Rwanda : Paul Kagame yashyinguye «Vision 2020 » ryari ?
Hashize iminsi mike twizihije itariki ya 01 Mutarama 2020. Benshi mu bakuze iyo babonye uyu mubare w’inyuma, ni ukuvuga 2020, bibuka imvugo yigeze kwamamazwa mu Rwanda n’ubutegetsi bwa FPR, twitaga : «VISION 2020 ». Kubera gushyushya imitwe y’abanyarwanda, hari ababyeyi bagiye bita abana babo « vision 2020 » ! Uyu mwaka, taliki ya mbere Mutarama 2020, nibwo iyo vision twayinjiyemo!
VISION 2020 ni imwe muri politike Perezida Kagame Paul yazanye, ubwo yasezeranyaga abanyarwanda ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzaba rusa nka Paradizo, rufite inyubako zidasanzwe. Ariko se koko izo nyubako zirahari? Ubu igihe kirageze ngo mwese mufungure amaso mubone uburyo Kagame ari umunyabinyoma gusa. None se ni uko yabuze amafaranga? None se ni gute Kagame ashobora kuba yarabuze amafaranga yo gushyira « vision 2020 mubikorwa ariko akaba yarahaye Arsenal amamiliyoni y’amadolari muri gahunda yise «Visit Rwanda »? Ntibyagarukiye aho kuko n’ikipe ya «Paris St Germain» yayihaye miliyoni 39 z’amadolari! Icyo Kagame yita «Visit Rwanda» imariye iki abenegihugu? Ahubwo igitangaje ni uko Paul Kagame asenyera abaturage amazu yabo, ntabahe amazu bagomba kubamo ahubwo bakarara hanze nk’inyamaswa ! Ayo mafaranga yonyine Kagame yahaye ayo makipe y’abazungu, iyo akiyubakamo ibikorwa remezo, u Rwanda rwari kuba igihugu cya mbere ku isi gifite abaturage babayeho neza kurusha ibihugu byateye imbere mu majyambere dukurikije ingano yarwo!
Ese abanyarwanda barara batariye ni bangahe? Abahora ku mihanda ya Kigali basabiriza ni bangahe? Ntiwabara ! Kagame yarangiza agashukisha abaturage kubaha inka imwe, ngo na we yabahaye, nyuma agaha abanyamahanga akayabo! Icyitwa Jenoside niyo turufu Kagame arishisha. Ariko nizeye ko mwese azabatenguha, umunsi mwamenye ukuri ku ruhare yayigizemo, ndetse n’inkomoko y’Ubuhutu, Ubutwa n’Ubututsi. Niyo mpamvu nta muntu ukwiye guterwa ishema no kwitwa umututsi, cyangwa umuhutu, nta muntu kandi bikwiye gutera ipfunwe, kuko twese turi abanyarwanda. Njye ubu nterwa ipfunwe no kuba naravukiye mu gihugu kiyobowe n’umwicanyi ruharwa. Nterwa ipfunwe no kuba nitwa Umunyarwanda, kuko iyo ugize amahirwe, nako ibyago byo gutemberera ibihugu duturanye, nibwo ubona ko kwitwa Umunyarwanda ari icyasha, ukabona ko biteye ipfunwe koko! Mu Rwanda nta moko yabagamo, uretse amwe 18 arimo Abasinga, Abazigaba n’ayandi. Kuki aya atateje ikibazo, ariko ibyitwaga ibyiciro by’ubudehe bikaba ikibazo? Muzasome neza, mwige amateka atagoretse, mumenye aho byavuye.
Niba Kagame ari intwari koko, nareke abanyarwanda bishyire bizane, bakore, abemerere kugira umutungo wabo bwite maze arebe ko mu minsi mike u Rwanda rutuzura imiturirwa iruta na Kigali Convention Center, kandi imiturirwa yubatswe n’abanyarwanda ubwabo. Kagame ni abyuke yakijijwe, yabaye umuntu muzima, arebe ko abanyarwanda batamufasha gushyira Vision 2020 mu bikorwa mu myaka itarenze ibiri, kandi byaramunaniye kubikora mu myaka yose ishize, kuva abantu bagitangira kumva iyo ntero. Muti ninde yimye ukwishyira akizana abanyarwanda? Muzabibaze abantu avidurira (yambura) amakonti ya banki, agasigaho zeru, kubera ko bagize ubujiji bwo gukora cyane bagakira, ariko badashaka gukorera mu kwaha kwe. Muzabibaze Nyirangarama yari yateye igihombo, ngo ni uko mu kigega Agaciro yashyizemo utumiliyoni duke. Mubaze Hadji i Nyanza, mubaze ba Kabuga yasenyeye amazu, ndetse n’abandi bafite amazina atazwi, abo bisaba kugura umutekano, amafaranga ageretse ku mamiliyoni y’imisoro ndengakamere, nako ndengabushobozi atangwa. Ngo ni ikigega Agaciro? Ese amafaranga ashyirwa muri icyo kigega, agenewe gukora iki?
Ngo ayo mafaranga ni ayo «kugoboka u Rwanda! » None ko bahora basaba inguzanyo amahanga kandi icyo kigega gihari? Nimumbwire igikorwa icyo kigega cyakoze, kicyitirirwa. Ni mumbabarire mwumve ukuntu Paul Kagame ari umugome : Muzi abantu yateje inzara akura Coaster mu mihanda ya Kigali? Ziriya Bisi zazisimbuye muzi nyirazo? Imiturirwa yose iri muri Kigali muzi ari iyande? Ni uko FPR ariyo irimo abantu bazi gukora gusa? Muzi abayobozi bavanwa mu kazi mu buryo budafatika? Kandi ubwo Kagame arababeshya ngo abo bayobozi baba bakoze nabi namwe mukabyemera! Ese ko AERG bisobanura «Association des Elèves Rescapés du Génocide», ubu uyu munsi hakaba hashize imyaka 26 Génocide ibaye, kuki mu bigo bya Secondaire igikora? Abana badafite imyaka na 21 bakitwa ko babaye muri génocide bataravuka, bacitse ku icumu ry’iki? Muzi imyumvire abo bana bapakirwamo? Imana ishobora byose izagenderere abanyarwanda batekereze kure cyane bizatuma bafata ibyemezo byihuse byo kuzahura igihugu.
Ni muhumuke mubone ukuri. Kagame nta rukundo na ruto akunda abanyarwanda !
Umusomyi wa Veritasinfo, Karinganire Janvier/ Kigali