Rwanda: RIB yafatiwe mu cyuho ko ariyo ijya ishimuta BARAFINDA! (First Lady)

Publié le par veritas

Madame wa Barafinda Sekikubo Fred (First Lady)

Abanyarwanda bageze mu bihe bikomeye aho "umwana arira nyina ntiyumve"!Akarengane karakabije kandi nta muntu numwe ugaragaza aho gutabarwa kw'abanyarwanda kuzaturuka! Abakunda ubuhanuzi bakaba bakunda kuvuga ko abanyarwanda bageze mu bihe Magayane yavuze, aho yagize ati :"Hazabaho isubiranamo ry'abiyicaje ku ntebe. Hazabaho inzara, agahiri n'agahinda no kwiyahura. Hazabaho urwicyekwe yewe n'umwana azatinya se na nyina..."Ese hari umuntu ushobora guhinyuza akavuga ko atari byo bihe abanyarwanda barimo?

Nyuma y'aho BARAFINDA SEKIKUBO FRED afatiwe n'abicanyi bo muri RIB agashyirwa mu bitaro by'abarwayi bo mu mutwe biri i Ndera kugirango aterwe urushinge rwo kumugira igicucu bityo ntashobore kongera kuvuga akarengane gakorerwa abanyarwanda; umugore wa Barafinda bakunze kwita "FIRST LADY" (Umudame wa Perezida) yagiye ku musura maze agira icyo atangariza abanyamakuru. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Madame Barafinda akaba asaba ko umugabo we agomba kurenganurwa nk'uko umudame wasunitswe na Evode yarenganuwe! Madame Barafinda avuga ko umugabo we yagiye anyerezwa kenshi na RIB ariko ntibyemere none ubu ikaba yarafatiwe mu cyuho kuko yamutwaye ku manywa yihangu ikajya ku mufungira mu bitaro by'abasazi!

Madame Barafinda avugako umugabo we arimo guhimbirwa ibyaha; nk'uko yaganiriye n'umugabo we Barafinda, yamubwiye ko RIB imusaba kwemera ko ari umurwayi wo mu mutwe kugirango imureke ajye mu rugo iwe, ngo niba atabyemeye, RIB izamushyikiriza abacamanza imushinje icyaha cyo guhamagarira abaturage kurwanya ubutegetsi buriho!  Barafinda yavuze ko adashobora kwemera kwitwa umusazi, ahubwo agasaba ko yashyikirizwa abacamanza akaburana ibyaha ashinjwa nk'abandi banyepolitiki bose bashinjwa ibyo byaha byo kurwanya leta ya Kagame! Barafinda kandi avuga ko adashaka kunganirwa n'umunyamategeko, ko aziburanira ku giti cye! Ese ko abantu bose bavuga akarengane k'abanyarwanda babita abanzi b'igihugu cyangwa abarwayi bo mu mutwe, aba bicanyi bo muri RIB barajyana umugore wa Barafinda mu bitaro by'i Ndera kuko atinyuka kuvugisha ukuri?

Ni mwumve uko Madame Barafinda asobanura ibyaha bishinjwa umugabo we

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
je veux remercier PRIEST WEALTHY d'avoir ramené mon ex-mari. Personne n'aurait jamais pu me faire croire que la lettre que je m'apprête à écrire serait en fait un jour écrite. J'étais le plus grand sceptique du monde. Je n'ai jamais cru aux sorts magiques ou à quelque chose comme ça, mais une source fiable (un collègue très proche) m'a dit que Trust était une personne très dévouée, douée et talentueuse, c'était l'une des meilleures choses que j'aie jamais eues. terminé. Ma vie amoureuse était en ruine; J'avais vécu deux divorces et j'étais au bord d'un troisième. Je ne pouvais tout simplement pas faire face à un autre divorce, et je voulais faire plus d'efforts pour faire fonctionner notre relation, mais mon mari ne semblait pas s'en soucier. et il a freiné avec moi à nouveau. J'étais confus et je ne sais pas quoi faire à nouveau, plutôt qu'ils entrent en contact avec PRIEST WWEALTHY. Il a fait un sort d'amour qui a fait revenir mon mari. nous sommes maintenant très satisfaits de nous-mêmes. LE PRÊTRE RICHE lui fait réaliser à quel point nous nous aimons et avons besoin les uns des autres. Cet homme est pour le VRAI et pour le bien. Il peut également vous aider à réparer votre relation brisée. J'ai retrouvé mon mari! C'était comme un miracle! Il a soudainement voulu aller au conseil conjugal, et nous nous en sortons très, très bien, dans notre vie amoureuse. Contactez email wealthylovespell@gmail.com ou ajoutez-le sur WhatsApp au: +2348105150446
Répondre
G
Je suis tellement excité que mon mariage brisé ait été restauré. «Nous nous sommes réconciliés récemment, même si c'était difficile. Cela fait plus d'un mois maintenant, et tout semble être revenu à la normale. Il a commencé à mieux me traiter et ce fut un processus de guérison pour nous deux. Le cauchemar qui avait duré près de 2 ans avant notre rupture est enfin terminé. C’est comme si nous étions de nouveau amoureux! Nous avons tous deux mis le passé derrière nous et essayons d'avancer - et pour la première fois depuis longtemps, l'avenir s'annonce beaucoup plus radieux. Je ne peux pas exprimer avec des mots combien je suis reconnaissant Dr.Wealthy! C’est comme si nous avions finalement redécouvert les choses les unes sur les autres qui nous ont fait tomber amoureux en premier lieu. Tous les soucis et le stress ont tout simplement disparu. Merci Dr.Wealthy d'avoir sauvé mon mariage brisé et d'avoir ramené mon mari! ». Mon mari et moi vivons de nouveau heureux ensemble. Merci à Dr.Wealthy. Si vous avez un problème, contactez Dr.Wealthy maintenant et je vous garantis qu'il vous aidera à le contacter via wealthylovespell@gmail.com WhatsApp +2348105150446
Répondre
J
Amenyo ni amabuye kweli.

K
Kagame yatashwe n'ubwoba ko Barafinda ari kuvuga ibibi byamunze ubutegetsi bwe none afashe icyemezo cy'ububwa cyo kumujyana indera ikindi kubera guhora yikanga ibiti n'amabuye ko bigiye kumuvana kubutegetsi yiyemeje kwica ikinyeganyega cyose. Ikindi afite ubwoba ko Kizito na Barafinda bamutsinda mumatora yo muri 2024! Umwanzuro : nkwibarize kagame ari wowe ari na barafinda uwari ukwiye kujyanwa indera ninde? Ntacyo utatweretse abanyarwanda nuko turi imfura ubundi tuba twarakwirukanye kera
Répondre
K
MUKASINE akwiye gusanga BARAFINDA I Ndera kuko Bose Ni bamwe
Répondre
M
INYENZI MU BWIBONE BWAZO ZIKWITA UMUSAZI IYO UVUZE IBIBI ZIKORA UDASHOBOYE KUZIKURA KUBUTEGETSI KANDI ZIFITE UKURI NIBA UDAFITE RADIO YUMVWA N,ABATURAGE BENSHI (IRI NKO KURI SHORT WAVE (SW) AHO INKOTANYI ZITAYIBUZA KUVUGA ) MENYA NGO ABUMVA IBYO UVUGA NIBAKE KUKO BINYURA KURI INTERNET KANDI IKORESHWA N,ABATURAGE BAKE MU RWANDA (NUBWO HARI BENSHI BATUNZE TELEPHONE ABAZI IBYA INTERNET NIBAKE CYANE NI ABIZE NIBURA SECONDAIRE BONYINE ) ! NTA RADIO HANO MU RWANDA YATANGAZA IKIJANYE NA POLITIKE (HARI AMARADIYO ARENGA 3O YIRIRWA ASINGIZA FPR GUSA KUBURYO ABATURAGE BABAYE IMFUNGWA ZIBINYOMA BYA FPR ,RADIO 1 RUKUMBI IVUGA POLITIKE HANO MU RWANDA NI IJWI RY, AMERIKA GUSA ) .AHANDI INKOTANYI ZIREKA HAGACA AMAKURU YA POLITIKE NI KUMATELEVISION KUKO AFITWE N,ABANTU BAKE BO MUMUGI GUSA (MU GITURAGE NTABANTU BAGIRA TV KUBERA UBUKENE BUTURIMO) ICYAKWEREKA INKOTANYI KO ARIZO ZASAZE NUKUZIRASA ZAKWIRUKA ZITEKEREZA KO ZARI ZARASAZE AKABA ARICO BAZIZIJIJIJE .

Ariko akabi gasekwa nk akeza koko. NTAMUHANGA aka CYUBAHIRO AMANI kweli umaze KWIBAGIRWA FPR nonaha? Ubu UHISEMO KWIFATANYA na FPR yiyise RNC? Ahaaaa. Sha Ugambaniye ABACIKACIMU. Usibye ko FPR nubundi aribyo yishimira. Kubona ABACIKACIMU baryana aka KABAREBE. Komereza aho NIYOMUGABO GERARD mukuru wawe akumvise UHINDURANYA AMAJWI yapfa 2.

Warekeye RNC abo bateruzi b ibibindi ko babishoboye. Uwitwa FRANK NTWALI we rwose ntiyifuza kumva IJAMBO UWACITSE KU ICUMU!!

UYU MUNSI NA JP.
Répondre
B
Amateka y’u Rwanda: Intambara yo ku Rucunshu
Leave a reply
Intambara yo ku Rucunshu yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga) mu mwaka w’1896, hagati y’abari ku gice cy’umugabekazi Kanjogera washakaga ko himikwa umuhungu we Musinga, n’abari ku gice cy’umwami Mibambwe Rutalindwa. Iyi ntambara yaje kurangira ingabo zo ku gice cya Kanjogera zitsinze iza Rutalindwa.

Inkomoko y’ Intambara yo ku Rucunshu

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n’umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ariwe Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na na Rwabugili ahorera nyina.

Mu gufata icyo cyemezo Rwabugili yakoze amakosa 2:

* Irya mbere ni uko yafashe Rutalindwa akamuha ubwami yarangiza akamuha umugabekazi w’umutsindirano badafite icyo bahuriyeho, kandi uwo Mukobwa akomoka mu bwoko bw’Abega bwatangaga Abagabekazi kandi bukomeye ku ngoma, naho Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa yakomokaga mu bwoko bw’Abasinga birukanywe mu bagomba gutanga Abagabekazi.

* Ikosa rya kabiri yakoze, ni ukuba Nyiramibambwe IV Kanjogera nawe yari afite umuhungu w’ubura bwe yabyaranye na Rwabugili kandi nawe yarashoboraga kuba umwami. Uwo muhungu we niwe Musinga. Yarangiza akamuha Rutalindwa ngo amubere Umugabekazi w’umutsindirano.

Umugambi wo guhirika Umwami Mibambwe Rutalindwa

Abega babonye ko Rwabugili akoze ibyo, bacuze umugambi wo guhirika umwami Rutalindwa, hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na Basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko n’Umuhungu wabo Rwidegembya.

Uburyo bakoresheje ngo bahirike Rutalindwa

1.Uburyo bwa mbere bakoreshaje ni ukumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye, bakabicisha mu buryo bw’akagambane. Icyo gihe bafashe Abiru bamwe b’inkoramutima ba Rutarindwa bagenda babica uruhongohongo.

2.Ubundi buryo bwa kabiri bakoresheje nubwo gushaka amaboko y’abashyigikira Musinga, icyo gihe biyegereje bene Rwabugiri batagize amahirwe yo kwima ingoma, bakabasaba kutagira aho babogamira mu macakubiri yari atangiye kugaragara I Bwami. Icyo gihe biyegereza na bamwe mu biru n’Abatware batavugaga rumwe na Rwabugili, kubera ko benshi yari yaragiye abanyaga kubera amafuti yabo ,kandi akaba ariwe wahaye Rutalindwa ingoma ,icyo gihe batangira kwijundika Rutalindwa batyo.

