho amarira yuzuye intango ku bari mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa, bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure «Rwara rw' umugara» rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu ».
17.Magayane ati : « uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya Umutegetsi .
18.Hazabaho inyoni z'uducurama zizarika mu biti by'abo biyicaje ku ntebe. Hazabaho ibika ry' isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w' urusenge, hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira. Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. Umwami w' ishyamba azaza kwiba ».
Mwibuke ko Magayane yavuze ati: «Nimubona Kigali yuzuye amase atewe n’imyigaragambyo y'inka, muzamenye ko kinani yahirimye», kuko amase azasimbuzwa intumbi z' abantu. Byarabaye mu kwa gatatu 1993, umugabo watswe igikingi yazanye inka ze kuli rond-point Kigali. Inka zacunzwe n’aba Gd umugi wabaye umunuko kubera amase. Nyuma intumbi zasimbuye amase.Ikindi gikomeye yaravuze ati: « Habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu », ati « ariko abazahungira mu majyaruguru y'uburengera-zuba bazapfamo benshi ». koko abahungiye Goma,Mugunga, Kibumba, Katale, Kahindo basanze docteur ru....umututsi ukomoka ku Kibuye uba mu bihugu byo hanze yakwije amarozi muli nord Kivu, bayasigaga ku gisheke, irindazi, umuneke, ikijumba, ikigeli,bashyize no mu bigage, inzagwa,n' amasigara, imbaga yarahatikiye ngo ni kolera daaa!
19.Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: «aba bavantara baturutse i Bugande bazafata kino gihugu nta kabuza, ati aliko bararye bali menge kuko bazakibavanamo kandi nabi». Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muli Erythrea, ethiopie, Afrika y' epfo, i Burayi n’Amerika. Mbese barasahura nkaho nta mizero bafitiye u Rwanda.
PS :Ubu buhanuzi mbukesha umwe mu bakozi b' ibiro by' iperereza bo hambere y’1978 wandikiraga Kinani ibivuzwe na Magayane. Ukunyunganira kwanyu bizanshimisha.
Ntabwoba Grégoire.
Inkuru ya «Veritasinfo» yo kuwa 25/07/2013