Rwanda: Ese aho abanyarwanda ntibaba basinziriye mu gihe Kabarebe na FPR bari gutegura indi jenoside yo kubamara?

Umunyarwanda yaravuze ngo "Biza tubireba tugaceceka", none koko umenya indwara yo kubona ibibi bitegurwa tugaceceka imaze kumunga abanyarwanda ndetse ikaba izatuma dushira niba tutikubise agashyi. Amateka atari ayacyera y'u Rwanda yerekana uburyo hagiye habaho imvugo, cyangwa se ibikorwa byacaga amarenga kukaga kabaga kagiye kugwirira igice runaka cy’abanyarwanda, nyamara muri kwaguceceka no kwipfumbata, ibyo byose byarabaga bigahita kugera igihe ishyano rigwiriye abo baciriwe amarenga bo bakiri mumvugo yo kwibwira ko ari uko byahoze!
Uyu munsi twumva impfu hirya no hino ku isi zidasobanutse zibasira abanyarwanda haba hanze y’igihugu no mu Rwanda imbere, izo mpfu zikaba zibasira abantu bakuze kugera no kubana bibitambambuga umuntu yatekerezako nta muntu bagiranye ibibazo ushobora kubahemukira; ariko ikibazo gihari ni uko iyo wumvise neza, ugasesengura ijambo rya General James Kabarebe yavuze ku italiki ya 16 /11/2019 mu kiganiro yahaye urubyiruko rwa AERG, uhita ubona umugambi mubisha ubutetsi bwa FPR bufitiye igice kimwe cy’abanyarwanda; twabibutsa ko AERG ari ishyirahamwe rihuza abanyeshuri babyarwa n’abatutsi bavuga ko barokotse jenoside yo mu mwaka w’1994 yabaye mu Rwanda n’ubwo bamwe muri abo babyeyi babo bana batari mu Rwanda igihe iyo jenoside yabaga. Amwe mumagambo Kabarebe yatangaje turaza kugarukaho muriyi nyandiko, arerekana ubwoba leta ya FPR ifitiye urubyiruko rw'impunzi z'abanyarwanda ruri mumahanga ndetse n’ururi imbere mugihugu rufite icyo ruhuriyeho n'abanyarwanda bari mubuhungiro, sibyo gusa ariko kuko amagambo ya Kabarebe yuzuyemo uburozi ari gupakira mu mitwe y'abana b’abatutsi b'indobanure (si abana b'abatutsi bose) bo muri AERG ashaka kubumvishako bakwiye kwitegura guhangana ndetse no kugirira nabi uko bishoboka kose urubyiruko rw’abanyarwanda bitwa ABAHUTU, rwaba ururi mu mahanga ndetse no mu gihugu imbere. Nubwo Kabarebe ateruye ngo avuge ijambo ABAHUTU nk’uko Evode Uwizeyimana aherutse kurikoresha, aho yavuze ko abahutu ari ibicucu kandi nawe ari umuhutu!
Ni byizako tuvugisha ukuri, kuko abanyarwanda turaziranye bihagije, tuzi amateka yacu, abahunze mu mwaka w’1994 bakajya mu gihugu cya Congo bagakomeza za Malawi, Mozambique n’ahandi nkuko Kabarebe ahavuga mumagambo ye; abo Kabarebe avuga buri wese arumva ko ari abahutu; Kabarebe arongera ati «kandi bafite n’abandi benewabo hano, ariko mwebwe mwarokotse mufite igihugu»! Umunyarwanda wese ashobora kwisobanurira ayo magambo ya Kabarebe icyo asobanuye. Nubwo Kabarebe abo abwira ko bafite igihugu, ubu aribo birirwa batoragurwa imirambo yabo hirya no hino mu gihugu nk’uko bamwe mubanyapolitike bakorera mu Rwanda baherutse kwandika batabaza ko abacikacumu ba Genocide ya 1994 bagiye gushira bicwa n'ubutegetsi bitirirwa ko ari ubwabo nk’uko Kabarebe abivuga! Kuba Kabarebe ashaka kumvisha aba bana ko bafite igihugu, azi impamvu yabyo, arabashuka kugirango badahumuka bagatera ingabo mubitugu abavandimwe babo biyemeje gufatana mu nda n’urundi rubyiruko ubu Kabarebe avugako ruvukana ingengabitekerezo ya Genocide maze bagasezerera ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR-Kagame. Ntagushidikanyako leta y'agatsiko iri i Kigali itewe ubwoba n’ubufatanye bw'urubyiruko rwabyawe n’abatutsi bacitse ku icumu rya genocide yo muri Mata 1994 ndetse n’urubyiruko rubyarwa n’abahutu bacitse ku icumu rya génocide bakorewe n’inkotanyi mu mashyamba ya Congo kandi nanubu igikomeza! Abahutu b’impunzi bacitse ku icumu muri Congo banyanyagiye mu bihugu byinshi byo ku isi, icyo nacyo akaba ari ikibazo giteye ubwoba Kabarebe n’agatisko kose k’ubutegetsi bwa Kagame nkuko Kabarebe abivuga!