3.Ubundi buryo bwa gatatu bakoresheje, nubwo gushoza urugamba ,Intambara yabereye ku Rucunshu muri Komini Nyamabuye I Gitarama (mu Karere ka Muhanga)Ariko umugambi w’Abega wari ugiye kubapfubana iyo badafatirana ingabo z’Abatanyagwa zari zivuye mu Budaha zije kuvuna umwami ngo zibafashe kunesha iza Rutalindwa. Kubera ko Kabare yari azwiho ubutwari ku rugamba mu gihe cy’ingabo za Rwabugili,byatumye izo ngabo zimwumva vuba zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata mu kanwa.Ubwo urugamba rwarashojwe ,Rutalindwa abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye.Yafashe abo mu muryango we (umugore n’abana) n’ibimenyetso ndangabwami byose(Ingoma ngabe Kalinga n’ibindi) nuko bitwikira mu nzu bose barashya barakongoka ntihaboneka n’igufwa na rimwe.
Musinga n’abazungu. Umwirabura ubanza uvuye kuri Musinga ibumoso ni nyirarume Kabare
Iyo ntambara yarangiye Rutalindwa apfuye,nuko Kabare yimika mwishywa we Musinga afata izina ry’ubwami rya Yuhi.Nuko Kanjogera nawe areka izina ry’ubugabekazi rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi. Nuko Kabare abwira rubanda ko Rutalindwa yari yarigize ikigomeke kihaye ingoma. Ariko kuko Musinga yari akiri mutoya, yabanje gutegekerwa na nyina Kanjogera na basaza be aribo Kabare na Ruhinankiko. Maze guhera ubwo Abega barategeka, barica barakiza. Baragaba, baranyaga, Ububasha bw’ingoma Nyiginya babwegukana batyo.
Ingaruka z’iyo ntambara

Imwe mu ngaruka z’iyo ntambara, nuko I Bwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye yaranzwe n’amazimwe, ubutiriganya n’inzangano z’urunuka. Ikindi kandi nuko ku Rucunshu habaye urugero rw’urwikekwe n’ubugome bugamije kwiharira ubutegetsi n’amaronko. Kuko na nyuma y’iyo ntambara yo ku Rucunshu abantu bakomeje gupfa bazira ko bagifite ibisigisigi by’umwami Rutalindwa, ibyo byose byashakaga gushimangira ubuhangange bw’Abega no kurushaho gukomeza ingoma ya Musinga ngo irusheho gushinga imizi muri rubanda. Ibyo byarushijeho gutera ibisare bikomeye kandi birambye mu bikomangoma (Abana b’umwami) ku ruhande rumwe Abega banganye n’Abanyiginya urunuka, ku rundi ruhande Abega bazirana urunuka n’Abakono.

Hifashishijwe

* Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda,Butare 1972 (KAGAME Alexis)
* Amateka y’Afurika, Kigali 1987(MUREKUMBANZE Gr.)

Advertisements

REPORT THIS AD
Advertisements

REPORT THIS AD
This entry was posted in amateka on March 19, 2011.
Amateka y’u Rwanda: Rusuka, Inkomoko y’Abasuka
Leave a reply
Rusuka ni we ukomokwaho n’abitwa Abasuka, yageze mu Rwanda aturutse mu Gisaka ari kumwe na se Temahagali ndetse na mushiki we Sasamyaliro. Aha hari ku ngoma ya Mibambwe III Sentabyo, wabaye Umwami w’u Rwanda kuva muri Kamena 1741 kugera muri Gashyantare 1746. Nyuma ho gato, se yaje gusubira mu Gisaka, maze Rusuka na Sasamyaliro basigara mu Rwanda .

Uko Rusuka yageze mu Rwanda

Kugera mu Rwanda kwa Rusuka byaturutse ku mutware w’Umwami watwaraga mu Nduga, waratiye Umwami ko Rusuka ari umuhanga mu gucuranga. Ni bwo Mibambwe yamutumagaho aramuhaka, ndetse aza no kumushora igihango amugira umwiru we. Rusuka kandi yabaye umurezi wa Gahindiro, uruhinja rwagombaga kuzungura ingoma.

Rusuka yageze mu Rwanda mu gihe cy’intambara, ubwo abana ba Kigeli III Ndabarasa bitwaga Ibigina barwaniraga Ingoma na Nyirabiyoro, Umugabekazi wo mu Mubari. Rusuka uyu ngo yari yarabujijwe n’ Umwami kunywa inzoga, nyamara ngo “Umuntu asiga ikimwirukaho ntasiga ikimwirukamo.” Yaje kurembywa no kutayibona, ni ko kuyituma umuntu ayimuzanira iwe mu cyansi, arayinywa, hanyuma ahita ajya kwirega ku Mwami agira ngo hatazagira umuvamo bikamushyira mu mazi abira. Ni ko kugira ati: “Nari ndembye, ariko nanyweye iyo mu cyansi kandi mwavumye iyo mu gicuma no mu kibindi.” Umwami ni ko guseka aratembagara, ni uko ati: “Ngaho ikomereze imirimo yawe.”

Bidatinze, Umwami yaje gutanga yishwe n’ubushita ngo bwari mu mwambaro Umwami Kimenyi IV Getura wo mu Gisaka yamwohererejeho intashyo. Ni bwo Abiru bahise bihuta kwimika Gahindiro ari uruhinja batagombye gutegereza amezi ane nk’ uko byari bisanzwe, kuko byihutirwaga cyane.

Mibambwe amaze gutanga, ingabo zahoze zimurwanya zari zibonye imbaraga. Zikimara kumenya ko hari umwana wimitswe, zahise ziza zimuteye ngo zimwice. Gahindiro yimikiwe mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana kwa Nangingare, ho mu Ntara ya Gitarama (ni ko hitwaga). Uwitwa Gatarabuhura wari warahungiye mu Gisaka cya Kimenyi, akimara kumva itanga rya Mibambwe III Sentabyo yahise yicinya icyara, ategura gutera ngo ajye kwima mu Rwanda. Yiyijeje ko imana ze zeze, ko Imana yamwimitse ngo yime mu Rwanda, azunguye ingoma ya se Kigeli Ndabarasa. Ni ko kumanuka mu Ruhango ku gasozi kitwa Butare, akikiwe na nyina Nyiratunga, aherekejwe n’ ingabo ziteguye urugamba.

Akimara kumva ko ari Gahindiro wimye, ubwange bwahise bwiyongera. Ni bwo abantu bamugiraga inama yo kudatera u Rwanda, bamwumvisha ko adakwiye kwirushya atanisha ingabo mu mitwe kandi zose ari ize. Bati ahubwo ohereza abantu bice Gahindiro na nyina biraba birangiye.

Uwo mugambi wo kwicwa k’ Umwami n’ Umugabekazi washyikirijwe Rusuka, bamusaba kubabaha ngo babice hanyuma bamugire umuntu ukomeye ku ngoma nshya. Yabemereye ibyo bamusabaga, ariko abahenda ubwenge ati muze kuza nimugoroba, ni ko guteguza ab’ i Bwami ngo bamenye uko baza kwitwara imbere y’ uwo mugambi mubisha. I bwami bakibyumva, bahise bumva ko ari amahirwe bagize yo gutega Gatarabuhura imitsindo.

Kugira ngo imitsindo yo kuburizamo umugambi wa Gatarabuhura ishoboke, hagombaga kuboneka abapfa mu cyimbo cy’Umwami n’Umugabekazi. Ni bwo umugore witwa Kiyange yemeye kwitanga nk’intwari ngo apfire Nyiratunga, naho Nyiramuhanda atanga umuhungu we Rubazangabo ngo apfire Gahindiro.

Ku mugoroba, intumwa za Gatarabuhura zigeze i Bwami baziha ikaze zigaba ku gisasiro, ni ko guhitana Kiyange na Rubazangabo. Bukeye mu gitondo indamutsa yo kwa Gatarabuhura itararamutsa kuko bari bazi ko yabaye Umwami byarangiye, bumva iy’ i Butare kwa Gahindiro yabatanze. Gatarabuhura ni ko kumenya ko yagambaniwe, ati ahasigaye ni ah’ ingabo.

Semugaza umugaba w’ Urukatsa (ingabo za Gatarabuhura), yari afitanye isano ya hafi na Nyiratunga kuko yari nyina wabo. Ubwo Gahindiro na we yari murumuna we. Ni ko guha ingobo z’ Urukatsa itegeko ryo kuba ziretse kurwana kandi urugamba rutangiye, nyuma aza kuzigarukana arazirwanya afatanije n’ ingabo za Gahindiro, zineshwa zityo, zimwe zirahunga izindi zirayoboka.

Abaturage b’i Muyunzwe aho Gatarabuhura yari yaraye bakimenya ibyamubayeho n’ ingabo ze, bahise bamutera bayobowe na Mutemura wa Byuma. Agenda abahunze agira ngo yambuke Nyabarongo asubire mu Gisaka, ageze ahitwa i Kinyambi bumwiriraho ahitamo kurara kuri umwe mu bagaragu be wari utuye aho. Uwo mugaragu we ahengera ashyizweyo, aramuboha amujyana i Bwami kwa Gahindiro, bamuta mu rwobo rwa Bayanga. Ubwo intsinzi ya Gahindiro iba irabonetse, ikeshwa Rusuka, Semugaza, Baryinyonza ba Kigeli, Nyiramuhanda na Kiyange.

Abanyamateka bavuga ko iyo ntambara yo gutsemba Ibigina yamaze amezi menshi, ikaza kurangirira kuri Kiryango i Mwendo ho mu Kabagali. Ni ho havuye umugani ngo: “Ariguranura nk’ iz’i Mwendo.” Mu gihe ingabo z’ i Bwami zabaga zivuza ingoma, Ibigina byavuzaga induru kuko ingoma yabyo Urukatsa rwari rwarayibambuye, ari na ho rubanda bakuye umugani ngo: “Nta nduru irwana n’ ingoma.” Gutsinda k’ uruhinja Gahindiro ni ko kwabaye intandaro yo guhimba indirimbo ngo: “Nyiratunga Yaratumye ngo Impinja Ntizigapfe.”

Nguko uko Rusuka yabayeho ari intwari, akaba n’ inyangamugayo mu mirimo yose yashinzwe n’ umwami Mibambwe III Sentabyo, ndetse biza kumuviramo kwimana na Gahindiro. Yaje kubyara abana batandatu, barimo abahungu bane n’ abakobwa babiri. Abana be bafite imiryango ikiriho, ngo yaba yarababyaranye na Mayanja wakomokaga mu Ndorwa, ngo akaba yaramushyingiwe n’ i Bwami. Abo ni abitwa: Gasindikira, Nyombya na Rukikana. Abandi ni Rugango waguye ku rugamba ari ingaragu, Tanzi, n’ undi mukobwa utazwi neza.

Bigaragara ko Rusuka yabayeho igihe kinini kuko Umwami Gahindiro ubwe yamaze ku ngoma imyaka yigera kuri 70. ntibavuga uko yapfuye angina, bavuga gusa ko yari ashaje cyane. Umuvumu uri mu itongo rye uracyahari, witwa Igiti cya Rusuka.

Imiryango ya Rusuka ubu iboneka mu Ntara y’ Amajyepfo mu cyahoze ari Intara ya Gikongoro aho Nyombya yatuye agiye gutwara. Indi iri mu Gisaka ho mu Ntara y’ Ubuurasirazuba, ikomoka kuri Nkeramugaba wahoze ahatwara, hakaba n’ abandi basigayeyo igihe Rusuka avayo. Ibi yubikesha umukecuru witwa Nyirandorero w’ Umusukakazi washyingiweyo akabona iyo miryango yombi mu Gisaka.

Hifashishijwe

*iby’ ingoma z’abami unyuze ku muzi w’abasuka,Nyirishema Célestin,2009

Insigamigani
Leave a reply
Insigamigani ni zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda, zikaba zaragaragariraga cyane, mu mivugire ,mu migendere, mu myumvire, mu mikorere no mu mibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi. Ijambo Insigamigani ryagendeye ku magambo abiri y’ikinyarwnda ariyo GUSIGA n’UMUGANI. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani n’ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo. Ijambo Gusiga, ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu kinyarwanda, aha rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo w’ibihe ibihumbi. Insigamigani yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’i9migani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyehjo, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, imyururu n’ibindi. Aha niho hava izina “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI” Bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, bikaba kandi bivuga amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki nb’iki, ku buryo ubu n’ubu, ku buryo ubu n’ubu, byagenze bitya na bitya.

