RDC: Felix Tshisekedi yiyemeje kuganira n'ibyihebe biri gukora jenoside i Beni!
Ubwicanyi butagira izina buri gukorerwa abaturage b'abakongomani batuye mu karere ka Beni gaherereye muri Kivu y'amajyaruguru ntabwo buvugwaho rumwe n'abakongomani! Kuva aho ibaruwa Perezida wa Congo Felix Tshilombo Tshisekedi yandikiye umunyamabanga mu kuru wa ONU yo mu kwezi kwa Cumi 2019 igiriye ahagaragara, aho muri iyo baruwa Tshisekedi avugako yiteguye kugirana ibiganiro n'ibyihebe byo muri ADF Nalu bishinjwa kwica abaturage ba Beni, ku mbuga nkoranyambaga, abakongomani benshi batangiye kunenga iyo myitwarire ya Tshisekedi yo gushyikirana n'abicanyi b'abanyamahanga!
Bwana Boniface Musavuli, umushakashatsi w'umukongomani ukurikiranira hafi ihungabana ry'uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Congo no mu karere k'ibiyaga bigari, yagize ati: "Igitekerezo cyo kujya kugirana ibiganiro n'abicanyi bari kurimbura imbaga y'abaturage ba Congo mu karere ka Beni kirerekanako Tshisekedi azi neza abo bicanyi abo aribo! Ntabwo ushobora kujya gushyikirana n'abantu utazi!" Musavuli akomeza avuga ko mubyukuri abicanyi barimbuye imbaga i Beni atari umutwe w'intagondwa za kisilami w'abagande witwa ADF nk'uko bikunzwe kuvugwa, umuyobozi w'uwo mutwe w'ADF akaba yitwa JAMIL MUKULU akaba afungiye muri gereza yo muri Uganda.
Musavuli avuga ko abicanyi bari gukora jenoside y'abaturage ba Beni ari abanyarwanda b'impunzi zirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya; noneho Paul Kagame agahita yohereza izo mpunzi muri Congo muri Kivu y'amajyaruguru mu gice cyari kimaze kwigarurirwa n'umutwe w'abarwanyi ba M23 mu mwaka w'2012; Kagame akaba yarohereje izo mpunzi z'abanyarwanda zirukanywe muri Tanzaniya mu gihugu cya Congo azita impunzi z'abakongomani zitahutse! Izo mpunzi z'abanyarwanda zavuye muri Tanzaniya zikaba zaraherewe imyitozo ya gisilikare mu bigo by'abarwanyi ba M23 ndetse no mu Rwanda mbere yo koherezwa mu karere ka Beni na Ituri zitwa "abahutu b'i Masisi"! Julien Paluku wari umuyobozi wa Kivu y'amajyaruguru akaba yaravuze ko izo mpunzi ari abantu batagira inkomoko!
Bwana Félix Tshisekedi akaba avuga ko agomba kugirana ibiganiro n'abicanyi bari gukora jenoside i Beni, bityo akaba yaremeje ko agomba gushyiraho intumwa ye yihariye, igomba kujya muri ibyo biganiro! Umushakashatsi Musavuli akaba avuga ko, niba Tshisekedi yiyemeje kugirana ibiganiro n'izo mpunzi z'abanyarwanda ziri kwica abaturage ba Congo bisobanuye ko Tshisekedi ashimangiye ko izo mpunzi z'abanyarwanda zigumana burundu ubutaka zafashe muri Congo zimaze kwica abaturage b'abacongomani bari babutuyeho! Musavuli yemeza ko izo mpunzi z'abanyarwanda arizo ziri kwica urubozo abaturage ba Beni na Ituri zihagarikiwe n'ingabo za Congo FARDC noneho abaturage basanzwe b'abakongomani bagahunga ubwo bwicanyi maze amasambu yabo n'ibintu byabo byose bikigarurirwa n'izo mpunzi z'abanyarwanda!
Yego gushyikirana n'abo mutavuga rumwe uko wabita kose niwo muti uhamye wo kurangiza burundu amakimbirane kandi ntawaseka Tshisekedi ko ashaka gushyikirana n'abicanyi kuko n'Amerika yiyemeje gushyikirana n'abatalibani bo muri Afuganistani kandi ibita ibyihebe ariko gushyikirana n'impunzi z'abanyamahanga zishe abenegihugu maze zigafata ibyabo bishobora kuzagwa nabi Tshisekedi! Ubusanzwe Tshisekedi n'abanyamerika ni inshuti magara za Paul Kagame, bagombye kuzavugutira Kagame ku muti banyoye nawe akagira ubutwari bwo kugirana ibiganiro n'abanyarwanda batavuga rumwe nawe amaze amahoro agataha mu Rwanda!
Ese Kagame azemera ko Tshisekedi atsinda icyo gitego cyo kuganira n'abo bicanyi? Mureke tubihange amaso!
Veritasinfo