Rwanda: Ese Evode Uwizeyimana azavuga ko yananiwe kuyobora muri FPR kuko ari umuhutu?
Inkuru iri kuvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'abanyarwanda benshi ni ivuga iyegura cyangwa iyeguzwa rya Bwana Evode Uwizeyimana ku mwanya yari yaragabiwe na Paul Kagame wo kuba "Umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko". Uwo mwanya ukaba aribwo bwa mbere wari ushyizweho nyuma y'aho Evode Uwizeyimana arangije igikorwa cyo kudodera Kagame itegeko Nshinga rimuha uburenganzira bwo kuzaguma ku butegetsi kugeza mu mwaka w'2034! Iyeguzwa rya Evode Uwizeyimana rikaba ryatewe n'umutego yaguyemo wo guhirika umugore ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, akikubita hasi; ibyo bikaba byarabereye ku nyubako ya "Grande Pension Plaza" ku cyumweru taliki ya 2/02/2020. Nyuma y'umunsi umwe gusa ayo mahano abaye, ishami ry'ubugenzacyaha RIB ryahise ritangira iperereza kuri Evode Uwizeyimana!
Mu kanya nk'ako guhumbya inkuru yari imaze kuba kimomo ko Evode Uwizeyimana yakoze ishyano, nyuma y'amasaha 3 gusa Evode Uwizeyimana yokejwe igitutu maze asaba imbabazi yifashishije twitter, yagize ati : "Ndicuza nkomeje kubyabaye. Ntabwo byari bikwiye kuri njye nk'umuyobozi ndetse n'umukozi wa leta. Namaze gusaba imbabazi umukozi wa ISCO ndetse n'ubu nzisabiye mu ruhame, nzisaba abantu bose muri rusange". Umuvugizi w'urwego rwa RIB yabwiye BBC Gahuzamiryango ko gusaba imbabazi kwa Evode Uwizeyimana bidakuraho icyaha yakoze, abazi neza imikorere ya FPR-Kagame bakaba bemeza ko Evode Uwizeyimana yashyizweho igitutu cyo gusaba imbabazi kugirango yishinje icyaha bityo bibe byorohereje RIB ku mukanira urumukwiye! Nubwo Evode yakomeje gusaba imbabazi igitutu cyakomeje kumushyirwaho ku buryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 7/02/2020 Ministre w'intebe wa leta ya Paul Kagame yatangaje ko yashyikirijwe amabaruwa y'ubwegure bwa Bwana Evode Uwizeyimana ku mwanya w'umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko.
Mu gihe kimwe, Ministre w'intebe Ngirente avuga ko yakiriye n'ibaruwa y'ubwegure ya Dr Munyakazi Isaac wari umunyamabanga muri ministeri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'incuke. Munyakazi we akaba ashinjwa ibyaha by'uburiganya yakoze mu bizamini bya leta bisoza umwaka w'2019; kuba aba bayobozi bombi beguriye rimwe ku mpamvu zitandukanye ni ikimenyetso cy'uko kwegura kwabo kwari kwarapanzwe kuva cyera hakaba hari hategerejwe imbarutso yo kubishyira mu bikorwa. Amatsiko ari mu kwegura kw'aba bayobozi bombi ni uko bari gukorwaho iperereza ry'ibyaha bashinjwa bityo, amaherezo yabo akaba ashobora kurangirira muri gereza! Ibi bibaye kuri aba bagabo bombi ntabwo ari igitangaza kuko Kagame Paul amenyereye uwo mukino wo gufunga abo aba amaze kugira ibigarasha! Uwari perezida Pasteur BIZIMUNGU na ministre NTAKIRUTINKA Charles niko byabagendekeye!
Ubwegure bwa Bwana Evode Uwizeyimana nibwo buri kuvugwa cyane bitewe ni uko Evode azi neza imikorere y'ubutegetsi bwa Paul Kagame. Mbere y'uko Evode ajya mu buhungiro yakoreye leta ya Kagame, ageze mu buhungiro mu gihugu cya Canada ajya ku maradiyo n'ibinyamakuru mpuzamahanga yigisha abantu bose ibibi by'ubutegetsi bwa Kagame kuburyo amagambo yavuze afatwaho urugero rw'imiyoborere mibi ya Paul Kagame. Ntabwo dushobora gusubiramo ibibi byinshi Evode yavuze ubutegetsi bwa Kagame kandi na nyuma y'aho afatiye icyemezo cyo kongera kujya gucyeza Kagame yibukijwe amagambo yavuze anenga ubutegetsi bwe kandi akaba atarayasabiye imbabazi! Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yavuze ko Evode wo muri BBC atandukanye na Evode uri muri leta ya Paul Kagame kandi ibyo abantu bakaba bazabibonera ku bikorwa akora; gusa rero burya ngo " ingeso ishira nyirayo yapfuye"; nubwo yavuze gutyo Evode wo muri BBC ntaho ataniye na Evode wo muri leta ya Kagame!
Evode Uwizeyimana yavugiye mu ruhame anenga abahutu ko ari ibicucu kuko batazi kuyobora, icyo gihe akaba yaranengaga Perezida Habyarimana Juvénal avugako yashyize mu maboko y'umugambanyi Iyamuremye umukwe wa Sindikubwabo utaravugaga rumwe n'ubutegetsi bwe umwanya wo kuyobora iperereza ry'igihugu; none se Evode azasobanura ko ubucucu bwatumye yegura ku mwanya w'ubuyobozi bwa FPR ari uburwayi yavukanye kuko ari umuhutu? Mu buryo bwo kujomba Evode ibikwasi, abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga barimo bavuga ko Paul Kagame ashobora kuzahemba Evode Uwizeyimana wamudodeye ikoti ry'itegeko nshinga umwanya wo gukora muri "IBUKA" cyangwa se akamushyira muri Komisiyo yo kurwanya "JENOSIDE"! Ariko iyo ukurikiye neza ubusesenguzi buri mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo "Ubumwe", bigaragara neza ko Evode Uwizeyimana ashoboka guhura n'urukuta rw'amategeko ya Kagame akarangira nk'uko abandi bose barangiye!
Kanda aha wumve ikiganiro cya radiyo "Ubumwe" kivuga ku iyegura rya Evode uwizeyimana.