Ingeri z’insigamigani

Insigamigani zihatiwe gucukumburwa zifite ingeri ebyiri:

1.Hariho insigamigani nyirizina: Nizo abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame;dore nka Ntambabazi wa Rufangura ati: ”Ndatega zivamo” -Nka Rugaju rwa Mutimbo ati: ”Nguye mu Matsa!“ Nka Nyiramataza muka Rukari ati: ”Ngiye kwa Ngara“ -Nka Nkana ya Rumanzi ati: ”Arigiza Nkana“ -Nka Bajeyi ba Sharangabo bati: ”Yarezwe Bajeyi“.

Bene abo nibo nsigamigani nyirizina,abatatu babanza babaye abagenuzi b’imigani bo ubwabo ,naho ababiri bandi babaye imvano yayo.

2. Hakabaho n’insigamigani nyitiriro: Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti: ”Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nk’iriya Musheru ipfana iki na Mutamu!?“ -nk’inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti: ”Mbatere akari aha!” –nk’igikeri mu myururu, bati: ”Gikeri utahe n’intashya, kiti mfana iki n’ibiguruka!? “Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Sibyo ubwabyo byivugiye ayo magambo.

Imirangururire y’insigamigani

Barangurura ibirari by’insigamigani, bagaragaza inkora naka yanyuzemo ubwe, cyangwa iyo Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye amageza yavuyemo uugani bati: ”Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri nana na kanaka cyangwa se na nyiranaka“ Bakigisha cyangwa se bakibutsa imimerere yo guhimba kwe, ishobora kumera nk’iya wa wundi wa mbere bakurijeho urwiganwa.

Dore mbese nk’umgani baca bagira ngo “Arimo Gishegesha ntavura“ bavuga ko wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura wo mu Bibungo bya Mukingo mu Nduga, na Bugabo wo mu Bugesera, ahasaga mu w’1600, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Wamamaye kuko Gishegesha yayoboye abanyarwanda gutera u Bugesera, agakuza Bugabo amata mu kanwa aribwo akigabana. Yamubereye kirogoya kuko yamunyagishije inka atarazimarana kabiri. Iyo rero amaronko ajemo kirigoyaiyavutsa nyirayi nibwo bagira bati: ”Arimo Gishegesha ntavura“ Ubwo baba bigana Bugabo wamaze kunyagishwa na Gishegesha akavuga atyo, ati: “Arimo Gishegesha ntavura“.

Hifashishijwe

* Ibirari ry’insigamigani, igitabo cya mbere, icapisho ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, 2005.

This entry was posted in insigamigani on March 19, 2011.
Amateka y’u Rwanda: Ingabe Nyiginya
Leave a reply
Nk’uko mu Rwanda rwo hambere habayeho Ingoma-ngabe z’Abasangwabutaka,iz’Abahinza ,ni nako habayeho Ingoma –Ngabe Nyiginya.Abami b’aho bari Abanyiginya,bakagira n’Ingoma –Ngabe yabo.Ingabe –Nyiginya ikaba yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo,ari naho hari umurwa wayo. Nk’uko amateka karande y’u Rwanda abigaragaza,Ingoma –Nyiginya yahanzwe na Gihanga I Ngomijana,akaba ari nawe amateka y’Abami aheraho nk’umwami w’Umushumi;nyuma y’abami b’ibimanuka b’i Gasabo.Ibyo aribyo byose ariko si Gihanga wadukanye gakondo y’ingabe mu butegetsi bw’u Rwanda.Ahubwo yaba yarasanze ingoma ifite ireme mu butegetsi,akaba yareneye ku muco w’ubwiru asanganye Abasangwabutaka,abuhishuriwe na RUBUNGA uwo bahimbye “ Mwungura wunguye ingoma ubwiru ”

Rwoga
Gihanga akimara kwima ikirangabwami cye cyari “INYUNDO” Yakomeje kwitwa “Inyundo ya Gihanga mu mateka karande y’u Rwanda na Nyamiringa : Urusengo rwa Gihanga” Nyuma iyo ndangabutegetsi ya Gihanga yaje gusimburwa n’Ingoma –Ngabe “RWOGA “,ari nayo ngoma ya mbere ndangabwami y’Abanyiginya.Aha twabibutsa ko ,Ingoma –Nyiginya yari itetse mu Rwanda rugari rwa Gasabo ari naho hari umurwa mukuru wayo. Nyamara ariko na nyuma y’aho Rwoga ibereye Ingoma –Ngabe, Inyundo na Nyamiringa ntibyibagiranye burundu,ahubwo byakokomeje kugira uruhare mu iyimika-Bami no mu yindi mihango.Nk’iy’umuntu yacishwaga Urusengo,ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke i Rwanda,ariko iyo yacishwaga ingoma,igicibwa cyangwa se urubyaro rwacyo bashoboraga kuzagaruka i Rwanda. Ubwo umwami w’i Bunyabungo ,Nsibura I Nyebunga ateye u Rwanda akarwigarurira ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare ahasaga mu w’1477 ,yanyaze ingabe Rwoga ,iyayo “CYIMUMUGIZI”Gitandura ( yari Ingabekazi) ayibundisha mu Rutaka rwa Muhanga hafi y’umudugudu wa Gitarama.Aho Ruganzu Ndoli yimiye mu w’1510,Rwoga yari yaranyazwe n’Umunyabungo Nsibura Nyebunga,Abiru bayisimbuza indi ngoma nshyashya “NANGAMADUMBU ” yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndoli.

Karinga
Mu ngoro y’Umwami uwo ariwe wese habaga ingo zubakiwe abakurambere .iz’ingenzi ni izi: Kwa Gihanga Kwa Kibogo No kwa Cyilima -Kwa Gihanga: Niho habaga umuriro wa Gihanga .Hari intango yawo .bacanaga mu kibindi kinini cyane.Abawucanaga ni Abiru bari batuye i Buhimba,bawucanaga mu biti by’umunyinya.Ntiwazimaga na rimwe.Abanyamuriro bawucanaga bari Abagesera.Barawuvumbikaga wajya kuzima bakawucana bakuranwa.Ibyo biti byo kuwuhembera bajyaga kubica muri Mageragere .Wajyaga kuzima abanyarushingo bakawuhembera mu giti cy’umurinzi.Ku ngoma ya Musinga ,iyo ntango yo kwa Gihanga yacanwaga n’umwiru witwaga Kimonyo ukomoka i Gaseke ho mu Rutobwe.Uwo muriro ndanga-busugire bw’ingoma Nyiginya waje kuzima mu w’1936,ubwo hari ku ngoma ya Mutara V Rudahigwa ,ubwo hari mu ihururu ry’umwaduko w’Abazungu. Icyo gihe wari umaze imyaka isaga 845 yose uwo muriro waka ubutazima .Uwo muriro ukaba warashushanyaga “ Ubumwe butagajuka bwa bene Gihanga ,cyangwa se Abanyarwanda muri rusange ” -Kwa Kibogo :Habaga Nyamiringa (urusengo ) n’inundo ya Gihanga .Inyundo n’urusengo nibyo byari ikiranga –bwami cyo kungoma ya Gihanga ,cyasimbuwe nyuma y’ingoma-ngabe Rwoga. -Kwa Cyilima : Ni i Gaseke ho mu Rutobwe.Niho ba Mutara nab a Cyilima boserezwaga.Uwahosherejwe bigaragara ni Cyilima Rujugira.Hari n’umusezero wa Cyirima .Ibisigazwa bye babivanye i Gaseke mu w’1969,biri mu nzu Ndangamurage w’ u Rwanda i Butare (Huye ).Ingoma iteka zabaga kwa Cyilima,kikaba igicumbi cy’ingoma .Niho haberaga imihango yo “Gukura Gicurasi “ kikaba igicumbi cyo guterekera.Kalinga yabaga kwa Cyilima n’ibigamba byayo,aribyo : Cyimumugizi ( wa neza ) Kiragutse Mpatsibihugu Karinga:Kalinga yaramvuwe mu cyanya cy’i Cyungo ho m uri Komini Cyingo muri Byumba (mu karere ka Gicumbi ),nk’uko imbyino y’ako Karere iranga iyo nkomoko : Icyungo Nyamurema Cyaremwe n’Imana Kiramvurwamo Kalinga Na Nyamuganza Na none bakongera mu marenga bagira bati : Isekuru yo kwa Minyaruko ya Nyamikenke Kugirango ibe Nziza Bajya kuyibaza mu mivugangoma Bayishyiraho uruhu rwa ya nka Bari bakamiye Ruganzu Kalinga niyo yasimbuye Rwoga iba indanga-bwami mu Rwanda kuva ku ngoma ya Ruganzu II Ndori kugeza mu w’1962 ,ubwo ingoma ya cyami yasezererwaga mu Rwanda rugahinduka Repuburika. Ruganzu Ndori aho aviriye i Karagwe kwa Nyirasenga Nyabunyana,aho yari yarahungishirijwe muri ya midugararo ya se Ndahiro Cyamatara ,yimitse Kalinga ho Ingabe isimbura Rwoga.Naho Ingabekezi Cyimumugizi ,yari yarabundishijwe isimburwa na Nangamadumbu yari isanzwe ari indamutsa ya Ruganzu Ndori Mu iyimika rya Kalinga ,umurwa wa Ruganzu wari Ruganda ho muri Komini Tare mu Bumbogo ,Perefegitura ya Kigali ( ubu ni mu Karere ka Rulindo).Imihango yo y’iramvura rya Kalinga yateguriwe kwa Minyaruko wa Nyamikenke mu Busigi.Kalinga iramvurwa na Nyamigezi wa Minyaruko,ayiramvura i Cyungo ho muri Cyungo,Minyaruko ayitura Ruganzu. Ruganzu aho amariye gushinga ingoro ye i Mata ya Muhanga ho muri Komini Mushubati i Gitarama mu Marangara ( ubu ni mu Karere ka Muhanga ) na ya Cyimugizi yari yarabundishijwe na Gitandura iza gutarurwa n’abashumba ahantu h’ubuvumo.Ruganzu aherako ayisimbuza Nangamadumbu, ayimika ho Ingabekazi isanga Kalinga yongera kuba iyayo.Nangamadumbu ishingwa abatandura ngo bayiragira by’ingororano y’ishyaka rya Gitandura,wari waracikanye Cyimumugizi igihe byacikiraga i Rubi rw’i Nyundo. Kugirango Kalinga itazaba inshike nka Rwoga bayiremeye inshungu ebyiri:Bariba na Karihejuru,ziremwaho insimbura-ngabe.Nyuma yahoo Kigeli Rwabugili aziremeraho:-Mpatsibihugu

Kiragutse
Icyumwe
Butare
Izo zose zikaba zarahiriye ku ntambara yo ku Rucunshu. Kalinga yari Ingabe ndanga-sumbwe y’u Rwanda ku bihugu rwanesheje.Ikirango cy’iryo sumbwe,ni ibikondo by’Abami b’Amahanga bishwe n’Abami b’ U Rwanda mu ntambara .Ibyo binyita babishyiraga mu mpuzu bikaza kumera nk’injishi z’Igisabo,bagakokera n’ubuhivu bakabyambika Ingabe bigatendera mu ruhanga rwayo.Bomekagaho n’Ibisabo bashyiragamo inda y’inka (amara ) baraguje yeze,hagataho Inyundo ya Gihanga. Kalinga n’Ibigamba :

Cyimumugizi
Kiragutse
Mpatsibihugu
Zagiraga buri ngoma,ingabo zisobetse nk’insika,ingabo iri imbere y’ingoma.Kandi buri ngoma yabaga ifite icumu rishinze iruhande rwayo. Habaga n’izindi ngoma z’ibyegera by’Ingabe : -Gatsindamiko yari indamutsa ya Yuhi Musinga -Rucabagome na Ntibushuba Kigeri Rwabugili yanyaze Kabego Umwami w’Ijwi -Rugiramisango yaremwe na Kigeri Ndabarasa,iza guhira ku Rucunshu. Ku ngoma ya Yuhi Musinga arema indi yasimburaga iyo yakongotse ubwo byacikiraga ku Rucunshu. Kalinga yari Ingabe ndanga-sumbwe no ku zindi ngoma -Yarahekwaga igihe cy’imihango y’umuganura n’igihe cy’ubwihisho, -Yashyikirizwaga umuganura -Yarambikwga mu mihango,ikambara imyishyw n’imirembe – ayavugirizwaga izindi ngoma iz’imivugo ,ikanabikirwa ss-Yabikirwaga umwami yatanze,umwiru w’Umutege akayicaho indasago eshatu -Yarasigwaga mu iyimikwa ry’umwami,,igasigwa mbere y’izindi igasigwa amaraso y’inka bereje,uruhu rw’iyo nka rukambikwa undi Mwami uzima igihe cyo kumwimika -Yagiraga Umunyakalinga wayo wo kwa Cyenge cya Ndungutse mu Musenyi ,n’umu mugaragu wayo wo mu Benenyamigezi bo mu Busigi.

