Rwanda: Général Gratien KABILIGI yaratabarutse.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 5 Gashyantare 2020 nibwo inkuru ibabaje y'urupfu rwa Général Gratien KABILIGI yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zihurirwaho n'abanyarwanda benshi. Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 7 Gashyantare 2020, umuryango wa Général Gratien KABILIGI wagejeje kubakunzi, inshuti n'abavandimwe, agahinda utewe n'urupfu rw'umubyeyi wabo witabye Imana ku italiki ya 5/02/2020 ari i Valenciennes mu gihugu cy'Ubufaransa. Umuryango wa Général Gratien KABILIGI ukaba umenyesha kandi ko Nyakwigendera azashyingurwa kuwa Gatatu taliki ya 12/02/2020, imihango yo kumusezeraho bwa nyuma ikaba izabera mu mujyi wa Valencienne ari nawo azashyingurwamo guhera saa tatu za mu Gitondo kuri iyo taliki.
Général Gratien KABILIGI yavukiye muri Komine Kambembe, Perefegitura ya Cyangugu mu Rwanda mu mwaka w'1951, yitabye Imana yujuje imyaka 68 y'amavuko. Yize amashuri yisumbuye mu Rwunge rw'amashuri rw'i Butare (Groupe scolaire Officiel de Butare). Mu mwaka w'1971 yinjiye mu ishuri rikuru rya gisilikare ryitwaga EO nyuma rikaba ryarahawe izina rya ESM (Ecole Supérieure Militaire). Général Gratien Kabiligi yize kandi mu ishuri rikuru rya gisilikare mu gihugu cy'Ububiligi, akaba yarize mu ishuri ry'intambara i Hambourg mu gihugu cy'Ubudage, yigishije kandi no mu ishuri rikuru rya gisilikare mu Rwanda ESM. Guhera mu mwaka w'1991, Général Gratien Kabiligi yagiye ku rugamba rw'intambara yari ihanganishije umutwe wa FPR-Inkotanyi na leta y'u Rwanda kuburyo yabaye umuyobozi w'akarere k'imirwano ka Byumba. Mu mwaka w'1993 Général Gratien Kabiligi yashinzwe ibikorwa bya gisilikare n'amahugurwa (G3) mu buyobozi bukuru bw'ingabo z'igihugu. Ubwo inkotanyi zari zimaze kugota umujyi wa Kigali nyuma yo kwica Perezida Juvénal Habyarimana, Général Gratien Kabiligi yakoze igikorwa cy'ubutwari cyiswe "Opération Champagne" maze ashobora gufungura inzira yatumye abantu barenga miliyoni inkotanyi zari zagoteye mu mujyi wa Kigali bashobora guhunga; muri icyo gihe yakoraga icyo gikorwa ingabo z'u Rwanda zari zifite ikibazo cyo kubona amasasu yo guhangana n'inkotanyi kubera ibihano byari byashyizweho n'umuryango w'abibumbye ONU ku ngabo z'igihugu (Ex-FAR) byo gukomanyirizwa kugura intwaro.
Ubwo ingabo z'u Rwanda zahungiraga mu gihugu cya Zaïre, Général Gratien Kabiligi yarwanye urugamba rukomeye rwo kurengera impunzi zari mu nkambi muri icyo gihugu zarimo zicwa n'inkotanyi ku kagambane ka ONU n'ibihugu bikomeye kuri iyi si. Ku italiki ya 18 Nyakanga 1997, nibwo Général Gratien Kabiligi yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa mu rukiko rwa TPIR ruri Arusha. Ubutwari bwa Général Gratien Kabligi ntabwo bwagaragaye mu bikorwa bya gisilikare gusa kuko n'ubwo yari afunze, niwe munyarwanda wa mbere wagaragarije umuryango mpuzamahanga ko ibirego bishinjwa abanyepolitiki bari muri leta ya Habyarimana ari ibihimbano, ibyo yabigaragaje mu rubanza rwa Ministre André Ntagerura; ubuhamya bwa Général Gratien Kabiligi mu rukiko rwa TPIR nibwo bwatumye urukiko rwemeza ko leta ya Habyarimana Juvénal itateguye jenoside. Général Gratien Kabiligi yagizwe umwere n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha ku italiki ya 18 Ukuboza 2008. Nyuma yo kugirwa umwere, Général Kabligi yamaze imyaka myinshi mu nzu yari acumbikiwemo n'urukiko rw'Arusha kuko igihugu cy'Ubufaransa cyari cyaramwimye uburenganzira bwo gusanga umuryango we wabaga muri icyo gihugu, nyuma igihugu cy'Ububiligi cyaje kumuha ubuhungiro bituma agera ku mugabane w'Uburayi bityo bituma ashobora kwegerana n'umuryango we uba mu gihugu cy'Ubufaransa.
Général Gratien Kabiligi akaba atabarutse ari intwari kuko ubuzima bwe bwose bwaranzwe n'ubutwari, kwihangana no kubana n'abandi neza, asize umugore bashakanye n'abana 5. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Veritasinfo