Igisigaye ni ukwibaza niba iyi mbuto Kabarebe ariho kubiba ashaka kumvikanisha ko hari umugambi w’abana bari hanze na benewabo bari imbere mu Rwanda wo gukorera genocide aba bana bo muri AERG iyi mbuto izafata? Ese Kabarebe ibitekerezo bye bizahabwa n’ururubyiruko agaciro kuruta ibyatangajwe n’umwe muribo Intwari yacu «Nsabimana Callixte Sankara» wavuzeko urubyiruko rugomba kurenga ibibazo twinjijwemo n'inkotanyi ubwo zicaga uwari umukuru wigihugu Habyarimana Juvenal maze zigafatanya n'interahamwe gutsemba abatutsi n'abahutu batemeraga imigambi yabo? Tugarutse ku magambo ya Kabarebe haraho yavuze ati «Turahangana na Genocide zindi zishobora kuzaba»; ese Kabarebe aho siwe uri gutegura izi genocide nkuko yateguye iyo muri 1994 afatanije na shebuja Kagame maze kugirango ishoboke bagahanura indege ya Habyarimana ? Kabarebe akomeza agira ati «Ni uguhora buri gihe witeguye ku giti cyawe neza kugirango uzagire uruhare mu gihe gishiboka, uzagire uruhare kuko utiteguye n’uwagukeneraho uruhare rwawe ntaho yagukura» ! Ese Kabarebe arabwira ururubyiruko kwitegura iki? Gukora izo genocide avuga zigiye kuzaba? amateka azaduha igisubizo, cyakora birakwiyeko abavugwa nabo bagomba kwitegura ko bakwicwa umwanya uwariwo wose. Arakomeza ati «Nyuma ya 1994 bagiye muri za Congo abandi birukanka za Zambiya za Mozambique hehe,iburayi,bafashe igihe kinini cyane cyokuba desorganised(kuba nta organisation cg kuba nta nteguro bafite ) ariko ubu barashikamye hari generations(urubyiruko ) zabyirutse nkuko namwe mwabyirutse nazo noneho ziri mu position(ziri mumwanya) wokuvugango ubungubu tumaze kwiyorganisa (tumaze kwitegura ) muri Mozambique nitwe dufite economy (ubukungu ) bwose, muri Zambia nitwe dufite economy yose!
Mu kuvuga abo bana b’abahutu, Kabarebe yakomeje agira ati : «amashuri turiga turatsinda, nigeze kubona ikinyamateka cyo muri Lesotho, batangaza ibizamini bya leta uko byasohotse muri uwo mwaka uko amashuri yatsinze n’abatsinze, nahereye ku mwana wa mbere:Nshimiyimana, Twagirimana, Twagirumukiza, nde, nde, nde kugeza kubana bageze 20, ubwo mpita mbyumva . None nabo nyuma yimyaka 20 baramanika abana batsinze ugasanga nibo gusa» ! Banyarwanda bavandimwe, turagana he niba leta ihangayikishijwe nuko abana b'impunzi z'abanyarwanda batsinda amashuri kugera aho bibuza ibitotsi General mu ngabo z'igihugu akaba n’umujyanama wihariye wa Kagame? Ese aba bana b’abahutu aho bari baba bibutswako bameze nk'umushwi w’inkoko igisiga gihora kirekereje ngo kiwufate kugakanu cyangwa ababyeyi babo barabagaburira bakarya bakaryama bikarangiriraho? Kabarebe arakomeza ati : «ibyo ntacyo byakabaye bitwaye yaba bari abana bazima batekereza neza, ariko ikibazo ni uko imitekerereze yabo ari iy’ababyeyi babo, ariyo gusenya igihugu». Mwokagira Imana mwe, mwambwira Kabarebe afite ikihe gipimo n’ubuhanga busoma amazina mukinyamakuru agahita amenyako bene amazina bashaka gusenya igihugu kandi bafite ibitekerezo bibi? Aho ntaziza abo bana uko bavutse gusa, akaba ariyo mpamvu abategurira za Genocide nkuko ya byivugiye? Ese Kabarebe yaba aziko ayo mazina avuga asoma aba bana bo muri AERG n’abo ariyo bitwa kandi baziko haraho batarenga kuberako batitwa ba : Asimwe, Busingye, Natukunda, Mirembe nandi nkayo ? Cyangwa Kabarebe yibwira ko ivangura rikorerwa abo bana bo muri AERG nabo batarizi? Kabarebe arakomeza ati «ubwo urumva ni generations (urungano )rugiye guhangana hari : mwebwe mwarokotse mufite igihugu, hari n'abandi nabo bamaze kwistabilisa(kwitegura ) nabo bavuga bati ubu dufite imbaraga za economy.