Hifashishijwe
Ingoma i Rwanda, (Simpenzwe Pascal, 1992)

Amateka y’u Rwanda: Ingabe z’Abahinza
Leave a reply
Izina Abahinza ryakomotse ku ngoma zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ u Rwanda rugari rwa Gasabo.Abami b’ibyo bihugu bibandaga cyane ku buhinzi,ari nayo nkomoko y’izina ryabo,bakibanda cyane ku mihango gakondo y’umuco karande ikoma ku mbuto no ku buhinzi.Ariko ku mwaduko w’ingoma Nyiginya nibwo babise Abahinza byo kwerekana isumbwe ingoma Nyiginya irusha ingoma Mpinza ,ndetse bikanagaragaza itandukaniro ry’imirimo bitagaho cyane.Dore ko Ingoma Nyiginya yo yitaga ku bworozi ,cyane cyane inka.

Kera u Rwanda rutarashyika ku ntera y’uru Rwanda uko turuzi ubu,rwarimo impugu nyinshi zajyaga kungana na za Superefegitura zo hambere.Impugu z’Abahinza zo zirondaga amoko ,zikisanzura zikonda amashyamba, zikagengwa n’abakuru b’imiryango.

Muri ibyo bihe nyine byo hambere ,impunyu ziberaga mu mashyamba zigatungwa n’ibyufi n’umuhigo.Abakonde babaga baje gukonda amashyamba bahongeraga izo mpunyu amaturo bitaga[Urwugururo]. Ubwo Abakonde ishyamba bakariturira,bakaritutira,bakaritsura,bakaritamururamo indeka, bagashyira bagatura bagatunga ,bagatunganirwa,;awe ba;ara kugwiza amaboko mabari abakuru b’imiryango bakaba abami bakagira n’ingabo zabo.Abazigaba bakagira Umwami wabo,Abagesera bakagira umwami wabo bityo,bityo…….. Abo bose bari Abami b’impugu zabo,bakibanda na none k’umuco karande w’ubuhinzi no ku mihango gakondo ikoma ku mbuto y’imyaka y’ubuhinzi.Ariko k’umwaduko w’ingoma nyiginya,niho Abami b’Abanyiginya baje kubita Abahinza byo kwerekana isumwe ry’ingoma Nyiginya ku ngoma mpinza bari bamaze kwigarurira

Abami -bakonde
Abakonde bari abantu b’abavantara bibasiraga gutema ishyamba ,bakariha imbibi bagatura mu giteme cyaryo bazitizaga imiko n’imivumu cyangwa urusasa ,maze iyo ndeka baziyizitije urubibi rw’ibiti n’ibivumu ikitwa [Ubukonde] cyangwa se imirima gakondo bahingaga ,bakayatira abagererwa. Abagererwa bo bakaba rubanda rw’abadeshyi bisungaga abakonde kugirango babone uko bahinga.Ubwo rero abakonde bakabagerera ,bakabatira ariko ku masezerano y’insokeshwa.(Insokeshwa)cyabaga ari icyatamurima cyatangwaga ku mwaka nako ku musaruro, isuka ,ihene cyangwa se imyaka.Ubwo rero ku gihe cy’umusaruro ,umugererwa yarasokaga ,agasokera Umukonde . Abakonde n’Abagererwa baturaga hamwe bakiremamo ibisagara ku butumburuke bw’imisozi,imibande igahingwa,ibyanya bikaragirwamo amatungo,urusasa rugacinyira ingo.Imiryango yamaraga kugwiza amaboko ikitoramo Umwami n’Ingoma-ngabe yabaga ari nk’isoko y’umutekano w’abaturage n’inganzo y’uburumbuke bw’igihugu.Umwami akaba umuhuza w’ingoma na rubanda.

Habaga ubwo Abami basubiranagamo bapfa imbibi.Mu mwaka w’1923 ingabo za Nyamakwa wategekaga Ubushiru zarwanye n’iza Rukaburacumu wategekaga Ubwanamwari agashaka no kugerekaho Ubushiru.Nibwo barasaniye I Nyamitanzi ho muri Giciye(ubu ni mu Karere ka Nyabihu ), ibikenya hagwa 12. Abakonde bari biganje mu turere duteganye n’ibirunga,bakagira n’ingabe z’impugu z’impugu zabo.Dore Ingabe z’ingenzi z’ibyo bihugu.

Iravumera Yari ingabe yo mu Bugamba ho mu Kingogo
Nyamwishyura yari Ingabe yo mu Cyanzarwe ho mu Bugoyi
Ruvugamahame yari Ingabe yo mu Bukonya
Nkunzubushiru yari Ingabe yo mu Bushiru
Bazaruhabaze yari Ingabe yo ,u Ruhengweri rw’Umurera
Kabuce yari Ingabe yo mu Rwankeri
Rugoruhindingoma yari Igabe yo mu Bwanamwari
Umuhoro utaraduka ,Abakonde bakondeshaga [Inkonzo],aho umuhoro ubonekeye ,bagakondesha umuhoro,ariko babanje kubona uburenganzira bw’Impunyu zagengaga amashyamba. Ubwo burenganzira bwajyanaga nk’uko twabibonye n’[Urwugururo] rwabaga ari ituro umukonde yaturaga kugirango nyirishyamba arimwugururire,amwemerere kuritura no kuritutira. Mu Bami –Bakonde uwamamaye cyane ni Nyamakwa II Nditunze wariho ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri ,nk’uko tubisanga mu nyandiko P.Powelisi aho atumenyesha Nyamakwa Umuhinza w’Umushiru n’Icyegera cye Kidahiro.Reka tugereranye nk’uko iyo nyandiko ibitangaza ,Abahinza b’I Bushiru n’Abami banyiginya b’igihe cyabo ndetse n’Abami b’I Gisaka b’icyo kibariro.

Bushiru Rwanda Gisaka Umwaka
Gasiga –Ngwabije Cyirima II Rujugira – 1740
Nyamakwa I Mudende Kigeli III Ndabarasa – 1753
Nyamwanga Ngumije Mibambwe III Sentabyo Bazimya Shumbusho 1780
Sangano Burondwe Yuhi IV Gahindiro Kimemyi IV Getura 1785
Kibogora Shyirambere Mutara II Rwogera Rugeyo Zigama 1835
Nyamakwa II Nditunze Kigeli IV Rwabugili – 1860
Nyamakwa II Nditunze Mibambwe III Rutalindwa – 1896
Nyamakwa II Nditunze (yatanze mu 1928) Yuhi IV Musinga – 1896
Kidahiro Yuhi IV Musinga – 1928
Kidahiro(yatanze mu w’ 1954) Mutara III Rudahigwa – 1931
Ingoma –Nyiginya n’u Bushiru
-Yuhi IV Gahindiro niwe waba yaragerageje kwoherewa mbere na mbere umutware w’I bwami kumuhagararira mu Bushiru.Ariko mu bo yohereje nta n’umwe wahatuye. -Ikirangirire Kigeri IV Rwabugiri yarambagiye inshuro ebyiri u Bushiru n’abantu be,u Bushiru bumwakirana amashyi n’impundu ,ariko nyuma bukomeza kwiyobokera Nyamakwa. -U Rwanda rumaze kuba urw’abazungu, mu mwaka w’1924 Ababiligi nibwo bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru ,bo na Musinga babwomekaho Ubwanamwari.

Abami b’Impinga
Mu mpugu za kera z’u Rwanda ubuhanuzi bw’abupfumu bwari bufite umwanya ukomeye mu mibereho no mu migenzereze ya rubanda.Bamwe mu Bami ba kera abantu babakekagaho kuba abana b’Imana n’intumwa zayo.Iyo mvugo yogeye cyane cyane ku Bami b’Ababanda b’I Nduga n’Abakoma bo mu Marangara,bari abapfumu bamamaye

Nkoma wa Nkondogoro ubyara Abakoma yari umupfumu w’icyatwa wo mu Marangara (Komini Mushubati,ubu ni mu Karere ka Muhanga )
Mashira wa Nkuba ya Sabugabo yari Umwami akaba n’umupfumu w’ikirangirire w’I Nduga y’Ababanda.Impinga ye yari izwi hose .Mibambwe Mutabazi yaramwitabaje ku gitero cya kabiri cy’Abanyoro Mashira amuhanurira[Intsinzi z’Abanyoro].Nduga yari yiganjemo ubwoko bukomeye bw’Ababanda ,akaba ari nayo mpamvu bahitaga ‘’Nduga nkuru ya Kibanda’’ Ingabe yabo ikaba Nyabihinda.
Ababanda nibo umukurambere BGAYI witiriwe KABGAYI akomokamo (Kabgayi=Agasozi ka BGAYI) Bakaba barahitaga ‘’Inteko ya Bene –Impinga /Amayira y’Imana ni amabanga!’’

Abami b’imvura
Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugwisha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk’inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho mu Kinyaga watanze mu w’1923, n’ab’ I Tumba mu Busigi hateganye n’Umusezero wa Kayenzi hakurya ya Rurinda. Abavubyi b’I Busigi bagiraga amazina y’icyubahiro:

Nyamikenke
Minyaruko
Nyamigezi.Ingabe yabo yari Nyamuganza
Abami b’amatungo
Abami b’imbuto n’amatungo,umurwa wabo wari Suti mu Bunyambiriri;igihugu bagengaga kikaba Itabire –Bunyambiriri.Ikirangabwoko cyabo cyari Inumvu 3 z’Inumbiri:

Gitare
Bihogo
Busarure
Abami b’imbuto n’amatungo bagiraga imihango yo guhosha ibyorezo by’indwara n’inzara.Bagiraga amazina y’icyubahiro cy’ubwami:

Gisurere
Tegera
Rukambura
Ingabe yabo yari Nkunzurwanda. Mu bami b’imbuto n’amatungo ,uzwi cyane mu mateka ni Batsinda Gisurere IV (watanze yarabatijwe Ildephonse ) mu w’1983.Yari atuye I Nyamirishyo h’I Suti ya Banege ,mu Bunyambiriri. Hari n’abahoryo bamwe na Batsinda :Muhumuza wari utuye I Muyange h’I Kinunu mu Kanage ,na Rwanyange wari utuye I Gihara h’I Mabanza mu Bwishaza.Muhumuza yategekaga Akanage ,naho Rwanyange agategeka Ubwishaza. Umwuga w’Abami b’imbuto n’amatungo wari uwo:

Gutanga amasubyo yo kuvura amahumane
Gutanga ibyuhagiro by’inka n’imyaka
Gutanga imvura yarabuze,abahinzi bakazana amasororo,bagahabwa ibyuhagiro by’imbuto,imyaka ikagera i mushike.
Kuvuma inzige n’ubundi busimbabutera mu myaka bukayangiza nka za Kagungu
Abo bami babitaga Abahinza kuko bitaga ku matungo no ku myaka ya rubanda,ariko iyo mvugo yogeye ku ngoma Nyiginya.

Twifashishije
Ingoma i Rwanda, (Simpenzwe Gaspard, 1992)

Amateka y’u Rwanda: Ingoma y’Indamutsa
Leave a reply
Indamutsa yabaga ari ingoma iringaniye,ikaba ingoma iramutsa umwami ku gasusuruko,igatanga ibihe by’imibonano n’imirimo.Indamutsa yavuzwaga n’Umwiru wo mu banyakaringa,umwiru wo kwa Gitandura wo mu Bashiramujinya.Bari abo kwa Cyenge cya Ndungutse,bari batuye mu musenyi

Ingoma y’Indamutsa Iramutsa umwami

Umwami wabaga wimye,yagombaga kugira Indamutsa ye,ikamubera impuza n’ingabe,ikamubera impuza na rubanda,mbega ikaba impuza-gihugu n’ingabe y’ikirenga. Bazanaga ingoma bakayishyira imbere y’Igitabo cy’Intarengwa,bakayikubita umurishyo inshuro eshatu banoshereza.Igihumurizo Nyampundu kikayihumuriza inshuro eshatu bongeranya. Umwami yabaga yicaye ku irembo imbere y’Igitabo cy’intarengwa,bakaba bashyize imbuto z’amasaka n’iz’uburo mu gicuba ,bakazihereza umwami bati:”Uri umutangambuto ,nawe uzazihereze abandi “ Indamutsa yamaraga kuramutsa Umwami na we akajya gukomera mu mashyi Ingabe ngo “Ganza ,Agiriza,Tsinda amahanga “.Akabanza Kalinga,akayiramutsa muri ayo magambo.Akajya kuri Cyimugizi,asubira muri ayo magambo.Akajya kuri Kiragutse ,asubira muri ayo magambo.

Ijishwa kwa Cyilima
Indamutsa yabarizwaga mu Misumba ya Kabagali zikaramvurwa ku Mutware w’Abakaraza n’Abaragutsi,wari Sezibera wo mu Batege w’Igihe cya Musing.Ikiraro cy ‘Indamutsa cyari kwa “Cyilima “ni naho habaga ingoma zose

Iz’Ibigamba (Ibyegera by’Ingabe )
Iz’Imivugo
Iz’Ingabe
Inzu y’izo ngoma yitwaga Nyamiryango.Nyamiryango ni urukamishirizo.Yagiraga imiryangi ibiri,ibitabo bibiri by’inkomane na za Kanagazi ebyiri.Ikabikwamo ingoma.

Iremwa ry’inka y’isugi
Indamutsa y’Umwami iyo yatangaga ,bayikuraga I Bwami bakajya kuyibyarira,aribyo kuyihamba.Ubwo bakajya gushak indi mu giti cyimitswe mu cyanya.Bakajyana inka y’isugi y’ibara rimwe (umukara niwo batajyanaga ) yonsa inyana,idaciye amatwi,idafite imyotso,ikayihakamirwa.Bamara kubaza iyo ngoma,bakazana umwana w’isugi akahanywera amata,izindi ngoma zikahavugira.Ya ngoma bakayitera icyuhagiro,bakayita ko ari umwari yaritswe.N’igihumurizo cyayo bakagikubita icyuhagiro,bati :”Uyu ni umugaragu wawe “.Bakayihacyura bakayizimanira inka y’isugi y’ibara rimwe yonsa ikimasa. Bajyaga kuyirema hakaza Umwiru wo kwa Nyabutege hakaza n’Umutsobe.Bakazana na ya nka y’ibara rimwe yonsa ikimasa cy’urutare ,bakayikama amata.Hakaza umwana wo kwa Nyabutege w’isugi ,mwene Nyabirungu,akaza akayuhira y’amata yakamwe,hanyuma bakayirema,bakayiremesha uruhu rw’inka y’isugi bagashaka abahetsi baziheka bakaziheka.Zikagenda zikajya k’Umwiru w’Umutsobe mukuru ,kwa Gashamura .Umwami yamara kwima bakazitura wa Mwami,akambara imyambaro ya cyami,akicara ku Twicara –Bami imbere y’inkingi ya Mbonabihita ariyo Kanagazi.Bakazimuha Indamutsa n’Igihumurizo cyayo Nyampundu,bati “Ngiyo ingoma yawe y’indamutsa ijye ikuramutsa “Bakayimuhereza bayikubitaho gatatu,bati “Ngiyo indamutsa yawe ijye ikuramutsa “ Iyo ni indamutsa yagiraga intagara yayo kwa Cyilima.Dore zimwe mu Ndamutsa zashoboye gushyirwa ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe

Amazina yazo Abami bazo
Ikinani Cyilima Rugwe
KibanzaI Kigeli Mukobanya
KibanzaI Yuhi Gahindiro
Kigamba Mibambwe Mutabazi
Nangamadumbu Ruganzu Ndoli
Nsizabasazi Ruganzu Ndoli
Mpagazamahanga hejuru Mutara Semugeshi
Cyeza-buranga Mibambwe Gisanura
Gatsindamikiko Yuhi Musinga
Icyitonderwa :Umwami Mutara IV Rudahigwa ntabwo yaramukijwe,ntiyagiraga Indamutsa kuko yimitswe kizungu.Mu gisingo cye nta shyira,nta nyoni itukura yo mu Buyenzi yabagamo.Mutara Rudahigwa ntiyaramukijwe ,ntiyicaye ku nteko.

Umuhango wo Kubambura no Kubikira I Bwami
Indamutsa yaramutsaga babanje kubambura ,bakabam,burana n’inkoko.Indmutsa yaramutsaga ku gasusuruko,ariko iz’imivugo zabaga zavuze.Kera kose Abami barabikirwaga bakabambuzwa ingoma “Umuhinza yari umubambuzwa-Shakwe “.Kera Abiru igihe cy’ibikira n’ibambura bavuzaga “Igihubi cyagabanye Gihanga “nyuma ku ngomja ya Rwabugili ,Abatimbo baje guhimba Umutimbo,kuva ubwo akaba ariwo ubambura ukanabikira. Mu ibambura Barabyukaga kare bakareba umuseke ,bakosa.Umunyeshakwe akajyana ishakwe,akagenda akadondaho bigatinda.Hakaza Abanyansengo n’imandwa zitwaga Ibihayi zambaye amasunzu y’ibiharangu.Hagakurikiraho abaja bitwaga Abangakurotwa bahimbwe na Nyiramuroroge bagendanaga n’amariza bakabyina ngo “Ingoma yabo ni Shema ndende “.Ubwo rero ku gasusuruko,hagataho umuhango w’Indamutsa,igatanga ibihe by’imibonano n’iby’indi mirimo:Ibikira rikaza kugira umwanya waryo,nyuma y’igitaramo cya nimugoroba.

Ingoma z’Abiru b’imihango
Abiru bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu. Ubundi kandi Abiru bari abantu batorewe kuvuza ingoma z’imivugo cyangwa se z’imihango .Uwo mwuga bakawukuranwaho bafata igihe ,bikitwa “Kuzirika ukwezi” Tugiye kwibanda ku Biru b’imihango y’ingoma kuko igitinyiro n’uruhare bari bafite mu mateka y’igihugu ,byatumaga baying intera y’ubwami.Mbere y’ingoma ya Yuhi VI Gahindiro,abiru bari bake cyane.Gahindiro niwe wategetse kongera umubare wabo uriyopngera.Ubwiru cyangwa se “Ibanga ry’ ingoma “bwari mu bisigo byateganyaga imihango yagombaga gukorwa mu mico y’ingoma ,mu mitegekere y’Igihugu no mu mubano wacyo n’amahanga ,kugirango hoye icyahungabanya ingoma. Ubwo rero Abiru b’imihango bari abantu b’icyubahiro ,bakagira impugu bagenga n’Ingabe,kandi Ubwiru bukaba uruhererekane mu muryango.Dore uko abo Biru bakurikiranaga mu cyubahiru.

Umwiru wo kwa Rutsobe Abiru bo kwa Rutsobe babaga bafite amazina y’icyubahiro cy’u bwami .Dore uko bakurikiranaga:

Nyaruhungura
Nyunga
Birege
Rubango
Ingabe yabo yitwaga RWAMO,n’iyayo KIRUHURA.Umurwa wabo ukaba wari KINYAMBI mu Rukoma Perefegitura ya Gitarama (Ubu ni mu Karere ka Kamonyi ) nabo bari bafita n’uburenganzira bwo gutanga abatabazi “Bamenaga amaraso ybo “ kugirango u Rwanda rwigarurire amahanga.Gakondo niyo yabazwaga :Umuganura.Abahinzi bawo nabo bakagira amazina y’ ubwami ;dore uko bakurikiranaga ku mazina :

Nyamurasa
Musama
Mumbogo
Umurwa wabo wari HURO ho muBusarasi aribwo bwaje nyuma kwitwa Ubumbogo .Ingabe yabo yari KARIHEJURU. Umwiru -mwimitsi

Umwiru –Mwimitsi yabaga ari uwo mu nzu y’Abatege,ingoma ye ikaba Busarure ikagira n’igisingizo cyayo : Ya ngangare ni ya ngoma yacu Ruyenzi Niyo Nyamurunga.Aho baba ye ! Yavutse mu Ndoha zihorana ishya ye Rubanda ikarigira !

Umwiru –mwimitsi yabaga ari umugaba w’Abaragutsi baragiraga Kiragutse n’uw’Abakaraza baragiraga Indamutsa.Ingoro y’Umwiru –mwimitsi yari I Remera ya Kabagali.Yamenyeshaga Kalinga itangfa ry’ Umwami.Mukomangando watanze kuri Repubul.ika ya mbere ,niwe wari warimitse Musinga. Umwiru wa Kalinga

Umwiru wa Kalinga yari uwo mu Bakobwa bari bashinzwe kumenya RWOGA,aho Kalinga yimikiwe begurirw Kalinga. Umwiru wa Kalinga niwe wagengaga umutwe w’ingabo zeguriwe Kalinga witwaga “Abanyakalinga –ishyama” Umwiru wa Nyamweru Umwiru –mwami wa Nyamweru yari uwo mu Bakono,umurwa ukaba Nyamweru,umusozi w.u Bumbogo uteganye na Kigali y’ u Bwanacyambwe.Bimikwaga ingoma yitwa NKURUNZIZA.Bakurikiranaga ku mazina y’u Bwami ariyo :

Butare
Nkima
Cyabakanga
Abo Bami bagiraga indi ngoma ,umurwa wayo ukaba Rubingo ho mu Buriza.Amazina ya cyami akaba :

Sazi
Mugina
Muvunyi
Umwiru wa Nyamweru,niwe wari uhatse ibanga ry’isimburana ry’Amoko ku Bagabekazi.
Umwiru wa Cyimugizi Umwiru wa Cyimugizi yari umutware w’Abatandura,akaba umurinzi w’Ingabekazi “Cyimugizi “.Yari n’ umutware w’uingabo zishinzwe iyo ngoma.Ni nawe wari umurinzi w’Ingabekazi “NANGAMADUMBU “ Umwiru Wo mu Batezi Umutware wo mu Abatezi yari ashinzwe Ingabekazi “ICYUMWE”,akaba n’umugaba w’ingabo z’Abashira-mujinya.ICYUMWE imaze guhira ku Rucunshu uwo mwanya nawo uyongera muri iyo nkongi.

Umwiru -Mucuzi

Umwiru -mucuzi yari umutware w’Abenemuhinda bakomoka kuri Muhinda.Yari ashinzwe Inyundo z’Ingoma zari zikomeye mu mihango ,zikaba ari nazo umwami yiseguraga. Umurinzi wa Kalinga

Umugaragu wa Kalinga yari umwiru wakomokaga mu Benenyamigezi.Kalinga yabanje kugira ikiraro cyayo kwa Nyamigezi,mbere yo kwimikwana Ruganzu Ndoli.Yamaze kwimikwa,uwo muhango ubera ABENENYAMIGEZI Karande.

Twifashishije

Ingoma i Rwanda (P.Simpenzwe Gaspard ,1992 )

Amateka y’u Rwanda: Agaciro k’Ubwami Mbere na Nyuma y’Ubukoronize
Leave a reply
Amatwara y’Ingoma mbere na nyuma y’Ubukoronize

Ubwami mbere y’Ubukoronize

Mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda,Ingoma -Ngabe yari ifite icyubahiro cy’ikrenga,igitinyiro cya Nyirigihugu.Ingoma zindi nazo zikagira umwanya ukomeye mu mihango y’imiterekero.Mu bushorishori bw’ubutegetsi habaga haganje Umwami na Nyina w’Umugabekazi.Mu ntekerezo za kera :”Umwami si umuhutu, si umututsi ,si umutwa,ni umwana w’Imana ,agatsinda yavukanye imbuto “.Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi.Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa,niwe Rukiko rw’ikirenga Umwami ,arica agakiza agakiza akica aragaba akanyaga akanyaga akagaba Umwami ,ni umutima w’igihugu Atanga ihumure akagena imirwano Ni itabaza ry’u Rwanda Akaba icyorezo cy’amahanga Mu ngoro y’Umwami habaga Rucabagome,ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome.Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.Yo rero ikavugira mu gikari,ikavuga batanze umuntu,ikavuga ku buryo bw’umurishyo wa Zigezikaragwe,yajya kurangiza bagakubitaho umurishyo umwe.I Bwami hahoraga uwo mwuka nyamunsi.