Ese Kabarebe yaba yeruye noneho akemerako abarwanya FPR ari urubyiruko rudafite aho ruhuriye na Genocide bahora bagereka kubabanenze bose? Ese yaba yemeyeko noneho igihugu gifitwe n’abantu bamwe hakaba hari abandi banyarwanda bagihejwemo? None se yumvako bazahezwa hanze bagakomeza kwifumbata igihe basangwa naho bahugiye bakicwa? Ese aba bana Kabarebe abwira guhangana sibo basangwa mu mazu bishwe kubera gusa ko banze gukoreshwa mubwicanyi no muri uko guhangana barengera abicanyi bigaruriye igihugu nka Kabarebe na bagenzi be? Arakomeza ati «Uko muri 1995, 1996 bisuganije bava za Congo bakinjira bagatera ,bagatera mu majyaruguru, ni kimwe nkuko na 1959, 1961, 62,63 INYENZI zisuganije nazo zigatera ariko nyuma zigatsindwa zigasubirayo, n’abandi nabo mwarabibonye ko 95, 96, 97 bo nuko bari benshi cyane barateye baratsindwa basubirayo ; ariko gusubirayo ushobora kwibeshya ngo intambara bayivuyeho. No, ntabwo ariko bimeze basubiyeyo kuberako baneshejwe, iki gihe cyose rero bari muri reorganisation (kongera kwitegura) bafite amaraso mashya bafite imitekerereze y’indi, bafite imikorere y’indi, iyi technology (ikoranabuhanga ) mufiteho access (mugeraho )nabo bayifiteho, murarwanira k’urubuga rumwe ndetse hari n’abari hano, abo baba hano ubona b’intagondwa,. .. bafite abantu babo ariko twebwe dufite igihugu ». Niba se impunzi ziri hanze nabenewabo bari mu Rwanda batabarwa na Leta ya FPR nkabakagize uruhare ku gihugu cyabo, nibatarwana, Kabarebe yumva byagenda gute? Bakomeze babe indorerezi mu gihugu cyabo? Kuki se Kabarebe avugako FPR ikomoka ku NYENZI yagezeho ikarwana, kuki yumvako abandi badafite uburenganzira n’ubushobozi bwo kurwanira igihugu cyabo bakomeje kubuzwamo ijambo no kugira uruhare mu miyoborere yacyo?
None se Kabarebe ko avugako n’abaharanira demukarasi mumahoro, abaharanira uburenganzira bwa muntu bose bafite ingengabitekerezo ya Genocide kandi ko bakwiye gukubitishwa imbunda iruta izindi zose, atekerezako abantu bazagumya kurera amaboko bagakubitwa bakaba abacakara mu gihugu cyabo koko? Kabarebe aravugako aho FPR yavuye mubuhungiro ubu n’abandi ariho bari, FPR yaje ibeshyako izaca ubuhunzi mu Rwanda, byarayinaniye ahubwo yiyemeza gusanga impunzi aho zahungiye ikazicirayo kandi biragaragarako umugambi ukomeje kuko Kabarebe avugako bakwiye kugumishwa aho baba useless (umuntu udafite icyo amaze cyangwa ngo agire icyo yimarira) ! Rubyiruko bavandimwe, rungano rwange, ese koko muzemera guhinduka useless, abadafite akamaro cyangwa muzafatana urunana mwereke Kabarebe ko nanyina wundi abyara umuhungu? Kandi twese tunganya uburenganzira mugihugu cyacu.
MBWIRABUMVA.
Urungano rwanyu Kabeja Luther