Ubwami mu gihe cy’ubukoronize

Rwabugili yamaze gutanga ibintu biradogera “Bicikira ku Rucuncu “ !Icyo iyo Ntambara iba ,hari ku rugaryi rwo mu w’1896,Kabare agambanira Ingoma ya Mibambwe Ruralindwa,ibigande biramutera yitwikira mu nzu n’abe bose.Kabare yimika mwishywa we Yuhi Musinga wari ukiri ingimbi.Mu Banyiginya induru iba ndende ,n’abacitse ku icumu babikesha umwaduko w’Abadage bari bamaze kwigarurira u Rwanda ku ngoma ya Kayizari Buliheremi .

Ubwo Ingoma y’I Rwanda iyoboka Kayizali,ariko yo yirinda kwivanga mu by’ubwiru bw’Ingoma no guhumanya umuco w’igihugu.Musinga Umwami uganje akomeza kuvugirwa n’ingoma,Kalinga n’izayo zigumana icyubahiro cyazo ,Indamutsa ikaramutsa uko bukeye ,Imihango irubahirizwa,Nayamara ariko Rucabagome iraruca irarumira iratuza ,n’imiterekero irahosha. Muri icyo kibariro haza gutera intambara rukokoma yayogoje isi (1914-1918) Abadage iyo ntambara ibagwa nabi ibatera umwaku n’u Rwanda bararuhara barusimburwamo n’Ababiligi. Amatwara ya Musinga ,ariko ntiyanyura Ababiligi ku buryo ku wa 5/1/1931 ,Mburamatare yaciye iteka ryo kumukura ku ngoma akamucira I Kamembe we n’umukecuru we Kanjogera ,akamusimbuza umuhungu we Mutara Rudahigwa. Ku ngoma ya Rudahigwa hahindutse byinshi ku muco wa kera bitari bigihuje n’imiterere y’igihugu cyari kimaze gucengerwamo n’inyigisho z’ishuri n’umuco wa gikirisitu.

* Umuriro wa Gihanga utarazimaga ,ukaba ikimenyetso cy’ubusugire bw’Ingoma Nyiginya ,waje kuzima mu w’1936
* Indamutsa yahuzaga Umwami n’abagaragu ,ikamuhuza n’Ingabe igatanga bwakeye ,Rudahigwa ntayo yigeze.
* Indi mihango yindi nayo ijyana n’ingoma ,Rudahigwa yarayirengagije uretse icyubahiro cya Kalinga ,yari imeze nk’ibendera ry’igihugu.
* Mu mwaka w’1943 Umwami Mutara Rudahigwa yahawe Isakaramentu ry Batisimu.
* Mu mwaka w’1946,ku cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira cyari icy’Umunsi mukuru wa Kristu- Umwami ,Umwami Karoli Mutara Rudahigwa ,yatuye u Rwanda Kirisitu –Umwami w’abami n’uw’abantu bose.Muri ibyo birori ,Ingabe Kalinga n’izazo zirahekwa zirambagira zigana Kiliziya y’I Nyanza ,Umwami nazo azegurira Kirisitu Nyirazo ,imbere y’Isakaramentu Ritagatifu.
* Mu mwaka w’1950 Kiliziya Gatolika y’ u Rwanda yishimiye imyaka 50 yari imaze ishinze imizi mu Rwanda.Muri ibyo birori ,Abaseminari bo mu Nyakibanda baza gusingiza Imana mu kigwi cya bose,baririmba ibyiza Ivanjiri yakoreye Ingoma y’u Rwanda bagira bati :

“Reka turirimbe urwo rusobe ,rw’Ivangiri na Kalinga “ “Dore igitangaza Imana yitondeye, Dore Ingoma ebyiri ngo zirahurirana, Zikaba urusizi rusobetse urukundo, Zikemerana mahwane, Kandi zidahuje amarere “. Tugaruke ku ngoma z’Imivugo zitadohotse na hato. Kera imirishyo y’ingoma z’Imivugo ,wari Umusuko w’Igihubi,n’Urukina n’Umuterero,zigatunga.Kuiva ku Ngoma ya Rwabugili ingoma zateye intambwe ndende cyane .Niho abiru batangiye kwizihizwa n’ingoma,bahimba n’indi mirishyo:Umutimbo wasimbuye Igihubi mu ibambura n’ibikira;Inyanja ,Agasiga,Imirindi,Ikirushya,iyo ikaba iy’ingenzi. Ku Ngoma ya Musinga naho ingoma zakomeje kwamamara ,ndetase no ku ya Rudahigwa,ingoma zabaye umwe mu mikino yizihiza kandi irimo ubuhanga buhanitse .Icyo gihembwe ni nacyo cyahaye u Rwanda abahanga b’ingoma aribo biru b’imena : Musinga ubwe Mutembe w’I Liba mu Nyakare Batsinda w’I Suti mu Bunyambiriri Bihubi w’I Huro mu Bumbogo na Bikamba w’I Nzaratsi mu Nyantango. Mu mwaka w’1958, Rudahigwa yagiye mu Bubiligi ,ajya kwereka amahanga ubwiza bw’umuriri w’ingoma z’u Rwanda ,ajyana n’Abiru barindwi: Batatu b’I Nyanza: Gahene, Muligande, Bagirubwira N’abandi bane b’I Shyogwe :Bikamaba,Ntoyisenge,Ndangamirana Mugabowibanze Ubwo umutagara wacu wambuka Inyanja Umurishyo w’I Rwanda unezeza Buruseli U Burayi bushira irungu u Rwanda rusezerera ubwigunge. N’Ingoma izi z’Imivugo zirasugira zirasagamba !

Twifashishije

* Ingoma i Rwanda, P.Simpenzwe Gaspard, 1992

Amateka y’u Rwanda: Izindi Ngoma Zabaye mu Rwanda
Leave a reply
Kera u Rwanda rutarashyika ku ntera y’uru Rwanda uko turuzi, rwarimo ibihugu byinshi bingana na za Superefegitura zahoze mu Rwanda, ni ukuvuga ko byari ibihugu byinshi ukongeraho inkomoko yarwo ariyo Gasabo; amateka akaba avuga ko byatangiye kumenyekana ahasaga mu w’1090 ubwo Gihanga I Ngomijana yahangaga ingoma Nyiginya i Gasabo. Imiterere y’ibihugu-nkiko by’u Rwanda rugari rwa Gasabo ni iyi ikurikira:

Ingoma y’Abenengwe
Ingoma-Ngabe yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe.U Bungwe cyari igihugu kibumbye u Busanza bw’amajyepfo (Komini Maraba, Mbazi, Ruhashya, Shyanda zo muri Perefegitura ya Butare, ubu akaba ari mu Karere ka Huye. U Bufundu (Komini Kinyamakara, Nyamagabe, Mudasomwa na Karama zo muri Perefegitura ya Gikongoro), ubu akaba ari mu Karere Ka Nyamagabe. Ingoma yabo yageraga n’I Nyaruguru(Komini Runyinya na Gishamvu zo muri Butare na Mubuga na Rwamiko zo muri Gikongoro), ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Yageraga kandi n’aho bitaga BAashumba-Nyakare (Komini Kigembe na Nyakizu byo muri Butare), ubu ni mu Karere ka Gisagara. N’intara y’u Buyenzi (komini Nshiri na Kivu zo muri Gikongoro ). Ubu naho ni mu Karere ka Nyamagabe.

Ikirangabwoko cyabo cyari Ingwe. Umwami wariho ubwo Ingoma Nyiginya y’I Gasabo yadukaga yitwaga Rwamba, akaba yari atuye muri Nyakizu ho mu Karere ka Gisagara. Undi Mwenengwe wategekaga igihugu cye kugeza gitsindwa n’ingoma Nyiginya ni Samukende, umugabo wa Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye. Abenengwe bwari ubwoko bw’Ibikomangoma by’i Ngozi mu Kayanza i Burundi byambukiranyije ingoma ya byo igasingira impugu za Butare na Gikongoro, zikikije ibisi bya Huye, n’ibisi bya Nyakibanda, byaje kwitwa Ibisi bya Nyagakecuru, biturutse ku Mugabekazi Banginzage nyina wa Rubuga umwami w’u Bungwe, bahimbye Nyagakecuru wari ufite umurwa we mu mpinga ya Nyakibanda. Izo mpugu Abenengwe bagengaga zaremaga ingoma bitaga ingoma z’abiyunze arizo:

U Busanza bwa bwa Nkuba ya Bagumana
U Bufundu bwa Rubuga rwa Kagogo
U Bungwe bwa Rubuga rwa Samukende
Ingoma yabo yaje kwigarurirwa na Mutara I Semugeshi(Muyenzi) nuko yica umwami waho Rubuga rwa Samukende, bica na nyina Benginzage ariwe “Nyagakecuru“, banyaga n’Ingabe yabo “Nyamibande”, basanze yararaye bayitera urwuma bakurizaho no kuyita “Rwuma”.

Ingoma y’Abarenge
Abarenge bari igitsina cy’Abahima bakomoka kuri Rurenge sekuruza w’Ingoma yabo. Nibo baba baradukanye amasuka n’inyundo. Bari bafite imitarimba bafukuzaga amariba y’inka zabo. Amariba maremare yo mu Rwanda rwo hambere nibo bayafukuye. Abarenge ubwoko bwabo bwari Abasinga, bikavuga Abatsinze, indangabwoko yabo ikaba Sakabaka. Abarenge bari biganje mu Rwanda rwagati, ariko cyane cyane Masaka ya Rugarika ho mu mu Rukoma muri Komini Runda (Akarere ka Kamonyi ). Runda niwo wari umurwa mukuru wabo.

Ingoma-Ngabe yabo yitwaga Mpatsibihugu. Bakunze kuvuga ko akarere bategekaga kari kanini cyane, kagizwe na Perefegitura ya Gisenyi na Kibuye(mu Turere twa Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Rubavu na Ngororero), akarere ku Bunyambiriri (muri Komini Musebeya, Muko na Karambo byo ku Gikongoro). Mu Karere ka Nyamagabe.

Mu zindi ntara twavuga, izo muri Cyangugu arizo Biru (Komini Gafunzo na Cyimbogo )mu karere ka Nyamasheke,CYESHA (Komini kirambo )mu karere ka Karongi,BUSOZO (Komini Nyakabuye )na BUKUNZI (Komini Nyakabuye na Karengera )mu Karere ka Karongi na Nyamasheke.Mu majyaruguru ,hari BWITO,BYAHI ,na KARUMONGI muri KONGO.

Abarenge babarizwaga kandi mu BURWI (Komini Kigembe,Kibayi na Ndora yo muri Butare (mu Karere ka Gisagara).Mu gihe cy’umwaduko w’ingoma Nyiginya umwami w’Umurenge wari ku ngoma yari JENI RYA RURENGE.

Ingoma y’Abazigaba
Ingoma –Ngabe yabo yitwaga SERA.Abazigaba baje bturutse mu ntara z’ikiyaga cya Vigitoriya,bityo hakaba hari ahandi hatuye abaigaba benshi nk’I Karagwe muri Tanzaniya.

Umwami watwgekaga abazigaba mu mwaduko w’ingoma Nyiginya yari KABEJA, umwami wo mu RWEYA (Mubari: Komini Ngarama ).Ubu ni mu Karere ka Gatsibo.

Ingoma y’Abagesera
U Bugesera bwari igihugu cy’imigina n’ibishanga by’imifunzo n’ibiguhu biciyemo imigende n’ibinamba by’amasanzure y’Akanyaru n’Akagera.Agatsinda n’Ingabe y’u Bugesera yitwaga RUKOMBAMAZI, cyari igihugu kirimo ikiyaga cya Mugesera ari naho iryo zina ryakomotse.Naho imfizi y’I Bwami yitwaga RUSHYA .Kikaba cyaritwaga u Bugesera bw ‘Abahondogo .Igihugu cy’u Bugesera kigizwe na komini Kanzenze ,Ngenda na Gashora ho muri Kigali (ubu ni mu Karere ka Bugesera ).Igihugu cy’u Bugesera cyari gituwe n’Abahondogo ,umwami w’u Bugesera wategekaga kugeza butsinzwe n’umwami w’u Rwanda ni NSORO IV NYAMUGETA.Kubera ko intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ,yabaye icyorezo cyane hagapfa Abahondogo benshi,Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa.

Ingoma y’I Gisaka
I Gisaka cy’Abazirankende cyarimo impugu eshatu

-MIGONGO y’iburasirazuba (Komini Rukira na Rusumo ho muri

Kibungo ). Ubu Ni Mu Karere ka Kirehe.
-GIHUNYA rwagati (komini Kigarama ,Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo) ubu ni mu Karere ka Kayonza

-MIRENGE y’ iburengerazuba (Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo ) .ubu ni mu Karere ka Ngoma I Gisaka cyarigengaga kikagira n’Ingabe yacyo RUKURURA.Umwami uzwi cyane mu mateka y’I Gisaka n’uwitwa RUGEYO ZIGAMA.Ariko amaze gutanga abahungu be Mushongore na Ntamwete basubiranyemo barwanira ingoma.Mushongore yitabaza umwami w’u Rwanda Mutara II Rwogera,Ntamwete Rwogera amucura inkumbi aramwica yigarurira atyo I Gisaka.

Ingoma y’Abacyaba
Ingoma-Ngabe y’Abacyaba yari RUGARA.Igihugu bategekaga cyitwaga RUGARA kikabumba ibihugu bikikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo (Komini Ruhondo na Cyeru byo mu Ruhengeri ).Ubu ni mu Karere ka Burera.Kigashora muri Mukungwa na Base (muri Komini Kigombe,Nyakinama na Nyamutera ).Ubu ni mu Karere ka Musanze.Muri utwo turere harimo akagiye mu Gihugu cy’Ubugande. Umwami wabo wamamaye ni NZIRA YA MURAMIRA,umwami w’ u Rugara wahiritswe ku mayeri ya Ruganzu Ndori yigize “Cyambarantama “

Ingoma y’Uburiza
Ingoma y’Uburiza yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera .Ingabe yabo yari BUSHIZIMBEHO.Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ U BUMBOGO (muri Komini Musasa,Rushashi na Tare ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Gakenke.Cyari kigizwe na none n’UBURIZA nyirizina (muri Komini Rutongo ,Mugambazi na Shyorongi ho muri Kigali ).Ubu ni mu Karere ka Rurindo .Umwami w’Uburiza uzwi cyane ni MUGINA ,umurwa we ukaba wari Nyamitanga ho kuri Jari ,nyuma Uburiza bwaje kwigarurirwa na Kigeli Mukobanya amaze kwica Mugina umwami w’Uburiza.

Ingoma y’Ubwanacyambwe
Ingoma y’Ubwanacyambwe nayo yategekwaga n’Ibikomangoma by’Abongera kimwe n’iy’Uburiza .Ingabe yabo yari KAMUHAGAMA .Igihugu bategekaga cyari kigizwe n’intara z’ UBWANACYAMBWE nyirizina (muri Komini Nyarugenge,Rubungo na Kanombe ho muri Kigali ).Ubu ni mu Turere twa Nyarugemge,Gasabo na Kicukiro .Cyari kigizwe na none n’UBUGANZA (muri Komini Murambi ,Muhazi,Mukarange na ,Rutonde ho muri Kibungo na Bicumbi ho muri Kigali ).Ubu ni mu Turere ka Rwamagana,Kayonza na Gatsibo .Umwami w’Ubwanacyambwe uzwi cyane ni NKUBA YA NYABAKONJO, ,nyuma Ingoma y’Ubwanacyambwe nayo yaje kunyagwa na Kigeli Mukobanya, NKUBA YA NYABAKONJO umwami w’Ubwanacyambwe agahungira iBugufi amaze kuneshwa.Muri icyo gihe nibwo ingoma y’Abongera yazimye burundu.

Ingoma ya Nduga
Ubwami bwa Nduga bwari ubwa Ababanda ,niyo mpamvu bakundaga kuhita mu Nduga y’Ababanda.Ingoma –Ngabe yabo yari “NYABIHINDA “.Nduga y’Ababanda nacyo cyari igihugu kinini kandi gikomeye mu bihe byo hambere.Bakunda kuvuga ngo Nduga ngari ya Gisari na Kibanda.Gisari ni muri Komini Ntongwe (Akarere ka Ruhango ) naho Kibanda ni muri Komini Mushubati (Akarere ka Ngororero ),kubera ko yageraga muri izo mpugu zose.Nduga ngari yari ibumbye Perefegitura ya GITARAMA yose uko yakabaye(Muhanga,Kamonyi,Ruhango) ukongeraho Komini Nyabisindu,Shyanda ,Ntyazo na Muyira ho muri Butare( mu Karere ka Nyanza n’ agace gato ka Huye ). Ababanda bigeze no kwambuka Nyabarongo ku buryo inka zabo bazuhiraga hano mu Muhima wa Kigali.Ababanda wasangaga bari mu gipande gihurutuye kuva mu Rwankeri (Akarere ka Nyabihu ) kikagera muri Gitarama unyuze mu Buhoma,mu Bushiru,mu Bukonya, mu Kingogo no mu Ndiza.Ababanda bari bagize kimwe cya gatatu cy’abatuye ako gace.

Umwami wa Nduga y’Ababanda uzwi cyane ni MASHIRA WA NKUBA YA SABUGABO.Akaba yarivuganywe na Sebukwe Mibambwe I Mutabazi I Sekarongoro umwami w’ I Rwanda rwa Gasabo.Mashira amaze gupfa ,bamushyize mu mandwa,akabandwa n’Abantu bari baize icyo gihugu,buretse nyine “Imfura “.Aha bikaba bigaragara ko yari umuntu ukomeye cyane.Ababanda bari batunze inka nyinshi,umwe mu bamamaye muri ubwo butunzi ni SENTETERI wari utuye ahahoze ari komini Muyira (Ubu ni mu Karere ka Nyanza )ku buryo bazitaga “URUKUBAZUBA”.

Ingoma ya Bukunzi
Ubwami bwa Bukunzi bwari buherereye muri Perefegitura ya CYANGUGU muri Komini ya Karengera na Nyakabuye (mu Karere ka Nyamasheke ).Ingoma ya Bukunzi yigaruriwe na Kigeli III Ndabarasa ariko ntiyahatwara burundu ,ahubwo abaha ubwigenge bucagase,nu ukuvuga ko bakomeje kugengwa n’umwami wabo ,ariko igice kimwe cy’amakoro y’ I Bwami kikakjya I Rwanda bakomeza kujya bamusororera.Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura u Bukunzi n’ u Rwanda.Abami bakurikiye Ndabarasa nabo ntibagira icyo babikoraho babirekera uko .Abadage bageze mu Rwanda byarabatangaje,bituma baguyaguya umwami w’u Bukunzi NDAGANO RUHAGATA ngo yegukire umwami w’ u Rwanda burundu agerageze kum,ugandukira, ariko biranga,kugeza naho boherejeyo abasirikaree birananirana kugeza igihe apfiriye urw’ikirago mu w’1923.Ababirigi nabo basanze aruko bimeze,bo bahisemo kohereza igitero cy’abasirikare mu w’1924 na 1925.

NGOGA BIHIGIMONDO, Umwami wa nyuma wa Bukunzi bamushyize muri gereza kuva mu w’1923 kugeza mu w’1925.Muri uwo mwaka nibwo yaguye mu buroko,maze Ababiligi begurira u Bukunzi Abami b’u Rwanda.Nibwo bahagabira uwitwa RWAGATARAKA aba Umutware waho.Ingoma ya Bukunzi izima ityo.

Ingoma ya Busozo
Igihugu cya Busozo nacyo cyari muri Perefegitura ya cyangugu muri Komini Nyakabuye (Agace gato ko mu Karere ka Nyamasheke ).Nabwo bigaruriwe na Kigeri III Ndabarasa nabo abaha ubwigenge bucagase nk’uko yabigenja mu bwami bwa Bukunzi.Icyo gihugu nacyo cyari icy’Abavubyi,umwami uherutse w’u Busozo ni RUHINGA II.Yazunguye se NYUNDO watanze mu w’1904. U Busozo nabwo bwaje kwigarurirwa N’Ababiligi bakoresheje imbaraga za gisirikare mu bitero bagabye bikurikiranye n’ibya Bukunzi ,ni ukuvuga mu w’1925 kugeza mu w’1926.Ubwo RUHINGA ntibamwica kuko yitanze mu maboko yabo ,ahubwo bamucira ahandi,ubwami bwa Busozo nabwo babugabira Rwagataraka ngo abe umutware waho.Nguko uko ubwami bwa Busozo bwazimye burundu.

Ingoma y’u Bushiru
Ubwami bw’ u Bushiru bwategekwaga n’Abami b’Abagesera,ingoma-ngabe yabo yari NKUNDABASHIRU.Aho bari batuye habarizwa muri komini Karago (Mu Karere ka Nyabihu ).Ubundi amateka akaba agaragaza ko inkomoko yabo ari iyo mu Bagesera b’Abazirakende bo mu Gisaka.

Igihugu cy’u Bushiru cyari igihugu gikaze cyane nubwo cyari gito cyarangwga n’imirwano ikaze y’ibihe byose .Umwami w’ u Rwanda wahigaruriye ni YUHI IV GAHINDIRO.Ariko ntiyahashyira urugo na rumwe ,n’abo yohereje kumuhagararira nabo ntawigeze ahatura kuko bahatinyaga cyane kubera ubugome bwabo buvanze n’uburozi bukaze . U Rwanda rumaze kwadukwamo n’Abazungu, mu mwaka w’1924, Ababiligi niho bategetse Nyangezi kujya kubatwarira u Bushiru we na Musinga babwomekaho Ubwanamwari.Ingoma y’ u Bushiru izima ityo.Dore bamwe mu Bami b’ u Bushiru n’Abami b’ Rwanda bategekeye igihe kimwe.

U BUSHIRU U RWANDA UMWAKA Gasiga –Ngwabije Cyirima II Rujugira 1740 Nyamakwa I Mudende Kigeli III Ndabarasa 1753 Nyamwanga-Ngumije Mibambwe III Sentabyo 1780 Sangano –Burondwe Yuhi IV Gahindiro 1785 Kibogora-Shyiramberte Mutara II Rwogera 1835 Nyamakwa II Nditunze Kigeli IV Rwabugili 1860 Nyamakwa II Nditunze (yatanze mu w’1938 ) Mibambwe Rutarindwa 1896 Kidahiro Yuhi V Musinga 1897 Kidahiro (yatanze mu w’1954) Mutara III Rudahigwa 1931

Abami b’u Bushiru kimwe n’abandi bami bo mu mujyaruyuru bagengwaga n’umuco w’ubukonde, mu gihe abandi bami (bo mu majyepfo n’iburasirazuba) bagengwaga n’umuco w’ibikingingi n’inka.

Ingoma ya Kingogo
Abami b’icyo gihugu ni Abazigaba.Ingoma –ngabe yabo ikitwa SIMUGOMWA.Babarizwaga muri komini Satinsyi na Gaseke ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu)Umurwa mukuru wabo wari I Hindiro na Kabuye muri Satinsyi.Amateka y u Rwanda ntagaragaza neza abami bazwi ku ngoma y’Abanyakingogo.

Ingoma ya Bugamba-Kigamba
Abami b’icyo gihugu ni Abagesera.Ingoma –ngabe yabo ikitwa KAYENZI, nyuma yaho yaje kuba IRAVUMERA kubwa NKWAKUZI I RUVUGAMAKE ari nawe mwami w’ikirangirire uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Bugamba.Babarizwaga muri Komini Kibirira ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).

Ingoma y’u Bwanamwari
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Nta ngoma –ngabe yabo izwi kugeza ubu.Babarizwaga muri Komini Giciye ho muri Gisenyi (ubu ni mu Karere ka Nyabihu).Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma y’u Buhoma
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Nta ngoma –ngabe yabo izwi kugeza ubu.Babarizwaga muri Komini Nyamutera ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke).Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma y’u Bukonya
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Ingoma –ngabe zabo zari RUBUGA na RUVUGAMAHAME.Babarizwaga muri Komini Gatonde ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke)ari naho hari umurwa mukuru wabo.Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma ya Kibari
Abami b’icyo gihugu ni Abega.Nta ngoma –ngabe yabo izwi kugeza ubu.Babarizwaga muri Komini Nyarutovu ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Gakenke) umurwa mukuru wabo wari I Gihinga cya Nyarutovu.Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma ya Rwankeri y’Abarindi
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Ingoma –ngabe yabo yitwaga KABUCE.Babarizwaga muri Komini Nkuri ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze).Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma ya Rwankeri y’Abaguyane
Abami b’icyo gihugu ni Ababanda.Ingoma –ngabe yabo yitwaga NDAHAZE.Babarizwaga muri Komini Kigombe na Kinigi ho mu Ruhengeri (ubu ni mu Karere ka Musanze).Amateka akaba atagaragaza neza Abami bategetse icyo gihugu.

Ingoma y’ i Ndorwa
Igihugu cyo mu Ndorwa cyari icy ‘Abashambo bakomokaga kuri Mushambo wa Kanyandorwa I Sabugabo.Ingoma –ngabe yabo yitwaga MURORWA.Babarizwaga muuri Komini Giti,Rutare,Muhura,Muvumba ho muri Byumba.Ni ukuvuga ayo makomini n’uduce tw’Umutara twose turi mu majyaruguru y’ u Rwanda kugeza ku mupaka warwo n’igihugu cy’ Ubugande.(ubu ni mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare ) Babarizawaga nanone muri Komini Kivuye ,Cyumba ,Cyungo ho muri Byumba (Ubu ni mu Karere ka Gicumbi).Umwami uzwi cyane mu mateka y’ubwami bwa Ndorwa ni MUSHAMBO GAHAYA I MUZORA.Akaba ari nawe waguye ku rugamba ubwo umwami Cyirima II Rujugira yoherezaga umuhungu we w’Igikomangoma Ndabarasa gutera Ndorwa .Ndabarasa ntiyatindiganyije aba acuze inkumbi Mushambo Gahaya umwami w’ I Ndorwa.Icyo gihe bigarurira ingabe yabo Murorwa.Ubwami bwa Ndorwa butangira kuyoboka u Rwanda n’impugu zayo zirimo Mpororo (ho mu Bugande), Umutara n’Umubari,Abashambo baho baba isanga n’ingoyi n’Abanyiginya b’I Gasabo.Ingoma Ndorwa izima ityo.

Ibyo akaba aribyo bihugu byari bigize u Rwanda rwo ha mbere rutaratangira kwigarurirwa n’ingoma Nyiginya yari ifite ikicaro mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Hifashishijwe
Un abrege de l’Ethino- Histoire du Rwanda,Butare 1972 (KAGAME Alexis)
Inganji Kalinga I, Kabgayi 1943(KAGAME Alexis)
Amateka y’Afurika, Kigali 1987(MUREKUMBANZE Gr.)
Le Rwanda ancien et modern,Kabgayi 1959 (LOUIS de Lacger)
Le Bushiru et son Muhinza (M.Pauwels)
Ingoma I Rwanda(P.SIMPENZWE Gaspard)

Amateka y’u Rwanda: Imirimo y’Ibwami
Leave a reply
I Bwami hakorerwaga imirimo itandukanye. Mbere na mbere habaga hari umunyabintu (cyangwa igisonga cy’Umwami). Habaga kandi abandi banyamihango, ari bo barebwaga n’imirimo y’ururembo yabaga ari myimshi, ariko iy’ingenzi yajyanaga n’ubwiru, ubutegetsi, imanza, atabaro, imibanire y’abagaragu nab a shebuja, ndetse hakaziramo n’ubucurabwenge. Dore iy’ingenzi muri iyo mirimo, urugero rw’ingoma ya Rwabugili: Abiru: bari baremye inteko y’I Bwami. Ni bo gusa bakamenyaga amabanga y’I Bwami, nk’ibijyanye n’Umwami uzazungura ingoma, n’ibindi. Ni bo kandi bashyiragaho amategeko

Abacurabwenge: bari abanyantekerezo n’amateka y’I Bwami

Abasizi: bahimbaga ibisigo bisingiza ingoma

Abatware b’intebe: batwaraga intara z’igihugu

Abagaragu b’Umwami: bamushagaraga mu irambagira ry’igihugu, bakagenda hamwe n’itara rya rubanda ari ryo Mwami

Abagendanyi: basasaga ibirago n’ibyahi mu ngando z’Umwami

Abagaba b’ingando: bagengaga imitwe y’ingerero bakagaba n’ibitero Abanyamuheto: bacaga isaso

Intore: zahamirizaga mu matorero zigatorwamo n’ingabo z’ingerero

Intasi: zagenzuraga imiterere y’ibyaro n’iyi’ibitero by’ayo mahanga

Abavubyi: bavubaga imvura

Intarindwa: bari abahetsi b’abamikazi

Intumwa: zoherezwaga mu butumwa bw’uburyo bunyuranye

Izimukwiye: bari ababyinnyi b’Umwami

Imparamba: zateraga amasuka baterekereye kwa Nyirakigeli

Abatora: bubakaga inzu z’ingando z’Umwami

Abakannyi: bararaga izamu

Abadaraza: babohaga ibisenge by’ingoro y’Umwami

Abanyakambere: bamenyaga iby’amata n’amayoga

Abarigisi: bamenyaga ibyo muri Kagondo

Abanyabyuma: bamenyaga amagaza y’i Bwami, bagacurisha n’izindi ntwaro

Abanyabigagara: babuganizaga amata mu bisabo, bagacunda, bakavuruga Ba nyirumugezi: basukuraga amariba y’i Bwami

Abadogoro: bari abakecuru bakuburaga ku karubanda, bagahabwa amacunda

Urubindamahwa: bari abakobwa b’inshizi z’isoni bakarema urukatsa

Abajarajazi: bamenyaga umuriro w’urubumbiro bakawuhembera

Abanyamuheno: bari abashumba b’inguge y’i Bwami yakoreshwaga mu mihango yo kwimika Umwami mushya

Abanyamuganura: baganuzaga Umwami

Abahoryo: bavumaga ibyonnyi

Abahennyi: bavumaga ababisha

Abanyamasubyo: bahamuraga imiti y’amahumane

Abahaditsi: bavuraga inka

Abaziritsi: bavuzaga ingoma z’i Bwami bakuranwa ku gihe

Uwazirikishaga: yari umutware w’abiru b’abaziritsi

Uwakiraga imirishyo: ku ngoma ya Musinga yari Rwiyama rwa Senyamisange akayakirira ku Nteko y’ishimiro ry’imirishyo i Gaseke kwa Cyilima Nguko rero uko iby’i Bwami byagendaga kuri gahunda nk’iyo mu muzinga w’inzuki.

Twifashishije

Ibyo ku ngoma z’abami b’u Rwanda unyuze ku muzi w’abasuka, Nyirishema Célestin, 2008

Amateka y’u Rwanda: Imitwe y’Abiru
Leave a reply
Abiru bari abagaragu n’Abanyamabanga b’ingoma,bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’I bwami,bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda,mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu.Ikindi kandi,Abiru bariv Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya.Mu by’ukuri rero ,Abiru bari Abagaragu b’Ingoma ,bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’I Bwami Imvugo y’”Abiru “tuyikomora mu Nkole aho bari bafite abo bitaga “Abayiru “bari abagaragu b’Ingoma .Muri yo nce,Abayiru bari Abahutu nk’uko Abahima bari Abatutsi. Abayiru ni bamwe mu baturage bo mu Nkole,b’I Bukoba,b’I Karagwe,b’I Buha n’I Bujinja .Muri utwo turere twose turi I Burasirazuba bw’ I Rwanda ,abatari Abahima babitaga Abayiru,aho niho hajemo ishyomoka ry’Urunyarwanda babita “Abiru “ Ingoma z’Imivugo nazo ba nyirukuzivuza bari Abiru,kuko batorerwaga kuko batorerwa kuba abagaragu mu bagaragu b’ibyegera by’Umwami ,bakamenya igihe cy’ibikiora n’ibambura ,bakamenya igihe aramukirizwa n’igihe arambagira igihugu,kandi ibyo bihe bikajyana n’umurishyo w’Ingoma. Mu mwaka w’1967,ubwo Abiru bo mu Birambo ho mu Nyantango (Mu Karere ka Karongi ) batsindiraga kujya guhagararira u Rwaqnda I Montreal muri Canada mu Imurika ry ‘ibintu Mpuzamahanga ,bagize impungenge zo kugenda bitwa Abiru.Muri ibyo bihe by’ivuka rya Repubulika y’u Rwanda yasimbuye Ingoma ya Cyami ,imvugo nk’iyo y “Abiru “yari ikintu cy’ umuziro .Nibwo bigiriye inama yo kwiyita “Abakaraza” ,bahereye yuko bamwe muri bo bakomokaga mu ngabo z’Abakaraza bo mu Kabagali zitwaga Abakaraza .Bjya muri Canada bitwa Abakaraza,bagarutse rubanda rukomeza kubita Abakaraza ,izina risingira rityo abavuza ingoma b’

T
REKA DUTABARIZE:

BARAFINDA muri COMMONWEALTH COUNTRIES
KIZITO MIHIGO
INGABIRE VICTOIRE
DEO MUSHAYIDI
NIYITEGEKA THEO
ME NTAGANDA B
MISS RWANDA DIANE RWIGARA
FIRST LADY NYAKURI BARAFINDA

Muhaguruke TUBWIRE COMMONWEALTH COUNTRIES KO POLO ATABAHAYE UBURENGANZIRA BWABO BO BAKAGUMYA KUMWIRUKA INYUMA: UK nibindi bihugu NTITUZABURA KUBITA ABAFATANYA CYAHA batanga IMISORO ya ba BRITISH MUGUHONYORA AGATEKA KA ABANYARWANDA.

ALL RWANDAN COMMUNITIES aho muri MUBWIRE IBIHUGU MURIMO KO POLO KAGAME abaye IKIBAZO MU RWANDA no MUKARERE KOSE.

Ko bagomba KWITANDUKANYA NAWE.

VIVE BARAFINDA
VIVE FIRST LADY BARAFINDA (Not Janeti GASANA NZIRORERA KAGAME)
VIVE MME INGABIRE
VIVE DIANNE RWIGARA
VIVE AIMABLE KARASIRA
VIVE MRCD
VIVE KIZITO MIHIGO
VIVE SANKARA
Répondre
A
ABARYANKUNA ba KASIYANI NTAMUHANGA Muhisemo nabi KWIKORERA IYO MPYISI KAYUMBA yarimbuje bene wanyu ngo irye UMURETI none BARACURANYWE (HUKULI) na RWABUJINDIRI baracwana.

ABARYANKUNA mureke ABAHUTU bagisinziriye BIKORERE BIHEHE bzababwira nimara KUBAHINDUKIRANA.

VIVE BEN RUTABANA!
Répondre
A
Nyakubahwa President Paul Kagame
Fungura Kizito Mihigo kuko kumufunga kimwe na barafinda ntabwo bili munyungu zawe .
Ntabwo navuga byinshi utabyuliliraho umbeshyera ariko hali abantu ulimo ugirira nabi kuko ali incike cyangwa abakene ariko wibuke ko impanvu ingana ururo.
Uhunga wali agahinja uzabaze abavandimwe bawe bali kumwe na Mama wawe nta Bantu bigeze bagutangira ngo utambuka ahubwo hali abahutu baguherekeje ndetse hali nabandi bahutu babaxaniraga impamba mubuhungiro
Nuramuka wongeye kubabaza Kizito Uzamenye ko ulimo wikururira umuvunyi uzakuviramo ibisusa.
Thank you for your understanding
Répondre
A
Nyakubahwa President Paul Kagame
Fungura Barafinda kuko ntabwo ali umusazi kuko mwarabanye ali muzima atanga ibyo yali afite byose ngo mufate ubutegetsi none mubonye ko ali umusazi nyuma y'imyaka 30?
Mumufungure kuko kumufunga bizakurura fujo kuruta kumureka .
Ejo mugitondo tuzunve mwamurekuye.
Thanks
Répondre
K
Dore First Laday ahubwo! Yambaye ingofero nk'iya perezida Barafinda uretse ko iye ifite ibara ry'ubururu mu gihe iya Barafinda ifite ibara ry'umutuku! Uyu muryango woherejwe na Nyagasani ngo ubirishe icyuya abicanyi!!
Répondre